Ujya kwica Ubukombe arabwagaza: Aho uruzinduko rwa Kagame i Paris si intangiriro y'amaherezo ye ?(www.leprophete.fr)

Hano mu Bufaransa haravugwa cyane uruzinduko Perezida Paul Kagame azakorera i Paris taliki ya 12 n’iya 13 Nzeri 2011. Ubu Abanyarwanda benshi bari mu Bulayi bayiraye ku ibaba ngo bazaze kwigaragambya bamagane umwicanyi Paul Kagame n’Agatsiko ke bigaruriye Urwanda, bakarusahura bakarweza, bagahindura abenegihugu ingaruzwamuheto , bagahora baragije abaturage imbunda, bakabahindura nk’ibihungetwe bitakigira umutima mu gitereko ! Italiki yo kwigaragambya iracyagibwaho impaka, ngo ishobora kuzaba le 12 cyangwa le 13, ubwo icyemezo nikimara gufatwa tuzabimenyeshwa.
Si Abanyarwanda gusa bashishikajwe n’uru ruzinduko rwa Paul Kagame i Paris. N’Abafaransa batari bake barangije kumutegurira « Un sérieux Comité d’accueil » ! Mu by’ukuri Abafaransa babanje kwamagana uru ruzinduko rw’uwo bita « le Dictateur Paul Kagamé », ariko muri iyi minsi bahinduye imvugo, barifuza cyane ko aza kugira ngo bamubwire uko bamuzi « noir sur blanc » ! Abafaransa bo bazwiho kutaripfana, ntibazazuyaza kumuzibura amatwi !
Dore zimwe mu mpamvu nsanga ko abantu bagiriye Kagame inama yo kwitabira uru ruzinduko ari abatamwifuriza icyiza :
(1) Kagame ni we muperezida w’Afurika wanzwe cyane n’Abafaransa kurusha na Gbagbo na Kadafi!
(2) Kagame na Minisitiri mushya w'Ububanyi n'amahanga Alain Juppé bangana urunuka mu buryo buzwi na bose, kandi tuzi ko uyu Alain Juppé ariwe « l’homme fort » w’iyi leta ya Sarkozy.Icyo yanze ntigikorwa, uwo yise umwanzi amahanga aramurasa byanze bikunze.
(3) Haut commandement y'ingabo z’igihugu Ubufaransa ifitanye amasinde akomeye na Kagame: bamubonye urwaho sinzi icyo bamukoresha.
(4) Abanyapolitiki benshi bakomeye , de gauche et de droite, bahuriye ku ngingo yo kwanga Kagame kuko bamuzi nk'umwicanyi kabuhariwe, bakaba badashobora kwihanganira ko afatwa nk'umushyitsi muhire ku butaka bw'Ubufaransa. Hazavamo bamwe batere hejuru bati uyu "mwicanyi umwanya we uri muri gereza!" Kagame abe abyiteguye.
(5) Kagame yishe Abafaransa, si ba bapilote batwaraga Habyarimana gusa , hari n’abandi yiciye mu Rwanda; kandi tuzi ko icyo cyaha nta mutegetsi w'umunyafurika wagikoze wakibabariwe ! Amaherezo Abafaransa barakubikira bakagucakira bakagushyikiriza ubutabera. Kuri iyo ngingo Gbagbo yabera Kagame icyitegererezo !
(6)Abafaransa batunguwe na revolisiyo ziri kuba mu bihugu by’Abarabu ( Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Madame Alliot Marie, yarabyishyuye!) ku buryo ubu biyemeje guhindura politiki, bakaba batazongera kurebera Abanyagitugu bica abaturage : igihe Sarkozy yabivugiraga ku mugaragaro le 14/7/2011 yatekerezaga na Paul Kagame !
(7) Abafaransa ntibakunda gusuzugurwa : Kagame ni we muperezida w’Afurika wabagaraguye mu byondo izuba riva : aca ururimi rw’igifaransa mu Rwanda, yirukana Ambasaderi w'Ubufaransa nk’uwirukana imbwa, akoresha imyigaragambyo yo kubatuka no kubaha induru….Niba Kagame we yaribagiwe ibyo byose ,Abafaransa bo babika kure.
(8) Abafaransa bafite uburenganzira bwo kurengera inyungu zabo aho ziri hose ku isi, ndetse no mu Rwanda : Kagame yabangamiye inyungu z’Abafaransa mu Rwanda, bamburwa ibyabo, amasosiyete batanzemo amafaranga menshi « arayabohoza » ayagira aye ku giti cye cyangwa se ayihera abandi bambuzi! Ibi si bya bindi by'igisiga cy'urwara runini kigera aho kikimena inda ? Kagame yihinduye Kibihira wa wundi ukunda gukorogoshora cyane, aho ntiyararangije gukorogoshora n'ibizamukoraho?
(9) Kagame yagize uruhare rukomeye mu gutera jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 agamije kwifatira ubutegetsi gusa, arangije ibyaha bye abigereka ku Bafaransa, n’ubu baracyarakaye. Raporo Mucyo na Raporo Mutsinzi zuzuye ibinyoma biteye isoni ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, zikanashinja Abafaransa uruhare muri jenoside ni inyandiko zizahoraho : scripta manent ! Zigamije kwanduza isura y’Abafaransa mu ruhando rw’amahanga, zikabagaragaza nka « un peuple d’assassins », kandi bo bazi ko aribo bari ku isonga mu kubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu : Aha Kagame yageze kure cyane, Abafaransa ntibazabura kubimuryoza, bitinde bishyire kera.
(10) Abafaransa barangije gukorera Kagame « Dosiye » bayishyikiriza Ubutabera. Ku batabizi, iyo umuzungu yarangije kukugeza imbere y’inkiko kandi koko atakubeshyera warakoze ibyaha, ibyawe aba yabirangije ! Inkiko z’ino aha si nka ya Gacaca « ishinja abere,ikeza abicanyi » bitewe n’uko Kagame yaramutse ! Kagame n’ibyegera bye by’abasogosi bari bakurikiranywe n’umujuji witwa Jean Louis Bruguiere, ubu dosiye ikaba iri mu maboko ya mugenzi we witwa Trevedic ni icyo bita « Bombe à retardement » : igihe ni igihe yaturika ! Nta n’icyemeza ko itaturika le 12.09.2011: Kagame agafatwa, Agatsiko ke nako kagatabwa muri yombi !
111) Abategetsi b’Ubufaransa bazi Kagame, ndetse baramuzi kurusha uko yiyizi. Bazi amavu n’amavuko ye, bazi uko yabayeho, bazi uko abaho, ntibayobewe uko aryama n'uko abyuka; bazi abo bavugana, bazi n’ibyo avuga. Bazi amanyanga ye, bazi ibyaha bye (Crimes) bitagira umubare yakoreye mu Rwanda, Kongo n'ahandi ! Niba biyemeje kumwakira mu gihe n’ibihugu yitaga incuti ze magara (USA, UK) bitakimucira akari urutega , ararye ari menge !

Na kadafi yari yarakoze ishyano yica Abafaransa(Attentat de Lockerbie, attentat contre le DC-10 d'UTTA en 1989). Nyamara dore byose yatangiye kubyishyura akubutse mu ruzinduko i Paris! Yatanze urwaho ubwo yiyemezaga kurasa abaturage bigaragambyaga !
Ni uko rero niba Perezida Sarkozy n’abajyanama be, bemeye ko umwicanyi ufite amaraso ajejeta ibiganza aza i Paris, bakamuzingurira Tapis rouge, hasigaye amezi make ngo habe amatora ya perezida wa repubulika, ni uko barangije kubara neza inyungu ikomeye bazabikuramo :
(1)Simpamya ko bashishikajwe n'inyungu zo mu rwego rwa "économie", icyo bashyize imbere ni inyungu za politiki.
(2) Barashaka ko Kagame ajya ahagaragara bose bakamubona, ibitangazamakuru bikamuvuga uko ari bitamunonera, maze n’abaturage bose b’Abafaransa bakabona uwo mugabo w'umwirabura wigize intare batinya;na ba bandi yahekuye bakamwibonera n'amaso yabo, yenda bakanatobora bakavuga umujinya bamufitiye (préparation de l’opinion).
(3)Barashaka ko avugira ku mugaragaro , akivamo nk’inopfu, akavuguruza ibinyoma biri muri ya maraporo yombi aharabika nkana Abafaransa, amagambo ye agafatwa mu byumwa. Bitihi se akivugira ubusa (discour vide) nk'uko yabimenyereje Abanyarwanda, Abafaransa bazwiho guha agaciro abayobozi bazi ubwenge, bagahita bamubonamo umusilikari w'injiji uzi kwica gusa, bakamukuba na zero kandi bakabimubwira!
(4) Barashaka ko ahimbarwa ( dore ko azi kunyurwa manuma !)akemeza ko Abafaransa batigeze baba abanzi b’Urwanda ( kandi koko ntibigeze banga Urwanda) hanyuma akemeza ko aje gutsura umubano mwiza n’ubufaransa (simbona ikindi yavuga ko kimuzanye ino !)
(5) Barashaka ko arya iminwa akabura uko asobanura impamvu yishe Abafaransa yarasiye mu ndege ya gisivile yari itwaye perezida Habyarimana, akabura n'uko asobanura ukuntu yarigishije indishyi zari zigenewe abo mu miryango ya ba Nyakwigendera, baguye muri iriya ndege !
(6)Barashaka ko asobanura ukuntu atari igikoko , we utinyutse kuza i Paris asize mu buroko umubyeyi Victoire INGABIRE n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na we, akaba yarabageretseho ibyaha batakoze kugira ngo abone uko ahonyora uburenganzira bwabo!
(7)Barashaka kumwereka ubuhangange bw’igihugu cy’Ubufaransa, kugirango amenyereho ko we ubwe ari « un petit mauvais président, d’un tout petit et pauvre pays », maze ibikabyo byo kwiyita "l’homme fort" abishyire hasi, na rya terambere yiratana ngo yazanye i Kigali abone ko ari ubuhendabana, mu gihe Kigali ubwayo irutwa n’Akagari kamwe ko mu cyaro cy’ uBufaransa !
Ibyo byose namara kubyumva azataha i Kigali ,acishe make, ategure amaherezo ye ! Ndamwifuriza kutazagera aho Kadafi ageze, dore ko na we byamubayeho akubutse mu ruzinduko rw’akataraboneka i Paris. Avuyeyo , ntihashize amezi make Kadafi agatera hejuru ati “ Mon ami Sarkozy est devenu fou” ?! Ubwo ariko ni amabombe y’indege z’intambara z’Abafaransa yari amugeze ahaga! None ubu “Le Guide suprême » asigaye yituriye mu mwobo nk’inturo.Harya Kagame uyu azabe arusha Kadafi ubuhangange n'ubwenge ?
Umwanzuro
Muri make, ari amahitamo, ndi Perezida Paul Kagame, nafata icyemezo cyo kutajya mu ruzinduko i Paris le 12 Nzeri 2011. Gusaba uwo wimye ni byo kimwe no kwima uwaguhaye : byombi ni ibitesha agaciro ! Niba Kagame agifite abajyanama, nibongere bakore inama kenshi, bige neza ibya ruriya ruzinduko. Nibibuke uko yihenuye ku Bufaransa, ariko cyane cyane barebe uko bafashe nabi abaturage b’Urwanda : Urubanza ruzacisha Kagame umutwe ni urwerekeye ubugome akomeje gukorera Abanyarwanda guhera mu 1994 kugeza ubu. N'Abafaransa ni cyo bamushinja, we akaba yaranze kwisubiraho ! Kagame n'abajyanama be nibasanga ari ngombwa kujya i Paris, azafate indege nk'uwiyemeje guhakwa ku umurusha amaboko bityo yitegure ko hari ibintu bibiri atagomba kuzaca ku ruhande , akazabitangariza ku mugaragaro :
(1)Ko asabye imbabazi Abafaransa bose cyane cyane abo yahekuye kandi ko yiteguye gutanga impozamarira zikwiye.
(2) Ko yemera gushyira mu bikorwa mu Rwanda « IMPINDURAMATWARA IDASESA ANDI MARASO » nk’uko Zelote Mahoro aherutse kubimugiramo inama, kuri uru rubuga mu byo yise « Amabanga 77 ya politiki ».
Icyo gihe Abafaransa bamutega amatwi yenda bakanamushima, bakamwongerera indi minsi (sursis) yo kugerageza amahirwe ye ! Naho ubundi, iyo bajya kwica ubukombe barabanza bakabwagaza, barangiza bakabukubita ubuhiri mu mutwe, bagapfunya, bagashyingura cyangwa bagaterera mu nyanja ! Isi igakomeza ikazenguruka ! Aho ntibwakeye bikongera bikaba ?
Cyubahiro Constantin, Paris.