Kagame arimo yitera ijeki ngo "aha isi yose iramuramya "!

Publié le par veritas

Kaga-war-cri.pngPerezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa 2 mu ba peresida b'Afrika bakomeye kandi bavuga rikumvikana nyuma ya Jacob Zuma umukuru w’igihugu cya Afurika yepfo. Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abongereza The New Statesman watangaje urutonde rw’abantu 50 rubonekaho abantu batandukanye barimo abanyapolitiki, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abaririmbyi, abanyemari n’abandi bakomeye ku Isi.  Nyuma y’igihe gito Presida Kagame atoranyijwe na Times Magazine ikinyamakuru gikomeye cyo muri USA nk’umwe mu bantu 100 bakomeye ku Isi, yongeye kugaragara mu kinyamakuru the new statestaman noneho ari uwa 2 mubakuru b’ibihugu by’afurika bavuga rikumvikana.

Ayo ni amagambo ari mu nyandiko yasohotse ku rubuga rwa OFINFOR  mu nyandiko yagiraga iti « Prezida Kagame mu bantu ba mbere ku isi bavuga rikumvikana ».  Nanjye nkaba mpamya nta gushidikanya ko Kagame  agomba kujya ku isonga mu binyamakuru byose  by'Isi,kubera impamvu nyinshi kandi zumvikana:

Kagame niwe muntu wa mbere ku isi wishe aba Perezida babili 2 ( Prezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Ntaryamira Cypriano w’u Burundi )n' ibyegera byabo, ntakulikiranywe n’amahanga kandi yarabikoze akoresheje igikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa indege ya gisivile. Kagame kandi avugwa no murupfu rw’abaperezida bandi babiri Melikiyor Ndadaye w’u Burundi na Joseph Kabila wa Congo.

KAGAME niwe wambere ku isi wishe abasenyeli 5 b' Urwanda, ukongeraho babili ba Kongo, amahanga akicecekera ntakome, yewe na kiliziya Gatolika tuzi ko ikomeye ku Isi ikaryumaho !Kagame niwe wa mbere ku isi wishe abapadiri barenga 300 b'abanyarwanda, ababikira , abafurere basaga 500 ku isi, ukongeraho abihaye Imana bo mu madini yose barenze 200.

Kagame niwe wa mbere ku isi wishe abantu barenga miliyoni 7(Abanyarwanda n’abakongomani bavanze na nubu akibica ) ; nyuma y’Umuperezida w’Umudage Adolf Hitler ,Kagame niwe wishe Impinja nyinshi ku isi nyuma ya Herodi ,Kagame niwe wishe abasaza n’ abakecuru benshi ku isi batagira intwaro, abaziza ubwoko bwabo, ibitekerezo, imyiyumvire, Kagame niwe wa mbere ku isi watinyutse kurasa abantu barenga 300.000 bari bahungiye ku butaka butagatifu bwa Kibeho, ahantu Imana yihitiyemo, nyuma akahicira abantu basaga 8000, utabaze inkomere.

Kagame niwe wa mbere ku isi, utanditse (kwanika) uduhanga tw’abantu b’inzirakarengane, nkutanditse amandazi, Kagame niwe muntu wa mbere ku isi waremesheje abaturage inama izuba riva(mu isoko rya Muhura)akamishaho urusasu aseka cyanee nk' uwica  utunyamaswa (amasha) ; Kagame niwe wa mbere ku isi mu ba Perezida washoboye kwivuga imyato ko yishe, akaniyemeza ko azaroga izuba riva, agasya, akababura (gutwika) abatavuga rumwe nawe.

Kagame niwe mu Perezida wa mbere ku isi watinyutse gusuka urusasu mu Nkambi zinyuranye, nkaho ari ho bitoreza(killing ground) ku masha.

Uwamuvuga ibigwi, ntiyarangiza, kuko nuwashaka kwandika igitabo kuri Kagame, ntiyabona ingufu zo kukirangiza, kuko yagera hagati akicwa n’agahinda(crise cardiaque) kubera amahano akabije yakoze, kimwe no kwibuka benshi yari azi bagiye badasezeye, ntibanashyingurwe.

Maze kureba umurambo wa Kadhafi, wuzuyeho amaraso, uherekejwe n' ifoto ariho ahagararanye na Tony Blair, bintera kwibaza no kwibuka ifoto ya Kagame na Tony Blair bari munsi y' igiti,.Mpise nsaba Imana ishobora byose, ngo ibibaye kuri Kadhafi, ntibikabe kuri Kagame, kuko abanyarwanda twaba tubuze ukuri kuzubaka amateka nyakuri y' igihugu cyacu.

097Tony kaga

Ukunda Urwanda wese, asabire Kagame, ngo ahindure imikorere ye mibisha, yicuze ibyaha byose yakoze( kuko amaraso y' inzirakarengane , umunsi azavugiriza)isi ntizabona aho ihungira. Mumfashe gusabira Kagame, yumve ko Perezida w' igihugu abereyeho kurengera abo ashinzwe, ko adashinzwe gusya, kubabura, gutukana, no gufungira inzirakarengane ubusa.

Ukunda ukuli wese, yifuze kuzabona Kagame acyuye igihe, maze akabwira abanyarwanda bose babuze ababo, aho yabajugunye, nabo bakarira, bakihanagura. Ibi bizaba intandaro y' ubwiyunge nyakuli, buzira guhora, guhogora, no kwanga icyatuma abanyarwanda bongera gusubiranamo ku ndi.

Ndasaba ibyegera bya Kagame byose, kumba hafi, bikamfasha kwigomwa kurya, iraha, gusinda, kubyina, tugapfukama twivuye inyuma, kugeza aho amavi yacu abaye nk' ay'ihene, dusabira Kagame ku Mana-nzima, ngo imwereke inzira ikwiye, aho gukomeza kumutererana, akitera ijeki nka Sekibi ngo Isi yose iramuramya.

Niyemere arekure abafunzwe bose, abareke basange ababo barira ayo kwalika. Niyemere ahe abanyarwanda bose agaciro bakwiye, atitaye ku bwoko bwa Nakivala .Niyemere yumve ko abana b' Urwanda bacyeneye kwiga, kuryama, kurya ducye baruhiye, nta ba DMI babali inyuma. Niyemere yumve ko Imfubyi zose ari kimwe, kuko amaraso yose arasa, kandi iyo amenetse , ntayorwa! Ukunda amahoro wese, namfashe dusabire Urwanda na Kagame, maze amahoro y' ukuli atahe i Rwanda. Urwikekwe ruveho, Ubwikubire buveho, maze ubwiyunge buhabwe intebe nyakuli.

Mana ishobora byose, wowe mugenga wa byose, turakwinginze, ngo urebane Impuhwe abana bose b' Urwanda, bagutakira ubudatuza. Ubahe urukundo, ukwizera, ukwemera, dore ko balize ayo kwalika, kugeza aho benshi batangira gushidikanya ko waba utakibaho!.

Erekana ukuboko kwawe kw' iburyo, kurengere bose, ntawe gusize inyuma, maze bose bajye mu cyunamo cy'ababo bagiye, tutazi irengero ryabo. Nitumara kubasabira bose, twicare hamwe twunge ubumwe, tuguhe icyubahiro ukwiye, maze Kiliziya yawe yongere igirirwe icyizere, nta numwe uyihejwemo. Nta numwe wifuza guhôra, kuko amaraso yamenetse ari menshi.

Impuhwe zawe zirengere abanyarwanda, abaturanyi barwo, incuti, abavandimwe, maze ugirire ikigongwe abagucumuyeho bose. Akira abacu bose baruhukire mu mahoro.

Haragasingizwa uje atugana, yitwaje inkoni y' urukundo n' amahoro.

Bugarama City

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
And who knows? You may become famous and merit your own Times Topics page, like Bill Clinton or Oprah Winfrey.
Répondre
G

ariko ndumva wigize umwere ye ese wowe wishe bangahe ko ubivugana akanyabugabo!!!!!!!!!! ngo nibigwi urata harya, Kagame se ataraza abo mwishe ubazi umubare? ibyo byose urabivugishwa n'ishyari,
uzaze urebe mu Rda ntawe utakiga ntaringaniza rihari, kandi nta n'amavunja cg bwaki bikiharangwa, ubwo n'ubutegetsi n'inda nini biba bibavugisha mutureke tuzapfarwageze. abo bose murondoye yishe
ni abari baramariye abantu kuri za kiriziya abantu babahungiyeho baziko ari inkoramutima z'Imana. abandi nabo bari baziko ahari batava amaraso nk'ayabatutsi birirwaga bashungereye barebera
benewabo uko bacagagura abantu bategereje utwenda n'utuvuta twabo ngo barebe ko bashira umunuko wanyu. wakoze kurogotwa ngo uravuga.

Répondre
U

Iryo nishyari mufitiye Perezida wacu sha, kuba bamugira igihangange, nuko yabigaragaje mubikorwa bye. Nuko ariwe wabashije guhagarika ubwicanyi, akambuka akajya muri congo akarasa interahamwe na
EXFAR akabaca intege, agacyura impunzi nyinshi zari zigiye kuzamarwa na macinya mu mashyamba ya congo, nibindi byinshi yagiye akora byananiye imiryango mpuzamahanga.

Sibyo gusa, kubera umutekano yahaye Igihugu cye, byatumye umuryango wabibumbye umugirira icyizere, ubu ingabo zacu zikaba ziri hirya nohino zibungabunga umutekano. None urabona babuzwa n’ki
kumugira igihangange?

Ninde wazanye iterambere mugihugu? ninde ugabira inka abaturage bakivana mubukene? Ninde wahaye abaturage ubwishingizi mubuvuzi, ubu Abanyarwanda bose bakaba bivuriza kubitaro? Ninde wigisha
Abanyarwanda ? ninde wabubakiye imihanda myiza? Nta undi ni Perezida wacu, reka bamugire igihangange arabikwiye.

Mugire amahoro!

Répondre
M

Numvise KARUGARAMA avugira kuri VOA ngo mu rukiko ntihabamo IKINAMICO!!!

Ngaho mumbwire ikindi mubona muri uru rubanza rwa Ingabire Victoire kitari IKINAMICO!!!!

Karugara,genga uri umubeshyi ndetse na Semuhanuka ntiyigeze agza ahawe!!!!

Répondre
N

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya Mbere Ugushyingo 2011, urubanza ruregwamo Ingabire Umuhoza
Victoire na bagenzi be rwakomeje aho yarangije kwisobanura ku birego 6 aregwa n’ubushinjacyaha kandi akomeza kubihakana.

Ingabire yakomeje yisobanura ku cyaha cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba hagarukwa ku byari bimaze iminsi bivugwa ku byerekeye ubutumwa bwo kuri internet (emails) bwahererekanywaga hagati ye na
Maj. Uwumuremyi Vital ; aha Ingabire yakomeje gushimangira ko izo emails atazizi ngo kuko nta n’amazina ye agaragaramo.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko hakoreshejwe andi mazina ashobora kuba ari ayo Ingabire yiytaga mu rwego rwo kuyobya uburari, kimwe n’uko Vital yabikoraga.

Nyamara Maj. Uwumuremyi we yavuze ko yakomeje gukorana na Ingabire, ariko ngo yanirinze kuvuga ibyerekeye umutwe wa CDF aho yari ari i Mutobo mu ngando kubera umutekano w’abasigaye i Congo ndetse
n’umutekano wa Ingabire ubwe ngo hato aho atabazwa amavu n’amavuko y’uwo mutwe.

Ingabire we yakomeje kubwira urukiko ko atumva uburyo amakuru yose yaturutse kuri Uwumuremyi yari afitwe n’ubushinjacyaha mbere y’uko ayatangariza urukiko kandi akaba atigeze avuga amazina
y’abamwinjiriraga yakekaga ko bamuneka.

Ku cyaha cyo kurema umutwe wa gisirikare, Ingabire yagihakanye yivuye inyuma kuko ngo FDU-Inkingi itemera ko intambara irangiza ibibazo kuko ngo mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano gihari ngo
ahubwo ikibazo ni politiki, bityo ngo bakaba batari gukorana na FDLR yo yari igamije intambara. Yongeyeho ko abo baregwa hamwe nawe bose batangarije urukiko ko icyabateye gutandukana na FDLR ari
ibibazo byabo hagati yabo, atari uko Ingabire yarabahamagaye ngo bakorane nawe.

Ingabire yatangaje ko nta mutwe wa gisirikare yigeze arema kuko ngo we adakunda ubuhotozi kandi ngo nk’umubyeyi ntiyifuza kuvutsa umuntu ubuzima kuko ngo ahita atekereza agahinda umubyeyi we
asigarana.

Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu kugambanira ubusugire bw’igihugu, Ingabire yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha butumva neza icyo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bivuga kuko kuri we opposition itaberaho
gusingiza ubutegetsi buriho ahubwo iberaho kugira ngo abayobora batirara ngo bumve ko byose bigenda. Yabwiye urukiko ko atumva impamvu ubushinjacyaha bukeka ko ibitekerezo bitandukanye
n’ubutegetsi bigombera gufata intwaro.

Impaka ndende zaje guturuka aho Ingabire n’abamwunganira bashatse kubaza abaregwa hamwe na Ingabire ariko ubushinjacyaha buvuga ko amategeko agenga iburanisha atabyemera.

Rugendeye ku mategeko atandukanye, urukiko rwemeje ko ibibazo byakwandikwa bigashyikirizwa urukiko, bityo ku munsi w’ejo urubanza ruzakomeza urukiko ari rwo rwibariza ibyo bibazo.

Twabibutsa ko uru rubanza rwatangiye ku itariki ya 5 Nzeli 2011 kuva rwakwinjira mu mizi yarwo kandi ruburanishwa buri munsi w’akazi.

Répondre