Ubuhamya bwa Liyetona Abdul J. Ruzibiza ku iyicwa ry’abepiskopi 3 n’abihayimana 10, taliki ya 5/6/1994, i Gakurazo.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

(Byashyizwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi bw’urubuga www.leprophete.fr)

Ubu buhamya bwa Liyetona Ruzibiza bukubiye mu gitabo cye cyamamaye cyitwa Le Rwanda. Histoire secrète, Ed. du Panama, Paris, 2005 . Kuva ku rupapuro rwa 303 kugera ku rwa 309, Ruzibiza avuga ko ibyo yanditse kuri ayo mahano yabibwiwe n’abantu bari mu byiciro 2. Icyambere ni icyo ababimubwiye bazi neza rwose ko ari ubuhamya bari gutanga. Icya 2 ni icy’ababimubwiye mu biganiro bisanzwe. Ntatinya no kubavuga amazina. Ni Major Wilson Kazungu, Major M. Muganga ; kapiteni W. Bagabe, liyetona Mbanzabugabo bahimba irya Mandevu ; serija majoro Butera, suliyetona Kamaramaza; serija Ruzigana Emmanuel, serija Tumusifu n’abandi bamwinginze rwose ngo amazina yabo ntazayatangaze.

Dore icyo ubwo buhamya buvuga.

Mu kwa cyenda 2010 ,Abdul Ruzibiza yitabye Imana mu buryo budasobanutse, benshi bemeza ko yaba yaratamitswe amarozi. Yaguye mu gihugu cya Norveje. Imana Imuhe iruhuko ridashira.

Ifatwa ry’umugi wa Gitarama ryabanjirijwe n’ifatwa rya Kabgayi. Kabgayi yafashwe le 2/6/1994. Hari hashize iminsi 3 rwarabuze gica hagati y’ingabo za kera zari ku gasozi ka Fatima n’Inkotanyi zari munsi y’ako gasozi. Amwe mu mabombe n’ibindi bisasu byakoreshwaga muri iyo mirwano byaragendaga bikagwa n’i Kabgayi. Mu gitondo cya le 2/6, liyetona koloneli Fred Ibingira yategetse abasirikari b’igombaniro (unité) ry’157 kurasa amasasu menshi kuri ako gasozi ka Fatima, kugirango ingabo za kera zari zihari zikangarane; hanyuma bo babashe kukazenguruka, bajye gufata Kabgayi. Ni ko byagenze.

Abasirikari b’inkotanyi binjiye ubwambere i Kabgayi ni abo mu igombaniro ry’157 bayobowe na majoro Wilson Kazungu n’abo mu ikompanyi ya kapiteni Willy Bagabe. Abandi baje kuza nyuma. Batangajwe cyane no gusanga i Kabgayi hakiri abantu. Impamvu byabatangaje ni uko amwe mu masasu, amabombe na za katiyusha byo mu mirwano yo ku gasozi ka Fatima byari bimaze iminsi 3 yose bigwa i Kabgayi. Abantu bari aho i Kabgayi kandi ntibari bayobewe ko umuhanda ujya i Kigali n’ujya i Butare yari ifunze; ariko umuhanda wa Gitarama-Kibuye n’uwa Gitarama-Ngororero-Mukamira ikaba yari ifunguye. Aho i Kabgayi hari hahungiye abantu hafi ibihumbi 30. Ibingira yategetse ibyegera bye gukubita abasirikari kugirango bareke gukomeza kwivanga n’izo mpunzi.

Muri icyo gihe, Abihayimana bafunguye urugi runini rw’aho bari bari. Abasirikari bababonye, noneho si ugutangara, ahubwo barumirwa. Liyetona koloneli Fred IBINGIRA ariyamirira ati “Bariya si abakaridinali ndeba hariya?”. Abandi baramusubiza ngo “ni bo”. Ibingira arabegera, arabavugisha, abasaba kumwereka ababakuriye. Ni muri ubwo buryo yamenye Musenyeri Visenti Nsengiyuma wari arkepiskopi wa Kigali. Muri FPR bari baratwigishije ko uwo Musenyeri Nsengiyumva yari inkoramutima ya Musenyeri Perode (Perraudin) wari waratumye Abatutsi bava mu Rwanda, bagahunga. Musenyeri Nsengiyumva yaregwaga kandi kuba yarigeze kuba muri komite nyobozi ya MRND.

Abasirikari bakomeje kujya kurwana ahandi, i Kabgayi hasigara abarindaga liyetona koloneli Ibingira, abashinzwe ubutasi bari bayobowe na majoro Wilson Gumisiriza na bamwe mu bantu bari barazobereye mu byo kwica. Abo ni nka liyetona Inosenti Kabandana, liyetona Peter Kalimba, kapiteni Rabooni Okwiiri n’abandi basirikari bo mu ikompanyi ya majoro John Tibesigwa bahimbaga irya Kawaida. Abarindaga majoro Mubarakh Muganga nabo barahasigaye, barimo suliyetona Patrick Kamaramaza.

Liyetona koloneli Fred Ibingira yategetse majoro Wilson Gumisiriza kurinda neza abo bihayimnana mu gihe we yari agiye kubimenyesha jenerali majoro Paul Kagame. Yahamagaye liyetona Muvunyi wari ushinzwe itumanaho mu igombaniro ry’157. Yamubwiye ko yifuzaga kuvugana na jenerali majoro Paul Kagame; liyetona Muvunyi ahamagara serija Shaija Steven wari ushinzwe ibikoresho by’itumanaho rya jenerali majoro Paul Kagame. Abo basirikari bombi ni bo bakoze ku buryo jenerali majoro Paul KAGAME na liyetona koloneli Ibingira babasha kuvugana.

Liyetona koloneli Fred Ibingira yamubwiye ko i Kabgayi bahasanze abantu benshi cyane bahahungiye, ko bahasanze n’abihayimana barimo Musenyeri Visenti Nsengiyumva. Jenerali majoro Paul Kagame yariyamiriye ati “Iyo ntagondwa iracyariho?”. Yategetse Ibingira kwica abo bihayimana bose mu ibanga. Ibingira yamushubije ko bidashoboka kubera abantu benshi cyane bari i Kabgayi. Kagame yamutegetse gushaka abasirikari baminuje mu byo kwica, bakajyana abo bihayimana ahantu kure ya Kabgayi, maze bakabicirayo. Yategetse kandi ko bica n’undi muntu wese, kabone n’ubwo yaba ari umusirikari, wamenya irengero ry’abo bihayimana. …….

Uhereye i Buryo: Nsengiyumva Vincent wa Kigali, Joseph Ruzindana wa Byumba, Tadeyo Nsengiyumva wa Kabgayi.

Igicuku kinishye, serija John Butera yajyanye abo bihayimana mu Ruhango, amaguru adakora hasi. Yari aherekejwe n’abandi basirikari 6 batoranijwe na majoro Wilson Gumisiriza, bamwe bari mu bamurindaga. Abihayimana bafungiwe mu Ruhango kugeza ku cyumweru mbere ya saa sita. Nyuma baje kujyanwa muri novisiya y’Abayozefiti. Liyetona koloneli Ibingira yari yanze kubicira icyarimwe kuko yari yamenye ko harimo abihayimana b’Abatutsi. Ariko rwose kubatandukanya byari byamunaniye kuko bari batumiwe bose muri iyo ngirwanama yo kwiga ibirebana n’umutekano. Kubakiza ntibyari bigishobotse.

Babarundanirije i Gakurazo; Ibingira arongera avugana na Kagame amubaza uko ari bubigenze. Kagame yamusubiriyemo ko agomba kubica bose, anamubwira neza ko niba bidakonzwe mbere y’ejo kuwambere, bizaba bikabije gutinda. Yamuhaye uburenganzira bwo kubica bose kugirango hatazagira n’umwe ujya kubara inkuru. Ubwo nyine yari ategetse ko n’Abatutsi bari muri iryo tsinda bapfa, kuko atari yizeye ko, niba barokotse, bazabasha kuziba (guceceka), ntibavuge ibyo babonye.

Mbere yo kwicwa, abihayimana bakusanirijwe muri sale nini (icyumba kinini) Abafurere bariragamo. Bari bababwiye ko hagiye kuba inama. Liyetona Fred Ibingira yari yategetse capiteni Will Bagabe, suliyotona Patrick Kamaramaza na serija Butera kwica vuba vuba abo bihayimana. Abari bashinzwe kubica binjiye muri icyo cyumba ni suliyotona Kamaramaza Patrick, serija Butera n’abandi basirikari 4. Abandi basirikari bari bagose amazu yari hafi aho, hanyuma kapiteni Willy Bagabe atanga itegeko ko babandi barasa. We ubwe yari yiyicariye hanze, hirya gato, ategereje ko bamubwirako abihayimana bose bamaze kugera muri sale. Abo bihayimana bamishweho urusasu le 5 Kamena 1994, ku mugoroba i saa moya n’iminota 10 (19h10).

Liyetona Joshua A. RUZIBIZA arangiza ubuhamya bwe avuga ngo “Padiri Vénuste Linguyeneza yari i Kabgayi. Yatanze ubuhamya bwuzuye kandi buvuga ukuri ku iyicwa ry’aba bihayimana”. Bwasohotse muri Dialogue, n° 213. Nov-déc.1999, p. 79-88”.

Ku italiki ya 30 n’iya 31/5/2011, urubuga www.leprophete.fr rwagejeje ku basomyi barwo ubwo buhamya mu gifaransa no mu kinyarwanda. N’ubwo ari inkuru ibabaje, ibyo ari byose abo basomyi bagaragaje ko bashimishijwe no kumenya ukuri.

Yezu ati, Muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga” (Yh 8,32)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Ruzibiza n'ubwo yipfiriye,yagiye agaragaje ubutwari bwo kwitandukanya n'ikibi n'inkoramaraso n'ubugome bwazo bwose. Ukuri, kwicuza no gusaba imbabazi ni byiza kandi ni ngombwa mu buzima. Imana
imihe iruhuko ridashira.

Mugire amahoro y'Imana.

Répondre