Mu Rwanda , depite yirukanwa nk'umukozi wo mu rugo !
-Avuga ko uko yirukanywe mu nteko bitubahirije amategeko
Urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa mbere rwatangiye kuburanisha urubanza Alexandre Ashinzwuwera wahoze ari umudepite mu nteko ishingamategeko aregamo leta y’u Rwanda.
Ashinzwuwera yirukanywe mu nteko ishingamategeko mu kwezi gushize ashinjwa imyitwarire mibi. Ariko nyamara avuga ko yirukanywe mu buryo bunyuranye n’amategeko cyane cyane ariko akemeza ko ngo hirengagijwe itegeko nshinga ndetse n’amategeko mpuzamahanga ku bijyanye n’ingingo zisobanura ko umuntu aba umwere mu gihe cyose atarahamwa n’icyaha binyuze mu nkiko.
Inteko ishingamategeko nyuma yo gukora iperereza ryayo, ngo yasanze Ashinzwuwera yarabangamiye polisi y’u Rwanda ubwo yoherezaga abapolisi baje kumufata no gutabara umuvandimwe we ushinjwa kuba yarakubise umuntu akanga no kumuvuza.
Iyi nteko ikaba isanga uyu wahoze ari intumwa ya rubanda yarabasebeje ndetse na we akiyandarika ku buryo butabereye umunyapolitiki.. Ibi ni byo byatumye abagize iyi nteko bafata umwanzuro wo kwirukana Ashinzwuwera.
Ashinzwuwera we ariko ahakana ibi aregwa akavuga ahubwo ko ibyabaye byose yageragezaga kwirwanaho kuko ngo yaje gufatwa n’abantu biyoberanyije kandi batigeze banamwereka ibyangombwa by’akazi.
Abamwunganira mu mategeko , Me Sebaziga Zephania na Mbera Ferdinand, bavuga ko umukiriya wabo yari yakuweho ubudahangarwa n’inteko kugira ngo akurikiranwe n’inkiko gusa ngo inteko ntiyagombaga guhutiraho imwirukana ahubwo ngo yagombaga gutegereza ibyemezo by’inkiko.
Intumwa ya Leta muri uru urubanza Alphonse Sebazungu we yashimangiye ko inteko ishingamategeko yigenga n’ubwo yuzuzanya n’izindi nzego nk’ubucamanza, ikaba itaragombaga gutegereza ibyemezo by’urukiko.
Abanyamategeko bakaba bavuga ko mu gihe Ashinzwuwera yaba atsinze uru rubanza, urukiko rw’ikirenga rwategeka ko asubirana umwanya we nk’umudepite n’ubwo yamaze gusimburwa . Ibi ngo bidakozwe yagenerwa indishyi z’akababaro.
Icyemezo nyirizina kikazatangazwa kuri uyu wa gatanu.
Hagati ahoku, ri uyu wa kabiri, ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruteganyijwe kuburanisha Alexandre Ashinzwuwera ku byaha bigizwe no kubangamira abashinzwe umutekano mu kazi ka bo ndetse no gukomeretsa umupolisi.
Cyprien Ngendahimana (igitondo)