Umujinya wo gutsindwa muri Kongo ugiye gutuma Kagame Paul na FPR barimbura abayobozi ba PS Imberakuri na FDU !

Publié le par veritas

PS--FDU.pngNkuko ubuyobozi bw’amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi bwari bwabitangarije abanyamakuru mu itangazo ryo kuwa 23 Ukwakira 2013 ko igipolisi cy’u Rwanda cyahamagaje Bwana ICYITONDERWA Jean Baptiste umunyamabanga mukuru ushinzwe ubukangurambaga mw’ishyaka PS Imberakuri ndetse kinongeraho ko agombaga kuzana na NTAVUKA Martin usanzwe ari umuyoboziw’ishyaka FDU Inkingi mu mugi wa Kigali, NTAKIRUTIMANA Emmanuel na HITIMANA Samuel bose bakaba bari bafungiwe kwandikira minisiteri w’intebe ibaruwa bamusaba gusubira ku cyemezo leta yafashe cyo gukuraho inguzanyo kuri bamwe mu banyeshuri biga kaminuza n’amashuri makuru.

 

Biteganyijwe ko n’ejo kuwa kabiri taliki ya 05/11/2013 saa mbiri za mu gitondo , abo banyepolitiki bazitaba igipolisi kuri sitasiyo yacyo ikorera i Remera. Igitangaje nuko ibyaha bakurikiranyweho urukiko rwabibagizeho abere,aho kugirango ubushinjacyaha bujurire ahubwo ubugenzacyaha bwahisemo kunyuranya n’itegeko  kugirango bukomeze butere abanyarwanda ubwoba ndetse bunasibanganye amashyaka atavuga rumwe na leta.

 

Kuri dosiye y’abanyepolitiki bagomba guhohoterwa , ubugenzacyaha bwongereyeho dosiye ya Bwana BAKUNZIBAKE Alexis Visi perezida wa mbere w’ishyaka ry’Imberakuri ndetse na Madame IRAKOZE Jenny Flora umubitsi w’ishyaka FDU Inkingi. Nta na rimwe ibibazo byugarije abanyarwanda bizakemurwa no guteza ibindi,aho inzego zitandukanye zikomeje gushimangira ya ntwaro kirimbuzi y’iterabwoba. Buri wese yakagombye guharanira ko akarengane karangira burundu mu banyarwanda kuko kurebera ko abandi barengana ukabona ntacyo bikubwiye ejo akaba ari wowe uzarenganywa.Bitera agahinda kurenganywa nuwaka kurenganuye !

 

Ubuyobozi. 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article