RDC: Mu rwego rwo kugarura amahoro arambye mu karere, Angola yiyemeje kohereza ingabo zayo muri Kivu !

Publié le par veritas

http://fr.africatime.com/sites/default/files/styles/large/public/photo-articles/kabila_et_dos_santos_0.jpg?itok=UibQ-NDQAmakuru veritasinfo ikesha urubuga « africatime » aremeza ko Perezida w’igihugu cy’Angola Bwana José Edoualdo Dos santos yiyemeje gushyira imbaraga nyinshi mu kibazo cyo kugarura amahoro n’umutekano birambye mu karere k’ibiyaga bigari. Igihugu cy’Angola kigaragaje ubwo bushake bitewe n’uko Perezida w’icyo gihugu ariwe ubu uyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari ariwo CIRGL (Conférence Internationale de la Région des Grands Lacs)mu mpinamagambo y’igifaransa, Perezida w’Angola akaba asimbuye Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda kuri uwo mwanya w’ubuyobozi bwa CIRGL.

Umugaba mukuru w’ingabo za Angola Gen.Geraldo Sachipengo Nunda ari i Luanda mu murwa mukuru wa Angola yatangarije abanyamakuru ko yahawe ubutumwa n’igihugu cye bwo  kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari,Angola ikaba yariyemeje kohereza ingabo zayo muri Kivu Gen. Geraldo yavuze ko igihugu cye cy’Angola kitagomba gukomeza kuba indorerezi mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu karere kose.

Angola ifatwa nk’igihugu cy’igihangange mu karere k’ibiyaga bigari , ubu icyo gihugu kikaba aricyo kiyobora umuryango wa CIRGL ufite inshingano zo gushyira mu bikorwa amasezerano yashyiriweho umukono Addis Abeba agaragaza uburyo ibihugu bigomba kwitwara kugira ngo umutekano ugaruke mu karere ; kugeza ubu umuryango w’abibumbye ukaba umaze gushyira ahagaragara raporo zigeze kuri 3 kuva ayo masezerano yashyirwaho umukono zigaragaza ko igihugu cy’u Rwanda gikomeje kurenga kuri ayo masezerano kigatera inkunga imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo ; mu nama y’ubushize y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, byabaye ngombwa ko haterana akanama k’ibihugu byashyize umukono kuri ayo mazerano, Perezida Paul Kagame yanga kwitabira iyo nama kandi yari yaje mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ahubwo ayohereza muri iyo nama ambasaderi w’u Rwanda utarashoboraga gufata icyemezo, kubera iyo myitwarire byatumye inama isubikwa basaba ibihugu 4 aribyo Angola, Afurika y’Epfo, Uganda na RDC Congo,kuzicara hamwe bikazashakira hamwe  icyakorwa !

http://1.bp.blogspot.com/-mH9evCiWiKA/T5WUgGbTbGI/AAAAAAAABJc/FQKSVVkKtNw/s1600/tropas+cubanas.jpg

Izi ni ingabo z'Angola mu mwiyereko w'ibirori

Ikigaragara cyo ni uko igihugu cy’Angola cyamaze kubona nyirabayazana w’umutekano mucye mu karere kose ,ubu icyo gihugu kikaba cyarafashe ingamba zikaze zo guhindura ibintu mu karere. Kuba igihugu cy’Angola kiyobora umuryango wa CIRGL byashimishije abaturage ba Congo kuko bizera ko icyo gihugu kizakoresha ububasha gifite kigasenya imitwe myinshi yitwaje intwaro yaremwe muri Congo n’u Rwanda kandi icyo kibazo kigakemuka burundu.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01/03/2014 ubwo Gén  Geraldo yatangazako Angola yiyemeje guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke mu karere, yavuze ko « iyo inzu y’umuturanyi iri gushya wihutira kujya kuyizimya iyawe nayo itarafatwa » ! Ubwo igihugu cya Uganda cyayoboraga uriya muryango, byari bigoye cyane kumenya ikigomba gukorwa ngo amahoro agaruke mu karere cyane ko igihugu cya Uganda nacyo gishinjwa gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano muri Congo no mu karere, ibyo bikaba byarateraga urwikekwe hagati ya Congo na Uganda.

Nyuma yo gushyira umukono i Nairobi ku masezerano y’iseswa ry’umutwe wa M23, kugeza ubu umutekano muri Kivu y’amajyaruguru urajegajega kuburyo igihugu cy’Angola kiyemeje kohereza ingabo zacyo muri ako karere mu rwego rwo kugarura umutekano.

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C

Ariko mujye mushyiraho amafoto mwabanje gushishoza no gukora ubushakashasti, kuberako hari inyandiko nyishi mushyira kurubuga zidafite ubushishozi buhagije.
Iyo photos mwashyizeho muvuga ko ari ingabo za Angola mu mwiyereko, sibyo,  ahubwo n'ingabo za Cuba murwego rwo gutera inkunga ingabo za angola.

Répondre
C

Ariko mujye mushyiraho amafoto mwabanje gushishoza no gukora ubushakashasti, kuberako hari inyandiko nyishi mushyira kurubuga zidafite ubushishozi buhagije. Iyo photos mwashyizeho muvuga ko ari
ingabo za Angola mu mwiyereko, sibyo,  ahubwo n'ingabo za Cuba murwego rwo gutera inkunga ingabo za angola.

Répondre