Amasasu yaraye avugiye mu birunga ararushaho gutuma abanyarwanda bemera ubuhanuzi bwa Sgt Nsabagasani Dominique!
Mu bimenyetso yahaye Kagame hasigaye 1 gusa. Mu kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani Dominic, yatubwiye ko Imana yamweretse ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze mu gihe cyabwo cya nyuma. Sgt Nsabagasani Domic avugako ibyo atubwira aha yabibwiye Kagame Paul ariko ntiyabiha agaciro, kimwe ni uko nabwo yabwiye Habyarimana Juvénal ko uburyo agiye kuzicwa nawe ntiyabyumva. Abantu beshi bakunze kuvuga ko ubutegetsi bwa Kagame buri mu marembera, bavuga ko ari ubuhanuzi Imana yabahaye, ariko akeshi nta muntu wigeze ujya ahagaragara ngo atange amazina ye, atange n’ubwo butumwa kumugaragaro nkuko Imana yabimutumye ngo avugire mu ruhame uko bizagenda. Ikinyamakuru Inyenyerinews cyegereye umunyarwanda wahoze ari umusirikare wa Habyarimana akaza no kuba umusirikare wa FPR atubwira uko Imana ngo yamweretse amarembera y’Ingoma ya Kagame, ndetse adusaba gutangaza ubuhanuzi bwe uko bwakabaye ntakintu nakimwe twibagiwe, kuko ari amagambo y’Imana, kandi ngo ikaba imutegeka kubitangaza mu banyarwanda . Twamubajije niba kubitangaza bitamutera ikibazo cy’umutekano we, atubwira ko we ntakibazo afite kuko azi iby’Imana yamubwiye kandi ko ariyo yamutumye, bityo ngo kutabitangaza nibyo bibi kuri we kuruta kubitangaza. Sgt Nsabagasani Dominic ni muntu ki? Ni umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, yavukiye mu cyahoze ari Gitarama, 1971, ahitwa Musambira, yatubwiye ko akimara kuvuka Mama we yahise yitaba Imana nyuma y’ibyumweru bibiri avutse, hashize ukwezi na Papa we aba arapfuye, ngo yarerewe kwa sekuru nawe waje kwicwa muri jenoside y’abatutsi muri 1994. Mu 1992 yinjiye mugisirikare cya Habyarimana, arangije inyigisho za gisirikare yanjiye muri Batayo ya 71 yabaga mu Bugesera, akurikizaho Gako, nyuma ngo ajyanwa i Byumba, ahava yinjira muri Batayo ya Paracomando yabaga i Kanombe ngo icyo gihe yari afite ipeti rya Premier soldat / R. Caporal. Yatubwiye ko ngo yinjiye igisirikare ari umukristu gatolika nyuma aza guhindura aba umurokore. Ahanurira Habyarimana. Muri 1993 yarose inzozi zirimo iyerekwa, hanyuma yumva ijwi rimubwira ko ngo agomba kubibwira Habyarimana ko ingoma ye irangiye kandi bazica abantu beshi, ariko agira ubwoba bwo kubivuga kuko yacyekaga ko ari buhite yicwa, nyuma ngo ijwi rya komeje kumuhata, aza gushirika ubwoba arabivuga, ubwo yahereye kubasirikare bose babanaga muri iyo Batayo ya Para commando. Nyuma ngo yaje kubibwira Majoro Ntabakunzi Aloyozi wari umukuru w’iyo Batayo ya para commondo yabagamo ( ubu Maj. Ntabakunzi afungiye Arusha), ndetse amusaba ko abibwira Habyarimana kuko ngo Imana ariko yari yabimutegetse. Ibyo yavugaga byose abo basirikare ngo ntibabyumvaga batangira kuvuga ko aribyo yatumwe na bene wabo kuko ngo yari umututsi, bimuviramo ingaruka zikomeye zo kwangwa n’abasirikare babanaga,ariko ngo Imana imubwira ko atazicwa. Nyuma ngo Maj Ntabakunzi yaje kubibwira Habyarimana, ngo Sgt Nsabagasani ategekwa ko agomba kurindirwa mu kigo cya gisirikare i Kanombe ntasoheke. Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ngo yari mu kigo i Kanombe, naho bavuga ko ngo yari abiziranyeho nabene wabo baba tutsi, yajyanywe mu kigo cy’abasirikare barindaga Habyarima ( Camp GP) ku Kimihurura, ajyanywe kwicwa, ariko ngo Imana ikomeza kumuha isezerano ry’uko atazicwa. Ajya kwicwa Inuma yamuhagaze ku mutwe abasirikare bagira ubwoba. Ku itariki ya 7 Gicurasi, 1994, abasirikare bahawe amabwiriza yo kujya kumwica, bamutwara hanze y’ikigo ahegereye ahantu ngo bita Murugando, bakigerayo abasirakare barimo bashaka ahantu ho kumwicira, bahagaze gato, Inuma iraza ihagarara ku mutwe we abasirikare barwana no kuyirukana ariko iranga, barwana nayo nk’iminota 5 yanze kugenda bagira ubwoba bariruka. Ubwo bahise babibwira abari babohereje kumwica bahita bamusubiza mu kigo batangira kumugirara ikizere cy’uko yatumwe n’Imana koko. Ariko bategeka ko atagomba kurenga icyo kigo cya Camp G P ( Umutwe warindaga Habyarimana). Yinjira mu gisirikare cya FPR. Ku itariki ya 3 Kamena ngo hapanzwe kumwica bwa kabili, ariko ngo umwe mu basirikare babanaga, yamubwiye ko bapanze kongera kumwica, ndetse ngo amufasha gutoroka, ubwo yahise atoroka ikigo, anyuze Kivugiza i Nyamirambo, yinjira ahari abasirikare ba FPR, asanga abari kuburinzi basinziriye bose, arabakangura afite imbunda yambaye n’imyenda ya gisirikare, umwe ngo ashaka kumurasa,ariko amubwira ko atari umwanzi ntiyaba akimurashe. Yajyanywe kwa Lt Col Nzaramba ubu usigaye ari Maj Gen muri RDF,niwe wari ukuriye abo basirikare ba FPR bari abo muri Batayo ya 21 yari iri aho. Avuga ko agezeyo yahise yerekwa n’Imana ko Kigali izaba ifashwe ku itariki 4 Nyakanga 1994 abibwira Nzaramba. Nyuma yo gufata Stade ya Nyamirambo, ikibuga cy’Indege i Kanombe, yajyanywe kuruhuka, amara umwaka wose ntacyo Imana imubwira. Ahabwa ubuhanuzi kuri Kagame muri 1996 agatekwa nawe kubimubwira. Nyuma ngo yaje kuryama nanone yerekwa ukuntu Kagame azapfa, kandi ategekwa kubivuga, ngo muri iryo yerekwa rye , ngo yeretswe . abona Kagame araswa n’imwe mu nshuti ze zimuri hafi, ariko atashoboye kumenya izina neza cyangwa kwerekwa isura. Nyuma ngo Imana yaje kumuha ibimenyetso bigaragaza ko kwicwa kwa Kagame kuri hafi ; avuga ko ibyo byose yabyeretswe ari ku Gisenyi muri Batayo ya 31. Bimwe mu bimenyetso yahawe bizagaragaza ko kwicwa kwa Kagame kuri hafi. Ubu butumwa yabuhawe ari 1996, harimo kujya Kongo kw’abasirikare no kuvayo kw’impunzi nyishi zari zarahunze u Rwanda ; intambara y’abacengenzi no kurangira kwayo ; Kagame aba perezida , no kwamamara kwe hirya nohino ku isi ; ifungurwa ry’abanyururu ; agahe k’amahoro ; gahunda zihindagurika za leta ; kumanurwa muntera kwa Kagame no kwangwa n’abanyarwanda n’amahanga .Nyuma ngo ingabo zizasubira Kongo, nizimara kugera muri Kongo Kagame azicwa,hakurikireho gusubiranamo kw’ingabo Kagame amaze gupfa ; habe kugaruka kw’ingabo zagiye muri Kongo zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu ; hazabaho Kugotwa kw’ impande zose z’u Rwanda nabasirikare beshi ;habeho kumeneka kw’ amaraso meshi y’abanyarwanda kuruta ayamenetse mbere muri 1994, hazakurikiraho kugaruka k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ; habeho gutahuka kw’abantu beshi bari hanze ; ibyo byose bizaba Sgt Nsabagasani nyiribuhanuzi atakiba mu Rwanda. Ubuhanuzi buhabwa Kagame. Avuga ko akimara kubyerekwa muri 1996 yahise abibwira abasirikare bose babanaga muri Batayo ya 31 nk’uko yabibwiye abasirikare babanaga kwa Habyarimana. Amaze kubivuga kandi yanabivugiye imbere y’abasirikare bari munama yari iyobowe na Gen Mubaraka. Ngo Gen Mubaraka yamubajije niba igihugu kizafatwa n’abacengezi kuko aribo barimo kurwanya igihugu , amubwira ko igihe kitaragera. Avuga ko Mubaraka yaje kuhava asimburwa n’uwitwa Maj. Jacob Tumwine icyo gihe, ngo Imana yakomeje kumuhata ngo yandike avuga ubuhanuzi bwe kandi abubwire abayobozi bohejuru. Ku itariki ya 13 Gicurasi 1998 yandikiye Perezida Bizimungu amubwira ibyo yeretswe , ariko ibaruwa yamwandikiye yatwawe n’ ushinzwe urwego rw’iperereza muri iyo Batayo ya 31 yabagamo, Lt Claude ( ntabwo ngo yibuka irindi zina), arutwara muri G2, urwego rushinzwe iperereza muri Ministeri y’ingabo, ari naho banyujije iyo baruwa y’ubuhamya yari yandikiwe perezida maze ihabwa Kagame wari visi perezida akaba na minisitiri w’ingabo icyo gihe. Nyuma yaje gutumwaho n’uwitwa Capt Franco (nawe ngo irindi ntaryibuka) wakoraga muri G2, amubwira ko ubutumwa babusigiye Visi perezida ( icyo gihe yari Kagame) kuko prezida adahari, kandi ko ubwo butumwa visi prezida yabubimye, akaba asabwa gusigara i Kigali ariko yarabinginze ngo asubire aho yari mu gisirikare kuko yumvaga aribyo byamufasha. Atangira guhigwa bashaka ko apfa. Kubera ko ubwo butumwa butigeze bushimisha abo yabuhaye, ngo hatangiye umugambi wo gushaka uburyo yakwicwa, maze hapangwa kumwohereza kurugamba ahantu habi kugirango apfireyo, Sgt Nsabagasani avuga ko yaje koherezwa kurwana Kongo, Imana nanone yaje kumubwira ko agiye koherezwa ahantu habi ariko ko ntacyo azaba, ngo bari ahantu hitwa Mpfizi muri Kongo, yari ayobowe n’umusirikare witwa Maj Rutayomba Theogene, yaje koherezwa kurugamba ahantu habi, ajyana n’abasirikare 2 gusa kureba aho abasirikare barwana nabo bari bari. Ariko ngo wari umugambi wo kumuroha ngo agwe aho, yakomeje kwizera ijwi ry’Imana ko iri bumurinde. Avuga ko Imana yakoze igitangaza ngo, abageze hafi yumvise ijwi rimubwira ngo narase isasu rimwe gusa, amaze kurirasa abasirikare bose barirutse ngo barahunga bata imbunda nyishi cyane kuburyo abasirikare bandi baje kuza basanga azicaye iruhande wenyine n’abasirikare 2 bari kumwe kuko batari gushobora kuzikorera zose. Yaje gusubizwa mu Rwanda muri 2002 ariko asize abwiye abasirikare ko bose bagiye gutaha kuko ariko Imana ngo yari yamweretse. 2003 Kagame yaje kumutuma ho intumwa amubaza niba azatsinda amatora, ariko ngo amusubiza ko atazayatsinda ahubwo azayiba, amaze kumusubiza gutyo ategeka ko bamukura mu gisirikare, yaje gukurwa mu gisirikare atabizi yumvise gusa bamusoma kuri lisiti y’abasirikare bagomba gusezererwa. Avuga ko amaze gusezererwa yasubiye iwabo i Musambira, ariko akomeza kuvuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu. Uko Sgt Nsabagasani yavuye mu Rwanda. Avuga ko mu kwezi ku Ukwakira 2009, yabwiwe n’ijwi ry’Imana ko agomba gushaka ibyangobwa akava mu gihugu, kuko ngo ibyo Imana yahanuye byenda gusohora, amaze gushaka ibyangobwa byose, we ngo ntabwo yaje yihishe kuko yategetswe ko agomba gusiga abibwiye abantu igitumye agenda kuko Imana igiye gusohoza ibyo yavuze. Yatangiye gusezera kubantu bose ahereye ku baturanyi be, ndetse n’abayobozi ababwira ibizaba, asezera ngo amatorero ndetse n’iry’i Kigali, cyane irya ADEPR riri ku Kacyiru aho bakunze kwita Meridien, abibwira abakirisito bose ko agiye kugenda kuko ngo ariko Imana yamutegetse ngo ibone gusohoza amasezerano yavuze ku Rwanda. Ubuyobozi bwa leta bwumvise ko asezeye bumutumaho uwitwa Senateri Antoine Mugesera, amubwira ko nubwo agiye ariko atagomba gutwara abantu, kandi amusaba kudakomeza kuvuga ko igihugu kigiye gusubira mu bwicanyi kandi kizapfamo abantu benshi. Ku itariki ya 8 Gashyantare 2010 niho ngo yahagurutse mu Rwanda Imana imubwiye ko ngo azagaruka kandi azaza azanye n’Impunzi nyishi zabaga hanze zose kuko igiye gusohoza imigambi yayo. Yatubwiye kandi ko mu byo yeretswe byose igisigaye ari ugusubira Kongo kw’ingabo z’u Rwanda, kwicwa kwa Kagame n’abanyarwanda no kugaruka k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Iki kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani, twagitangaje uko cyakabaye, twirinze kugira icyo dukuramo cyangwa se twongeraho. Basomyi , n’ahanyu buri wese afite uko abyumva, n’uko abyemera !Iyi nkuru tuyibasubiriyemo kuko twayitangaje bwa mbere ari kuwa kane taliki ya 31/03/2011, nyuma yaho twamenye ko NSABAGASANI ubu asigaye aba mu gihugu cya leta Zunze ubumwe z'Amerika, niba hari icyo yakongera kuri ubu buhanuzi bwe yabitumenyesha tukabigeza kubanyarwanda.
Ubwanditsi bwa veritasinfo. |