Rwanda: Umunyepolitiki ushishoza ni ukorana na FDLR, naho uyisaba guhindura izina aba ashyigikiye “Ndi umunyarwanda” ya FPR na Kagame !
[Ndlr:Ubwoko bw’umuntu cyangwa imiterere ye n’ibintu bitagomba gushidikanywaho cyangwa ngo bigibweho impaka kuko udashobora kubihindura. Muri iyi minsi hari amashyaka yatangaje ku mugaragaro ko akorana na FDLR,icyo gikorwa kikaba cyarakuruye amagambo menshi kugeza ubwo abayobozi b’amashyaka amwe bavuga ko badashobora gukorana na FDLR idahinduye izina, gutekereza muri ubu buryo ni uburenganzira bwabo ariko nabwo kujora iyo myumvire nta cyaha kirimo! Ese FDLR ihinduye izina yakunguka iki cyangwa yahomba iki? FDLR yitwa ko ari abajenosideri n’ibyihebe n’ubutegetsi bwa FPR na Paul Kagame, none se ihinduye izina FPR ntiyaba ikita FDLR abajenosideri n’ibyihebe? None se mu mwaka w’1994 FDLR yari mu mitwe yabagaho mu Rwanda kuburyo ishinjwa gukora jenoside? Ese ko abahutu bose n’abavutse nyuma y’1994 bitwa abajenosideri na FPR na Kagame ndetse bagahatirwa kubisabira imbabazi, abo bahutu ntibafite amazina atandukanye ariko bose bagahurizwa mu bwoko bwabo bw’abahutu?
Aba bana bari mu mashyamba ya Congo bakaba barinzwe na FDLR, kubita abajenosideri cyangwa ibyihebe ni ugukabya!
Ni irihe zina FDLR yafata ryashobora gutuma idakomeza kwitwa aba jenosideri na FPR? Nyamara FDLR ihinduye izina byaba bigaragarije abayinenga bose ko nayo ubwayo yikeka ubugizi bwa nabi ikaba yahinduye izina kugira ngo ijijishe, ikindi kandi FDLR yanditse mu bitabo byinsi no muri ONU kuburyo hari raporo yakozwe n’impuguke za ONU iri mu muryango w’abibumbye ivuga ko FDLR yarenganye kandi akaba ari abacikacumu ba jenoside yakorewe abahutu mu mashyamba ya Congo na Paul Kagame bagomba guhabwa impozamarira n’umuryango w’abibumbye! None se izina FDLR nurikuraho uzasobanurira gute ONU aho abo bantu bayigize bagiye? Njye ndasanga gusaba FDLR guhindura izina ntaho bitaniye no gushyigikira ya FPR ya “Ndi umunyarwanda”, aho umuhutu wese agomba kwiyumvamo buri gihe ko ari umunyabyaha! Ni mwisomere mu buryo burambuye uko umusomyi wa veritasinfo asesengura kuburyo burambuye ibyo gufanya n FDLR ]:
Nyuma y’imyaka itabarika yo kwitegereza, kwibaza no kugenzura, abakurambere bacu baranzuye bati «uguhiga ubutwari muratabarana» kuko «intwari igaragarira ku rugamba, aho rukomeye». Iyi mvugo ya kigabo ni yo Mzee Fawustini Twagiramungu abwira abanyamashyaka, iyo abararikira kwifatanya na FDLR igizwe n’abacikacumu n’imfubyi z’abahutu, zihigwa bukware na Kagame uhagariwe n’ingwe yitwa Amerika. Ab’amarere rero bari kwiyemeza kujyana na we kurugamba, naho abandi bari kwibaza niba kwifatanya na FDLR atari ukwiyahura urwa Karegeya, doreko Kagame atatinye no kubwira abaperezida nka we, Kikwete wa Tanzaniya, ko na bo nibakomeza kuvugira «abajenosideri ba FDLR n’ibigarasha» azabaritura!» Mu bo ubwoba bwatashye rero harimo uwitwa Anasitazi Gasana.
Muri iyi nyandiko turareberahamwe ibiranga umunyapolitiki abanyarwanda dukeneye, tubigereranya n’ibyaha abatekereza nka A. Gasana barega FDLR (A) ; hanyuma twibaze inyungu n’igihombo biri mu kwiyunga n’uyu mutwe w’ingabo ugizwe ahanini n’imfubyi z’abahutu zabaye «ruvumwa.» (B)
A. A.NI IBIHE BIRANGA UMULIDERI ABANYARWANDA DUKENEYE ?
a.Umulideri twifuza ntasanzwe !
Edimond Munyangaju ati «Icya mbere ngira ngo tubanze duhigike ni ya mareshyamugeni ngo umuntu WESE wiyemeza gukora politiki abiterwa no gushaka kwitangira abandi.
Ubushakashatsi bwose bwerekana ko iki ari ikinyoma. Ikimenyimenyi ni uko abenshi mu bavuga ko bajyanwe muri politiki no kwitangira abandi, usanga mu buzima busanzwe wenda atari na ba bantu babangukirwa no gufasha. Ugasanga mu buzima bwabo batarafungurira n’umushonji n’umwe, batazi icyo kurera imfubyi icyo ari cyo, n’ibindi. Ubushakashatsi rero bwo bwerekana ko kenshi abantu bajyanwa muri politiki n’impamvu ebyiri. Gushaka ubutegetsi (power seeking) no kurwanira ishyaka ibitekerezo byabo (policy seeking). Muri make rero, ujya muri politiki aba abifitemo inyungu. Ushaka ubutegetsi abashaka ibyubahiro, amakuzo, ubukire n’ibindi bijyana na bwo. Urwanira ibitekerezo aba yumva igihugu hari uburyo kigomba kuyoborwamo. Iyo abigezeho, na we yumva bimuhaye agaciro imbere y’umutimanama we n’imbere y’abandi». Uku ni ukuri. Arikio.... ?
Kuri njye, ubu bushashakatsi buvugwa na Munyangaju ni ubwakozwe mu bihe bisanzwe. Naho mu bihe bidasanzwe, hagigiye haboneka abantu badasanzwe bakiyimeza gukora politiki bagamije gusa kwitangira abandi.Ni yo mpamvu natinyutse nkandika ngo «Amashyaka ya politiki Y’IMPUNZI naseswe».
Ntabwo dukeneye umunyapolitiki uvugwa na E. Munyangaju kuko ibihe turimo si ibyo gukina politike. Ibihe turimo ni ibyo kwitanga no kwitangira abandi, bikorwa gusa na bake babiherewe impano. Abanyarwanda, cyane cyane abari mu gihugu bari mu bucakara nk’ubwo Abisilayeri barimo mu Egiputa mu gihe cya Faraho. Ni yo mpamvu dukeneye «umuntu WESE wiyemeza gukora politiki abiterwa no gushaka kwitangira abandi».Dukeneye Musa wavanye Abisilayeri mu bucakara bw’Abanyegiputa ; dukeneye Nelisoni Mandela twese tuzi ; turasaba Imana kuduha umushumba ufite impano nk’iy’umunyamerika Maritini Lutheri Kingi wavanye abirabura mu bucakara n’ivanguramoko muri Amerika, cyangwa umulideri ufite impano yo kwitangira abandi nk’umuhinde Mahatma Ghandi.
Musa ntiyabanje gushinga ishyaka rya politiki ngo avane Abisilayeri mu bucakara bwa Farawo. Martini Lutheri Kingi nta shyaka yabarizwagamo igihe yatangizaga urugamba rwo kuvana abirabura mu bucakara. Mandela ntiyatinye kwitwa umuterorisite na ba mpatsibihugu b’abanyamerika... Yabaye Perezida wa Afurika yepfo ari kuri lisite y’abaterorisiiti y’Amerika, anategeka igihugu cye ari «umuteroriste», abona Igihembo cy’abantu baharaniye amahoro ku Isi (Prix Nobel de la Paix) ari «umuterorilisiti» ! Ghandi we yisize ivu, yambara ubucocero, yiyicisha inzara... yiyemeza kubabazwa no kubabarana n’ubwoko bwe.
Ngurwo urugero n’indangagaciro z’umulideri ukenewe n’abanyarwanda ubu. Ndasaba umuntu WESE wumva adafite ubutwari, urukundo n’impano nk’iz’aba bantu mvuze haraguru aha; guha abanyarwanda amahoro, bagakomeza kwibera mu bucakara bwa Kagame, kuko ibihe n’ibibazo abanyarwanda barimo bisa 100% n’ibyo ziriya ntwari zavanyemo ubwoko n’abaturage bazo.
Abumva badashaka kwifatanya n’«abajenosideri ba FDLR» kugirango batitwa abaterorisite na Kagame n’abamutuma kubibira muri Kongo nka Bili Klintoni na Toni Blere, nibagere ikirenge mu cya V. Ingabire cyangwa Berinari Ntaganda. Nibajye mu Rwanda kwiyicisha inzara, bicare ku irembo rya bagashakabuhake b’abanyamerika n’abongereza ... kuri za mbasade zabo, nkuko Indira Ghandi yabigenje. Gusa ibyo ntibyabuza umuntu kwibaza niba ibivugwa kuri FDLR bifite ishingiro.
b.Mbese ibyaha A. Gasana n’abatekereza nka we barega FDLR bifite ishingiro ?
Mu nyandiko ye ndende yo «kungurana ibitekerezo » A. Gasana yangejejeho, aratondagura ibyaha FDLR iregwa bituma kuri we byaba ari ikosa rya politiki «erreur stratégique» kwifatanya na yo.
Arangiza agira inama abayigize n’abashaka kwifatanya na yo guhindura izina ngo nkuko FPR yari UNR, nyuma RNU mbere y’uko iba FPR tuzi ubu. Muri iki gice turarebera hamwe ibyaha Gasana n’abatekereza nka we barega FDLR niba bifite ishingiro. Naho kumenya niba FDLR igomba guhindura izina turabivugaho natwe mu kwanzura.
Mbese FDLR ifite ingengabitekerezo ya jenoside koko, bikaba ari ikibazo kwifatanya na yo hagamijwe kotsa igitutu Kagame n’agatsiko ke ngo bemere kuganira n’abo batavuga rumwe?
Kubona hari abantu bitwa ngo barize kandi bavuga ko bahunze ubutegetsi bw’agatsiko ka Kagame, bagitekereza ko FDLR ari «abajenosideri» ubwabyo ni agahomamunwa. None kuki abahutu bose, n’abana n’abuzukuru baGasana A. Barimo, bagomba gusaba abatutsi imbabazi? Ni agahomamunwa kuko umuyobozi wa MONUSCO aherutse gutangaza ko abagize FDLR, hejuru ya 75% , ntaho bahuriye na jenoside yakorewe abatutsi, kuko bari abana mu gihe yakorwaga cyangwa bakaba baravutse nyuma yayo. Biteye kwibaza n’agahinda igihe twese tuziko n’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi ari ikinyoma. Mbese A. Gasana na bagenzi be ntibazi ko na 25% basigaye bafatwa nk’abere igihe cyose hataracibwa urubanza ?
Twibuke ko umuyobozi umwe rukumbi, Mudacumura, ariwe ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga CPI. Ubu afite imyaka y’ubukuru iri gukabakaba 60. Mbese uwo wenyine ni we ugomba «kubuza impara gucuranga»? Kuva yashingwa, FDLR isaba kugirana ibiganiro n’ubutegetsi bwa Kagame. Ntishaka kandi ntiyanashobora gufata ubutegetsi bwose ku ngufu nkuko FPR yabikoze, yamara kugera i Kigali ikica n’abayifashije, abarokotse bagakizwa n’amaguru nka A. Gasana. Njye mbona igituma Gasana na bagenzi be bajijinganya, bakibaza ibibazo ari amaraso ajejeta mu biganza byabo arimo kubasama ! Bari gutinya ko abanyarwanda nibasasa inzobe, buri wese akabazwa uruhari yagize mu mahano yagwiriye u Rwanda, na bo kimwe na Kagame n’agatsiko ke, babigwamo. None wasobanure gute ukuntu Anasitazi Gasana yaba yaranyoherereje iriya «mesaje» amaze gusoma no kumva ibivugwa na Berenari Lugan, Ruzibiza na JMV Ngajimana aha, niba atari «ubusazi»?
INZIRABWOBA ntacyo zitakoze ngo zihagarike ubwicanyi. Zarizarize, zifite uburere, ubwitonzi na «disipline iranga ingabo» ku buryo na TPIR ikorera Amerika yababuzeho icyasha. Naho gutsindwa na Kagame ashyigikiwe na Amerika, Ubwongereza na Isilayeli nk’uko byasobanuwe na Pierre Péan, nta we byatangaza kuko n’Uburusiya bwaratsinzwe! Tubivuge tubisubiremo ka nshuro igihumbi. Kwitwa abaterorisiti, abajenosideri n’umwanzi wawe nta we byagombye gutangaza. Ni ibisanzwe. Na Kayibanda Gregori yitaga Inyenzi abaterorisiti. Byari byo?
Mu nyandiko yanjye nagaragaje ko Amerika ari umwanzi w’abahutu kimwe n’imiryango ikoresha nka HRW mu guharabika abanzi bayo. Ibi rero ntitwabitaho igihe kuko nkuko nabivuze haraguru : na «Mandela ntiyatinye kwitwa umuterorisite na ba mpatsibihugu b’abanyamerika... Yabaye Perezida wa Afurika yepfo ari kuri lisite y’abaterorisiiti y’Amerika, anategeka igihugu cye ari «umuteroriste», abona n’ Igihembo cy’abantu baharaniye amahoro ku Isi (Prix Nobel de la Paix) ari ‘umuterorilisiti’!»
Ndarangiza mbwira A. Gasana n’abatekereza nka we ko FDLR atari abajenosideri, abaterorisiti... ndetseko n’ibyaha baregwa muri Kongo ari ibinyoma. Abakongomani bakunda FDLR. Ibi kandi si amagambo gusa kuko Kagame ubwe arega Kongo gukorana na FDLR, ibyo bikanemezwa na raporo z’inzobere za LONI ko: «les experts ont notamment mis en évidence « des cas de collaboration » au niveau local entre les Forces démocratiques de libération du Rwanda, les FDLR et l'armée congolaise.»
Abakongomani rero ntibashobora na gato gukorana n’ababica, bakanafata abagogore n’abakobwa babo ku ngufu. A. Gasana na bagenzi be nibitegereze uko Kagame ubica, agafata abakobwa n’abagorere babo ku ngufu uko bishimira urupfu rwe. Ukuri ni uko FDLR igizwe n’abacikacumu n’imfubyi zabo barokotse jenoside yakorewe abahutu muri Kongo itegereje kwemezwa n’urukiko nk’uko byemejwe na LONI muri raporo mapingi. Ikigaragara rero ni uko FDLR ari ikibazo gikomereye cyane Kagame n’Abanyamerika kuko ari bo bakoze iyo jenoside. Nta we utabizi. Mu yandi magambo, Kagame na Amerika bifuza ko abagize FDLR bapfa bagashira, ntihagire usigara wo kuzabara inkuru y’ibyo bakorewe. None se n’izihe nyungu cyangwa igihombo biri mu kwifatanya n’abanzi b’Amerika, Kagame na Kaguta ?
B. B.INYUNGU N’IGIHOMBO MU KWIFATANYA NA FDLR.
a.Igihombo n’ingaruka mbi byo kwifatanya n’abacikacumu rya Kagame, Kaguta na US.
Ngo «nta mpongano y’umwanzi» kuko umuhongera wese aba amwongerera ingufu zo kumuhitana. Mu by’ukuri rero, nta gihombo na mba mbona ku muntu uvuga ko atari ku ruhande rwa Kagame n’agatsiko ke afite mu kwishyirahamwe na FDLR. Uvuga ko harimo igihombo abiterwa n’uko hari inyungu runaka ategereje kuri Kagame cyangwa ku bihugu bimukingira ikiba nk’Amerika, Ubwongereza, Isirayeli... Gusa aha, mbona yibeshya, ahubwo ari we ukora «erreur stratégique» kuko nyine uhongera umwanzi we aba apfusha ibye ubusa. Aha birumvika neza ko inshuti ya Kagame na yo ari umwanzi wa FDLR n’abiyopoza ku butegetsi bwe, A. Gasana abarizwamo; naho unenga Kagame wese yagombye kuba n’inshuti ya FDLR.
Paul Kagame ati «njye nahisemo guhangana». Nguko ukuri na politiki nyayo. “Les liberités et les droits s’arrachent par la force...” Niba uzi ko umuntu mutavuga rumwe, hangana na we mu bitekerezo, mu myigaragambyo, ... nibinanirana muterane ingumu ; maze utsinze ayobore neza, n’utsinzwe ayoboke. Naho kwirirwa ubebera ku mwanzi wawe ngo azagukunda, azakuvugira, ... uba uri guta igihe cyubusa. Gusa, nubwo nta gihombo opozisiyo ifite mukwifatanya na FDLR, ingaruka mbi igomba guhangana na zo ntizibuze.
Ingaruka mbi ya mbere ni uko iyo weruye ukavuga ko wiyemeje gukorana na FDLR ku mugaragaro uhita ushyirwa kuri lisite y’abagomba guhigwa no kwicwa na Kagame n’agatsiko ke.Ingaruka mbi ya kabiri ni uko abayobozi b’Amerika n’Ubwongereza batangira kugukeka amababa ko ushobora kubangamira zimwe mu nyungu z’ibihugu byabo nk’umugambi wo kwirukana Ubufaransa mu karere no kugakoloniza kugirango na byo byibe imitungo ako karere gakungarayeho.
Ntawanakwiyibagiza ko bamwe mu bayobozi b’ibyo bihugu bafite ubwoba baterwa nuko kuva ku butegetsi kwa Kagame n’agatsiko ke na bo bishobora kubabyarira kabutindi, bakaba bakwibona imbere y’ubutabera bw’ibihugu byabo kubera uruhare rugaragara bagize muri jenoside yakorewe abahutu muri Kongo, ndetse n’iyakorewe abatutsi bafasha Kagame mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, byo mbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi, no kwanga gutabara abicwaga. Birumvikana rero ko badashobora gukunda no gushigikira umuntu wese urwanya Kagame n’agatsiko ke.
Uko byagenda kose tugomba kwibuka ko «ntacyubahiro kiboneka mu gutsinda utabanje kurwana», kandi ko «utagize icyo atanga nta n’icyo yunguka». Abafaransa babivuga neza ko «Qui ne risque rien n’a rien». Igishimishije cyane ni uko n’iyo risike ari nto cyane iyo uyigerenyije n’inyungu opozisiyo izabona mu kwishyirahamwe na FDLR.
b.Inyungu zo kwifatanya n’imfubyi, abacikacumu n’abana babo bagize FDLR
Ku munyapolitiki w’ukuri, kwifatanya n’ishyaka nka FDLR rifite n’umutwe w’ingabo ni amahirwe adasanzwe kugira ngo agere nku ntego ye. Kuko izo nyungu ari nyinshi kandi zitandukanye, reka dusesengure imwe kuri mwe, eshanu njye mbona zisumba izindi.
Iya mbere ni uko FDLR igizwe n’abacikacumu, imfubyi n’abana babo barokotse jenoside yemejwe na LONI muri raporo Mapingi. Burya rero gushinga ishyaka no kwitwa ko uri muri opozisiyo ntibihagije. Kugira ngo wemerwe n’abene-gihugu ndetse n’amahanga ni ngombwa kwerekana icyo unenga ubutegetsi buriho gifatika. Kuvuga, kurega no gusaba ko ubutegetsi bwa Kagame bugomba kuvaho kuko bwakoze jenoside muri Kongo ; ko wifatanije, uhagarariye cyangwa uvugira abayikorewe, ... ni impamvu idasanzwe ibonwa na bake mu bapolitisiye bo ku Isi. Ikibabaje ni uko abitwa abapolitisiye bacu bapfushije ubusa iyo «oportunité» idasanzwe none imyaka ine ikaba igiye kurangira raporo mapingi itabyajwe umusaruro!
Inyungu ya kabiri ikomeye cyane ni uko kutifatanya na FDLR bihwanye no kuvuga ko demokarasi itazigera ibaho mu Rwanda. Ibi bishimangirwa n’uko ubu ari igihe cya zahabu cyo kwemeza Kagame n’agatsiko ke kugirana ibiganiro na opozisiyo yose, na FDLR irimo, mu rwego rwo gushakira uburasirazuba bwa Kongo amahoro arambye ndetse n’Akarere kose k’Ibiyaga Bigali by’Afurika. Kutitwaza rero FDLR ngo ubone uko usabanura ibibazo bijyanye na demokarasi, uburenganzira bwa muntu, gucyura impunzi zose, ... ni ukunyagwa zigahera.
Inyungu ya gatatu ni uko kwifatanya na FDLR ifite ingabo ari bwo buryo bwonyine bushoboka bwo kubaka inzego z’umutekano zirengera abahutu n’abatutsi, zo kingi y’amahoro kuri bose, demokarasi n’iterambere rirambye. Birumvika neza ko abagize FDLR nibicwa bagashira nkuko Kagame na Amerika babyifuza, inzego zose z’umutekano zizakomeza kwiharirwa n’abatutsi gusa nkuko bimeze ubu, ubuziraherezo.
Inyungu ya kane ni uko kwifatanya na FDLR ari ukwishyirahamwe n’ishyaka rizwi kandi rifite ingufu, n’iza gisikiri, kurusha yose. Haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga FDLR irazwi neza cyangwa nabi. FDLR imaze imyaka 20 irwana n’Isi yose ariko kugeza ubu ntirahanagurwa ku Isi. Kwifatanya na yo rero ni ukwiyongerera ingufu zidasanzwe. Burya politiki ni n’ingufu zo «gukubita», kandi amakimbirane adashoboye guhoshwa n’ibiganiro «ahanagurwa» n’amasasu mu kanya nk’ako guhumbya. Museveni ati «uburyo bworoshye bwo gufata ubutegetsi ni intambara», kwica, ukamena amaraso y’uwo ushaka gusimbura ! N’Imana yafashije Musa kwica abana b’imfura bose bo muri Egiputa kugira ngo Farawo yemere kurekura abacakara be, abanyesilayeli.
Inyungu ya gatanu ni uko FDLR ari ryo shyaka ryonyine rya opozisiyo y’ukuri ryemewe ku mugaragaro n’igihugu cy’Ububirigi cyadukoronije ndetse n’igihugu cy’igituranyi, Tanzaniya. Kandi kubera ingufu Tanzaniya ifite mu muryango wa SADEC, umuntu ntiyaba yibeshye cyane avuze ko hafi y’ibihugu byose biwugize byaba biri inyuma ya FDLR. Ikibuze gusa ni abapolitisiye babishoboye tubuze bo kwereka abayobozi b’ibyo bihugu ko hari inyungu zabyo mu kumvisha Kagame ko agomba gushyikirana n’abo batavuga rumwe, harimo na FDLR.
TWANZURE
Umunyapolitiki wese agomba kumenya ko nta we usaba ibiganiro ngo abihabwe, “arabyempoza” kubera ingufu za politiki (= abaturage ba muri inyuma) cyangwa ingufu za gisilikari afite. Muli politiki nta mikino y’abana ibamo. Kugira ngo Kagame yemere kuganira ubu, opozisiyo iri gucungira gusa kuri FDLR, kuko Isi yose yafashe icyemezo cy’uko uburasirazuba bwa Kongo bwagira amahoro. Birazwi ko Kongo idashobora kugira amahoro FDLR ikiri ku butaka bwayo. Kugira ngo FDLR ive muri Kongo hari uburyo bubiri gusa:
-kwica abayigize bose byifuzwa na Kagame n’Amerika;
-kwemeza Kagame ko agomba kugirana ibiganiro na opozisiyo yose, na FDLR irimo.
Ikintu cy’ingenzi abanyamashyaka ya opozisiyo bagomba kwemeranyaho, bakakivugaho rumwe ni uko FDLR itagizwe n’abajenosideri cyangwa abaterorisiti. Bagomba kwirinda «gutiza umwanzi umurindi», yaba Kagame n’agatsiko ke cyangwa abanyamahanga nka Bili Klintoni, Toni Blere,... ahubwo «bakiyopoza» nyine bavuguruza ibinyoma bigamije guharabika abacikacumu, imfubyi n’abana babo barokotse jenoside yakorewe abahutu muri Kongo kandi yemewe na Loni. Bagomba kwishyira hamwe na FDLR inzira zikegendwa kuko ni yo mahirwe ya nyuma bafite yo kugirana ibiganiro na Kagame.
Nkuko abayobozi ba FDLR babisobanura, uwo mutwe w’ingabo ntiwashyiriweho kujya gufata ubutegetsi i Kigali. Washyiriweho kurengera impunzi z’abahutu zihigwa bukware na Kagame afashijwe na Amerika. Icyo ni cyo bita «objectif noble», kugira ubumuntu nk’ubwa Nelisoni Mandela. Icyo gikorwa cy’ubwitange budasanzwe si icyo kugayirwa, ahubwo ni icyo gushimirwa. Igihe rero ni iki cyo kugira ngo uwumva ashishikajwe no kurengera abarenganywa, demokarasi, amahoro n’uburenganzira bwa muntu yifatanye na bo.
«Nta mutoza usesa ikipe itsinda». Kirazira. Perezida Kikwete ati «Kagame, warwanye na FDLR igihe kirekire, imyaka ibaye 17. Ntiwashoboye kuyitsinda. Ugomba gushyikirana na yo kugira ngo abakongomani bagire amahoro». Ndahamya ko Dr A. Gasana n’abatekereza nka we bose bajijutse bihagije kugira ngo basobanukirwa ko nta mpamvu n’imwe igaragara yatuma FDLR ihindura izina ikitwa CFCR bivugwa ko ari iya Kagame n’agatsiko ke Uku ni ukungurana ibitekerezo. Nkeneye komanteri zanyu.
Samuel Lyarahoze,
22 Gashyantare 2014.