Ni ryari urugaga rw’abashinjacyaha bo muri Afurika ruzakorera inyungu z’abaturage kurusha iz’abanyapolitiki ?

Publié le par veritas

Kagame hamwe n'abashinjacyaha baturutse mu bihugu bya Afurika.

 

Abagize urugaga rw’abashinjacyaha baturuka mu bihugu 17 bya Afurika nka Uganda, Afrika y’Epfo, Tanzaniya, Mozambique, ubu bateraniye i Kigali, kugirango bigire hamwe ibibazo birebana n’akazi kabo. Uyoboye uru rugaga (African Prosecutors Association-APA), Madamu Olyvia Martha Imalwa, yatangarije abari bitabiriye uyu mubonano, ko ubwo yahuraga na perezida Kagame, bavuganye ko urwego ayaboye rukorana na za Leta aba bashinjacyaha baturukamo, kandi ko rwari rukwiye gufashwa n’izo Leta. Ibi byatumye nibaza igihe uyu muryango w’abashinjacyaha uzakorera abaturage kurusha gukorera izo Leta, dore ko amafaranga aba bashinjyacyaha bahembwa aturuka mu misoro ya rubanda.

 

Iyo umuntu asubije amaso inyuma, asanga imikorere y’abashinjacyaha bakorera mu bihugu bya Afurika iteye agahinda. Akenshi usanga baragizwe ingwate y’amashyaka aba ari ku butegetsi. Iyo bigeze mu Rwanda ho biba agahomamunwa, dore ko n’abashinjacyaha ubwabo bivugira ko bashinja ibyaha abaturage ubutegetsi bwa FPR buba bwibasiye, bitewe n’icyo abayobozi babo baba babategetse. Birababaje ko umushinjacyaha ajya mu rukiko azi neza ko agiye gushinja ibinyoma uregwa.


Hirya no hino mu bihugu bya Afurika usanga hari ibibazo by’akarengane gaterwa n’abayobozi bayobora ibihugu by'Afurika. Abaturage usanga baba bibasiwe n’abanyapolitiki cyangwa na za Leta zishingikiriza ubutabera mu kurenganya rubanda. Mu Rwanda ho usanga abakozi bo mu nzego z’ubutabera n’iz’ubushinjacyaha, baritandukanyije n’ubwenge bize mu mashuri, kuko bahindutse ibikoresho by’ubutegetsi bwa FPR mu gushinja rubanda ibinyoma.


Abaterankunga batandukanye baturuka ku mugabane w’Uburayi, bagiye batera inkunga abashinjacyaha cyangwa abacamanza, bagahabwa inkunga igizwe n’amazu bakoreramo, kubahugura mu bumenyi, n’ibindi, ariko bibagirwa ko ikibazo kugeza ubu bafite ari icy’uko biyemeje kwitandukanya n’ubwo bumenyi, bagatatira umwuga wabo bagahitamo gukorera inyungu za Leta kurusha iza rubanda.


Iyo bigeze ku bashinjacyaha bo mu Rwanda, bashyirwaho na FPR, bakoresha amabwiriza y’abanyapolitiki kurusha gukoresha ukuri n’amategeko. Umuntu akaba asanga ko inkunga nyayo abo bashinjacyaha bakeneye, cyane cyane abo mu Rwanda, ari inkunga yo kubagira inama, ko ibyo bakora byose amateka azabibabaza, kandi ko bakavuye ibuzimu bakajya i buntu, bakarenganura rubanda rurengana, kurusha gufatanya n’abanyapolitiki kubagambanira  bakanabarenganya.


Johnson, Europe.(umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article