TWIBUKE ABAZIZE ITSEMBABWOKO TUVUGISHA UKURI. Lt Abdul Ruzibiza

Publié le par veritas

 

Abdul Ruzibiza yemeza ko aba banyarwanda bazize inyota y'ubutegetsi irenze urugero ya FPR

LE 6 -4 -1994 KWICA PEREZIDA HABYARIMANA. 

 

Kuli FPR uretse nkuko nakomeje no kuyivuga henshi ariko muby’ukuri si iriya yavugwaga kuli Radiyo, yemwe na magingo aya, FPR ikorera muli salo si iriya iba izwi ku mugaragaro, aha ndavuga ya Kagame, si iya Kanyarengwe. Iyo FPR parallèle rero mu kwica Habyarimana yabonagamo ibintu bikurikira:

 

 Inkotanyi zabonaga ko Habyarimana ari we uzibuza gufata ubutegetsi kuko muri icyo gihe ari we wenyine wari abumbatiye ubumwe bw'Abanyarwanda

1. Arapfa nta numwe uzabasha kurundarunda abantu hamwe ngo barwanye FPR bivuye inyuma. Impamvu ni uko byari bigoye kubona umuntu uzaba ufite imbaraga za politiki ariko cyane cyane, umuntu ufite ububasha busesuye ku Ngabo z’Igihugu, uwo zumvira. Nanone ntabwo byashobokaga kongera kubona umeze nka Habyarimana mu gushaka inkunga hirya no hino kuko yigiriraga inshuti mu ba Parezida benshi. Ikindi burya uko abantu bivugwa ko abaturage benshi batari bagikunda Habyarimana, simbyemera, kuko anapfuye ibyo abaturage bose bakoze twarabibonye. Mbese kumusimbura byari biruhije, cyane cyane ko igihugu cyari no kuba kiri mu masasu, hirya no hino, na Kigali irimo.

 

 

 

3. Kwica Habyarimana kandi byari inzira y’ubusamo kuko ntacyari gushoboka kubijyanye n’amasezerano ya Arusha kuko ntawari guhita abasha kongera gusubirayo ako kanya ngo agene usimbura perezida wapfuye.

 

4. Uko Habyarimana yishwe n’ubuhamya bwatanzwe n’abantu benshi cyane kubyo babiziho, nanjye ndimo n’ubwo itangazamakuru ryabyanditse uko ryishakiye, ndetse ntanazi n’uburyo byabageze mu ntoki, byavuzweho byinshi. Ibyo ntabwo ari akazi kanjye, abakoze iperereza, abazarega n’abazaregwa, bazi neza uko bazaregana n’uko bazishinjura abo bashinjwa. Ku bwicanyi bundi bwakozwe na FPR, ubwo nibuka nzabwandika mu buryo busesenguye n’abo nzi babukoze, kuko iyo ntambara natangiranye nayo ndangizanya nayo, ibyo ntazi n’aho ntari ndi mu mwanya byabaga gusa. Bitanabujije ko nanabibwirwa n’undi. Igikuru ku rupfu rwa Habyarimana, njye ntakundaga namba kuko nanamurwanyaga, rwatanzweho ubuhamya, n’abantu Kagame n’ibyegera bye bitakekaga. Azatangara asanze arimo ashinjwa n’abo babikoranye kandi yitaga inkoramutima icyo gihe, cyangwa na nubu akibibeshyaho.

 

 

5. Kubijyanye n’abantu bashyize mu bikorwa itegeko rya Kagame ryo guhanura indege, cyangwa kugeza za missiles i Kigali na Masaka, kandi mbona imiryango mpuzamahanga ikwiye gukurikirana imibereho yabo ngo ejo n’ejo bundi batazarigiswa kugira ngo ibimenyetso bizimangane, ndavuga bamwe kugira ngo bahozweho ijisho:

o Major Ruzahaza, wajyanye abasirikare kuri Convoy umunsi izo missiles zaviriye ku Mulindi. Yari capitaine icyo gihe yari kumwe n’abasirikare 6 ayoboye, kandi banaherekejwe na MINUAR irimo abasirikare bavuye muli Ghana, kandi ntibamenye ko izo missile s zigiye muli iyo kamyo.

o Warrant officer 2 demob Eugène Safari wiyitaga Karakonje kubera gukunda ka byeri gakonje, yari atwaye igikamyo kikworeraga inkwi zagendeyemo missiles 2 mu bisanduku binini munsi y’inkwi.

o Sgt Moses NSENGA : Icyo gihe yari caporal, ubu yahungiye Uganda, avindime na Kayonga, kandi mu bari kumwe nawe mugupakira izo missiles mw’ikamyo hasigaye gusa Sgt TUMUSHUKURU ukiriho, abandi nka WO2 Rwamapasi Stanley wari CPl yapfuye muli 1998, undi yariWo2 Seromba, icyo gihe yari Caporal, yapfuye muli1997. Mu kuzipakira kandi hari na pte Joseph NZABAMWITA, ubu ni Lt Col ahari, hamwe na Major Birasa wari Capt, uwo Kagame yaramwirengeje.

o Sgt MAZIMPAKA Didier: Ubu ushobora kuba afite ipete rya Sous Lieutenat, watwaye imodoka Toyota Stout 2002 yari yikoreye Missiles zombi zakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana. Yajyanye abarashi abagezayo, anagaruka kubatahana muli CND bamaze gukora ishyano. Incuro nyinshi nawe yatezwe imitego yo kumwica akabimenya cyangwa ntabimenye, agakizwa n’Imana.

o Capitaine Frank NZIZA : Wari s/lt icyo gihe, kabuhariwe mu kurashisha missiles zo mu bwoko bwa SA16 twazitaga SAM16 twe. Uyu niwe warashe indege irashwanyagurika. Mbere yo kwohereza abandi basirikare batatu kwiga kuzikoresha muli Uganda, ntawundi n’umwe mu Nkotanyi wari kuzirashisha. Abo bandi abaje kuziga icyo gihe ni : Sgt NYAMVUMBA Andrew, Sgt TWAGIRA Steven, Cpl HAKIZIMANA Eric bose icyo gihe bari abasirikare bo mu High command barindaga Kagame.

o Cpl ubu yabaye Lieutenant Eric HAKIZIMANA : Uyu nawe yarashe iyo ndege, niwe wabanje, ayihamya ibaba ry’iburyo ariko ntiyahanuka, yari no kubasha kwigeza ku butaka, ariko missile ya kabiri niyo yayi sambuye burundu.

o Sgt NTAMBARA Potiano, ubu ni LT: Uyu nawe yajyanye na TOYOTA yatwawemo missile, agenda nk’umuntu uyirinze anagarukana nayo.

o Sgt Aloys RUYENZI : Ubu yahungiye Uganda afite ipete rya Sous lieutenant. Icyo gihe yari yasigaye mu mwanya wa Lt Silas UDAHEMUKA maneko mukuru wa Kagame. Uwo Ruyenzi akaba yari hafi y’aho inama yo gufata icyemezo cyo guhanura ingege cyafatiwe, munama yarimo Maj Gen Paul Kagame ayiyoboye, nako atanga amategeko, Col Kayumba Nyamwasa, Lt Col James Kabarebe, Col Lizinde Charles, Maj Jacob Tumwine, Capt Charles Karamba, hari tariki 31 -03 -1994, abandi bose baracyariho uretse Lizinde wahunze akanicwa azizwa iyo mpamvu . Icyo gihe kandi, Sgt Paul KARABAYINGA ubu ni Lieutenant yari kuburinzi bw’icyumba cyabereyemo inama, ari kumwe na Sgt SEMPA Peter, uwo yaguye Bukavu mu buryo budasobanutse nawe hari muli 1996.

 

 

 

Umuntu yavuga benshi cyane, kuko ni benshi babashije kumenya uko iyo ndege yarashwe, cyane cyane mu bakoreraga network, abasirikare babaga muli 3rd Bn i Kigali. Ikibabaje n’uko uzakekwa wese ko yagize uruhare mugutanga aya makuru, niba adashinganwe, Kagame azamurigisa, ntawe uyobewe ibyo yapanze kwicisha Captain Hubert KAMUGISHA watuyoboraga mu maperereza twakoreraga muli Kigali no mu Nterahamwe, uwo yiciwe mu Bugesera, escort we ategekwa kwemeza ko ngo yumvise yirasa. Utacyumvikana na Kagame, cyangwa ukekwaho kuba yamena iryo banga yarishwe cyangwa aribikiwe. Kugira ngo abanyarwanda barusheho gukomeza gusobanukirwa neza ibyo byose mu minsi mike nzashyira ahagaragara amazina y’abantu bose nibuka bakoreraga mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda ahasigaye, dufatanije gukora akazi ka gi technicien.

 

 ESE FPR YARI YITEGUYE INGARUKA ZATERWA N’URUPFU RWA HABYARIMANA, NUKO IZABYITWARAMO NKO GUTABARA ABATUTSI ?

 

 

 Indege yahagurutse Dal el salam itinze nk'uko Museveni yari yabipanze

Iyi ngingo irakomeye cyaneee kandi abanyarwanda bayisobanukiwe neza bajya mu muhanda bagategeka ko Kagame yegura agashyikirizwa inkiko nk’abandi bagizi ba nabi. Reka ntange ingero zerekana ko APR yari ifite ubushobozi bwo gutabara abantu ariko mu migambi ya Kagame ibyo nti byari Priorité na busa:

 

1. Abasirikare b’Inkotanyi bari bafite ubushobozi bwo kugenda nibura kilometero 30 ku munsi izo nizo nke kuko biranazishobokera kugenda 80 kandi wahagera ugahita utangira intambara, kandi barwana. Ibyo si impuha 59th yahagurutse Butaro, ndetse ibanza no guhagarara umwanya munini irara mu Miyove ngo Afande Kagame abanze atange amabwirizwa ya nyirarureshwa kuko we yari azi icyo yategetse ba COs. Iyo Unité ya 59th yakomeje urugendo rwerekeza CND ihagera itari 10/4 ku manywa. Unités zindi nka Bravo naAlpha zo zakoresheje iminsi ibiri gusa, igice cya 101st cyagereyeyo rimwe na bambere, igice cya Military Police cyahageze ku munsi wa gatatu aribwo le 9/4. Icyo gihe umusirikare muto na ba caporaux yabaga yikoreye ibikoresho birenze 30kg hejuru y’imizigo ye bwite, agenda ijoro n’amanywa kuko hari hakenewe amasasu ashobora kuturwanaho iminsi ihagije mbere y’uko dufungura umuhanda wa Byumba. Ibyo birahagije kugira ngo umuntu yumve imbaraga twari dufite, zo kugenda kilometero zirenze ijana kubavuye Butaro, mu minsi 3 kandi agenda urwana inzira yose.

 

 

Paul Kagame ni we watanze itegeko ryo kuyirasa

2. Abana b’Inkotanyi uko iminsi yagendaga yiyongera, bagendaga bazamo abava mu Rwanda benshi cyane, kuburyo uretse abanya uganda bavugaga konta batutsi babaga mu Rwanda ko n’uhari ari igisambo cyanze guhunga, cyangwa wabaye umuhutu mu bitekerezo, ariko twari dufite ishyaka rikomeye cyane ryo gutabara abavandimwe bacu barimo batikira. Igitangaje cyanatumye benshi muli bagenzi bacu baniyahura ni uko babuzwaga gutabara abantu tubareba, umuntu agafata imbunda akirasa ati kuza mu Nkotanyi naribeshye. Njye cyokora sinibeshye, kandi kudatabara benewacu tubishoboye byarambabaje cyane.

  

3. Kigali twari tumaze kuyimenya kurusha abaturage kavukire, kuko twabaga tuzi n’inzira zinyurwamo n’imbeba, tuhazi nijoro na kumanywa, tuzi ahantu hose hatuye abantu bakwiye kuba batabarwa,… Uretse na Kigali kandi, no mu Rwanda ahasigaye, kubera abana bahakomotse, kujyayo byari byoroshye kuko abaturangira amayira bari bahari.

 

 

4. Mu Rwanda ahantu hari hatuwe n’abatutsi benshi umuntu yatabarira icyarimwe ntibatikire hari hazwi si henshi cyane ni nka Bugesera, Kibuye, Butare, Rwamagana, …, kandi abatabaye hamwe babashaga no gutabara ahandi hegeranye naho.

 

5. NONEHO RERO reka turebe ukuntu nta bushake namba Kagame yari afite bwo gutabara abatutsi kandi yari abataye mu Kaga nkana.

 

Duhere kuli Kigali gusa nibura.

 

o Byumvikana bite ukuntu twabonye imbaraga zacu zanganaga, n’ukuntu twabashaga kugenda ingendo ndende turwana, ariko APR ntibashe no gutabara abantu baguye muli ETO ku Kicukiro, niba yarashakaga gutabara abantu ? Ese ntabyo yamenye ko bahari ? Ese hayibereye kure kuva kuri CND, ukambuka ukajya gutabara ahantu h’iminota itageze n’isaha ?

 Imaze kuraswa. Nta warokotse mu bari bayirimo.Byose byari byujujwe, inzira y'umusaraba yatangiye ityo n'ubu Abanyarwanda ntibarayisoza! Nyamara burya Imana ihora ihoze, reka dukomeze duhange amaso ijuru...!

o Ni kure kungana iki kuva kw’i Rebero ugatabara abantu mu Rwampala koko ?

o Byumvikana bite ukuntu ku gatindo gato kari hafi ya gare ya Nyabugogo, ujya mu Gatsyata ko hashyirwa barrière y’abicanyi bagatikiza abantu Kagame afite Bravo hejuru ya Jari koko ? Byumvikana bite ukuntu Gisozi, Kagugu, za Kinyinya hicwa imbaga Inkotanyi ziri kuli kilometero zitarenze ebyiri ?

o Ngaho, kuva kuli CND koko ni kure kungana iki byatuma abantu barimbukira Kacyiru, Cyimicanga, ndetse no hakurya za Sainte Famille ?

o Wasobanura gute uko i Bugesera abantu bapfa bagatikira kabisa, Inkotanyi ziri muli Kigali kuli 35km kugera i Nyamata ? Ese haba hari ibigo bikaze kabuhariwe byatubujije biruta ibirindiro byo mu Ruhengeri na Byumba aho iza Habyara zari zarariye karungu, kandi tukazinyuraho zitureba ?

 

Noneho hanze ya Kigali

 

o Turetse Bugesera navuze, i Kabuga, Rwamagana, aho hose byatunanije iki ? Niho kure cyane tutabashaga kugera vuba se ? Ese nyuma ko tweretse abanyarwanda n’amahanga ko tubasha kujya i Kinshasa kuli kilometero zirenze ibihumbi4 (4000km) kuko tutagenderaga mukirere twagendaga zigzag urugendo rukiyongera, kandi tukahagera mu minsi itageze kw’150, ubwo bivuze ko ku munsi twagendaga nibura 26 km.urwo nirwo rugendo ruto cyane rwashobokaga, ubundi na 80km twarazigendaga rwose.

o Noneho kure, nka Butare, koko abatutsi bazize iki ahantu genocide yatangiye hashize ukwezi kurenga ngirango. Ku Kibuye se ninde wabatabaye ko birwanyeeehoooooo kugeza mu mpera z’ukwa ga6 bakabagwa butungo nta gitabara ?

o Twijya kure cyane, reka tujye kumuryango wa CND kw’irembo kuli metero 20. Niba Inkotanyi zakundaga abantu, kuki Kayonga azi ko indege igiye guhanurwa, yategetse ngo birukane abasivili, bagafunga imiryango y’urupangu, ngo hato hatazagira uvuga ko twahishe abatutsi muli CND tuzi icyo dukoze ? Imirambo se y’abatutsi yakandagirwaga n’imodoka kuli rond point Kimihurura irangana iki babujijwe kwinjira muli CND ngo bakize amagara ? Ese gutanga ibitambo (sacrifier) abatutsi birenze ibi n’ibihe koko ?

 

Nabivuze hejuru reka mbisubiremo, KAGAME YATUBUJIJE GUTABARA BENEWACU TWARI TUBIFITUYE UBUSHOBOZI N’UBUSHAKE.

 

Icyo nakongeraho ni uko igihe cyose habayeho gutabara abantu, byabaye mu buryo butatu:

1. Ku muntu FPR ikeneye kuzakoresha mu butegetsi yafashe leta

2. Ku bantu byahuriranye bakaba bari ku nzira APR yanyuzeho irwana, igasiga ibararuje.

3. Ku ba komanda bafite umutima ugira impuhwe bakabikora kubwabo Kagame ntanabimenye. Ntabwo rwose gutabara abatutsi b’abaturage byigeze biba mu migambi Kagame yateganije.

 

Hanyuma rero reka turebe gato kuli ambiance yari mu nkotanyi muli Kigali muli Genocide.

 

Njye nk’umusirikare, wabaye mu ntambara, nemeza ko kugira abasirikare baruhutse babasha gusimbura abandi bibaye ngombwa, cyangwa bakabatera inkunga, ko ari ngombwa cyane.

 

Ariko reka turebe ukuntu nta gahunda yo gutabara yari ihari pe. Muli Kigali harimo Units za APR zikurikira, zimwe zarahabanje, izindi zirahubakirwa, zitari zisanzweho. Hari Alpha, Bravo, 59th, 7th, 3rd, Military Police, Artillery and Air Defence Unit, 5th, 21st. Izo zose, uretse 3rd na Military police, izindi zagiraga ama Coys kuva kuli A -B -C -D -E -F -G -H -K - HQ coys, mbese nkeya zabaga ari 10, kandi buli yose ifite hafi abantu 170. Hari units nini cyane zagezaga ku bantu 2000. Abo bose kwongeraho aba techniciens igitero bari baracengeye muli Kigali. Mu by’ukuri si impuha mu mujyi i Kigali n’inkengero zawo harimo ingabo zirenga 12000 z’inkotanyi, abantu barimo bashira hirya no hino.

 

Aho igice cya Gikondo Magerwa gifatiwe burundu, biteye agahinda cyane, kuko mu gihe amaraso ya benewacu yamenekaga, aba Afande bakoreshaga umubare munini cyane mu kujya gusahura mu biduka binini nka za Magerwa nyine. Ingabo aho kujya gutabara kuko bitari mu nshingano Kagame yatanze, ndetse n’ushatse kubyibwiriza, yajya kurwana aho atatumwe, yagira umusirikare apfusha agafungwa.

 

Abagabo Kaka, Dodo, Ngoga, Bagire, Kayonga, bose barushanwaga kwiba za Land Cruisers nyinshi, no kuzitemamo ama jeeps ya escort, ingabo zimeze nk’interahamwe. Mu by’ukuri ibijya gupfa bihera hejuru nyine. Nta barwanyi bigeze babaho, bameze nk’abagabo mvuze hejuru, na ba Kaddafi, Nyamurangwa, Kwikiriza, Kalisa, Rwigamba, Nkubito,…benshi cyanee bose twese twabemeraga nk’aba komanda bazi icyo gukora pe. Ariko ntamabwiriza bari bafite, ubwo nyine abasirikare aho kujya gutabara, batangiye kwirongoranira, birara muli za Nido, carlsberg, Whisky, na mutzig na primus.

 

Indwara yo kubohoza naho yatangiriye, maze interahamwe zikica zigasahura, APR nayo ikikomereza imyidagaduro muli Magerwa, Kabuye muli sucrerie, i Byumba bamaze kwica inzirakarengane batangira no guhumbahumba aho hose mu nkengero, birangiye hatangira gusahura igihugu bicaho bijya Uganda. Biteye agahinda

 

Ibi byose nzabyandika mu buryo burambuye kurushaho.

 

 

N’IKI GITUMA KAGAME RERO YIYITA UMUCUNGUZI KU BATUTSI ?

 

Uyu n’umutego ukomeye kuko uko yawuteze umunsi washibutse uwambere uzahagwa niwe. Njye nerekanye ukuntu ibintu byagiye bikura, ku mpande zombi, uko interahamwe zagiye zirushaho ubugome, kandi izabanje kugaragaza ubugome buhanitse mu kwica n’izahungaga FPR yabamazeho abantu za Byumba na Ruhengeri, bagera kumuryango wa Kigali babaye inyamaswa burundu, batakibasha kwitandukaniriza inkotanyi n’umututsi, byakongeraho inyigisho z’amacakubiri, byakongeraho urupfu rwa Perezida n’ibikomerezwa bye, kandi aribo banyiri interahamwe, nyir’igisirikare, batabasha kubona uzahangana neza na FPR, ntakindi byari kubyara keretse kurimbuka kw’abatutsi.

 

Amakosa yose yagombaga kuba yarakoze, uko yasaga kose, uyagereranije n’ubwicanyi bw’urubozo abahutu b’interahamwe bicishije abatutsi, byatumaga mbere na mbere abatutsi bamwemera nkuhagaritse itsembabwoko. Nawe rero, kuko n’ubundi akunda ibyubahiro cyanee, byari bimworoheye kubyigisha abantu kuko nibwo abasha kubona uburenganzira uretse ko aba abwihaye, bwo gukanda uwariwe wese utari mu murongo ashaka. Buri gihe uwitsamuye ati genda mwa bicanyi mwe. Amahanga ati nyabuneka cisha make, ati muceceke kuko abantu bashize mubarebera njye mvanaho leta yabicaga genocide irashira, none muravuga iki mu bibazo byacu ? None aranze yigize ubukombe nk’uwatabaye abashize, kandi ariwe nyirabayazana. Burya ngo akamasa kazazimara kazivukamo pe!!! Umututsi yatumye abashaka kumara abatutsi babona imbarutso, arangije arabatererana barashira .

 

Abdul Ruzibiza.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article