Uganda : Mbese Kaguta Museveni yiyemeje gufata inzira ya mushuti we Salva Kiir wa Sudani y’Epfo cyangwa arako nk’u Burundi ?
Muri Uganda, Ministre w’intebe w’icyo gihugu akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka NRM riri ku butegetsi Bwana Amama Mbabazi arasabwa kwegura ku myanya afite mu buyobozi bw’icyo gihugu bitewe n’uko acyekwaho kuzashaka kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka w’2016 agahangana na Museveni ku mwanya wo kuba umukuru w’icyo gihugu !
Aya makuru yo muri Uganda arashushanya intambara ubu iri guca ibintu mu gihugu cya Sudani y’Epfo yatewe ni uko perezida uyobora icyo gihugu Salva Kiir yikanze ko visi- perezida we Dr Riek Machar ashaka kuziyamama mu matora ya perezida wa Repubuliki y’icyo gihugu, Perezida wa Sudani y’epfo yahise amukura ku mwanya wa Visi-Perezida amwirukana no mu ishyaka basangiye riri kubutegetsi, hashize igihe gito nibwo yashatse kumufunga amushinja gushaka guhirika leta iriho, ubwo ingabo ziba zicitsemo ibice bibiri imirwano iba iratangiye na nubu rukaba rukigeretse ! No muri Uganda rero ishyamba si ryeru kuko ibyabaye kuri Sudani y’epfo bitangiye kwigaragaza muri Uganda !
Amakuru veritasinfo ikesha ikinyamakuru « afroamerica » gikura mu nzego zinyuranye z’igihugu cya Uganda, aragaragaza ko Yoweri Museveni perezida wa Uganda kimwe n’umufasha we Janet Museveni ndetse n’umuhungu we Gen Brig Keinerugaba Muhoozi Museveni biyemeje guha akato Amama Mbabazi inshuti magara ya Museveni muri politiki kuva kera ndetse akaba ari numwe mu banyepolitiki bubashywe muri icyo gihugu.
Impamvu yatumye Museveni n’umuryango we baha akato Amama Mbabazi byatewe ni uko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2014, Amama Mbabazi yagaragaje imyitwarire irimo kuzarira cyangwa se kudashaka gushyigikira ko Perezida Museveni yongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka w’2016. Ibyo bikaba byarafashwe nkaho Amama Mbabazi nawe afite inyota yo kuziyamamaza kugira ngo abe umukuru w’igihugu cya Uganda !
Amakuru ava mu bantu baba hafi y’umuryango wa Museveni , yemeza ko mu mwaka w’2010 hari amasezerano yo mu ibanga yemeranyijwe hagati ya Museveni, umuhungu we Muhoozi ndetse n’umufasha we Janet Museveni hamwe n’Amama Mbabazi. Ayo masezerano yavugaga ko nyuma y’umwaka w’2016, Amama Mbabazi azaba umukuru w’igihugu agasimbura Museveni ariko hagati aho Amama Mbabazi akazegura ku myanya y’ubuyobozi afite ubu akayegurira umuhungu wa Museveni Gen Brig Muhoozi ubu uyobora umutwe udasanzwe w’ingabo zirinda Museveni, bikaba byari bitegenyijwe ko Amama Mbabazi namara kwegura kuri iyo myanya azasigara mu bayobozi bakuru gusa bw’ishyaka riri kubutegetsi ategereje kuziyamamaza ! Ariko ayo masezerano ntiyubahirijwe bitewe n’impamvu zinyuranye :
Impamvu ya mbere yatewe ni uko amashyaka atavuga rumwe na Museveni ndetse na bamwe mubayobozi bakuru b’ingabo batangiye kwikanga ko haba hari akagambane n’amayeri Museveni yaba arimo ashaka gukoresha kugira ngo akomeze kugundira ubutegetsi na nyuma y’umwaka w’2016 ! Ibyo bikaba byaragaragajwe n’icyifuzo cy’uko Museveni ashaka gukuraho itegeko rimubuza kongera kwiha indi manda.
Impamvu ya kabiri, ni uko mu gihe umuryango wa Museveni wemeraga kugirana amasezerano y’ibanga ry’ubutegetsi na Amama Mbabazi mu mwaka w’2010, Museveni yari afite impungenge zikomeye z’ubuzima bwe kuko yari yarafashwe n’uburwayi bwa kanseri y’uruhu, muri iki gihe ubwo burwayi bukaba bwaroroshye , Museveni akaba abona agifite imbaraga zo kuyobora bityo akaba adashobora kugira undi muntu aha ubutegetsi !
Hagati aho Jenerali Sejusa Tinyefuza wabaye inshuti magara ya Museveni, bagafatanya n’urugamba rwa kinyeshyamba kugeza bafashe ubutegetsi muri Uganda dore ko hashize imyaka 27, yashwanye na Museveni ahungira mu gihugu cy’Ubwongereza. Mu kwezi kwa Mata 2013, Gen.Sejusa yareze Museveni kuba umunyagitugu ruharwa ndetse akaba ari gutegurira umuhungu we Gen Brig Muhoozi kumusimbura ku mwanya wo kuba umukuru w’igihugu cya Uganda ! Gen Sejusa akaba ari impuguke muby’amategeko kandi akaba yarakoze imirimo ikomeye muri Uganda harimo imirimo yo kuba umujyanama wa Perezida Museveni no kuyobora ibiro by’iperereza ry’icyo gihugu.
Gen Sejusa akimara guhunga, hari ibaruwa yakwijwe mu mihanda ya Uganda n’abantu batazwi yavugaga ko Museveni agiye kwirukana abakuru b’ingabo n’abaministre badashyikikiye igitekerezo cye cy’uko Gen Brig Muhoozi agomba gusimbura Museveni ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2016 !
Ese koko Amama Mbabazi ari mu mugambi wo kubangamira Museveni ku mwanya wa perezida nyuma y’2016 ?
Amakuru menshi ava muri Uganda yemeza ko General Sejusa Tunyefuza ashobora kubangamira umugambi wa Museveni n’umuhungu we, ndetse ayo makuru akaba yemeza ko Amama Mbabazi ashobora kuza mu b’imbere mukurwanya Museveni ndetse na Gén Beno Biraaro akaba yabatera ingabo mu bitugu !
Nubwo hari ibyo birego byo kuvuga ko ashaka kubangamira Museveni, ntibyabujije Amama Mbabazi guhangana na Museveni imbere y’abadepite kuwa kabiri taliki ya 4/03/2014. Museveni yagaragaje uburakari bwinshi cyane ubwo yari amaze kumva amajwi yafashwe rwihishwa y’Amama Mbabazi aho yavuganaga n’umugore we Jacqueline hamwe n’abandi banyepolitiki kuri gahunda yo kuzakura ku butegetsi Museveni n’umuhungu we ; muri icyo kiganiro abo banyepolitiki barimo Amama Mbabazi bavugaga ko bazashyigikira umukandida uzaba uhanganye na Museveni mu mwaka w’2016 ndetse umukandida akazaba ari Amama Mbabazi !
Ubu umuntu akaba yakwibaza uko bizagendera Amama Mbabazi. Ikigararaga cyo ni uko muri iki gihe ibikorwa bya politiki kuri we birimo ingorane, kiretse haramutse habaye igitangaza amashyaka atavuga rumwe na Museveni atari muri leta akagaragaza izindi ngufu zarengera Amama Mbabazi, naho ikigaragara cyo ni uko igihugu cya Uganda kiri gufata inzira nk’iya Sudani y’epfo cyangwa u Burundi nk’uko abagande benshi bari kubyemeza !
Ubwanditsi