Umwe mu ntasi za Perezida Kagame yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za Uganda!!
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aturuka ahantu hizewe, yemeza ko inzego z’ubutasi za Uganda zataye muri yombi umwe mu ntasi za perezida Kagame wakoreraga inzego z’ubutasi ze mu gihugu cy'Ubwongereza.
Amakuru akomeje kutugeraho yemeza ko Leyon Amigo Rubagumya yafunzwe n’inzego z’ubutasi za gisirikare za Uganda ku itariki ya 29/05/2011, aregwa icyaha cy'ubujura akoresheje imbunda (robbery). Iperereza twakoze kugirango tumenye neza ibyihishe inyuma y’ifungwa rye, twasanze uwo musore akekwaho ibindi byaha.
Amakuru dukomeje gukura ahantu hizewe yemeza ko Amigo Leyon Rubagumya alias Majuju ari umwe muri za maneko za Kagame umaze iminsi akorera izo nzego mu buryo bwo hejuru, akaba anacyekwaho kuba mu bantu bashoboraga guhungabanya umutekano w'abayobozi bakuru b’igihugu cya Uganda, cyangwa bamwe mu mpunzi zahungiye muri icyo gihugu.
Kugeza ubu Majuju afunzwe mu buryo abateroriste bafungwamo, dore ko ngo yanafatanywe pasiporo z’ibihugu bitatu, ari byo u Rwanda, Uganda n’Ubwongereza, akaba yanakoreshaga amazina atandukanye muri buri pasiporo. Iyo ntasi ya perezida Kagame ikaba yanafatanywe ibihumbi ijana by'amapawundi (1000.000) n’imbunda.
Amakuru dukomeje kubona mu kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko Majuju yari afite amafaranga arenze ayo bamufatanye akiri mu Bwongereza, akaba yari aherutse gukora umunsi mukuru asezera kuri bagenzi be mu kwezi kwa kane 2011, aho yahaga buri muntu ushatse amapawundi mu bitabiriye ibyo birori, dore ko yayabikaga iwe mu rugo, akaba yaranaguze imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, mbere y'uko ataha mu Rwanda.
Rubagumya alias Majuju yakoranye na Col Dan Munyuza hagati y'imyaka y'1995 n'1997, akaba yaraje kujya mu Bwongereza mu mpera z’umwaka w'2000. Nta kazi kadasanzwe yigeze akora mu Bwongereza nyamara akaba yaraje kongera gukorana na Col Dan Munyuza umwaka ushize, ari naho yatangiriye kubona amafarange menshi aturutse i bukuru.
Rubagumya yari umwe mu bantu bajyaga bakira maneko mukuru wa Kagame, Col Dr Ndahiro Emmanuel, igihe cyose yajyaga mu Bwongereza, ari nako atanga raporo ku Banyarwanda batuye muri icyo gihugu. Yashoboye kuneka abatavuga rumwe na Kagame byoroheje, dore ko benshi bamusuzuguraga bamufata nk’umusongarere.
Rubagumya kandi yavuganaga n'abasirikare bakuru bari hafi ya Kagame batandukanye, akaba ngo akunze gutanga ibisobanuro ko abasirikare avugana na bo, abiterwa n’uko akundana na muramu wa Gen Kayonga, uyu ngo bakaba bagomba kuzashakana muri uku kwezi kwa karindwi.
Majuju yafatiwe muri Uganda agomba kujya mu Bwongereza aho yagombaga kuva agana muri Amerika ku butumwa bw'akazi, Ikinyamakuru Umuvugizi kitaramenya neza. Twanashoboye kuvugana na bamwe mu bantu bari hafi yacu, baba mu Bwongereza, badutangariza ko Mujuju yari afite indiri y’insoresore n’inkumi yakoreshaga mu Bwongereza hamwe n’Ububiligi, izi nsoresore n'inkumi ngo zikaba ari zo zimufasha gukora akazi ke mu buryo bworohereje.
Twabibutsa ko twakunze gusohora inkuru mu minsi ishize, twerekana ko maneko za Kagame zikomeje gukora ibikorwa by’ubutasi bitandukanye ku butaka bwa Uganda, zikaba zaranatungwaga agatoki mu gushaka guteza umutekano mucye muri icyo gihugu mu bihe by’amatora aherutse. Umutekano muke wari ushingiye ku gutesha umutwe perezida wa Uganda, Yoweri Museveni. Twanabatangarije uburyo abenshi muri zo za maneko zitwaza amafaranga menshi na za pasiporo z’ibindi bihugu birimo n’icya Uganda cyangwa ibindi bihugu by’uburayi. Ibi byose bikaba bikorwa kugirango baburizemo uruhare rw’u Rwanda mu gihe baba bamaze gukora ibikorwa byabo bibisha.
Ibi bikaba bibaye nyuma y'iminsi micye inzego z'umutekano z'Ubwongereza zi bujije undi Munyarwanda nawe wakekagwaho kunekera Kagame kwinjira kubataka bwabo.
Amakuru atugeraho akaba yemeza ko inzego z’u Rwanda zirimo gukora ibishoboka byose kugirango zifunguze maneko wazo.Twifuje kuvugana na bamwe mu barebana n'iyi nkuru, yaba abo mu nzego z’ibihugu byombi ndetse na fiyanse wa Majuju, ntibyadushobokera.
Johnson, Europe. (umuvugizi)