Kuri iki cyumweru hari ibitero bikaze by'ingabo za Kongo kubisigazwa bya M23/RDF
Turakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n'intambara muri Kongo kuri iyi paji!
18:20 : Mu masaha ya nyuma ya saa sita Bertrand Bisimwa uri i Kampala yatanze itangazo asaba abarwanyi bo muri M23/RDF guhagarika imirwano, iryo tangazo yaritanze imirwano ikaze cyane yari imaze amasaha arenga 5 mu duce tw'imisozi miremire M23/RDF yigaruriye . Leta ya Kongo ntagaciro na gake yahaye itangazo rya Bisimwa kuko yo yifuza ko atangaza ko umutwe we wisenya abarwanyi bawo bagashyira intwaro hasi bakishyira mu maboko ya FARDC. Leta ya Kongo isanga iryo tangazo ririmo kujijisha kugira ngo ingabo z'u Rwanda zigoswe zibone uko zitoroka ! Kuri uyu mugoroba leta ya Kongo yongereye umubare w'abasilikare kurugamba kandi ikaba iri gukoresha intwaro ziremereye cyane kuburyo aho amasasu ari kuraswa na FARDC ari kugwa hari gucucumuka umwotsi mwinshi w'umweru, abaturage bari kureba umuriro uri kuva aho M23/RDF yihishe bari kugira agahinda k'urupfu abo barwanyi bari gupfa n'ubwo batabakundaga ( kanda aha usome inkuru irambuye y'uko imirwano ihagaze).Bisimwa arimo yitabaza leta ya Uganda ngo igenzure ko imirwano yahagaze!
13:56 : Abarwanyi ba M23/RDF bari mu duce twa Ntamugenga, Mbuzi na Runyoni bagoswe n'ingabo za Kongo kandi muri abo barwanyi harimo ingabo nyinshi za Kagame Paul zabuze aho zinyura ngo zisubire mu Rwanda. Mu mishyikirano iri kubera i Kampala Kongo iri gusaba abo barwanyi gushyira intwaro hasi bagahita boherezwa i Kisangani! Kagame Paul aremera se ingabo ze zifatwa amatwi zikajyanwa bunyago ? arabigenza ate?
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 03/11/2013 ingabo za leta ya Kongo zaramutse zigaba ibitero bya gisilikare ku bisigazwa by’abarwanyi ba M23/RDF byahungiye mu misozi miremire iri muturere twa Ntamugenga, Mbuzi na Runyoni, muri utwo turere abarwanyi ba M23/RDF bari kwiruka amasigamana!
Gen. Lucien Bahuma uyoboye icyo gitero yatarangarije AFP i Kiwanja ko ingabo za Kongo zirimo zirasa ibisasu biremereye i Mbuzi ,urusaku rw’ibyo bisasu rukaba ruri kumvikana mu mujyi wa Kiwanja ; ku isaha ya saa yine za mu gitondo i Goma , Gén.Lucien Mbuzi akaba yatangaje ko yatangiye kohereza abasilikare kubutaka bo gufata ako karere ka Mbuzi.
Hagati aho ministre w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Kongo Reymond Tshibanda ejo kuwa gatandatu yageze i Kampala mu rwego rwo gusinyisha amasezerano yo kurangiza umutwe wa M23/RDF. Ku isaha ya saa tanu i Kampala kuri iki cyumweru , M23/RDF yari imaze kwemera gushyira intwaro hasi ,abarwanyi bayo bagashyira amaboko hejuru bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo ; biteganyijwe ko mu masaha ya nyuma ya saa sita amasezerano araba yashyizweho umukono ; gusa hari utubazo 2 duto tutarabonerwa umwanzuro, ikibazo cya mbere ni uko M23/RDF iri gusaba ko abarwanyi bayo bakusanyirizwa mu ntara ya Kivu naho leta ya Kongo ikavuga ko igomba kubakusanyiriza hakurya y’uruzi ruri i Kisangani, akandi kabazo katarakemuka ni uko leta ya Kongo iri gusaba umutwe wa M23/RDF,cyane cyane abayobozi b’uwo mutwe kujya imbere y’itangazamakuru ryo ku isi yose bagatangaza ko batsinzwe ko kandi bashyize intwaro hasi bakaba batazongera kwica abakongomani kumaherere !
Biragaragara ko igihugu cya Kongo gishaka kubyina intsinzi isangiwe , ntihabe ibyo kubyinira hejuru ya M23/RDF kandi icyo gihugu kikagaragaza ko cyubaha umuturage wacyo n’ubwo yaba ari umunyabyaha kikamutega amatwi ahasigaye kikamuhumuriza ubuzima bugakomeza !
Ubwanditsi