RDC-M23: Mbese imirwano yarahagaze muri Kivu? Ubu byifashe bite?

Publié le par veritas

http://direct.cd/wp-content/uploads/2012/05/paluku-640x480.jpg?9d7bd4Mu gihe hari inama ihuje abakuru b’ibihugu 11 by’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bituriye akarere k’ibiyaga bigari i kampala muri Uganda, umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyarugu « Julien Paluku » (ku ifoto) arasaba abo bakuru b’ibihugu kutibeshya bagafata icyemezo cyo kubuza ingabo za Congo kurwanya umutwe wa M23 kuko baba bemeje ko Congo igabuwemo ibihugu bibiri ! Umuyobozi w’intara ya Kivu akaba avuga ko M23 igomba gusenywa byanze bikunze kugira ngo abaturage b’abakongomani bagire amahoro . Hagati aho abaturage batuye mukarere ka Kibati ntibarashobora gusubira mu byabo neza, ku manywa basura imirima yabo iri muri ako karere bagasanga imyaka yabo yarariwe n’inka za M23, indi ikaba yarasaruwe n’abarwanyi ba M23 kuburyo abaturage bazagira inzara itewe n’icyo kibazo. Kumugoroba abo baturage basubira mu nkambi za Goma babisabwe n’ingabo za Congo kuko zitarashobora kugenzura neza niba M23 yaravuye muri Kibati yose !

Ingabo z’umuryango w’abibimbye ziri mu gihugu cya Congo zatangaje uko ikibazo cy’umutekano gihagaze muburasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru  kuri uyu wa gatatu tatili ya 4/09/2013. Umuvugizi w’ingabo za ONU « Colonel Félix Prosper Basse » yananiwe kwemeza cyangwa ngo ahakane amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri kubutaka bwa Congo mu gace ka Kibumba nk’uko byemezwa n’abanyamakuru benshi.

Umuvugizi w’ingabo za ONU yemeje ntagushidikanya ko u Rwanda rwashyize abasilikare benshi barwo kumupaka w’igihugu cy’u Rwanda na Congo kuva ku Gisenyi kugera ahitwa Kasisi, umuvugizi w’ingabo za ONU akaba asanga kuba ingabo z’u Rwanda ziri ku mupaka w’u Rwanda na Congo ari ibintu bisanzwe ko ingabo zigomba kubungabunga umutekano w’igihugu cyabo.

Umuvugizi w’ingabo za ONU muri Congo yumvikanishije ko igikorwa cyo kwica umusilikare wa Onu ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ari icyaha cy’intambara, akaba kandi yasobanuye ko umuryango w’abibumbye uri gukora anketi k’urupfu rw’abakongomani babiri bishwe mu gihe cy’imyigaragambyo i Goma yo kwamagana ingabo z’umuryango w’abibumbye.

Kubyerekeranye n’uko ingabo za ONU zigomba gukomeza ibikorwa byo kugaba ibitero bya gisilikare ku mutwe wa M23, umuvugizi w’ingabo za ONU yavuze ko muri iki gihe hari agahenge k’imirwano ; ubu ingabo za Congo FARDC zikaba ziri mu bikorwa byo gushimangira no gukomeza ibirindiro bishya zanyaze umutwe wa M23 mbere yo gukomeza ibitero kuri M23 mu minsi iri imbere.

Ingabo za ONU muri Congo  zafashije ingabo za Congo FARDC urugamba rwo kugaba ibitero ku mutwe wa M23 kuva ku italiki ya 23 kugeza kuya 30/08/2013 bashobora kwambura uwo mutwe ibirindiro bikomeye bita « Trois antennes » byawufashaga kurasa ibisasu mu mujyi wa Goma.Ibyo birindiro biherereye mu karere ka Kibati. Ubu M23 irabarizwa mu gace ka Kibumba no munkengero za Kibati.

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Iyi ni ya kangura ya Ngeze Hassan.

Ngaho shyiraho amatege atugenga sha "Twe abahutu batavangiye" Muzaphana agahinda kuko ntimuzigera musoza umugambi wanyu wo gutsemba ibiremwa by'imana. Amashyamba ya congo muzayabamo,mwongere
muyabemo, kugeza mugiye munda y'isi kandi muphanye agahinda. Reka mbareke njye kwibyinira itsinzi maze uwo bibabaza yimanike; askigawee. huhuuu, Interahamwe iranukiye.

Répondre
Q

ahubwo se izo mana bazikurahe , ko cyiriya kiba kivugaibyo kitazi , ko nukurugamba ibihabera kitabizi ko ari nkamwe mwandika ibipfuye gusa . Sasa reka mbabwire iyaba mwari mubajije ingabo za
FARDC nizo zababwira ibyo zaboneye ku rugamba cyangwa abaganga bavura mu bitaro. NAHO IMISHYIKIRANO YO BAYISHAKA BATAYISHAKA IZABA KUKO NTABWO BATSINDA M23 NA GATO , NO MUNZOZI NTABWO BABIROTA NA
GATO .

NTABWO BIGEZE BATSINDA M 23 KARIYA NI AKANYA GATO KO GUHUMEKA.

Répondre