Abakoloneli mu ngabo za Uganda barashinjwa gukorera Kagame mu gikorwa cyo kwica no gushimuta impunzi z'abanyarwanda!

Publié le par veritas

http://www.redpepper.co.ug/wp-content/uploads/2013/08/bg.jpg

Uwo wambaye ishati y'amabara ni Joël Mutabazi  warindaga Kagame none ubu akaba yaramuhunze !

 

Lt. Colonel Buryo na mugenzi we Lt. Colonel Kankiriho bombi bo mu ngabo za Uganda bashyizwe mu majwi na Christopher Busigo na Charles Sande, aba bakaba ari abasirikari b’u Rwanda bafatiwe muri Uganda mu cyumweru gishize ubwo bageragezaga gushimuta impunzi. Mu guhatwa ibibazo n’inzego ziperereza za Uganda (CMI), Busigo na Sande bavuze ko ibyo bikorwa by’ubwicanyi n’ubushimusi bw’Abanyarwanda bahunze ubutegetsi bwa Kagame babifashwamo na bariya ba Colonel.Iyi nkuri veritasinfo ikaba iyikesha urubuga rwa internet “redpepper.co.ug” rwandikirwa mu gihugu cya Uganda.


CMI yatangiye gukora iperereza kuri ba Colonel Buryo na Kankiriho nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikari cya Uganda Lt. Colonel Paddy Ankunda. Uyu ariko yirinze kugira byinshi atangaza, asobanura ko hari byinshi bitari byajya mu buryo mu gihe amaperereza agikomeje.  


Amazina y’aba basirikari bakuru ba Uganda yumvikanye ubwo igipolisi cya Uganda cyakoraga iperereza ku ishimutwa ndetse no ku mugambi wo kwivugana Pascal Manirakiza, umunyeshuri wo muri kaminuza wari umaze ukwezi ahungiye muri Uganda. Uyu Manirakiza avuga ko yahunze aturutse mu mutwe w’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi muri Congo, akaba yarajyanwe ku ngufu kurwana hamwe n’abandi banyeshuri. U Rwanda ruregwa kuba ari rwo rushyigikira uwo mutwe ushinjwa gukora amarorerwa muri Congo.


Manirakiza yaje gushimutirwa mu nkambi ya Kyaka, arakubitwa agirwa intere, bamutwikisha icyuma gishyushye mu mugongo barangije bamujugunya mu irimbi rya Lusaze ari naho polisi ya Uganda yamutoraguye imujyana mu buruhukiro bw’ibitaro ariko umuganga asanga atarashiramo umwuka. Bamujyanye byihutirwa mu bitaro bikuru bya Mulago i Kampala, aho akaba ari ho bariya bahotozi Busigo na Sande bafatiwe. Icyari cyibajyanye kuri ibyo bitaro ngo bakaba barashakaga kumenya neza niba Manirakiza yapfuye.


http://www.redpepper.co.ug/wp-content/uploads/2013/07/Ibin-Senkumbi.jpg

                               Sekumbi,umuvugizi wa polisi ya Uganda i Kampala


Mu kwisobanura kuri polisi, aba bagizi ba nabi bavuze ko bashakaga kwica Manirakiza bamuhora ko ngo yagambaniye Guverinoma y’u Rwanda. Bombi baracyafungiye ahitwa Old Kampala Police Station mu gihe amaperereza agikomeje. Mu bandi Banyarwanda bashimuswe harimo Innocent Kaliisa waburiwe irengero, hakaba na Joël Mutabazi wahoze ari mu mutwe urinda Perezida Kagame. Uyu polisi yamwambuye abari bamushimuse bamugejeje ku kibiga cy’indege cya Entebe, abo bashimusi bakaba bari bifashishije impapuro zifata abantu bashakishwa (Mandat d’arrêt) z’impimbano. Guverinoma ya Uganda yatabaye uriya musore ihita imushyikiriza inzego za HCR kugira ngo zimufsahe kuva muri iki gihugu.


Bimaze iminsi bivugwa ko ubutegetsi bw’i Kigali bwohereje abicanyi benshi hirya no hino ku isi guhiga abatavuga rumwe na bwo, ariko muri Uganda akaba ariho hari benshi. Jenerali Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda i Kampala yavuze ko nta ho inzego za Ambasade zihuriye n’ibyo bikorwa by’ubwicanyi n’ubushimusi bukorerwa impunzi.


 

Ubwanditsi

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
<br /> ni na huzuni kabisa ya huu kijana  ! nirisikiya sauti yake ku BBC.Mungu amujalie neema apone ninamuombeya sana Mungu amponye!!!sorry kwa familia yake.natunaomba sana watu wanafikilia kuwuwa<br /> watu wasifanye vile kusudi Mungu atauliza jambo lolote uliyofanya !aceni ndugu na malafiki kuwuwa!!!!!!<br />
Répondre