« Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda ! »(Kizito Mihigo). Emmanuel Simbi

Publié le par veritas

Paul kagame afite ubwoba!

Mu rwego rwo kwibuka ku ncuro ya 17 jenoside yakorewe Abatutsi yo muri mata 1994, mu magambo yavuzwe, ubuhamya, indirimbo n’imikino hagaragaye ikimenyetso gikomeye : Leta ya Paul Kagame iri mu marembera !

1.Paul Kagame yagiye kurambika indabo ku rwibutso,ikizingo cy’indabo bamuhaye kimuhombokera mu ntoki twese abari bahari turumirwa.

Nta mugayo. Twese hano mu Rwanda cyane cyane abarokotse jenoside tumaze kumenya ko Paul Kagame ari we wapanze ku buryo budasubirwaho irimburwa ry’Abatutsi bari mu Rwanda kugira ngo abone uko yifatira ubutegetsi.Abagabo babihamya bamaze kuba benshi kandi b’Abatutsi, aba badafite inyungu na busa mu kubeshyera Paul Kagame. We ubwe yavuze kenshi ko nta tandukanirizo yabonaga hagati y’Abatutsi bari mu gihugu n’interahamwe za MRND. Ko byari ngombwa ko baba ibitambo. Igihe Abatutsi bariho bicwa (mata-Nyakanga 1994) Jacques Bihozagara na we yasobanuye iby’urupfu rw’Abatutsi agira ati «  ntawakora umuleti atamennye amagi », ubwo kandi yabivuze mu rwego rwo kubuza ONU kuza gutabara Abatutsi bicwaga. Icyo FPR yari igamije nta kindi kitari ukwifatira ubutegetsi. Nk’uko Liyetena Joshuwa Ruzibiza abivuga, nyuma yo kurasa indege ya Habyarimana, Paul Kagame yabujije abasirikari be gutabara Abatutsi kandi bari babishoboye. Ngo impamvu ni uko Kagame yashakaga ko abo Batutsi bicwa kugira ngo abone icyo arega Abahutu, yifatire ubutegetsi. Yabigezeho.

Uko umwaka utashye, Paul Kagame yari amaze imyaka 17 yose ashinyagurira abo yishe cyangwa yicishishije. Mu gutangiza icyunamo, yajyaga yiha kugira umujinya mwinshi cyane, agatuka abanyarwanda n’abanyamahanga tukamuha amashyi y’urufaya ! Ku bw’uko ikinyoma cye isi yose imaze kugitahura, Kagame yatangiye gucisha make. Uyu munsi yagiye gushyira indabo kubo yicishije zirahomboka twese tubireba, mbese bisa n’aho Abatutsi bishwe ubwabo batoboye bakamubwira bati « jyana amanyanga yawe hirya,wikomeza kudukina ku mubyimba »Njye niko nabyiyumvisemo mu mutima wanjye, ndibwira ko Kagame ari ko yabyumvise. Ni uko bitangira, twizere ko Kagame asezeye kuri icyo gikorwa cy’agashinyaguro !

2. Ijambo ry’umukuru wa Ibuka ryari urukozasoni

Bwana Jean Pierre Dusingizemungu aho kuvuga ibijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka « Twibuke abacu tuvugisha ukuri kandi twihesha agaciro » yagiye mu byo kwamagana ngo abasebya Leta ku mbuga za Internet. Uko tubizi Perezida wa Ibuka ni umuvugizi w’Abacitse kw’icumu, si ushinzwe kurenganura Leta mu mafuti yayo. Twahise tumenya ko ijambo yavuze yaripfunyikiwe, dore ko yanarisomaga nabi nk’aho atari we waryitekerereje. Icyo byerekana ni uko inzira y’umusaraba y’Abacitse ku icumu ikiri ndende. Inshingano bahawe na Perezida wa IBUKA ngo ni ugushiruka ubute bakajya bandika ku mbuga za Internet basubiza abasebya Leta !! Twagorwa twagorwa !

Ikindi yavuze ni uguhatira Abanyarwanda bose gutanga amafaranga ngo yo kurihira abacitse ku icumu amashuri. Yatanze imibare y’Abana bacitse ku icumu barangije kaminuza (hafi 1660), ngo ubu bose bakaba bari mu myanya inyuranye y’akazi no mu buyobozi bw’igihugu. Ibyo byategurizaga ubuhamya bw’Umwana w’umukobwa witwa Aline, wafashijwe cyane na FARG akiga neza, akajya abona amanota meza n’ibihembo binyuranye, none Leta ikaba yaramwohereje kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Uwo mwana yashoje ubutumwa bwe abwira abandi bana bose kwiga cyane nka we kugira ngo Urwanda ruzabe paradizo !

Ibyo Alina yavugaga ni byiza ariko ntibyari bikwiye kubyigamba mu gihe imbaga y’abana b’Abahutu bashaka gukora neza nka we bimwe uburyo bwo kwiga kaminuza, Perezida Kagame akanongeraho ko nta burenganzira bafite bwo gushyigikirwa na Leta ngo bige. Ijambo rya Prerezida wa Ibuka kimwe n’irya Aline ryaryanaga cyane mu matwi y’abaturage basabwa gutanga amafaranga yo gushyigikira abana barokotse mu gihe ababo birukanwe mu ishuri. Icyunamo cyo kwibuka rero kikaba gikomeje kugirwa intwaro yo gucamo Abanyarwanda ibice.

Twibuke ko muri iki cyumweru taliki ya 20.03.2011 hari inyandiko yatambutse ku rubuga igihe.com aho umwanditsi Ishimwe Valens yemeza ko yasuye ba bana bafungiye mu kigo ngororamuco cyubatse ku kirwa cy’i Wawa kiri mu murenge wa Boneza, akarere ka Rutsiro mu ntara y’ i Burengerazuba. Muri iyo nyandiko, Ishimwe Valens aravugira Leta maze akatubwira ko abo bana bahafungiye ari abanyeshuri nk’abandi:« Mu byiciro by’ abaharererwa,hari abatarize, abarangije amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ abarangije Kaminuza; Urubyiruko rwahoze ari inzererezi ruhigira imyuga, indimi, gusoma no kwandika;Hari abaje kuharererwa boherejwe n’ ababyeyi;Mu mpera za Mata aba mbere bazasubizwa mu buzima busanzwe ».

Ndebera icyo kigo ngo cyakira kikigisha n'abarangije Kaminuza: Cyubatse mu mahema, ni uburoko bubi cyane, abana b'Ababahutu bagifungiwemo bazataha barabakuyemo ubwonko : Na ryo ni itsembbwoko !

Iyo nyandiko irababaje cyane. Niba icyo kigo ngororamuco ari ishuri nk’ayandi, abo barangije kaminuza se bazabe bari kuhiga iki ?! Birerekana ko mu gihe bamwe barangiza amashuri bagahita bashyirwa mu nzego z’akazi n’ubuyobozi nk’uko Perezida wa Ibuka amaze kubitubwira, abandi bahinduka inzererezi kugeza ubwo bajya gufungirwa ku Iwawa ! Bivuze ko Paul Kagame wanze ko bafashwa na Leta ngo bige, bajijuke nka Aline, afite gahunda ndende yo kubahindura inzererezi !Niko bimeze kandi biteye agahinda. Ntabwo kuvangura abana b’Abanyarwanda bigeze aho ari uburyo bwiza bwo gushaka amahoro no kubaka igihugu.

2.Ijambo rya Perezida Kagame

Minisitiri w’umuco na siporo ni we wahaye Perezida Kagame ikaze , anamutumira kuvuga ijambo nyamukuru ry’uyu munsi. Minisitiri nawe yafashe iminota ihagije yo kwifatira ku gahanga ngo abari mu mahanga bakomeje guharabika isura y’Urwanda babinyujije mu mbuga za internet, ndetse ntiyatinye kubita ABAGOME. Ngo abo bagome rero baba bagamije guhishira uruhare rwabo muri jenoside ! Ngo niba Mpemukendamuke !!

Disikuru ya Perezida Paul Kagame yari itandukanye n’izo yari yaratumenyereje: ntiyari ndende, ntiyatukanye cyane. Yagarutse ku byo kwihesha agaciro no kuvugisha ukuri. Yakomeje ya politiki yo kugereka jenoside no gupfobya jenoside ku banyamahanga ariko noneho ntiyatinyutse kuvuga amazina y’abantu cyangwa ibihugu: ”ni abo bari mu bihugu byabo bikize, bifite ubushobozi…ntacyo twabikoraho!

By’umwihariko Paul Kagame yagaragaje ko atishimiye ubucamanza mpuzamahanga : “Forget this nonsense, international justice”. Yahamagariye Abanyarwanda gusuzugura ubwo “bucamanza bw’amafuti”, ngo ntacyo bumaze. Dore impamvu yatanze:

(1)  ntibwita ku kababaro k’Abanyarwanda,

Jean Pierre Dusigizemungu, Perezida wa IBUKA, ngo inshingano y'ibanze y'Abarokotse nibe kwirirwa ku mbuga za internet banyomoza abaharabika Urwanda !

(2)  bufata igihe kirekire mu gucira urubanza abakoze jenoside(imyaka 17: Bagosora!)

(3)  Impamvu imanza zitihuta ni ukugira ngo uruhare rw’ibihugu by’amahanga muri jenoside rutagaragara.

(4)  Ibihugu by’amahanga byararebereye jenoside iraba.

(5)  Ibihugu by’amahanga bifata abicanyi bikabahindura abanyapolitiki, “they tourn these criminals into politicians”.

Uko tubibona

Paul Kagame afite ubwoba. Aratinya ko nyuma y’isohoka rya Mapping Report imushinja kuba yarakoreye jenoside Abahutu bari muri Kongo(1996-2003), na we ubwe ashobora kuzafatwa agashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga. Ni yo mpamvu yatinye kongera gutuka Abafaransa ku mugaragaro kuko amaze iminsi abona ibyo bakorera inshuti ye Kadafi wa Libiya ndetse na Bagbgo wa Cote d’Ivoire. Paul Kagame yatangiye kugenza make kuko yemeza ko ibyo bihugu ntacyo yabikoraho !

Paul Kagame yerekanye ko afite ipfunwe rikomeye aterwa n’uko imirwa mikuru y’Ubulayi yarangije kumukuraho amaboko mu gihe abatavuga rumwe na we bo basigaye bahabwa ijambo n’icyubahiro. Ntiyiriwe avuga amazina yabo kuko Umunyamabanga wa FPR Ngarabe yayamuvugiye mu kiganiro yagiranya n'Abanyamakuru muri iki cyumweru(soma iyo nkuru hano kuri veritas) ! Abo ni Kayumba Nyamwasa na bagenzi be we yita “Criminals”ariko ngo capitales z’ibulayi zikaba zarabahinduye “politicians”. Yagerageje kubaharabika abacira imanza , abagira abicanyi ariko ntibibabuza guhabwa ijambo mu ruhando rw’amahanga.Abo kandi ni Paul Rusesabagina, ni Faustin Twagiramungu uherutse gutangiza umutwe wa politiki mushya witwa RDI Rwanda Rwiza... Ibyo bikomeje gutera Paul Kagame impungenge zikomeye, umujinya w’umuranduranzuzi n’ishyari rishobora kuzagarika ingogo.

Koko rero ishusho ya Paul Kagame imbere y’amahanga yarangiritse cyane guhera mu mpera z’umwaka ushize. Amatora yayitwayemo nabi yica abanyamakuru , afunga abanyapolitiki batavuga rumwe na we, ba Kayumba baramuhunga ari nako bagaragaza ubugome bwe(Rwanda Briefing), hiyongeraho na Mapping Report izashyira ikamukoraho! Ingaruka ni uko nta mukuru w’igihugu ukimutumira ahubwo abenshi ntibanacyifuza kumuha akaboko kugirango atabanduza amaraso! Ni ko byagenze ubwo aheruka muri Espagne no mu Bubirigi: mu mubirigi ho ngo yaba yararaye mu ndege ye!!! Paul Kagame arabizi ko adakunzwe mu gihugu kubera ubugome bwe n’ubusambo bwo gushaka kwiharira umutungo w’igihugu. Yari asigaye acungiye ku nkunga y’amahanga , none na yo itangiye kugenda nka nyomberi. Iyo agiye nko muri Amerika, nta mutegetsi umwemerera ko bavugana nuko agahitamo kujya kuganiriza abanyeshuri hirya iyo mu nkengero z’imijyi kugira ngo yereke Abanyarwanda bari mu gihugu ko acyakirwa nka kera. Ubwo aherutse mu bwongereza, abazungu bakora kuri BBC banze kuvugana na we bahitamo kumuha umunyamakuru w'umwirabura ukomoka Uganda, nibwo mwumvaga avuga atukana biteye isoni, umushiha wamurenze.

Muri make ingoma ya Kagame iri mu marembera , ibimenyetso ni byinshi byerekana uko kuri. Tubihange amaso.

3.Indirimbo ya Kizito Mihigo

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabaye uyu munsi, umuntu watanze ubutumwa bwumvikana ni Kizito Mihigo mu ndirimbo ye yise “Twanze gutoberwa amateka”. Aramagana abagoreka amateka ya jenoside bakayavuga uko bishakiye: abo nta bandi ni Paul Kagame na FPR ye! Kizito yibagiwe kubabwira ko amateka atacyigishwa kubera ubushake Leta ya Kagame ifite bwo kurera abana b’Abanyarwanda nk’abatazi iyo bava n’iyo bajya !! Na none ariko ukuri gukomeye Kizito yaririmbye kuri mu nyikirizo y’indirimbo ye akaba ari naryo jambo riyisoza: “Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda”!

Ni umusaraba uremereye kuri buri wese kubera izi mpamvu:

(1) Abahutu bawuhetse bonyine guhera 1994, ukomeje kubashengura ibitugu, bose bitwa abicanyi kugera ku mwana waraye avutse.

(2) Paul Kagame n’abayobozi ba FPR ni bo bagize uruhare runini mu gutuma Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka none bagomba guhora mu kinyoma, babeshya bakabeshyera n’abandi kugira ngo bagaragare nk’abacunguye Abatutsi kandi Atari byo.

(3) Abatutsi bari mu Rwanda bamaze kumenya neza ko Paul kagame na FPR ye ari we wabiciye ariko ntibabona neza uko bamwigobotora ndetse ngo nibishoboka bamwivune.

(4) Abanyarwanda bose bazi ukuri , bazi ko kwibuka nk’uko bikorwa ubu birimo uburiganya budasana imitima ahubwo bukarushaho kuyisenya, baribaza uko bizarangira.

(5) Si Abatutsi gusa bishwe muri Jenoside , umubare munini ni uw’Abahutu ariko nta we utinyuka kubivuga nyamara imitima ifite ishavu rikomeye.

Kizito Mihigo ati Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w'uru Rwanda ! Ntabeshye !

(6) Inkiko Gacaca zagizwe intwaro yo kumara abo mu bwoko bw’ Abahutu, abakoze ibyaha n’abere, nta we ubona neza uko ingaruka zikomeye yateje zizasanwa.

(7) Abicanyi kabuhariwe barimbuye Abatutsi Paul Kagame yarabiyegereje , ubu bari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, mu gihe abere n’ abarokotse nta gaciro bahabwa mu gihugu.

(8) Hari indi jenoside itegereje kwemezwa n’inkiko: ni iyo

Paul Kagame yakoreye Abahutu muri Kongo. Kizito Mihigo nabe ahimba indi ndirimbo,

igira iti“Aho Jenoside yakorewe Abahutu si yo musaraba w’Urwanda rw’ejo hazaza?”

Koko rero Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda, muri iki gihe! Turacyawuheka igihe kirekire, ariko abantu bakwiye kwicara bagatekereza uburyo bwo kwigizayo Kagame,abapanze iyo jenoside bose kimwe n’abayishyize mu bikorwa, maze abasigaye, Abahutu n’Abatutsi, bakareba uko bakwisuganya bagafashanya guheka uwo musaraba ntukomeze kuremerera bamwe.

Umwanzuro:

Ukurikije ibyavuzwe uyu munsi le 07.04.2011, insanganyamatsiko “twibuke jenoside tuvugisha ukuri kandi twiheshaagaciro”,ntabwo yubahirijwe. Ahubwo bari bakwiye kuyita “Turwanye imbuga za Internet zisebya FPR”. Igitangaje ni uko muri abo bose bafashe ijambo nta watinyutse kugira ati dore ibinyoma bivugwa ku Rwanda ni ibi, ukuri nako ni uku! Bose bateraga bakiyikiriza , ngo tuvugishe ukuri! Buriya se ukuri bavuze ni ukuhe ? Ukuri banze kuvuga reka njye nkuvuge: FPR igomba gushikama igaheka umusaraba wa jenoside y’Abatutsi kuko ari yo yayiteje (provoquer), Paul Kagme nagire ubutwari bwo guheka umusaraba wa jenoside yakorewe Abahutu kuko ari we wayipanze Ingabo ze zikayishyira mu bikorwa. Ntidukeneye ko iyo na yo izaza yitirirwa Abatutsi, ngo nibo bayikoze,dore ko nyir'umutwe munini nta mujugujugu umurenga! Ukuri ni uko ibindi ni amaco y’inda n’amarangamutima. Tugire amahoro.

Imana ihe iruhuko ridashira abana b’Abanyarwanda bose bishwe bazira akamama guhera taliki ya 1 Ukwakira 1990.

Emmanuel Simbi

Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

KADUBIRI we, harya ngo intore mwihaye kujya muza kumbuga ngo mutukane ngo murimo mubeshyuza ibyo bavuga ingoma y'abidishyi? None se iriya nyandiko yo ku Iwawa ntiyasohowe n'igihe? None se
nk'umuntu warangije université bamujyanye ku iWawa kwiga iki?

None se abana bose babuze uburyo bibeshaho muri université ntibahindutse mayibobo akaba aribo bajyanwa ku i wawa! kandi abo ba mayibobo barazwi kuko abandi bo ahubwo bagiye no gutegeka igihugu
cyose kubarihira ku ngufu!maze boherezwe kurangiza kaminuza zabo muri amerika igihe abandi bajyanwa ku iwawa! Uwapfuye yarihuse ariko babishaka batabishaka ingaruka zimikorere nkiyo ni
ukuzazifatisha amaboko abiri!

Répondre
M

Birababaje cyane kubona Abanyarwanda biyita ko bakunda igihugu aribo
bapfobya Genocide, mugihe abanyamahanga bo babibona koko ko Genocide yabaye. Aha nabaha urugero rwa Perezida Obama kubutumwa yavuze yunganira mw’ijambo ryari ryavuzwe na Hilary Clinton ko
bifatanyije n’abanyarwanda kunshuro ya 17 bibuka Genocide yakorewe abatutsi. Niba ufite ubwenge gana kurubuga rwa www.igihe.com wisomere inkuru irambuye.ureke
kuvuvuzera nta mpamvu n’ibintu bifatika.

Répondre
M

Birababaje cyane kubona Abanyarwanda biyita ko bakunda igihugu aribo
bapfobya Genocide, mugihe abanyamahanga bo babibona koko ko Genocide yabaye. Aha nabaha urugero rwa Perezida Obama kubutumwa yavuze yunganira mw’ijambo ryari ryavuzwe na Hilary Clinton ko
bifatanyije n’abanyarwanda kunshuro ya 17 bibuka Genocide yakorewe abatutsi. Niba ufite ubwenge gana kurubuga rwa www.igihe.com wisomere inkuru irambuye.ureke
kuvuvuzera nta mpamvu n’ibintu bifatika.

Répondre
M

Arik’uyu mugabo yarasaze, ubwose yasobanura gute Uburyo abanyeshuri batagihembwa na leta babatwara iwawa. Ubwose abo mwirirwa mwumva bavugira ku
maradio, bayavugiraho bari iwawa? Ariko mwagiye mushyira ubwenge kugihe, mukabanza mugatekereza mbere yo guhubuka muhurutura ibigambo bidafite ishingiro naritoya, ubwose w’umva leta yajya ireka
urubyiruko rwayo rukangirika kandi ifite Uburyo yabarera bakavanamo umusaruro ushimishije. Mbwira nawe uriya musore mwiza u wari waramazwe no kunywa ibiyobyabwenge, non’ubu umubajije yakubwirako
ririya shuri rya mufashije kw’iyubaka. Ibaze nawe abana bagiye hariya ari mayibobo zinywa ibiyobyabwenge, non’ubu basigaye ar’abana beza bazi gukora kandi bakamenya n’Imana, ubw’urumva leta icyo
itakoze n’iki? Imana ishimwe rwose kuba yaraduhaye abayobozi bazi gushyira mugaciro.

Répondre
M

Perezida Kagame
niba utar’unabizi, amahanga amufata nkurugero mumiyoborere myiza. Kuba rero bamutumira kuganiriza abanyeshuri,ibyose n’ikibazo? Niba ufite ubwenge, wakamenye k’urubyiruko arirwo ejo hazaza.
Ahubw’ibi twebwe Abanyarwanda biduha ikizere ko Perezida Kagame afatwa nk’intangarugero kurubyuruko kw’isi hose.

Perezida Kagame nabanyarwanda muri rusange ntabwoba bafite nagato, kandi baritayari guhangana nuw’ariwe wese ushaka kugobeka amateka y’urwanda.

Répondre
M

Kuba rero
mwirirwa ku mbuga za internet museby’uRwanda, ntibya buza nagato Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo kubamagana. Igishimishije n’uko muvugira haze y’igihugu mugamije kurenza hejuru ibyo mwakoze
musebya uRwanda kandi twebwe tugikunda kandi tukanagituramo, tuzi neza ibyiza Perezida Kagame amaze kutugezaho munzira yo kwiyubaka.

Répondre
U

Iyo Leta
y’uRwanda ifashe umubare wabana igomba kwishurira, ntabwo ireb’ubwoko  runaka, ahubwo ikurikiza amanota babonye. ngaho umbwira koko uretse
kwirengagiza no kuba indashima kungoma yabanjirije Leta ya Kagame, umubare wabana b’abatusti washoboranga kujya muri zakaminuza  wanganag’ute?
Perezida Kagame ko atimye ubwo burenganzira abana b’abahutu? Impamvu nuko muriwe atarangwa nivangura.

Répondre
M

Maze gusoma iyi
nyadiko nasanze burya  izi nkozi zibibi zifite ihahamuka rirenze. Ibi byose n’amaraso bamenye abagaruka, bigatuma bavuga amagambo adafite umutwe
n’ikibuno. Wowe urinde ushaka kuvugira abacika cumu? Reka nkubwire rero wankozi yibibi we, ibyo byose uvuga, ugamije gufobya genocide ntaho biza kugeza nagato. Genocide yateguw’igihe kirekire
nabene wanyu, bagamije kurimbura abatutsi bose ariko ibyo nibyashobotse. icyo nababwira nuko bishyire bitinde, mwese muzafatwa kandi muzabibazwa.

Abacikacumu
bameze neza, kandi n’ababiciye barabazi, kandi ntibahwema kubatunga agatoki. Ibyo Leta imaze kubagezaho nibyinshi, ntawabivuga ng’abirangize. icyangombwa n’uko nab’ubwabo bagenda babitangira
ubuhamya kumugaragaro. Uriya mukobwa Aline ibyo yavuze ntabwo y’aragamije gushinyagura, ahubwo yar’agamije gushishikariza bagenzi be gushyirah’imbaraga mumyigire yabo, kok’ibyiza bibategereje.
Kandi ndumva  ntakibazo biteye,  ahubwo bituma n’abandi bashyiraho imbaraga mumyigire yabo.

Répondre
M

Uwasoma iyi nkuru y’itonze, yabonako umwanditsi wayo  yuzuye ubugome, ubujiji ndetse n’ubushinyaguzi bwinshi. uyu umuntu afite ikibazo mu mutwe.

Uyu mugabo wanditse inkuru mu buzima bwe nta bisanzwe agira, nkuko  bibaho umuntu akaba yafata ikintu kikamucika  we ntabizi ko bibaho.  Kuba ziriya ndabo zaracitse Perezida
n’ibintu bisanzwe cyane. nta muntu nkawe wageze mw’ishuri wabih’ubusobanuro nkubwo wabihaye. Iki nikimenyetso simusiga yuk’uwabita ibigarasha cyangwa hooligans ataba y’ibeshye. Mwarangiza
mukagenda mw’iyita ko muri aba politicien bashaka guteza abanyarwanda imbere, ubw’urumva  abanyarwanda wabungura iki, n’ayamagambo ubwabo bisomeye
agaragaz’ubujiji bwanyirayo. Nimubane neza n'abahezanguni bapakiye imbwa n'ipusi mundege mugihe abatutsi baribwaga n'interahamwe

Sha! abanyarwanda tuz’aho twavuye, tuzi n’uwahatuvanye, tuz'iyo  tugeze, kandi tuzi n’uhatugejeje, kandi tuzi naho tugana kuko tuzi k’uhatujyana  nta narimwe y’igeze adutenguha, uwo
ntawundi ni intore izira amakemwa,  Perezida wacu Paul Kagame dukunda cyane,  Imana niyo yamuduhaye kugirango abanyarwanda bamaze igihe kirekire
bababaye,twongere twumve ko dufite uburenganzira bwo kuba mu mahoro twibuka abacu bishwe n'abagome.

Répondre
S

Gusara n'ugushishikara, kabisa abanegationistes mwarashishikaye,Perezida Kagame agira ubwoba ate ko atameze nka bamwebagenda bububa batinya ko bababona bakabafata, bakabazwa ibyo bakoze(genoside
bakoze). Iyo mwirirwa muvuga ayandongo hanze iyo muziko bizakuraho ibyaha mwakoze... waaapi muzafatwa tu, n'abazakomoka ku bantu batuye iyi si uyu munsi bazabakurikirana nta gahengye muteze
kuzabona kuko ibyo mwakoze ntawabyihanganira. Abahakana bo nibakomeze barindagire igihe cyabo nacyo kirahari tu. Isi izababaza amaraso mwamennye. Reka twibuke abo inyamaswa z'interahamwe zariye.
abasakuza tubareke

Répondre
D

ibyo wanditse ntawukwiye kubigiraho commentaire ni igipfunyika kiboze

Répondre
K

LUC MARECHAL WARI WUNGIRIJE UMUKURU WA MINUAR ICYUNAMO CYE YAKIZIHIJE KU ITALIKI YA 6/04/

Les manifestants répondaient à l'appel du Centre de lutte contre l'impunité et l'injustice au Rwanda (CLIIR) et de la société civile rwandaise en Belgique (SOCIRWA), deux organisations qui se
défendent de ne compter que des Hutus dans leurs rangs et d'accusations de négationnisme portées à leur encontre. Ils se sont toutefois vus interdire l'accès à la stèle érigée en mémoire des
victimes du génocide, dressée avenue Roger Vandendriessche à Woluwe-Saint-Pierre, par un important dispositif policier déployé dans les rues environnantes. "Le génocide a emporté des gens des
deux côtés", a souligné le coordinateur du CLIIR, Joseph Matata, allant à l'encontre de la version officielle du régime du président rwandais Paul Kagame - qui affirme que seule la minorité
tutsie a été visée par les génocidaires hutus - pour expliquer la tenue de cette manifestation. Elle avait été interdite par le bourgmestre de Woluwe-Saint-Pierre, Willem Draps (MR). Parmi les
personnes présentes à cette manifestation annuellement controversée figurait l'ancien numéro deux de la Mission des Nations Unies au Rwanda (MINUAR) lors du début du génocide, le colonel en
retraite Luc Marchal. "La vérité, c'est que tout le monde a été massacré", a-t-il déclaré à BELGA. Le génocide rwandais a fait, selon l'ONU, plus de 800.000 morts, dans leur immense majorité
issus de la minorité tutsie, entre avril et juillet 1994. Mais c'est le Front patriotique rwandais (FPR) de M. Kagame qui a ensuite pris le pouvoir, qu'il n'a plus quitté depuis lors. (VIM)

Répondre
K

AKAGA N'ICUPA ! ubu se FPR ukuri ibwira abanyarwanda ni ukuhe? Hari n'ibintu bintangaza, u Rwanda ni igihugu gifite télévision iri kuri interneti, radio iri kuri interneti, imvaho ,n'ibindi
binyamakuru byinshi bisingiza ingoma ngome ya Kagame , none nimumbwire, ibinyamakuru biharabika u Rwanda mu mahanga birusha imbaraga biriya byose maze kuvuga bya  leta ya FPR ni ibihe? Ubu
se bibamariye iki kwirirwa batagaguza amafaranga yafashije abanyarwanda bagurira ibinyamakuru byo hanze nka jeune afrique n'ibyo muri Uganda bibamariye iki?  Nabonye Twagiramungu aza mu
matora bamukumira kuvugira kuri radio rwanda na TVR , ubwo se Twagiramungu ko yabanywesheje amazi , iyo aramuka ariwe wari ufite iryo tangaza makuru birirwa bakwirakwizaho ibinyoma n'ibitutsi
byari kugenda gute!

Abatibizi rero bicwa no kutabimenya, ikibazo si itangazamakuru riri mu mahanga cyangwa kuri interneti , ikibazo ni uko ubu FPR ivuga ubusa, igakora ubusa noneho ikarangwa n'ubugome no kubabaza
rubanda! Ariko ngo ubamba isi ntakurura buriya umunsi uzaba umwe!

Répondre