Ubuhamya butangiye gutangwa bw'uko Kagame Paul ariwe wivuganye Perezida Laurent Désiré KABILA !

Publié le par veritas

kagame et KabilaKuki Perezida Laurent Désire KABILA yishwe, isi ikaba ikomeje kwirengagiza mu gukurikirana abamwishe?

Igihe Perezida Laurent Désiré Kabila yicirwaga I Kinshasa, mu murwa mukuru wa Republika Iharanira Democratie ya Congo, ku itariki ya 16 mutarama 2001; ninjye munyamakuru wumunyamahanga njyenyine waruri muri uwo mujyi; bikaba byaratumye menya byinshi ku bwicanyi bwakorewe Prezida wa Congo Laurent Désiré Kabila, kandi ayo makuru nabonaga nayamenyeshaga ibinyamakuru byinshi bikomeye biri hirya no hino ku isi.

Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije abakekwaho kwica Prezida Laurent Désiré Kabila,rwaciye urubanza mu gihe kigera ku mezi icyenda, ariko urwo rubanza rwamaganywe n'imiryango yita kuburenganzira bw'ikiremwa-muntu harimo uwitwa "Amnesty International". Urwo rukiko rwa gisirikare ntabimenyetso rwari rufite rwashingiragaho ruca urwo rubanza ngo rubone guhamya icyaha abakekwaga, kandi nabo rwaburanishaga ubwo bwicanyi ntaburyo bwo kujurira bigeze babona.

Nanjye ubwanjye nakurikiranye uko urwo rubanza rwabishe Kabila rwagenze. Uko bigaragara,ni uko abashinjwe kandi bagahamya icyaha cyo  kwica Prezida Kabila,ari inzirakarengane, gusa baka baratoranyijwe mu gushinjwa icyo cyaha cy'ubwicanyi bitewe n'uko bari mu bantu begereye cyane Perezida Laurent Desire Kabila mu gihe yari kubutegetsi, ibyo umuhungu wa Désiré Kabila ariwe Joseph Kabila yakoze byo kuburanisha abo bashinjwe ubwicanyi bwa se ni ukujijisha kugirango yerekane ko abishe Prezida Désiré Kabila babonetse kandi bagacibwa urubanza, ibyo bigatuma akomeza kugirirwa ikizere cy'uko yabonye abagizi ba nabi bishe se kandi bagahanwa kuburyo bukurikije ubutabera.

Ndizera ko ari ngombwa kuvugisha ukuri kuko ibintu byagenze, nubwo abantu bamwe bataba bifuza ko bivugwa.  Intambara yabaye mu gihugu cya Congo (RDC) yarwanywemo nibihugu bitandatu, hamwe nimitwe itandukanye yinyeshyamba; Jenoside, ibyaha by'intambara, ubwicanyi bunyuranye, gusambanya ku ngufu abagore byabaye ubuzima bwa buri munsi ku baturage b'abakongomani muri icyo gihe cyose cy'intambara ,ibyo bikaba byaratumye abantu batita kuri ibyo byaha kuko babaga  bahugijwe n'amakuru y'intambara.

Mu mwaka w'i 2009 ubwo u Rwanda na Congo (RDC) byari bitangiye kubana neza no kugabanya ubushyamirane hagati yabyo nibwo nafatanyije na mugenzi wanjye Marlène Rabaud dutangira gukora ubushakashatsi bwimbitse kubyerekeranye n'urupfu rwa Prezida Laurent Desire Kabila. Ntabwo icyo gikorwa cy'ubushakashatsi cyatworoheye na gato kuko muri Congo (RDC), byoroshye cyane kuvuga ko abagore bafatwa kungu, ukavuga ko igihugu cyamunzwe na ruswa, ukavuga ko amabuye y'agaciro y'icyo gihugu agurishwa kuburyo butemewe n'amategeko n'ibindi byaha byinshi ariko kikaba kizira cyane kuvuga kurupfu rwa Prezida Laurent Désiré Kabila, usanga abantu batinya kuvuga kuri icyo kibazo ahubwo bakagitsinda (bakakirinda) kuko bishobora gutera ingorane ushatse kuvuga kuri kuri urwo rupfu n'ubwo bizwi na benshi.

Nyamara muri iki gihugu cya Congo, ntabwo bikiri ibanga kuko bizwi na benshi y'uko abantu baciriwe urubanza, bagashinjwa icyaha cyo kwica Prezida Laurent Dédiré Kabila ari inzira-karengane ndetse na Prezida Joseph Kabila akaba yarananiwe kubarekura (amnesty),bitewe ni uko ashaka kwereka umupfakazi wa Laurent Désiré Kabila ko yakoze ibishoboka byose akaba yarafashe kandi agahana abishe se; aya makuru tukaba twarayahawe n'abantu ba hafi begereye Prezida Joseph Kabila.

Byafashe igihe kitari gitoya ndetse n'ingufu nyinshi kugirango dushobore kuvugana n'abatangabuhamya kuri iyi nkuru ndetse no kubona zimwe munyandiko zurubanza rwaciriwe abashinjwa kwica Laurent Désilé Kabila. Nyuma y'umwaka wose dukora ubushakashatsi twaje gusanga Prezida Laurent Désilé Kabila yarishwe numwe mubari bashinzwe kumurinda witwa Rachidi MUZELE afatanyije na mugenzi we bakoranaga mu kurinda Laurent Désiré Kabila. Twamenye kandi ko ubwo bwicanyi bwateguwe n'umucuruzi ukomoka mu gihugu cya Libani, akaba ariwe wakurikiraniraga hafi imigendekere y'icyo gikorwa cyo kwica Kabila, akagira inama uriya musilikare wa murashe kandi byose akagenda abivugana kuri telefoni n'abayobozi bakuru b'u Rwanda abagezaho uko igikorwa kirimo kigenda nkuko babipangiye hamwe nabo. Twamenye kandi ko abayobozi b'u Rwanda batigeze bikanga ko igihugu cya leta zunze Ubumwe z'Amerika (USA) gishobora kubabangamira  muri uwo mugambi wo kwica Laurent Désiré Kabila n'ubwoi batigeze bakiganiraho.

Nyuma y'intambara yahuje biriya bihugu 6 twavuze haruguru muri Congo (RDC), igihugu cy'u Rwanda cyatangiye gutakaza ubushobozi cyari gifite kuri Congo (RDC), abayobozi barwo bashaka uko bakora akavuyo (akajagari) muri Congo (RDC) kugira ngo bashobore kwigarurira igice cy'uburasirazuba bwa Congo (Kivu zombi) gikize cyane kumabuye y'agaciro aho bakomeje kuyacukura kugeza ubu.

Kugira ngo uwo mugambi wo guteza akavuyo muri Congo ugerweho (RDC), abayobozi b'igihugu cy'u Rwanda bateguye umugambi wo kwica Prezida Lauent Désiré Kabila; ubwo umugambi ushyirwa mu bikorwa  KABILA aricwa, ariko abandi bagombaga gupfana nawe nkuko umupangu wari wateguwe n'abayobozi b'ikigali bararusimbuka. Icyatunguye abayobozi b'u Rwanda kandi kikanababaza cyane, nuko umuhungu wa Prezida Laurent Désiré Kabila ariwe Joseph KABILA  yahise asimbura se wari umaze kwicwa ku mwanya wa Prezida wa Congo (RDC) bituma Congo (RDC) irushaho kugira imbaraga, ndetse no guharanira ubusugire bwayo.

Iyi nkuru y'ubwicanyi  muri Congo (RDC) n'urupfu rwa Prezida Laurent Désiré Kabila yaje no kugaragazwa muri filimi yiswe: "UBWICANYI MURI KINSHASA", ndetse buza kwemezwa muri iyo filme n'umwe mubahoze bashinzwe iperereza mu Rwanda, utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, binashimangirwa na Prokireri(Procureur) mukuru wa repubulika y’u Rwanda ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cyo mu Bubuligi.

Aba sivili n’abasirikare bagera kuri 50 bafungiye I Kinshasa bashinjwa urupfu rwa Laurent Désiré Kabila bafungiye ubusa, kuko ntaho bahuriye n'uriya mugambi mubisha, ariko bakaba baragizwe ibitambo. Kubwange, mbona impamvu prezida Joseph KABILA atagira ubutwari bwo kugirira impuhwe bariya bafunzwe, ari uko ari muri gahunda yo kwiyamamaza ngo akomeze kuyobora Congo (RDC), akaba adashaka guhindura muri iki gihe  imvugo yakoreshejwe kumugaragaro kubyerekeranye n'urupfu rwa se Laurent Désiré Kabila.

Imiryango ikomeye ifasha igihugu cya Congo (RDC) ariyo: FMI, Banque Mondiale, ndetse nama companies menshi, na ntumwe ugaragara ko ashishikajwe no kubwira Prezida Joséph Kabila ngo akore ubushakashatsi bwo kumenya no guhana abishe se Perezida Laurent Desire KABILA, bityo ngo arekure abarengana.

Inkuru ya Arnaud Zajtman ,yahinduwe mu kinyarwanda na Veritas
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ngo yamabuye yibwe n'u Rwanda arimo asubizwa n'ubwo amenshi yariwe cyera kandi andi menshi akaba agihunitswe mu Rwanda! Ibi by'amabuye y'agaciro yibwa muri Congo byavuzwe kenshi u Rwanda
rukabitera utwatsi none rutanze ibyo rwibye! Ariko harimo utubazo twinshi: Abantu bibye cyangwa u Rwanda rwafatanye ariya mabuye ko badatangazwa? Ese ko ariya mabuye yuzuye amaraso atagira ingano
y'abanyekongo u Rwanda rwiteguye kuvuga ababishe ko rushoboye gufata ibyasahuwe! Burya ubwenge bwari bwiza iyo bugirwa n'umuntu umwe!

Répondre
M

Uyu munyamakuru hari icyamwisobye,aho yihandagaza akavuga ngo kuba "Joseph Kabila" yarasimbuye "se" byababaje abategetsi b' Urwanda!Icyambere ni uko umugambi wo kumwica bari bawuziranyeho(ndavuga
we na Kagame), ndetsse banafite imigisha y'ababakoresha(suivez mon regard!!!).Icya kabiri ni uko urupfu rw'uyu musaza wari utangiye kubangamira inyungu zabo yirukana Kabarebe(inshuti magara ya
J.Kabila banabyirukanye:hari agafoto website ya APARECO yigeze gutangaza bahagararanye bakiri udusore tw'ingimbi!) n'ibisumizi bye mu ngabo za RDC,ntacyo rwari rumubwiye kuko uriya yita se ntabwo
ari se wa mugani wa ya ndirimbo "son père n'est pas son père!":Impirimbanyi zo muri APARECO zakoze ubushakashatsi bwimbitse zivumbura ko uyu wiyise Joseph Kabila mu by'ukuri yitwa Hyppolite
Kanambe,wavukiye mu buhungiro muri Tanzaniya akaba mwene Adrien Kanambe(impunzi y'umuLUNAR yahungiye muri Congo mu gatsiko ka Rukeba muri za 1959,nyuma aza gukurikira L.D.Kabila n'inyeshyamba ze
zarwanyaga Mobutu) na Marceline Mukambuguje nawe w'umunyarwandakazi w'umututsikazi.Ubu yamuhungishirije muri Austrariya kugirango ayobye amarari abeshya abanyecongo n'uwo yita nyina ,ndavuga
umugore w'ukuri wa Muzehe L.D.Kabila,ariko ibanga bakaba bariziranyeho!

Ikigaragaza ubufatanye butaziguye hagati ya J.Kabila na Kagame,ni amarorerwa yabereye muri RDC(na n'ubu agikomeza),Kabila akicecekera:

-Ubwicanyi bwakorewe impunzi z'abahutu ndetse n'abanyecongo bukozwe na AFDL+FPR n'imbaraga uyu Kabila akomeje gukoresha ngo aburizemo ko abakoze ubu bwicanyi bakurikiranwa n'inkiko
mpuzamahanga!Nta gitangaje kandi,cyane ko muri aba bicanyi nawe abarirwamo kuko mu nyeshyamba za AFDL yitwaga "Commandat HYPPO."

-Amabuye y'agaciro ya RDC akomeje gusahurirwa i Kigali,ukabona ntacyo bimubwiye,

-Etc;etc...

Ibi byose kandi "les grandes puissances anglosaxonnes" zibizi de A à Z!!!!.Niyo mpamvu iyo "J.Kabila" yigamba ko yizeye gutsinda ingirwamatora agiye gukoresha nk'ayo munywanyi we Kagame aherutse
gukoresha,aba azi icyo yishingikirije,bya bindi bavuze ngo:"asinziriye azi icyo yokeje"!!!

Ngo:"Uhagarikiwe n'ingwe aravoma!!!"

Répondre