Umugabo Nkiko noneho aragaciye : igisubizo cye kuri E. Ndahayo!
Umugabo Nkiko azagarukira mu guhuzagurika, gutoba no kwangiriza ishyaka FDU-Inkingi ? Abakurikiranira hafi iby’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, baribuka abayobozi ba FDU-Inkingi baherutse gufata icyemezo cyo kugira uwahoze ari visi-perezida wa mbere, E Ndahayo, Perezida w’inzibacyuho, igihe perezidante V Ingabire akiri mi gihome cya Kagame.
Baribuka kandi ko hashize hafi imyaka ibiri FDU-Inkingi ifite ibibazo hagati y’abavugaga bati ishyaka rigomba gokomeza imirimo yaryo nk’uko bisanzwe aho riri (hanze y’u Rwanda) n’abandi bavugaga ko nta gikorwa na kimwe gishobora gukorerwa hanze kuko imirimo yose y’ishyaka ikorerwa mu Rwanda (agatsiko ka Nkiko).
Abenshi twari twaramaze kubona ko harimo amanyanganya menshi ya Nkiko no kubeshya bikomeye cyane. None rero Nkiko akuye agahu ku nnyo aho asohoreye ingirwa mabwiriza ngo agenga imikorere y’abarwanashyaka ba FDU baba mu mahanga ! Bikaba bigaragara ko ari igisubizo cye ahaye abayobozi ba FDU-Inkingi, muri kiriya cyemezo bafashe cyo kwiha ubuyobozi bw’inzibacyuho.
Iki gisubizo cya Nkiko rero kikaba kigaragaza ko uriya mugabo atigeze aba mu kuri namba, ko ahubwo ahora muri muzunga nk’umuntu utagira ijambo n’ibitekerezo biri mu gitereko. None se, ko we n’abo bafanyije batahwemye kuvuga ishyaka riri mu Rwanda, ngo ridashobora gusubira hanze, aya mabwiriza aje ate, aturuka he ? None se ko ishyaka riri mu Rwanda, rikaba ariho rifite icyicaro n’ubuyobozi, Nkiko afite ubuhe burenganzira bwo gutanga amabwiriza mu barwanashyaka ? Atanga amabwiriza ari nka nde, ari nk’iki ?
Kandi binabaye ngombwa ko abarwanashyaka baba mu mahanga bagira amabwiriza yabo abagenga yihariye, agomba kuva i bukuru, yashyizweho umukono n’abakuru ni ukuvuga abayobozi b’ishyaka mu Rwanda ! Uretse ko nta n’impamvu n’imwe ishyaka ryagira amabwiriza atandukanye ku barwanashyaka bayo, aho baba bari hose.
Biragoye kumva ibiri mu mutwe no mutima w’uyu mugabo Nkiko. Uyu mugabo arimo gukora nk’aho ariwe muyobozi w’ishyaka kandi yivugira ko ubuyobozi buri mu Rwanda. None se ko atabwumvira akikorera ibyo yishakiye? Arakora nk’aho kuva FDU-Inkingi yabaho, iri shyaka nta mategeko n’amabwiriza ryagiraga, kuko bitari ngombwa gushyiraho ayandi.
Ikindi kandi aragira ati : “Komite Mpuzabikorwa y’ishyaka FDU-Inkingi, Imaze kubona Sitati n’Itegeko ngengamikorere (ROI) byo kuwa 12 Gashyantare 2001 by’ishyaka Forces Démocratiques Unifiées – Inkingi”! Hanyuma se ko tuzi FDU-Inkingi yashinzwe muri 2006, izi sitati zo muri 2001 niz’irihe shyaka?
Nkiko n’agatsiko ke batahwemye kuvuga ko ishyaka riri mu Rwanda, abonye ibintu bimushobeye kuko umutego biteze umushibukanye, none arimo gushaka uburyo “agarura ishyaka hanze” mu mayeri! Niyo mpamvu yikaniye amabwiriza amukwiye – yiyibagiza ko ishyaka risanganywe amategeko - atuma yigarurira ishyaka! Mbese ni nk’aho arimo kwishingira indi FDU-Inkingi! Kuko iyo umuntu asomye aya mabwiriza ye yitonze, asanga Nkiko ariwe rwego rw’ikirenga cya FDU-Inkingi : inzego zose z’ishyaka zisanzweho ziburizwamo, ya ngirwa Komite nshingabikorwa ye iburizwamo, amategeko asanzweho y’ishyaka akayatera utwatsi.
Muri make, muri aya mabwiriza ya Nkiko, ishyaka FDU-Inkingi yarisheshe, haba hanze haba no mu Rwanda, maze yishyiriraho ikindi kintu gisa na FDU-Inkingi gifite izindi nzego zikorera hanze zose!
Mureke no kurambirana, maze namwe mwihere ijisho, murebe uburyo umugabo Nkiko akwiye kuva muri politiki, akigira gushinga ishyirahamwe ry’abatebo kuko niho akajagari kamuri mu mutwe no mutima kabona umwanya ugakwiriye.
Amabwiriza Ngengamikorere y'abarwanashyaka ba FDU-INKINGI baba mu mahanga (Directive concernant la gestion des membres du parti FDU-INKINGI à l'étranger)
Iriburiro (introduction)
Komite Mpuzabikorwa y’ishyaka FDU-Inkingi,
Imaze kubona Sitati n’Itegeko ngengamikorere (ROI) byo kuwa 12 Gashyantare 2001 by’ishyaka Forces Démocratiques Unifiées - Inkingi, mu magambo ahinnye FDU-Inkingi Imaze kubona programu ya politiki y’ishyaka FDU-Inkingi,Ikurikije ibyemezo by’inama nkuru y’ishyaka yo kuwa 26 Nzeri 2009 yemeje ko Prezida w’ishyaka FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, ataha mu Rwanda kwandikisha ishaka ngo rikorere poritiki mu gihugu, kandi akaziyamamariza umwanya wa Prezida wa Repuiblika y’u Rwanda mu matora yari ateganijwe muri Kanama 2010, Ikurikije ibyemezo by’inama nkuru y’Ishaka yo kw’itariki imaze kuvugwa hejuru yo gushyiraho Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka mu mahanga yo guhuza ibikorwa hagati y’u Rwanda n’amahanga no kuyobora abarwanashayaka bari mu mahanga mu gihe ishyaka ritari ryemerwa mu gihugu,
Ikurikije ibyemezo by’inama nkuru y’ishyaka yo kuwa 26 Gashayantare 2011 yakemuye impaka zireba ubuyobozi bw’ishyaka mu mahanga ikanahamya inshingano za Komite Mpuzabikorwa, Isanze kandi ko kuva Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Prezida w’ishyaka, yataha mu Rwanda tariki ya 15 Mutarama 2010 agasaba ko FDU-Inkingi ihabwa ubuzima gatozi ngo ikorerere ku mugaragaro mu Rwanda, Ishyaka ryarimuriye icyicaro cyaryo mu Rwanda, rikaba rikuriwe na Komite Nshingabikorwa (CEP), ariko kandi kugeza amagingo aya rikaba ryarimwe ubwo burenganzira, Ishyizeho amabwiriza ngengamikorere akurikira y’abarwanashyaka ba FDU Inkingi baba mu mahanga.
Igice cya mbere : Ubuyoboke, inshingano n’uburenganzira
Ingingo ya 1 : Ubuyoboke
FDU-Inkingi igizwe n'abarwanashyaka basanzwe (membres effectifs) hamwe n’abarwanashyaka b’icyubahiro (membres d’honneur).
Ingingo ya 2 : Abarwanashyaka basanzwe.
1. Abarwanashyaka basanzwe ni abantu bose bashinze Ishyaka bakaba bakiririmo kandi bashobora kubyerekanira ikimenyetso bahawe na Komite Mpuzabikorwa, abaryinjiyemo nyuma babyemerewe na Komite Mpuzabikorwa, kimwe n’abazabyemererwa hakurikijwe aya mabwiriza.
2. Komite Mpuzabikorwa yemerera umuntu kuba umurwanashyaka iyo abisabye kandi hakagira nibura abarwanashyaka babiri bamwishingira.
3. Icyemezo cy’uburwanashyaka ni ikarita y’Ishyaka.
Ingingo ya 3 : Abarwanashyaka b’icyubahiro
Abarwanashyaka b’icyubahiro ni abantu bose b’abaterankunga, bashyigikiye gahunda y’ishyaka, batimirije imbere kujya mu nzego z’ishyaka izo arizo zose.
Abo barwanashyaka bakoresha uburyo bubaboneye kugira ngo bashyikirane n’ishyaka mu karere batuyemo. Bahitamo kugira ikimenyetso kibaranga bisesuye cyangwa guhama mu ibanga (anonymat).
Ingingo ya 4 : Inshingano n’uburenganzira bw'umurwanashyaka
Umurwanashyaka ntagomba kuba we kw'izina gusa. Uko bimuhesha uburenganzira mu mitegekere y'ishyaka, ni nako bimusaba kugaragariza mu bikorwa ko ashyigikiye ishyaka.
4.1 Inshingano
Umurwanashyaka usanzwe wa FDU-Inkingi mu mahanga afite inshingano zikurikira:
1. Kwemera no kwamamaza amatwara, amahameremezo n’intego bikubiye mu mahame shingiro no muri programu ya politiki y’Ishyaka;
2. Gutanga umusanzu;
3. Gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Ishyaka no kurengera inyungu zaryo;
4. Kwubaha inzego z’Ishyaka n’abazihagarariye;
5. Kutajyana hanze impaka ku ngamba z’Ishyaka igihe cyose inzego zibishinzwe zitaratanga imyanzuro ihamye;
6. Kwitabira inama z’Ishyaka no gutora inzego zaryo;
7. Kubarurwa mu rwego rw’ishyaka rw’ibanze rw’aho atuye cyangwa akorera,
8. Buri murwanashyaka agomba kubahiriza uburenganzira bwa mugenzi we bwo gutanga ibitekerezo.
4.2. Uburenganzira
Umurwanashyaka wa FDU-Inkingi mu mahanga afite uburenganzira bukurikira :
- Kwiyamamariza kwinjira mu nzego z’ishyaka;
- Kujya mu matsinda y’ibikorwa (task force) ashyizweho na komite Mpuzabikorwa n’ubuyobozi bw’akarere;
- Gutanga ibitekerezo no gufatanya n’abandi kubaka imishinga yo kuzamura igihugu na rubanda, gushyiraho ake mu gutegura iyo gahunda n’ibikorwa;
- Kwaka ibisobanuro by’ibibazo afite,
- Guhugurwa: kugirango buri muyoboke wa FDU-Inkingi yumve ibibazo by’igihugu, by’isi, by’ubuzima bwa buri munsi , bityo ashobore kugendana n’igihe tugezemo.
Igice cya kabiri : Imyitwarire, Ibihano n’ubujurire
Ingingo ya 5 : Kuva mw’ishyaka
FDU-Inkingi ntawe ishyiraho agahato ngo ayizemo cyangwa ayigumemo: twemera ko buri munyarwanda afite umutima nama we akaba ari wo umuyobora, ukamubwiriza kwinjira mu ishyaka runaka cyangwa kwemera ibitekerezo runaka. Abinjiye muri FDU-Inkingi rero, bashoboka kuvamo mu buryo bukurikira:
- Umurwanashyaka ava mw’ishyaka abishaka ku giti cye cyangwa yirukanwe;
Uvuye mw’ishaka ku giti cye abimenyesha Komite y’ Akarere.
- Umurwanashyaka uri mu nzego z’ishyaka, iyo asezeye, agomba kubimenyesha urwego yari arimo, kumurika no guhererekanya ububasha bw’ibyo yari ashinzwe.
- Kuzimira: iyo umurwanashyaka arengeje amezi atandatu nta gakuru atanga mu rwego rw’ibanze (signe de vie active), rubikorera inyandiko mvugo bwoherereza inzego zirukuriye zikazabifataho imyanzuro mu maguru mashya.
- Kwirukanwa mw’ishyaka nk’ukwo biteganijwe mu ngingo ya munani.
Ingingo ya 6 : Ibihano
Buri muyoboke unyuranije n’ibiteganywa n’iri tegeko cyangwa unyuranije n’amabwiriza agenga imyifatire y’abarwanashyaka, aba akoze ikosa rishobora guhanirwa. Ntawe ariko ushobora guhabwa igihano atahawe uburyo bwo kwiregura mu gihe kitarenze iminsi 30. Bitewe n’uburemere bw’ibyo aregwa, ashobora kuba ahagaritswe by’abateganyo ku rwego rw’ubuyobozi arimo.
Ibihano bishobora gutangwa hakurikijwe uburemere bw’amakosa ni ibi:
1. Gusabwa kugaruka mu nzira nziza;
2. Kugawa;
3. Kuvanwa ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka;
4. Guhagarikwa ku burwanashyaka mu gihe cy’amezi 3 kugeza kuri 12, ibyo bikajyana no kwamburwa ako kanya imirimo uhanwe yakoraga;
5. Kwirukanwa mw’ ishyaka
Ingingo ya 7: Kwirukanwa mw’ishyaka
Umurwanashyaka wa FDU-Inkingi ashobora kwirukanwa mw’ishyaka, igihe akoze amakosa aremereye akurikira :
- Kwica nkana kandi by’akamenyero amabwiriza n’amategeko y’ishyaka;
- Kumena amabanga yamenye kubera umwanya afite mu ishyaka,
- Kugambanira ishyaka cyangwa abayobozi b’ishyaka ku bwende.
Ingingo ya 8: Inzego zitanga ibihano n’izubujurire
1. Gusabirwa ibihano bitangwa n’ubuyobozi bw’urwego uregwa yarimo.Uregwa ashobora kujuririra inama nkuru (congrès) m’urwego yari arimo.
2. Kongre mu rwego runaka ishobora guhagarika by’agateganyo ku mwanya w’ubuyobozi bw’Ishyaka
3. Igihe uregwa atishimiye imikirize y’ubujurire bwe n’inama nkuru (congrès) y’urwego, ashobora kujuririra urwego rwisumbuyeho, kugeza kuli komite Mpuzabikorwa.
Ingingo ya 9: Urwego rushinzwe imyitwarire y’abarwanashyaka
4. Ku rwego rw’ibanze (conseil politique local) cy’akarere (délégation régionale) hashyirwaho urwego rushinzwe imyitwarire y’abarwanashyaka (comité de discipline). Urwo rwego rugizwe n’abantu 3 b’indakemwa mu buhanga no mu myifatire batorwa n’inama nkuru y’urwo rwego (congrès).
Igice cya gatatu: Imikorere y’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi mu mahanga
UMUTWE WA MBERE: IBYEREKEYE INAMA NKURU MPUZAMAHANGA
Ingingo ya 10: Inama Nkuru Mpuzamahanga y’abarwanashyaka (congrès international)
Inama Nkuru Mpuzamahanga y’abarwanashyaka ni rwo rwego rukuru rw’Ishyaka mu mahanga. Iyo nama igizwe na:
1. Intumwa imwe ivuye muri buri rwego rw’ibanze (conseil politique local) ;
2. Intumwa imwe (cyangwa ebyiri hakurikijwe umubare w’abarwanashyaka) mu zihagarariye ishyaka mu rwego rw’Akarere (délégation régionale);
3. Abagize Komite Mpuzabikorwa.
Ingingo ya 11 : Ububasha n’inshingano by’Inama Nkuru Mpuzamahanga
Inama Nkuru Mpuzamahanga :
1. Ifata ibyemezo byose bya ngombwa kugira ngo imikorere y’Ishyaka hanze igende neza igihe cyose Ishyaka ritari ryemerwa mu gihugu;
2. Ifata ibyemezo byose bya ngombwa byo gushyigikira Ishyaka mu gihugu ngo rishobore kwemerwa no gushimangira ibikorwa byaryo ;
3. Itanga ibitekerezo ku bibazo bikomeye by’igihugu;
4. Itora abagize Komite Mpuzabikorwa y’Ishyaka mu mahanga;
5. Itora abagize Inama y’Inararibonye;
Ingingo ya 12: Guterana kw’ Inama Nkuru Mpuzamahanga
1. Inama Nkuru Mpuzamahanga iterana bisanzwe rimwe mu mwaka.
2. Ishobora guterana ku buryo budasanzwe bibaye ngombwa, itumijwe na Komite Mpuzabikorwa cyangwa se, mu nyungu z’ishyaka, bisabwe n’abarenze icyakabili (majorité absolue) cy’abahagarariye Ishyaka mu nzego z’ibanze.
Ingingo ya 13 : Komite Mpuzabikorwa (comité de coordination)
Komite Mpuzabikorwa ni rwo rwego rukuru rushinzwe imirimo ya buri munsi y’abarwanashyaka mu mahanga, no guhuza ibikorwa hagati y'ubuyobozi bw'ishyaka bw'agateganyo buri mu Rwanda n'abarwanashyaka bari mu mahanga.
Komite Mpuzabikorwa ikurikirana akazi k'ishyaka mu gihugu, ikagira inama Komite Nshingabikorwa y'agateganyo ikuriye ishyaka, inayishyigikira mu buryo bunyuranye. Imibanire hagati y’izo nzego zombi igamije gutunganya akazi (strucuration fonctionnelle).
Komite Mpuzabikorwa igizwe na:
Umuyobozi wa komite, ari nawe uhagarariye abarwanashyaka mu mahanga;·
Umujyanama ushinzwe secrétariat, ubusemuzi, gutangaza no gushyingura inyandiko;·
Umujyanama ushinzwe ibyerekeranye n’ububanyi n’amahanga no kuba hafi umuyobozi wa komite mu gukurikirana buri munsi ibikorwa by’is·hyaka mu gihugu;
Umujyanama ushinzwe ubukangurambaga, ushinzwe no kuba hafi umuyobozi wa komite mu kugira inama inzego z'akarere mu bihugu by'amahanga.·
Umujyanama ushinzwe itangazamakuru no gutumanaho, wunganira kandi umuyobozi wa komite mu kuvugira ishyaka·
Umujyanama ushinzwe ingamba no gusesengura ibibazo n’inzira za politiki;·
Umujyanama ushinzwe gukangurira abagore kwitabira ibikorwa by’ishyaka no kugira uruhare rungana n’abagabo mu bikorwa by'ishyaka n'indi miryango ;·
Umujyanama ushinzwe ibibazo by’ubufatanye hagati y'ishyaka n’amashyirahamwe, akaba anashinzwe ikibazo cy’impunzi n’uburenganziramuntu;·
Umujyanama ushinzwe kwinjiza imari n’ingamba zo kwongera umusaruro;·
Umujyanama ushinzwe ibibazo by’umutekano w’ishyaka;·
· Umujyanama ushinzwe ibibazo by‘urubyiruko.
Ingingo ya 14: Imikorere ya Komite Mpuzabikorwa
1. Bitewe n’imiterere y’akazi, Komite Mpuzabikorwa ishyiraho amatsinda (task forces) yo gufasha abajyanama mu mirimo yabo ya buri munsi. Abagize task force bagomba kumenyeshwa komite Mpuzabikorwa.
2. Komite Mpuzabikorwa ishobora no gushyiraho intumwa zihariye zikurikirana ibibazo byihariye isanga ari ngombwa.
3. Ibyemezo bya Komite Mpuzabikorwa bifatwa ku bwumvikane. Iyo ubwumvikane budashobotse, ikibazo gishyikirizwa inama mpuzamahanga y’abarwanashyaka iteganywa ku ngingo ya 10 na 11.
4. Igihe hari unaniwe akazi cyangwa ugize inzitizi zikomeye, Komite ifata ibyemezo by'inzibacyuho biteganwa mu ngingo ya 11.
UMUTWE WA 2: IBYEREKEYE KOMITE Y’INARARIBONYE
Ingingo ya 15 : Komite y’inararibonye
1. Komite y’'Inararibonye (comité des sages) ishinzwe guhosha amakimbirane yavuka hagati y’abayobozi cyangwa inzego z’ishyaka no kugira inama (pouvoir moral) Komite Mpuzabikorwa iyo ibisabwe n’umuyobozi wa Komite mpuzabikorwa cyangwa na 2/3 by’abagize Komite mpuzabikorwa.
2. Komite y'Inararibonye igizwe n’abantu bane. Batorwa n’Inama Nkuru Mpuzamahanga mu bakandida umunani iba yashyikirijwe na Komite Mpuzabikorwa. Inararibonye zitorerwa igihe cy’imyaka ine kandi zishobora kongera gutorwa.
3. Abakandida muri uru rwego ntibagomba kugira urundi rwego rw’ubuyobozi bw’Ishyaka babamo.
4. Imyanzuro ya Komite y'Inararibonye ishyikirizwa Komite Mpuzabikorwa kugira ngo iyifashe gufata ibyemezo.
UMUTWE WA 3: IBYEREKEYE ABAHAGARALIYE ISHYAKA MU rwego rw’ibanze
Ingingo ya 16 : Abahagarariye ishyaka mu nzego z’ibanze (conseil politique local)
1. Urwego rw’ibanze (conseil politique local) rugizwe n’abantu nibura 5.
2. Hashobora kuba inzego z’ibanze nyinshi hakurukijwe ubunini bw’akarere cyangwa umubare bw’abarwanashyaka.
3. Buri rwego rw’ibanze rugomba kugira igihugu kimwe rubarirwamo.
UMUTWE WA 4: IBYEREKEYE ABAHAGARARIYE ISHYAKA MU KARERE (DELEGATION REGIONALE)
Ingingo ya 17: Komite Nyobozi y’akarere
1. Akarere (délégation régionale) kagizwe nibura n’Abarwanashyaka 10.
2. Komite Nyobozi y’akarere ishinzwe guhagarira ishyaka no guhuza ibikorwa byaryo mu rwego rw’akarere.
3. Iyo bamaze kubyemererwa na komite Mpuzabikorwa bitoramo abayobozi.
4. Ubuyobozi bw’akarere bugizwe na komite y’akarerer (comité régionale) n’inama nkuru y’akarere (congrès régionale).
5. Komite nyobozi y’akarere igizwe byibura n’abantu 3: Umuhuzabikorwa w’Ishyaka mu Karere; Umunyamabanga n’umubitsi.
6. Inama nkuru y’akarere (congrès régional) igizwe n’abagize komite y’akarere, n’abahagarariye inzego z’ibanze (conseil politique local)
7. Iyo mu karere harimo inama y’ibanze imwe, Komite nyobozi n’inama by’ibanze ni nabyo biba Komite Nyobozi y’akarere.
8. Amazina y'abatowe n’imirimo iyo ariyo yose ku karere ashyikirizwa Komite Mpuzabikorwa bitarenze iminsi 15 nyuma y'amatora.
UMUTWE WA 5: IBYEREKEYE KOMITE IGENZURA IMYITWALIRE NO GUKEMURA IMPAKA
Ingingo ya 18: Komite igenzura imyitwarire y’abarwanashyaka no gukemura impaka (conseil de discipline)
1. Buri rwego rw’ibanze n’akarere rugira komite y’imyitwarire no gukemura impaka
2. Komite zishinzwe kugenzura imyitwarire y’abarwanashyaka no gucyemura impaka n’amakimbirane zishyikiriza inzego zabisabye imyanzuro na anketi zakoze.
3. Komite ishinzwe kugenzura imyitwarire y’abarwanashyaka no gukemura impaka n’amakimbirane igizwe n’abarwanashyaka 3, batorwa buri myaka ibiri (2) n’inama y’urwego.
4. Bagomba kuba bamaze nibura amezi 6 akurikiranye ari abarwanashyaka, kereka iyo iyo délégation ari nshya. Nta rundi rwego rw’ubuyobozi bw’Ishyaka abiyamariza iyo myanya bagomba kuba barimo. Abagize iyo Komite batoranywa hakurikijwe ubushobozi, ubushishozi n’ubutabera bibaranga.
5. Abagize Komite ishinzwe kugenzura imyitwarire y’abarwanashyaka no gukemura impaka n’amakimbirane batumirwa mu nama nkuru y’urwego bariho.
Igice cya kane: Mandats
Ingingo ya 19 : Abagize Komite Mpuzabikorwa batorerwa n'inama nkuru Mpuzamahanga, buri wese mu mwanya we, igihe cy’imyaka ine. Bashobora kongera kwiyamamaza. Igihe hari unaniwe akazi cyangwa ugize inzitizi zikomeye, komite ifata ibyemezo by'inzibacyuho bashingiye ku biteganijwe mu ngingo ya 14.3. Ibyo byemezo bishobora kujuririrwa komite nkuru Mpuzamahanga (congrès international).
Ingingo 20: Uretse inzego zifite manda yihariye iteganywa n’iri tegeko, manda y’abagize inzego z’ishyaka ni imyaka 4. Bashobora kwongera kwiyamamaza.
Igice cya gatanu: IVUGURURWA
Ingingo ya 21: Ivugururwa
Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa, byifujwe na Komite Mpuzabikorwa cyangwa na 3/4 by'abahagariye uturere. Yemezwa n’Inama Nkuru Mpuzamahanga.
Igice cya karindwi: ishyirwa mu bikorwa
Ingingo ya 23:
Iri tegeko nirimara gushyirwa ahagaragara, abayobozi ba za CPL ziriho ubu kandi zemewe na komite Mpuzabikorwa, cyangwa abandi bose bazagenwa na komite Mpuzabikorwa, bazahita bageza ku buyobozi bwa komite Mpuzabikorwa liste y’abarwanashyaka mu mu karere bahagarariye mu gihe kitarenze amezi ane. Utazashobora kwigaragaza muli icyo gihe azashyikiriza icyifuzo cye cyo kuba umurwanashyaka ku buyobozi bwa komite Mpuzabikorwa
Ingingo ya 24.
Utazakurikiza ibiteganywa n’iyi ngingo ntazongera kwitwa umurwanashyaka wa FDU mu mahanga.
Article 24:
Igihe ibiteganijwe muri aya mabwiriza bitarashyirwa mu bikorwa cyangwa havutse ibindi bibazo bidateganijwe, n’aya mabwiriza, Komite Mpuzabikorwa ifata ibyemezo.
Bikorewe i Lausanne (Suisse), tariki ya 3 Kamena 2012
Mw'izina rya Komite Mpuzabikorwa
Nkiko Nsengimana
source: rwandatekaiteka