Uganda: Museveni yahaye gasopo perezida wa USA, aho yasabye Obama kutivanga mu buyobozi bwa Uganda!

Publié le par veritas

http://www.monitor.co.ug/image/view/-/1334228/highRes/335815/-/maxw/600/-/y3ibbe/-/news001px.jpgPerezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama yandikiye Yoweri Kaguta Museveni perezida wa Uganda ibaruwa yo kumusaba kudashyira umukono ku itegeko rihana abasambana bahuje ibitsina aribo bita «Abatinganyi». Obama yavuze ko iryo tegeko ribangamiye uburenganzira bwa muntu kandi mu gihe Museveni yaramuka ashyize umukono kuri iryo tegeko byatuma igihugu cya USA gihagarika imfashanyo cyahaga Uganda kandi umubano w’ibyo bihugu byombi ukazamo agatotsi ! Icyo cyifuzo cya Obama ntabwo cyakiriwe neza na Museveni kuburyo nawe yahise aha Obama igisubizo kuri iryo tegeko, amubwira ko iryo tegeko arishyizeho umukono ikiba kikaba kandi amagambo ari mu ibaruwa Museveni yandikiye Obama yiyemeza kuyatangariza mu rwego rwo guca agasuzuguro ka USA  nk’uko we abyita! Abakurikiranira hafi politiki y’igihugu cya Uganda ndetse n’iyo mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange, barasanga agasuzuguro Museveni yeretse Obama kuri iri tegeko ari uburyo bwo kugira ngo USA icishe make inyungu zayo zitabangamirwa mu karere noneho Museveni akaboneraho uburyo bwo guhindura itegeko nshinga rizatuma anyonga demokarasi burundu, akazagundira ubutegetsi kugeza apfuye igihugu cya USA ntikigire icyo kivuga, ahubwo kigakomeza kumushyigikira !Ubu Museveni amaze imyaka 28 ku mwanya wa perezida wa Uganda !

Mu ibarwa perezida w’igihugu cya Uganda Museveni yamurikiye itangazamakuru mu rwego rwo gusubiza iyo yari yohererejwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama, Museveni akaba yaravuze ko ibihugu bigomba gukorana ariko hakabaho no kubahana ndetse no kutivanga mu gufata ibyemezo.

Muri Iyo barwa Museveni asubiza Obama ku bijyanye no guhindura itegeko rihana abatinganyi yayanditse kuri uyu wa kabiri taliki ya 18/02/2014. Muri iyo baruwa Museveni atangira avuga ko mbere yo gusinya iri tegeko yabyizeho igihe kirekire kandi ngo kuba yari yatinze gusubiza Obama byatewe ni uko yari agitekereza ibisubizo azamuha, ngo kuko umugabo nyawe adapfa kuvuga.

Museveni yemeza ko Abagande bose badashyigikiye ubutinganyi kandi ko nk’umuyobozi w’ighugu yagombaga guharanira inyungu n’ubushake bwabo ayobora akaba ari muri urwo rwego yatorewe kuba perezida wa Uganda ,Itegeko yashyizeho umukono rikaba ryemeza ibi bikurikira :

«Umuntu wese uzahamwa n’ibyaha by’ubutinganyi azahanishwa igihano cyo gufungwa burundu, cyangwa igihano cy’urupfu mu gihe uwo babikoranaga ari munsi y’imyaka 18 cyangwa yaramwanduje indwara zandurira mu mibonano muzabitsina ».

Abanyamahanga mutemberera muri Uganda muarye muri menge!

http://img.filmsactu.net/datas/films/h/u/hunger-games-l-embrasement/xl/hunger-games-l-embrasement-photo-528c91ee8f957.jpgIri tegeko rikaba rikubiyemo ibintu byinshi bitandukanye birimo kubuza abantu kureba amashusho cyangwa filime z’urukozasoni (pornographie), ngo kuko ibi bituma abari n’abategarugori bahohoterwa bitewe n’ibyo baba babonye muri ayo mafilimi. Museveni yavuze ko ikintu cyose cyatera irari ry’ubusambanyi gihanwa n’Itegeko nk’ibindi byaha byose, ibi ngo bikaba ari mu rwego rwo gusigasira umuco ndetse no kwirinda ingaruka ziterwa n’ubusambanyi, haba mu muryango ndetse no ku gihugu muri rusange. Museveni yashimangiye ko bitemewe gusomana mu ruhame ,aha yataze urugero ko nawe aramutse asomeye umufasha we mu ruhame ataba acyemerewe kwiyamamariza kuyobora Uganda !

Museveni yavuze ko Amerika ifasha Uganda ku bijyanye n’ubushakashatsi ariko  ko nta burenganzira ifite bwo kwivanga cyangwa guhitiramo Abagande icyobashaka, bityo Museveni akaba yumva kuba yarasinye iri tegeko bitavuze ko USA igomba kubana nabi na Uganda nk’uko byatangajwe na Obama, ngo kuko itegeko rigenga abene gihugu ntaho rihuriye  n’umubano w’ibihugu byombi ; aha Museveni akaba yarabivuze yiteganyiriza ko mu gihe azaba yahinduye itegeko nshinga agashyiramo ingingo zo guheza abandi mu buyobozi bwa Uganda no gufata ubutegetsi kugeza apfuye ,igihugu cya USA kigomba guceceka kandi kigakomeza gushyigikira Museveni mu mafuti yose akora mu karere k’Afurika yo hagati !

Museveni  yiyemeje kutazahindura iri tegeko uko byagenda kose ngo kuko yabikoze mu nyungu z’abaturage ; ariko iyo witegereje neza uburenganzira iri tegeko ribuza abantu harimo no kureba amashusho y’imibonano mpuazbitsina , urasanga ari uburyo bwo guteguza iguhugu cya USA hakiri kare ko agiye no guhindura itegeko nshinga akima amahirwe abaturage ba Uganda yo kwitorera abayobozi kandi byose akavuga ko abikoreye inyungu zabo ! Iyi ngeso yo kugundira ubutegetsi nibwo burwayi bukomeye Afurika ifite kandi nta kizere ko buzakira vuba !

Ubwanditsi !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
L

Ariko murasetsa tu, Kaguta yasuzuguye Obama kugirango azamushyigikire? Cyangwa yashatse kumwereka ko Uganda ari igihugu cyigenga kandi gishobora kwifatira imyanzuro? Koments zanyu zihabanye
n'inkuru kabisa! Courage Museveni!!!

Répondre