Ubutumwa umubyeyi Bikira Mariya na Yezu bahaye Byishimo kuwa 28/08/ 2013 na 01/09/2013.

Publié le par veritas

http://petitremy.p.e.pic.centerblog.net/d3181azq.gifHashize iminsi abategetsi bayobora u Rwanda muri iki gihe bari gufunga abantu bavuga ubuhanuzi Imana yabatumye kubwira abategetsi b'u Rwanda, aha twakwibutsa umunyeshuri Tuyisenge Camalade wigaga mu rwunge rw'amashuri rwa Busasamana wafunzwe na polisi y'u Rwanda azirako yahanuye ko intambara igiye kuba, bwacya imirwano igahita itangira muri Congo kandi i Busasamana hagaterwa ibisasu n'abantu bagahunga , kugeza uyu munsi uwo munyeshuri ntaragezwa imbere y'ubutabera, ngo agaragaze ko arengana! Intwarane za Mariya zo zagejejwe imbere y'ubutabera ariko ababuranira leta y'u Rwanda bavuga ko intwarane zigomba kugumishwa muri gereza ngo kuko ntakimenyetso zagaragaje cy'uko ari Bikiramariya wazihaye ubutumwa koko  zishyira Kagame Paul perezida w'u Rwanda! Aho bigeze abanyarwanda bagomba kujya ku mavi bagasenga kuko abategetsi bakomeje kwinangira!  Uyu Byishimo we ahisemo kunyuza ubuhanuzi bwe mu itangazamakuru rya interneti, ni mwisomere uko avuga ubuhanuzi yahawe :

Kuwa 28/08/2013 Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari kurira, aranyitegereza, aransuhuza ati;

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje guhura ni imibabaro myinshi.

Byishimo : Uraho Mama.

B.M.: Mwana wanjye ihangane, ihangane, ihangane kandi igihe kirageze maze utsinde; igihe kirageze igihe kirageze. Mwana wanjye nongeye kukubwira nti; abo muri kumwe ujye urababwira ngo nimusenge, nimusenge, nimusenge, muvuge Rozari kandi musabira abandi badashobora kuyivuga, muyivuge kandi musabira isi yose kuko yugarijwe, cyane cyane u Rwanda, u Rwanda, u Rwanda; kuko ari agahugu nitoreye, nicayemo njye n’umwana wanjye.

Nubwo muvuga Kibeho ,Kibeho , Kibeho, ni abo njya mpasanga, ntabwo ari umuryango nkuko mwiyita amashyaka aya naya, kuko ndahicaye njye n’umwana wanjye, ni agasozi twihitiyemo, twatoye kandi twicayeho.

Bana banjye ndababwiye, ndababwiye, ndababwiye, ndababwiye muramenye ntimuzagire icyo mwireguza, kuko nababwiye kenshi mwanga kumva none igihe kirageze. Ntihazagire uvuga ngo ntabwo yumvise.

Igihe kibagereyeho bana banjye, nabatumyeho intumwa kenshi,mbatumaho kenshi intumwa n’abahanuzi, ntacyo mwumvise bana banjye, ubu butumwa bwanjye busa n’ubwa mbere na nyuma, mbasubiriremo nababwiye gatandatu icyenda niba mutari kubibona ibyo ni akazi kanyu ureba arebe uwumva yumve.

Bana banjye imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake, namwe bana banjye mwumve iyo mvura iyo ariyo, maze mushishoze. Ndababwiye, ndababwiye, muramenye ntimuzavuge ngo ntabwo nababwiye, narababwiye, narabamenyesheje. Kandi kuva uyu munsi mumenye ko ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma, umwana wanjye kenshi iyo yanze kubutanga muha ikimenyetso gikomeye.

Igiti gikomeye kinganzamarumbo kirumye, kigiye guhirima, nta amashami gisigaranye ibyo mubimenye, nabwo mubimenye, kandi mushishoze. Namwe murebe icyo giti icyo aricyo.

Bana banjye murarya abo muyobora, byinshi mugiye kubiryozwa, bamwe muri mwe, mugiye gusigara mwifashe mapfubyi, muririrwa muvuga kuri televiziyo ngo imiyoborere myiza, muvuga ngo turi aba n’aba, iki gihugu njye nkicayemo n’umwana wanjye.

Bana banjye nongeye kubabwira ngo, ubu mwese ngiye kubabumbira mugikumba kimwe, uwakoze nabi ahanwe, uwakoze neza nawe ahembwe. Naje mbasanga bana banjye, naje mbasanga bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye, ndi kubabwira ibya mbere na nyuma, kuko ibyinshi narabibabwiye. Ariko abanjye bankunda, kandi bakankomeraho njye n’umwana wanjye, nkaba narabasize, abo ni abanjye koko; nzabarengera, nzabatabara.

Hahirwa rero uvuga Rozari yanjye, anyiyambaza njye n’umwana wanjye, uwo arahirwa cyane. Bana banjye abankunda njye n’umwana wanjye nimunkomereho kuko ndabakunda cyane njye n’umwana wanjye tuzabatabara.

Ndabakunda, ndabakunda, bana banjye b’abanyarwanda, mugiye guhura na akaga gakomeye cyane muri kino gihe. Nababwiye gatandatu icyenda, niko murimo muri mubihe bya nyuma. Nababwiye ko ibihe bikomeye mubirimo, ko ingoma ya Rujindiri rurya ntiruhage muyirimo, igiye guhirima, itariki rero yageze, n’igihe cyageze.

Hazagenda abantu benshi, ariko bana banjye, abanyiyambaza njye n’umwana wanjye, bakankomeraho, abo bazarokoka, ndababwira bana banjye, namwe ndikubabwira, musengere benshi, musengere benshi. Umwe agiye kwifuza kuzarahura mu birometero bine cyangwa bitanu umuriro, ibyo ndabibawiye mubyitegure narabateguje; muhore mwiteguye rero bana banjye.

Kigali we, Kigali we, Kigali we, uragowe, ugiye guhura n’ishyano, ndababwiye kandi ntabwo ari ubwa mbere mbabwira, nongere mbabwire, bayobozi ,bayobozi, bayobozi, ishyano rirabagwiriye, mugiye guhura n’ishyano, muririrwa murabeshya hirya no hino muvuga ngo dufite amahoro, ntayo, ntayo, ntayo, ndababwiye, ndabawiye ,mugiye guhura na akanyafu gakomeye.

Bana banjye, ntacyo ntababwiye, ubu butumwa ntawe butagezeho, ndagira ngo mwese mubimenye, kuko amazi yarangije kurenga inkombe; urugogwe rugiye kubitura hejuru. Muramenye bana banjye, namwe niko bimeze, navuze gatandatu icyenda, icyo navuze mutangire mushishoze aho ibihe bigeze.

Rwa Rwanda nababwiye rushya, nirwo tugiye guturamo, nkuko nabibateguje njye umwana wanjye, aje ari umwami w’isi n’ijuru. Ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye bana banjye , ndabibabwiye bana banjye, ejo sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe ntimuzabe babura mwaje.

Mbabwiye dukeya, kandi narabibabwiye bana banjye, narabibabwiye bana banjye, narabibabwiye bana banjye, umwana wanjye aje kwisukurira kino gihugu, araje, u Rwanda arwicayemo, ntabwo ari amarenga ahubwo turwicayemo.
Kigali we, Kigali we, ntabuye rizasigara kurindi kubera ubwibone bwanyu.

Bana banjye, bana banjye, abankomeraho muri Rozali yanjye, abo nzabarinda , ntacyo bazaba imbere yanjye n’umwana wanjye. Bana banjye ngaho mbasezeyeho mubane nanjye urukundo rwajye rubakomeze. Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi mwese mwese ubakomeze. Kandi ubutumwa ntanze ntabwo ari ubwu Rwanda ni ubw’isi yose.

Ku italiki ya 01/09/2013  Nyagasani Yezu yahaye ubutumwa Byishimo .

http://www.turnbacktogod.com/wp-content/uploads/2012/11/Jesus-Christ-Praying-Wallpapers-08.jpgNyagasani Yezu yaje ababaye cyane, ari mu rumuli rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo ,nuko aranyitegereza aransuhuza, ati; mwana wanjye reka ngutume ku banyarwanda n’isi yose.

Bana banjye b’abanyarwanda ndababaye cyane, ndababaye cyane, mbabajwe n’uko ibyo nababwiye byose ntacyo mwubahirije, none igihe kirageze, igihe kirageze, igihe kirageze, kandi kibuzuriyeho.

Ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze, igiti kinini kirumye, amashami yose agishizeho, ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma, ndavuze,ndavuze, ndavuze. Nongere mbabwire, igiti kinini kirahirimye, kirumye, amashami yose agishizeho, nta shami na rimwe gisigaranye, ndababwiye igihugu cyose kigiye kuba umuyonga.

Bategetsi, bayobozi, ntacyo ntababwiye, ntacyo muzireguza imbere y’Imana Data, mu Rwanda narabasuye kenshi, narababwiye kenshi mwanga kumva, ntacyo ntavuze mutazi,bategetsi ,bayobozi mugiye no guhura n’akanyafu kuko mwanze kunyumvira, muririrwa muvuga ngo amahoro, ntayahari, ndaje, ndaje, ndaje, nje ndi umwami w’isi ni ijuru.

Bana banjye nongere mbisubiremo, ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma , unkunda njye n’ umubyeyi wanjye azarokoka, abankunda njye n’umubyeyi wanjye muvuge Rozali kuwa kabiri no kuwa gatanu niyo izabarokora.

Iyi tariki muyibuke, muyandike, kimwe cya kane cy’ abanyarwanda kiragiye, umuntu uzaba arokotse agiye kurahura umuriro muri kirometero eshatu cyangwa enye. U Rwanda turwicayemo kandi ntawe uzi aho twicaye. Rujindiri rurya ntiruhage, Rujindiri rurya ntiruhage, Rujindiri rurya ntiruhage, igihe kirageze cyo kugirango n’abandi barye ,ndaje, nje kwiyoborera u Rwanda, nje kwiyoborera u Rwanda, nje kwiyoborera u Rwanda, nje ndi umwami w’isi n’ijuru.

Ndavuze, ndavuze, ndavuze, kandi igihe kirageze, mbabwiye ibyo, ubutumwa bugeze ku ndunduro, ntabwo nzongera kenshi kubisubiramo ,igihe kirageze ukwezi n’uku, igihe murimo ni iki.

Mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha ngaho mugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro, mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.Amen

Source: http://forum.hiwit.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ibi bihuha byanyu ngo mwabonekewe mubigabanye kuko ibi ni abazimu baba babasuye.

Répondre
R
Kunda mwemere ivy'abahanuzi, abazimu ntibaza basaba guhinduka, hama n'ugusenga nyene. Ako n'akamo duterwa n'Umuvyeyi adukunda hamwe ,Umwana WIWE yaduphiriye kugire duhinduke, duhebe akabi hama dusenge. Soma neza ayo Majambo arakomeye.
M

Ni musenge mureke gushyushya imitwe abantu!

Répondre
M

Nizere ko mutabeshyera umubyeyi kubera ubuhezanguni bwanyu! muri ayo mashami namwe ko mwabamo da! Bikira Maria ntakunda abangana!

Répondre