Ubwoba i Kigali: Ijambo rya Paul Kagame ry'umwaka mushya ryasimbujwe irya Twagiramungu Faustin na Kigeli mu binyamakuru bya Leta !

Publié le par veritas

http://imirasire.com/local/cache-vignettes/L363xH170/arton5301-c45b1.jpg

Urgent Inkuru y'akababaro:, veritasinfo imaze kubona amakuru yizewe yemeza ko Col Patric KAREGEYA wahungiye mu gihugu cy'Afurika y'epfo yitabye Imana kuri uyu wa gatatu taliki ya 01/01/2014 ahotowe! (kanda aha usome itangazo rya RUDASINGWA kuri urwo rupfu) 

 

Mu ijoro ryo ku Bunani rya buri mwaka abanyarwanda baba biteze kumva ijambo ry’umukuru w’igihugu ribifuriza umwaka mwiza,mu ijoro ritangira uyu mwaka w’2014 kuri radiyo Rwanda hanyujijweho ijambo rya Paul Kagame ku isaha ya saa sita z’ijoro ariko iryo jambo ntabwo ryari risobanutse,ababikurikiranye neza basanga iryo jambo ari iryo Paul Kagame yavuze ku Bunani bw’umwaka ushize w’2013, akaba ari iryo jambo radiyo Rwanda yagaruyeho bityo Kagame akaba atigeze agira ijambo ageza ku banyarwanda ribifuriza umwaka mushya w’2014 ! Ahubwo mu mwanya w’iryo jambo ibinyamakuru bya leta bikaba biri kwivugira ijambo rya Twagiramungu Faustin na Kigeli !

 

Ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko Paul Kagame atigeze agira ijambo ageza ku banyarwanda ribifuriza umwaka mushya ni uko nta kinyamakuru na kimwe mu Rwanda cyaba icya leta cyangwa ikigenga kigeze gishyira ahagaragara ijambo Paul Kagame yagejeje kubanyarwanda ku Bunani bw’uyu mwaka w’2014 nk’uko byagiye bigenda mu myaka ya shize, ahubwo mu mwanya w’iryo jambo ikinyamakuru cyamamaza leta  kitwa «imirasire» kikaba cyanyujijeho ijambo ry’umwami Kigeli ryifuriza umwaka mushya abanyarwanda maze gitangaza n’impuha z’uko umunyapolitiki Twagiramungu Faustin yatanze ubutumwa bwifuriza abanyarwanda umwaka mushya ariko ngo akongeraho ko yasezeye muri politiki ngo kubera impamvu z’uko ageze muzabukuru, iyo nkuru y’icyo kinyamakuru cya leta igira iti :

 

«Mu ijambo risoza umwaka yagejeje ku banyarwanda Twagiramungu Faustin wiswe Rukokoma yavuze ahagaritse gukina politiki kuko ashaje ahubwo agiye kujya mu kiruhuko. Umwami Kigeri we yahamagariye abanyarwanda bose ko mu mwaka wa 2014 warangira bacitse ku macakubiri ayo ariyo yose n’aho akomoka hose. » (kanda aha usome iyo nkuru) !

 

Abantu bose bumvise ijambo rya Twagiramungu Faustin bagasoma n’iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru cyamamaza leta y’u Rwanda, barasanga muri leta  ya Paul Kagame harimo ubwoba n’ibibazo bikomeye kuri Twagiramungu Faustin. Bishoboka bite ko aho gutangaza ijambo rya Paul Kagame ry’umwaka mushya w’2014 ikinyamakuru cyamamaza leta kihutira gutangaza impuha kuri Twagiramungu Faustin ? Ese leta  ya Kagame nayo yaba itangiye kwemera ibivugwa mu buhanuzi abanyarwanda bakunda kuvuga bwa Magayane na Nyirabiyoro ? Kuki ikinyamakuru cyamamaza leta gitangaza amagambo ya Twagiramungu Faustin na Kigeli batavuga rumwe na leta ya Kagame Paul aho gutangaza ijambo ry’umukuru w’igihugu Paul Kagame? Ese Twagiramungu Faustin niwe ushaje kurusha umwami Kigeli utarasezera kuri politiki ?

 

Ikinyamakuru "veritasinfo" cyagerageje kumenya icyo abayobozi b’ishyaka RDI Rwanda Rwiza riyoborwa na Twagiramungu Faustin bavuga kuri iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru «Imirasire » bose basubiza ko intore z’i Kigali zataye umutwe ahubwo basaba ko veritasinfo yatangaza ijambo Twagiramungu yagejeje kubanyarwanda abifuriza umwaka mushya w’2014 bityo abanyarwanda bakimenyera ukuri kandi bakarushaho kumenya ko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru by’u Rwanda aba ari ibinyoma biteye isoni (kanda aha wumve ijambo rya Twagiramungu Faustin ry’umwaka mushya w’2014).

 

Iyi nkuru y’ikinyoma isohotse mu kinyamakuru « imirasire » cyamamaza leta  y’u Rwanda iragaragaza ubwoba bukomeye Twagiramungu Faustin ateye leta  ya Paul Kagame, ibi kandi biragaragaza ikinamico ryakozwe mu mwaka w’2003 ubwo Twagiramungu Faustin yajyaga mu matora mu Rwanda hamwe na Paul Kagame, icyo gihe inkotanyi zahiye ubwoba zitangira gukina ikinamico yo kwitoramo abantu bagendaga bavuga hose ngo bitandukanyije na Twagiramungu, icyo gihe abaturage ntibemeye icyo kinyoma kugeza ubwo inkotanyi zakoresheje imbaraga mu gutoresha abaturage ku ngufu !  Ese guhimba ibinyoma by’uko Twagiramungu Faustin yaretse politiki hari agahenge biraha leta  ya Paul Kagame ? Ntacyo bizahindura ku bibazo iyo leta ifite, ahubwo irarushaho kuba urw’amenyo imbere y’abanyarwanda n’amahanga !

 

Ubwanditsi  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article