M23/RDF yanze kumvira Bertrand Bisimwa, imirwano ikaze irakomeje mu misozi miremire ya Kivu y'amajyaruguru!
Turakomeza kubagezaho amakuru y’urugamba muri Kongo kuri iyi paji
21:18 INKURU IDASANZWE : Ngo "Ingabo zisaga 1000 za FDLR ngo ziyobowe na Colonel Gasari, zinjiye muri Pariki ya Virunga, aho zinjiye muri iyi Pariki n’amaguru zinyuze mu musozi wa Sabyinyo." aya ni amakuru dukesha ikinyamakuru cya Kagame Paul kitwa igihe.com, iyi nkuru ivuga ko FDLR zarwanye na FARDC kandi FDLR ikaba igiye gufata Kigali ifatanyije na Tanzaniya ni ikinyamakuru "igihe.com" kiyizi cyonyine! Ese aho si ukujijisha ngo Kagame abone uburyo arwana muri Kongo atitwikiriye izina rya M23/RDF? Buri wese yisesengurire ! ( kanda aha usome iyo nkuru kuburyo burambuye)
19:40 : Nyuma yaho ingabo za Kongo zifatiye agasozi ka Mbuzi , biravugwa ko hari igisasu cya bombe cyaguye i Bunagana kivuye mu Rwanda,ingabo za Kongo ziri i Rutshuru nazo zahise zisubiza ibisasu bya bombe zerekeza mu Rwanda. Ingabo za Kongo zishimiye gufata agasozi ka Mbuzi kuko ariko kari hujuru ya Chanzu na Runyoni bityo bikazafasha izo ngabo kugaba ibitero kutundi dusozi dusigaye twagoswe na FARDC! Intumwa z'Inyeshyamba za M23/RDF ziri mu mishyikirano i Kampala zacitsemo ibice bibiri, igice kimwe gishyigikiye ko abarwanyi ba M23/RDF bashyira intwaro hasi intambara igahagara, hari ikindi gice gishyigikiye ko abarwanyi ba M23/RDF bakomeza intambara bagapfa bafite intwaro mu ntoki!
17:55 : Umutwe w'ingabo za Kongo FARDC ufite ikicaro mu karere ka Ntamugenga niwo wigaruriye agasozi ka Mbuzi , ukimara kwigarurira ako gasozi, hahise humvikana urusaku rw'indirimbo z'ingabo za Kongo zaririmbaga intsinzi, abaturage nabo bahise bikiriza ingabo maze biba ibirori! Mbuzi ni kamwe mu dusozi 3 umutwe wa M23/RDF wigaruriye ukaba ariho warasiraga ibisasu, ubu hasigaye agasozi ka Runyoni na Chanzu ari naho u Rwanda rwarunze ibikoresho bikomeye cyane bya gisilikare , ubu biravugwa ko abakomanda benshi Kagame yohereje muri Kongo bagotewe ku musozi wa Chanzu ingabo za Kongo zikaba ziri kuri kilometero imwe gusa kugira ngo zibakozeho imitwe y'intoki ! Uko gutsindwa ruhenu kwaburi kanya nibyo byatumye Kagame atitabira inama y'abakuru b'ibihugu ibera muri Afurika y'epfo igomba kurangiza burundu intambara mu karere kose ! Kagame Paul akaba yarafashwe n'uburwayi bw'igifu ndetse n'umutwe udakira kubera kudasinzira ! Hari amakuru yemeza ko Makenga yaba yarahungiye i Runyoni.
12:40 : Amakuru atangwa n'abasilikare ba Kongo bari kurugamba aremeza ko mu kanya kashize ingabo za Kongo zishoboye kwigarurira agasozi ka Mbuzi na Runyoni, kuri utwo dusozi twombi,ingabo za FARDC zirimo zihumbahumba abarwanyi ba M23/RDF bakihishahisha , ubu abandi basilikare ba FARDC batangiye kujagajaga agasozi ka Chanzu aho M23/RDF yashyize intwaro zikomeye akaba ari no kuri uwo musozi yarasiyeho ibisasu bya bombe 8 bikagwa i Bunagana bikica abaturage 4 naho abandi 10 bagakomereka nk'uko byemezwa n'ingabo za Kongo.
12:00 : Intambara ikomeje guca ibintu ku mupaka wa Kongo na Uganda , ingabo za Kongo mu ijwi rya Lt Col Olivier Hamuli ziremeza ko M23/RDF yabeshye amahanga ko igiye guhagarika imirwano, nyamara ahubwo ikaba yongereye imbaraga mukugaba ibitero bya za bombe, FARDC iravuga ko atari imirwano isanzwe ko ahubwo M23/RDF iri kujugunya amabombe kubaturage baturiye Bunagana; mukanya gashize M23/RDF imaze gutera igisasu cya bombe mu isoko riri i Bunagana; umukozi wa ONu uri kuruhande rwa Uganda kubirometero 4 aremeza ko urusaku rw'amasasu rwatumye abaturage baturiye umupaka wa Kongo na Uganda bahunga,ubu umuhanda wose ukaba wabaye uruvuganzoka rw'abakongomani bari guhungira muri Uganda! Biragaragara ko intambara ya M23/RDF igiye guhindura isura aho kugarukira kumupaka wa Kongo ikaba igomba kuwurenga kugira ngo indiri ya M23/RDF ishobore gusenywa bityo amahoro ashobore kugarukamu karere! Kongo igomba kwirinda kubyina intsinzi kuko umwanzi agifite ubukana.
Ejo mu masaha ya nyuma ya saa sita Bertrand Bisimwa yatanze itangazo ari i Kampala mu murwa mukuru w’igihugu cya Uganda asaba abarwanyi bo mu mutwe ayobora wa M23/RDF guhagarika imirwano ! N’ubwo uwo muyobozi w’abo barwanyi yatanze iryo tangazo ibyo guhagarika imirwano siko abarwanyi bivugwa ko ayobora babyubahirije kuko imirwano yarakomeje umugoroba wose n’ijoro ryose n’ubu ikaba igikomeje.
Muri iki gitondo guhera mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ibisasu bikubita nk’inkuba by’ingabo za Kongo bikomeje kwisuka kubirindiro by’ingabo za Kagame Paul yahinduye M23/RDF biri mu misozi miremire ya Mbuzi, Ntamugenga na Runyoni. Amakuru aturuka mubaturage baturiye umupaka wa Kongo baremeza ko abarwanyi ba M23/RDF batangiye kurasa ibisasu kubutaka bwa Uganda muri iki gitondo kugira ngo barebe ko ingabo za Uganda zakwinjira mu mirwano !
Kuki intambara ikomeje kandi umukuru w’abarwanyi asaba ko ihagarara !
Ikimaze kugaragara ni uko Bertrand Bisimwa wayoboraga M23/RDF atagifite ububasha bwo gutegeka ingabo za Kagame Paul kuko kuva M23/RDF yatakaza uturere twinshi yayoboraga , abitwa abayobozi bayo b’abasivili bafashe iy’ubuhungiro , ingabo za Kagame zihungira mu misozi miremire kuburyo ubu Kagame arimo ashaka uko abakurayo kuko barangaye gato izo ngabo za Kagame zajyanwa bunyago i Kisangani cyangwa se hagapfamo benshi mu rwego rwo gushaka guhunga !
Ntabwo rero impunzi y’umusivili nka Bertrand Bisimwa , yakoreshejwe na Kagame nk’agakingirizo ishobora kongera guha amabwiriza ingabo ze , ibi rero bishatse kuvuga ko M23 yapfuye ubu hakaba hasigaye RDF ! Igihugu cya Kongo nacyo cyatahuye hakiri kare amayeri y’umwanzi kiramugota kuburyo ubu imirwano ikomeye cyane , sinzi niba hari utundi dutwaro Kagame asigaranye ngo atwereke abanyamakuru ababwira ko agiye gutabara abana yohereje mu misozi ya Kongo ! Hagati aho imiryango mpuzamahanga ikomeje gutahura ibyobo byinshi byahambwemo abantu bishwe n’umutwe wa M23/RDF, ubu impuguke z’umuryango w’abibumbye ziri i Rumangabo ahagaragaye ibindi byobo byuzuyemo imirambo ! Iyi jenoside ya Gatatu Kagame arayikizwa ni iki ?
Ubwanditsi