Abatutsi benshi bavanyeho FPR amaboko!!!

Publié le par veritas

Rucagu-Kagame21-06-2004[1]Iyo usesenguye uko ibintu byifashe muri iki gihe mu (situation actuelle) Rwanda, ukagereranya nuko byari bimeze juste inkotanyi zifata ubutegetsi ku ngufu muri 1994, usanga abatutsi benshi baritandukanije na FPR-inkotanyi, ndetse abo twaganiriye kandi bari bayikomeyemo nabandi bazi gusesengura ibya politiki nyarwanda, bemeza ko abatutsi benshi cyane bayivanyeho amaboko burundu kubera imyifatire mibi cyane ya Kagame n´akazu ke kagizwe nabantu batarenze 20!!!!

Igitangaje ni uko usanga abahutu b´inda ndende ari bo basigaye bakubita inkoro hasi imbere ya FPR iri mu marembera, nayo ikaba yarabonye ko byayikomeranye igahita ibasamira hejuru, ndetse ubuyobozi bwa FPR ntibunazuyaza mu gushikisha abahutu bahoze ari intagondwa z´interahamwe ibaha byose ariko ngo bayiyoboke, aha twakwibutsa bya bindi bya " come and see" aho Kagame yikoreye interahamwe kabutindi zamaze abantu nka camarade na Ngabitsinze akaruhuka ari uko azigejeje i kigali zigahabwa ibyubahiro muri RPF zikanayoboka, nubwo aho ziri ubu ntazi niba izo nkotanyi zo hejuru zizazivugira!

usanga abatutsi ubu bari mu rujijo no mu cyoba gikaze kimwe nk´abahutu giseseka, cyane cyane abitwa abaSOPECYA batangiye kongera kwibanira n´abahutu bari basangwannywe mbere ya 1994, batinya RPF ko yabagirira nabi ngo ibakeka ko bayirwanya bakaba banaha amabanga yayo abandi banyarwanda bayirwanya bari hanze no mu gihugu (muri underground), mu mahanga ubu nibo bahahungira usanga iburayi n´amerika abanyarwanda baziriyo abatutsi ari 90% ( uretse ko nyine ninabo bashobora gusohoka kubera amikoro abahutu batagira, ndetse na za visas nibo zihabwa gusa),abashaka kuva mu Rwanda bagiye gusura inshuti n´abavandimwe benshi baba bafite ubwoba ngo sinzi niba Leta ya FPR izatuma nsohoka,ngo itwumvira za telefoni kuko idukeka ko twaba twarabaye aba Kayumba/Karegeya,...

Ubu rero abatutsi batereye umugongo RPF bayivanaho amaboko, maze abahutu bamwe bameze nk´impyisi ijya kurya inyama zimisigazwa intare iba yahaze ikazisiga zuzuyemo amayezi, usanga aribo bakataje mu rwanirira FPR, ngabo muri za diasporas bakotana kurusha abahimbye INKOTANYI, ngabo muri  ba maneko bakora za raporo kuri bene wabo bakiyongeraho n ‘ibinyoma byinshi by’ibintu bitigeze biba kugirango barengere umugati bahabwa,nibo barimo gufungisha bene wabo babanye muri za FAR bamaze iminsi babungera kuri ambassade aho bahabwa imishandiko y´amayero (€) kugirango batange ubuhamya bwuzuye ibinyoma kuri bene wabo (en échanges des faux témoignages) maze ibyo binyoma bigashyikirizwa za INTERPOL nizindi polices ziburayi baba bapfunze ifaranga ( polices occidentales corrompues), ngabo mu mahanga basigaye babunza imirizo barahindutse nka CALL BOYS bagatahira ibyo byo gushimisha iyo mirizo yabo ariko batanze benewabo, niyo mpamvu ubucamanza bwo hanze iyo butangiye gusuzuma ayo ma dosiye y’amahimbano basanga nta kirimo , imeze nka dosiye ya gacaca bagahita bakubita hasi!abo bahutu kandi bari muri za Local defense baramerera nabi bene wabo n´ubukana budasanzwe ngo berekane ko ari inkotanyi,bagasenya amazu bigatinda…ngabo mukuvugira FPR ko nta genocide yakoze muri Zaire muri  1996, ngabo imidigi yabo bayishyize imbere bikoreye amajigo baririmba Kagame banamwogeza bemeza ko abandi bamurwanya ari IBIGARASHA.

Nyamara umunsi byatunganye uzasanga bikoreye ibihanga bavuga ngo shahu burya narazinekaga, ngo burya nari undercover wiriya groupe y´abatutsi mwafatanyije guhirika FPR,n´ibindi bitabapfu bazaba batubwira!

(Ku ifoto yo hejuru murabo Rucagu Boniface arimo agira inama Perezida Kagame)

inyandiko ya Antoine Kanobana

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Bwana Antoine ese ujya wicara ukibaza impanvu bamwe mubanyarwanda bajya mu
mahanga? Impanvu nyamukuru yabamwe yaba ariyihe? Bamwe muribo bajyanwa no gutara ubwenge kugirango bazagaruke bateze Igihugu cyabo imbere. Abandi nabo bahunga Igihugu cyabo kubera ibikorwa baba
barakoze batinya ko ubutabera buza bakurikirana, bagera hanze kubera icyaha bagahitamo gutesha Igihugu cyabo agaciro kugirango babone ubuhungiro. Ese mwibaza ko ayo mahanga yo atazabavumbura?
Urugero rwiza ni Amerika n’umuntu uherutse gufatwa kuko yarafite  impapuro z’impimbano.

Dore ko uru Rwanda  ruri mibihugu
bike bitangwaho urugero mu miyoborere myiza no mw’iterambere ryihuse.

Leta y’urwanda ni Leta ifite gahunda nziza kandi zisobanutse, iyo rero ushatse
kwikorera ibyo ubonye byose unyuranya n’amategeko n’amabwiriza ugomba kubihanirwa nta kabuza. Bishyire bitinde muzahanwa tuu!

Répondre
P

Kuva nabaho sindabona umunyabinyoma nkuyu mwanditsi mhmhmhhhhh, aramutse ari nk'umuyobozi, naba mbabajwe nabo yayobora kuko yabateza umwiryane.

Jye ndabona rero, ukwiye gushakisha amakuru agezweho kuko urimo uravuga ibinyoma byinshi cyane. Kwnaga igihugu udafite nicyo ukimariye, biba nka byabindi byumwana w'umukubaganyi wabwiye nyina
amukabukiye ati "Nanjye nzakura" usesenguye wagirango wamwana azi ko nyina adashaka gukura. Uyu Antoine rero nawe araharabika urwanda nkumuntu uziko bibuza abanyarwanda kwiteza imbere.

Aho uri, ibyo ukora byose, niba imyitwarire yawe ariyingiyi, allo, ntanarimwe uzagira icyo ugeraho

Répondre
B

Imibare ya bwana Antoine aho kuyikora nkawe nahitamo gusubira kwisambu nkahinga nkeza nkagurisha ubundi nkikirira.

Ijanisha ry'uyu mwanditsi wiyi nkuru numwana utaramenya kubara yabitandukanya akagaragaza ikinyoma cyuyu mugabo

Kwanga urwanda iyabaga byabuzaga abanyarwanda gukora ubu twajyaga kuba turi abakene ba nyakujya, ariko kubera ko abanyarwanda bazi icyo bashaka babifashijwemo n'abanyakuri bamaze kwigeza kure.

Inzara ni mbi ivugisha abantu benshi ibinyoma ngo babone akagati-Gusa ubeshya umuntu rimwe yagenzura ukuri agahita guca amazi. Bwana Antoine iyo Urwanda rushyirwa mubihugu bya mbere kwisi mukwita
kuburenganzira bw'umwana w'umukobwa, uruhare mumyanya y'ubuyobozi mugufata ibyemezo,

kikaba igihugu gifite isuku bakakigereranya n'ubusuwisi bwo muburayi, wagizengo babigeraho kubara wowe Antoine cyangwa biterwa nuko baba bakoze kandi bagamije kwigeza heza.

ICT yateye imbere n'ibindi byinshi birimo biza. Komeza urote nukanguka uzasanga abanyarwanda bageze kure kandi bizakugora gukurikira kuko uzaba warananijwe no gutikura no guharabika.

Répondre
M

Nuwanze urukwavu ntahakana ko ruzi kwiruka-Nubwo wanga urwanda ntibibujije ko wemera ko rwateye imbere

Aho iterambere rigeze ubu murwanda uwatega amatwi cyangwa agaha agaciro inkuru ya Antoine yaba afite ikibazo gikomeye cyane.Wibasira abanyarwanda ubavuga ibitavugwa koko uhembwa angahe kugirango
ujye uharabika urwanda n'abarurutuye.

Gahunda ya leta rero irasobanutse kandi irakosotse pee, guteza imbere abanyarwanda, mubuzima, imibereho myiza, uburezi, imyubakire myiza, kwishyira no kwizana haba mugihugu cyangwa se hanze
yacyo,imibanire myiza nandi mahanga bigaragarira buri wese.

Icyambwira amashuri wize, icyambwira akazi ukora uretse aka ko kwirirwa ubeshya, icyambwira aho utaha kuburyo wumva wiha ububasha bwo gutuka abanyarwanda ubita ibisambo, yewe ubundi abantu nka
bwana Antoine wanditse iyi inkuru babaho kuko ntiwabarenganya ahubwo baba bakwiriye kwegerwa bagahugurwa bakamenya gutandukanya ibibi n'ibyiza kuko baba kenshi batazi ibyo bakora.

abanyarwanda bazarwubaka neza,ujye urwifuza nturubone kubera imyunvire yawe itabaho, gusa niwashyira ubwenge kugihe, uzagaruke wiyubakire igihugu kuko nta na rimwe uzabona igihugu cyiza
nk'urwanda.Niba ururimo rero ukwiriye kwegerwa vuba cyane kuko waratannye pee

Répondre
M

Ariko ninde wabigishije ko urubuga rwa interineti ari intwaro yo gukwirakwiza Amakuru
yamahimbano, y’uzuyemo amacakubiri, atubaka nibindi byinshi. Iyo uvuga ngo 90% y’abanyarwanda baba hanze n’abatutsi, iri barura ryakozwe nande? Ese iyo ugiye gushaka impapuro zinzira hari ubwo
bakubaza ubwoko runaka?

Ese uba wunva ko abo ubeshya bataba murwanda cyangwa izi serivisi batazigana? Reka rero
nkubwire muvadimwe mu Rwanda twese turabanyarwanda kandi muri serivisi zose haba iza Leta cyangwa abikorera kugiti cyabo nta muntu numwe uhezwa,reka ibinyoma.

Igikorwa cya COME and SEE imigambi yacyo n’ukugirango Abanyarwanda bamaze igihe
kinini batagera mu gihugu, baze murwanda mu rwego rwo kubereka iterambere  uRwanda rumaze kugeraho, bakirebera n'amaso yabo imibereho y'Abanyarwanda
n'ibindi aho kugirango bahore murujijo baterwa n’abanyarwanda bagenzi babo bahisemo kwirirwa basebya Igihugu kugirango babone amaramuko.

Iyi gahunda rero irabahangayikisha kubera ko muzasigara ntamuntu numwe wuvira
amabwire yanyu agamije kudusubiza mu mateka yakera. Noneho aka n’akumiro koko, ese Umuhutu ni muntu ki? Ese nta bwenge bagira? Reka nkubwire rero umuhutu nawe n’umunyarwanda nk’abandi bose, kuba
barahisemo inzira nziza yo gufatanya n’abandi kubaka uRwanda ibi ntabwo bibahindura abahutu b’inda nini. Ahubwo n’abashishozi beza bazi guhitamo ikiza n’ikibi bagamije guteza gahunda nziza za
leta zo kubana neza nta kwishishanya aribyo wowe ugamije, kandi Abanyarwanda ntibateze kuzemerera umuntu numwe nkawe gusubiza inyuma ibyiza bamaze kwigezaho.

Ngaho nimukomeze kubunzabunza umunwa wanyu n’ibinyoma byanyu bidafite ishingiro,
ingaruka zo ni nyishi peee!niba waratorotse Igihugu uziko kirimo ibibazo, ubu amahanga araza gushakisha Uburyo bwiza urwanda rukoresha ngo ruteze imbere abarutuye. Menya Amakuru agezweho ureke
kuguma mubintu bimwe bya kera bigamije guteranya waaapi va ibuzimu uze ibumuntu Abanyarwanda bazakwakira.

Répondre
N

@Abatutsi benshi bavanyeho FPR amaboko

Uretse ibinyoma byinshi bya Antoine Kanobana, ariko harimo n'ubugome bwinshi bwuzuyemo gutukana no gusebanya bitari bikwiriye umunyarwanda.

Leta iriho uyu munsi tuvugan n'iyabanyarwanda y'ubumwe- ntuyitirire abatutsi no reka kuyobya abantu bose ntibanga ibihugu byabo nkawe.

1. Imibare wize ugomba kuzayisubiramo neza kuko ntaho yigeze ibaho kuvuga 90% y'abatutsi ngo bari iburayi n'amerika n'umwana wiga mumashuri abanza yagukosora ko bidashoboka.

2. Gahunda ya Come and see yafashije abanyarwanda kuko hari abajyaga babeshya abanyarwanda bababuza kuza ngo bafatanye n'abandi kurwubaka batinya kuzashinjwa ibyo bakoze(genocide)

3. Umunyarwanda wese wakoze akunguka ubukungu bwe burazamuka reka ibinyoma no gutoteza abantu ngo abahutu n'abakene, abatutsi n;abakire.. urimo uriyumvira ibintu ukibaza ukisubiza ibintu utazi
uko bimeze- abanyarwanda bashishikajwe no kwibumbira hamwe leta ikabaha amafaranga, abashoboye gucuruza bakabikora, aborora bakabikora bakiteza imbere naho wowe uracyari mumigani idafite
abazayumva.

4. Gutinyuka ukita abanyarwanda ngo n'impyisi, ntekereza ko ukeneye gusubira mwishuri ukazabwirwa agaciro ko gukunda umuco w'igihugu cyawe, kuko abanyarwanda ntibatukana nkawe i byo bizwi
kubanyamahanga badafite indero

5. Gusohoka no kwinjira keretse utabishatse, kubashinzwe abinjira n'abasohoka haba huzuye abantu bashaka kugira aho bajya ndetse benshi cyane kunyungu z'urwanda, wowe uti ntausohoka, icyambwira
niba utaba murwanda uko wageze aho urimo uvugira.

6.Ntamuntu ufungisha mugenzi we ahubwo ibyaha abantu bakoze nibyo bibahinduka, nawe niba uzi ko hari icyaha wakoze, yewe byazatinda ariko bizashira ubutabera bukore akazi kabwo.

7. Icyaha ni kibi kabisa, iyo bashinje umuntu kubyo yakoze wowe uti n'ibinyoma, uwakubaza ukuri ko wowe uzi kuruta ukwabandi banyarwanda bazi wasubiza iki, none se wowe wari hose icyarimwe ur
'Imana? bwana Antoine mubyubahiro byawe ukwiriye, ugomba kumenya ko nta na rimwe ikibi kizatsinda ikiza kuko amahano yabaye murwanda azwi n'isi yose ikibabaza umuntu nkawe ukirengagiza ibintu
ubizi neza ko byabaye none se ubwo wowe twagutandukanya dute n'abahakana ko nta genoside yabayeho. Niba uyihakana, ugomba kuba uzi ko nta ngaruka yakugizeho kandi ni nyinshi cyane.

Inama nagira Antoine n'abambari be:

umukundarwanda ntiyakwifuza ko haba ikibazo cyaricyocyose ahubvwo yahora aharanira ko urwanda rutera imbere ibihe byose.

Ikinyoma nta na rimwe kizarusha agciro ukuri, gukomeza mupfobya genoside byerekana ingaruka zikomeye zo kwanga kubaho wemera ukuri kubyabaye.

Mugihe abandi baryame bananiwe kubwimirimo myinshi baba bakoze iteza imbere igihugu, wowe nabagenzi bawe murara mutekereza uburyo mwajijisha abantu, urwanda ruzi icyo rushaka kuburyo uwakwemera
ibinyoma byanyu yaba nta tandukaniro rye namwe.

Répondre