Ubutabera: Ikidodo cyo gusaba ishingwa ry'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ku gihugu cya Congo kirabuza abayobozi b' u Rwanda babigizemo uruhare gusinzira !

Publié le par veritas

Isanduku-y-abo-kagame-yishe.jpgMu gihe perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yatanze igitekerezo cyo gusaba ibihugu bifite imitwe yitwaje intwaro kugirana nayo ibiganiro kugira ngo amahoro agaruke mu karere k’ibiyaga bigari, icyo gitekerezo cya Jakaya Kikwete kikaba kizigwaho mu nama ya ONU iteganyijwe mu kwezi kwa cyenda 2013 i New York muri Amerika, ubu hari impirimbanyi 52 zigizwe n’abantu bakoze imirimo ikomeye kuri iyi si ziri guhirimbanira ko hashyirwaho urukiko mpuzamahanga ku gihugu cya Congo kugira ngo abagize uruhare mu byaha by’intambara byibasiye abari n’abategarugoro muri icyo gihugu bagezwe imbere y’ubutabera !

 

Nk’uko iyo nkuru tuyikesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ibivuga , abo ba nyacyubahiro basanga ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga kuri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ari inzira ndakuka yo kugarura amahoro no gutanga ubutabera mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari. Abaharanira ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Congo (TPI) basanga rugomba gukurikirana abakoze ibyaha byose muri icyo gihugu kuva mu mwaka w’1993 kugera mu mwaka w’2003 kandi basanga amahano yose yakozwe muri icyo gihe n’abashinjwa kuba barayakoze byarakorewe raporo irambuye n’umuryango w’abibumbye yahawe izina rya « rapport mapping de l’ONU », iyo raporo yatangajwe mu mwaka w’2010 ikaba ifite amapaji 550 akubiyemo ibyaha byakozwe muri Congo muri icyo gihe bigera kuri 617.

 http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/dynimagecache/108/3005/3224/762/410/97/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/image%20petition_0.jpg

Urubuga rw’amakuru rwa ONU rugaragaza ko muri iyo raporo ya mapping hagaragaramo ibyaha bikomeye cyane birimo iyicwa ry’abantu benshi kuburyo bw’ikivunge,abagore benshi bakaba barasambanyijwe ku ngufu abandi bagatemwa ibice by’umubiri ; ibyo byaha bikaba byarakozwe n’imitwe yitwaje intwaro y’abakongomani ndetse n’ingabo z’ibihugu by’amahanga. Twabibutsa ko mbere y’uko iyo raporo isohoka abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda bayirwanyije cyane kuko basanze ibatunga agatoki ; n’ubwo bakoresheje ingufu nyinshi ndetse bagashyiraho n’iterabwoba ryo kuvuga ko niba iyo raporo yemejwe na ONU ko u Rwanda ruhamagaza ingabo zarwo zirinda amahoro hirya no hino ku isi , ntibyabujije ko umuryango w’abibumbye wemeza ibikubiye muri iyo raporo ! Ingingo irimo ikomeye cyane abayobozi b’u Rwanda batinya ni uko muri iyo raporo ya mapping hagaragaramo ubwicanyi abasilikare ba FPR bakoreye impunzi z’abahutu zahungiye mu mashyamba ya Congo kuburyo bigeze imbere y’abacamanza ubwo bwicanyi bwakwitwa jenoside !

 

http://i0.wp.com/www.banamputu.com/wp-content/uploads/2013/07/mukwege-1.jpg?resize=500%2C333Mu banyacyubahiro batanze impuruza ku muryango w’abibumbye bawusaba gushyiraho urwo rukiko rwa Congo harimo abahoze ari ba ministre mu gihugu cy’Ubufaransa aribo  Rama Yade na Roselyne Bachelot, abashakashatsi bo mu rwego rwo hejuru, Ingrid Bétancourt wigeze gufatwa bugate n’inyeshyamba zo mu gihugu cya Colombiya n’abandi. Abo banyacyubahiro barasaba Onu gushyiraho urukiko rwoguhana ibyaha byose byagaragajwe muri raporo mapping ntamarangamutima, urwo rukiko rukaba rugomba gusimbura urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR ruri Arusha ruzafunga imiryango yarwo mu mwaka w’2014.

 

Umunyamategeko w’umukongomani Hamuly Réty wigeze kuba umukuru w’ababuranira abandi mu rukiko rwa TPIR Arusha, avuga ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa TPI ko hari icyo rwahinduye ku Rwanda no mucyahoze ari igihugu cya Yugoslaviya, akaba asanga nta mpamvu igihugu cya Congo nacyo kitagira ayo mahirwe yo guhana abakoze ibyaha bikomeye nk’ibyabereye muri ibyo bihugu bindi.Uwo munyamategeko avuga ko mu Rwanda habaye ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu mu mwaka w’1994, ubu ibyo byaha bikaba bitakivugwa kandi ababikoze bakaba barabihaniwe abandi bagishakishwa, akaba atumva ukuntu ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu bikorwa muri Congo kuva mu mwaka w’1995 kugeza ubu ,umuryango mpuzamahanga ubirebera ukicecekera ; muri Congo icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu kikaba cyarafashwe nk’intwaro y’intambara yifashishwa na bamwe mu kugera kubutegetsi !

 

Abo banyacyubahiro 52 basanga kudashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Congo ari igikorwa cyo kuvangura umwari n’umutegarugori w’umukongomani, ibyo bigafatwa nko kwirengagiza ubutabera kandi no kwanga guhana ibikorwa bya jenoside ishingiye ku gitsina ( féminicide). Abo banyacyubahiro bakaba basanga nta muntu n’umwe ku isi ushobora kuvuga ko nta kintu yamenye mu byaha byakozwe muri Congo kuva raporo mapping yasohoka. Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru akaba ashyigikiye igikorwa cyo gusaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Congo, ndetse ku giti cye yemeza ko yigeze gusaba urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI kuza gukora iperereza kubyaha bikomeye bikorwa n’umutwe wa M23 ufashwa n’igihugu cy’u Rwanda.

 

Icyo gikorwa cyo gushyigikira ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gishyigikiwe n’amashyirahamwe anyuranye y’abari n’abategarugori yo mu gihugu cya Congo.

 

Niba nawe ushaka gushyigikira icyo gikorwa cyo gushinga urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ku gihugu cya Congo kanda aha.

 

 

Ubwanditsi !

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article