Rwanda: Rucagu Boniface atangiye umwaka w'2014 yitandukanyije na gahunda ya "NDI UMUNYARWANDA" !
Rucagu ateye umugongo gahunda ikomeye ya "Ndi umunyarwanda" !
Rucagu Boniface, Umuyobozi mukuru w’itorero ry’Igihugu yavuze ko abavuga ko yaba yarasabye imbabazi mu izina ry’abahutu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubeshya kuko atigeze azisaba ariko ateganya kuzisaba mu izina rye bwite.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rugacu yavuze ko abavuga ko yasabye imbabazi babeshya, ahubwo ko ateganya kuzisaba mu minsi iri imbere.Yagize ati “Barambeshyera sinigeze nsaba imbabazi mu izina ry’Abahutu. Ndateganya kuzisaba ariko ntazisaba mu izina ry’ Abahutu kuko bazazisabira.”
Iki kiganiro Rucagu yakigiranye na IGIHE mu gihe abantu batandukanye hirya no hino mu Rwanda bavugaga ko we na Depite Bamporiki Edouard bamaze gusaba imbabazi mu izina ry’Abahutu. Rucagu yahakanye ko yasabye imbabazi yivuye inyuma, ati “Ababivuga bumvise nabi, navuze ko iyo gahunda ari nziza nzasaba imbabazi Abanyarwanda mbibakangurire n’abayobozi twari kumwe mu ngoma yariho Jenoside iba ariko sinigeze nsaba imbabazi.”
Kimwe mu bizatuma akangurira aba bayobozi gusaba imbabazi ngo ni uko yari mu butegetsi bwakoze Jenoside, gusa ngo nubwo waba utarayikoze nk’ibyo ubwo butegetsi bwakoze, icyaha cyakozwe ntikibura kukwambika isura mbi.Yarakomeje ati “Nzabashishikirariza ko ubutegeti twarimo bwakoze amarorerwa [Jenoside] muze dusabe imbabazi Abanyarwanda.”
Mu gihe gahunda ya Ndi Umunyarwanda yageraga mu bigo bitandukanye bya leta, hari bamwe basabye imbabazi, bakavuga ko ubwoko bakomokamo bwakoze Jenoside, bagasaba imbabazi mu izina ryabwo. Kuri Rucagu we ngo azasaba imbabazi ku giti cye atari mu izina ry’ubwoko.
Yagize ati “Sinzazisaba mu izina ry’abahutu, barahibereye, njyewe nzasaba imbabazi nka Rucagu nk’uwabaye mu buyobozi bubi n’uwagize ibyago nkagira uruhare mu gushinga radiyo RTLM.”
Rucagu yavuze ko umuntu wese bikwiye ko yegera uwo yahemukiye akamusaba imbabazi.Yakomeje avuga ko abavuga ko yasabye imbabazi atari byo, ko igihe kitaragera.Yarababwiye ati “Abo bantu bakurikire inkuru neza bumve amaradiyo neza nta radiyo yigeze itangaza ko nasabye imbabazi mu izina ry’Abahutu, birinde kugendera mu biguruka, abanyapolitiki bashobora kuba barabigendeyeho, hanze ni uko babizi, ko twasabye imbabazi mu izina ry’Abahutu kandi ibyo bitarigeze biba ari ugukurikira ibiguruka, Umunyarwanda akwiye kujya ashaka amakuru ahagije akirinda ibimugusha mu mutego. Ntibyigeze biba, bashishoze maze buri wese ajye asohora ijambo amaze kuripima neza, yanashatse amakuru ahagije yirinde atazagwa mu mutego.”
Ku bijyanye no gusaba imbabazi mu izina ry’ubwoko, Rucagu yavuze ko hariho gusaba imbabazi atari mu izina ry’ubwoko ahubwo kwitandukanya n’ibyo abantu bakoze mu izina ry’ubwoko.Yagize ati “Umuntu ashobora kubwira mugenzi we ati “umva umwana wanjye yarakwiciye twabanaga, twari inshuti, nitandukanyije n’icyaha umwana wanjye yagukoreye ntuzambone mu isura ye kuko nitandukanyije n’icyaha yagukoreye.”
Kimwe n’uko no gusaba imbabazi ku ruhare yagize mu gushinga radiyo rutwitsi ya RTLM, yahamagariye Abahutu kwica Abatutsi, Rucagu azongeraho n’izi mbabazi azasaba Minisiteri abarizwamo y’Ubutegetsi bw’igihugu izaba yateraniye muri gahunda ya ndi Umunyarwanda, ahazabera igikorwa cyo gusasa inzobe giteganyijwe muri uyu mwaka.
Rucagu yamaganye abantu bafata gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakayimwitirira we na Depite Bamporiki, ko ari gahunda ya Leta, kuyimwitirira ari ukuyipfobya.
Source : Igihe.com