« Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda ! »(Kizito Mihigo). Emmanuel Simbi
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi9dfa9abe7913f2e9%2F1302184461%2Fstd%2Fpaul-kagame-afite-ubwoba.jpg)
Mu rwego rwo kwibuka ku ncuro ya 17 jenoside yakorewe Abatutsi yo muri mata 1994, mu magambo yavuzwe, ubuhamya, indirimbo n’imikino hagaragaye ikimenyetso gikomeye : Leta ya Paul Kagame iri mu marembera !
1.Paul Kagame yagiye kurambika indabo ku rwibutso,ikizingo cy’indabo bamuhaye kimuhombokera mu ntoki twese abari bahari turumirwa.
Nta mugayo. Twese hano mu Rwanda cyane cyane abarokotse jenoside tumaze kumenya ko Paul Kagame ari we wapanze ku buryo budasubirwaho irimburwa ry’Abatutsi bari mu Rwanda kugira ngo abone uko yifatira ubutegetsi.Abagabo babihamya bamaze kuba benshi kandi b’Abatutsi, aba badafite inyungu na busa mu kubeshyera Paul Kagame. We ubwe yavuze kenshi ko nta tandukanirizo yabonaga hagati y’Abatutsi bari mu gihugu n’interahamwe za MRND. Ko byari ngombwa ko baba ibitambo. Igihe Abatutsi bariho bicwa (mata-Nyakanga 1994) Jacques Bihozagara na we yasobanuye iby’urupfu rw’Abatutsi agira ati « ntawakora umuleti atamennye amagi », ubwo kandi yabivuze mu rwego rwo kubuza ONU kuza gutabara Abatutsi bicwaga. Icyo FPR yari igamije nta kindi kitari ukwifatira ubutegetsi. Nk’uko Liyetena Joshuwa Ruzibiza abivuga, nyuma yo kurasa indege ya Habyarimana, Paul Kagame yabujije abasirikari be gutabara Abatutsi kandi bari babishoboye. Ngo impamvu ni uko Kagame yashakaga ko abo Batutsi bicwa kugira ngo abone icyo arega Abahutu, yifatire ubutegetsi. Yabigezeho.
Uko umwaka utashye, Paul Kagame yari amaze imyaka 17 yose ashinyagurira abo yishe cyangwa yicishishije. Mu gutangiza icyunamo, yajyaga yiha kugira umujinya mwinshi cyane, agatuka abanyarwanda n’abanyamahanga tukamuha amashyi y’urufaya ! Ku bw’uko ikinyoma cye isi yose imaze kugitahura, Kagame yatangiye gucisha make. Uyu munsi yagiye gushyira indabo kubo yicishije zirahomboka twese tubireba, mbese bisa n’aho Abatutsi bishwe ubwabo batoboye bakamubwira bati « jyana amanyanga yawe hirya,wikomeza kudukina ku mubyimba »Njye niko nabyiyumvisemo mu mutima wanjye, ndibwira ko Kagame ari ko yabyumvise. Ni uko bitangira, twizere ko Kagame asezeye kuri icyo gikorwa cy’agashinyaguro !
2. Ijambo ry’umukuru wa Ibuka ryari urukozasoni
Bwana Jean Pierre Dusingizemungu aho kuvuga ibijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka « Twibuke abacu tuvugisha ukuri kandi twihesha agaciro » yagiye mu byo kwamagana ngo abasebya Leta ku mbuga za Internet. Uko tubizi Perezida wa Ibuka ni umuvugizi w’Abacitse kw’icumu, si ushinzwe kurenganura Leta mu mafuti yayo. Twahise tumenya ko ijambo yavuze yaripfunyikiwe, dore ko yanarisomaga nabi nk’aho atari we waryitekerereje. Icyo byerekana ni uko inzira y’umusaraba y’Abacitse ku icumu ikiri ndende. Inshingano bahawe na Perezida wa IBUKA ngo ni ugushiruka ubute bakajya bandika ku mbuga za Internet basubiza abasebya Leta !! Twagorwa twagorwa !
Ikindi yavuze ni uguhatira Abanyarwanda bose gutanga amafaranga ngo yo kurihira abacitse ku icumu amashuri. Yatanze imibare y’Abana bacitse ku icumu barangije kaminuza (hafi 1660), ngo ubu bose bakaba bari mu myanya inyuranye y’akazi no mu buyobozi bw’igihugu. Ibyo byategurizaga ubuhamya bw’Umwana w’umukobwa witwa Aline, wafashijwe cyane na FARG akiga neza, akajya abona amanota meza n’ibihembo binyuranye, none Leta ikaba yaramwohereje kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Uwo mwana yashoje ubutumwa bwe abwira abandi bana bose kwiga cyane nka we kugira ngo Urwanda ruzabe paradizo !
Ibyo Alina yavugaga ni byiza ariko ntibyari bikwiye kubyigamba mu gihe imbaga y’abana b’Abahutu bashaka gukora neza nka we bimwe uburyo bwo kwiga kaminuza, Perezida Kagame akanongeraho ko nta burenganzira bafite bwo gushyigikirwa na Leta ngo bige. Ijambo rya Prerezida wa Ibuka kimwe n’irya Aline ryaryanaga cyane mu matwi y’abaturage basabwa gutanga amafaranga yo gushyigikira abana barokotse mu gihe ababo birukanwe mu ishuri. Icyunamo cyo kwibuka rero kikaba gikomeje kugirwa intwaro yo gucamo Abanyarwanda ibice.
Twibuke ko muri iki cyumweru taliki ya 20.03.2011 hari inyandiko yatambutse ku rubuga igihe.com aho umwanditsi Ishimwe Valens yemeza ko yasuye ba bana bafungiye mu kigo ngororamuco cyubatse ku kirwa cy’i Wawa kiri mu murenge wa Boneza, akarere ka Rutsiro mu ntara y’ i Burengerazuba. Muri iyo nyandiko, Ishimwe Valens aravugira Leta maze akatubwira ko abo bana bahafungiye ari abanyeshuri nk’abandi:« Mu byiciro by’ abaharererwa,hari abatarize, abarangije amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ abarangije Kaminuza; Urubyiruko rwahoze ari inzererezi ruhigira imyuga, indimi, gusoma no kwandika;Hari abaje kuharererwa boherejwe n’ ababyeyi;Mu mpera za Mata aba mbere bazasubizwa mu buzima busanzwe ».
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi7600de2dbb8a72c6%2F1302184771%2Fstd%2Fndebera-icyo-kigo-ngo-cyakira-kikigisha-n-abarangije-kaminuza-cyubatse-mu-mahema-ni-uburoko-bubi-cyane-abana-b-ababahutu-bagifungiwemo-bazataha-barabakuyemo-ubwonko-na-ryo-ni-itsembbwoko.jpg)
Iyo nyandiko irababaje cyane. Niba icyo kigo ngororamuco ari ishuri nk’ayandi, abo barangije kaminuza se bazabe bari kuhiga iki ?! Birerekana ko mu gihe bamwe barangiza amashuri bagahita bashyirwa mu nzego z’akazi n’ubuyobozi nk’uko Perezida wa Ibuka amaze kubitubwira, abandi bahinduka inzererezi kugeza ubwo bajya gufungirwa ku Iwawa ! Bivuze ko Paul Kagame wanze ko bafashwa na Leta ngo bige, bajijuke nka Aline, afite gahunda ndende yo kubahindura inzererezi !Niko bimeze kandi biteye agahinda. Ntabwo kuvangura abana b’Abanyarwanda bigeze aho ari uburyo bwiza bwo gushaka amahoro no kubaka igihugu.
2.Ijambo rya Perezida Kagame
Minisitiri w’umuco na siporo ni we wahaye Perezida Kagame ikaze , anamutumira kuvuga ijambo nyamukuru ry’uyu munsi. Minisitiri nawe yafashe iminota ihagije yo kwifatira ku gahanga ngo abari mu mahanga bakomeje guharabika isura y’Urwanda babinyujije mu mbuga za internet, ndetse ntiyatinye kubita ABAGOME. Ngo abo bagome rero baba bagamije guhishira uruhare rwabo muri jenoside ! Ngo niba Mpemukendamuke !!
Disikuru ya Perezida Paul Kagame yari itandukanye n’izo yari yaratumenyereje: ntiyari ndende, ntiyatukanye cyane. Yagarutse ku byo kwihesha agaciro no kuvugisha ukuri. Yakomeje ya politiki yo kugereka jenoside no gupfobya jenoside ku banyamahanga ariko noneho ntiyatinyutse kuvuga amazina y’abantu cyangwa ibihugu: ”ni abo bari mu bihugu byabo bikize, bifite ubushobozi…ntacyo twabikoraho!”
By’umwihariko Paul Kagame yagaragaje ko atishimiye ubucamanza mpuzamahanga : “Forget this nonsense, international justice”. Yahamagariye Abanyarwanda gusuzugura ubwo “bucamanza bw’amafuti”, ngo ntacyo bumaze. Dore impamvu yatanze:
(1) ntibwita ku kababaro k’Abanyarwanda,
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi77221f5465ff72d2%2F1302185276%2Fstd%2Fjean-pierre-dusigizemungu-perezida-wa-ibuka-ngo-inshingano-y-ibanze-y-abarokotse-nibe-kwirirwa-ku-mbuga-za-internet-banyomoza-abaharabika-urwanda.jpg)
(2) bufata igihe kirekire mu gucira urubanza abakoze jenoside(imyaka 17: Bagosora!)
(3) Impamvu imanza zitihuta ni ukugira ngo uruhare rw’ibihugu by’amahanga muri jenoside rutagaragara.
(4) Ibihugu by’amahanga byararebereye jenoside iraba.
(5) Ibihugu by’amahanga bifata abicanyi bikabahindura abanyapolitiki, “they tourn these criminals into politicians”.
Uko tubibona
Paul Kagame afite ubwoba. Aratinya ko nyuma y’isohoka rya Mapping Report imushinja kuba yarakoreye jenoside Abahutu bari muri Kongo(1996-2003), na we ubwe ashobora kuzafatwa agashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga. Ni yo mpamvu yatinye kongera gutuka Abafaransa ku mugaragaro kuko amaze iminsi abona ibyo bakorera inshuti ye Kadafi wa Libiya ndetse na Bagbgo wa Cote d’Ivoire. Paul Kagame yatangiye kugenza make kuko yemeza ko ibyo bihugu ntacyo yabikoraho !
Paul Kagame yerekanye ko afite ipfunwe rikomeye aterwa n’uko imirwa mikuru y’Ubulayi yarangije kumukuraho amaboko mu gihe abatavuga rumwe na we bo basigaye bahabwa ijambo n’icyubahiro. Ntiyiriwe avuga amazina yabo kuko Umunyamabanga wa FPR Ngarabe yayamuvugiye mu kiganiro yagiranya n'Abanyamakuru muri iki cyumweru(soma iyo nkuru hano kuri veritas) ! Abo ni Kayumba Nyamwasa na bagenzi be we yita “Criminals”ariko ngo capitales z’ibulayi zikaba zarabahinduye “politicians”. Yagerageje kubaharabika abacira imanza , abagira abicanyi ariko ntibibabuza guhabwa ijambo mu ruhando rw’amahanga.Abo kandi ni Paul Rusesabagina, ni Faustin Twagiramungu uherutse gutangiza umutwe wa politiki mushya witwa RDI Rwanda Rwiza... Ibyo bikomeje gutera Paul Kagame impungenge zikomeye, umujinya w’umuranduranzuzi n’ishyari rishobora kuzagarika ingogo.
Koko rero ishusho ya Paul Kagame imbere y’amahanga yarangiritse cyane guhera mu mpera z’umwaka ushize. Amatora yayitwayemo nabi yica abanyamakuru , afunga abanyapolitiki batavuga rumwe na we, ba Kayumba baramuhunga ari nako bagaragaza ubugome bwe(Rwanda Briefing), hiyongeraho na Mapping Report izashyira ikamukoraho! Ingaruka ni uko nta mukuru w’igihugu ukimutumira ahubwo abenshi ntibanacyifuza kumuha akaboko kugirango atabanduza amaraso! Ni ko byagenze ubwo aheruka muri Espagne no mu Bubirigi: mu mubirigi ho ngo yaba yararaye mu ndege ye!!! Paul Kagame arabizi ko adakunzwe mu gihugu kubera ubugome bwe n’ubusambo bwo gushaka kwiharira umutungo w’igihugu. Yari asigaye acungiye ku nkunga y’amahanga , none na yo itangiye kugenda nka nyomberi. Iyo agiye nko muri Amerika, nta mutegetsi umwemerera ko bavugana nuko agahitamo kujya kuganiriza abanyeshuri hirya iyo mu nkengero z’imijyi kugira ngo yereke Abanyarwanda bari mu gihugu ko acyakirwa nka kera. Ubwo aherutse mu bwongereza, abazungu bakora kuri BBC banze kuvugana na we bahitamo kumuha umunyamakuru w'umwirabura ukomoka Uganda, nibwo mwumvaga avuga atukana biteye isoni, umushiha wamurenze.
Muri make ingoma ya Kagame iri mu marembera , ibimenyetso ni byinshi byerekana uko kuri. Tubihange amaso.
3.Indirimbo ya Kizito Mihigo
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo wabaye uyu munsi, umuntu watanze ubutumwa bwumvikana ni Kizito Mihigo mu ndirimbo ye yise “Twanze gutoberwa amateka”. Aramagana abagoreka amateka ya jenoside bakayavuga uko bishakiye: abo nta bandi ni Paul Kagame na FPR ye! Kizito yibagiwe kubabwira ko amateka atacyigishwa kubera ubushake Leta ya Kagame ifite bwo kurera abana b’Abanyarwanda nk’abatazi iyo bava n’iyo bajya !! Na none ariko ukuri gukomeye Kizito yaririmbye kuri mu nyikirizo y’indirimbo ye akaba ari naryo jambo riyisoza: “Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda”!
Ni umusaraba uremereye kuri buri wese kubera izi mpamvu:
(1) Abahutu bawuhetse bonyine guhera 1994, ukomeje kubashengura ibitugu, bose bitwa abicanyi kugera ku mwana waraye avutse.
(2) Paul Kagame n’abayobozi ba FPR ni bo bagize uruhare runini mu gutuma Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka none bagomba guhora mu kinyoma, babeshya bakabeshyera n’abandi kugira ngo bagaragare nk’abacunguye Abatutsi kandi Atari byo.
(3) Abatutsi bari mu Rwanda bamaze kumenya neza ko Paul kagame na FPR ye ari we wabiciye ariko ntibabona neza uko bamwigobotora ndetse ngo nibishoboka bamwivune.
(4) Abanyarwanda bose bazi ukuri , bazi ko kwibuka nk’uko bikorwa ubu birimo uburiganya budasana imitima ahubwo bukarushaho kuyisenya, baribaza uko bizarangira.
(5) Si Abatutsi gusa bishwe muri Jenoside , umubare munini ni uw’Abahutu ariko nta we utinyuka kubivuga nyamara imitima ifite ishavu rikomeye.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi1fa244d5d552e818%2F1302185401%2Fstd%2Fkizito-mihigo-ati-jenoside-yakorewe-abatutsi-ni-wo-musaraba-w-uru-rwanda-ntabeshye.jpg)
(6) Inkiko Gacaca zagizwe intwaro yo kumara abo mu bwoko bw’ Abahutu, abakoze ibyaha n’abere, nta we ubona neza uko ingaruka zikomeye yateje zizasanwa.
(7) Abicanyi kabuhariwe barimbuye Abatutsi Paul Kagame yarabiyegereje , ubu bari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, mu gihe abere n’ abarokotse nta gaciro bahabwa mu gihugu.
(8) Hari indi jenoside itegereje kwemezwa n’inkiko: ni iyo
Paul Kagame yakoreye Abahutu muri Kongo. Kizito Mihigo nabe ahimba indi ndirimbo,
igira iti“Aho Jenoside yakorewe Abahutu si yo musaraba w’Urwanda rw’ejo hazaza?”
Koko rero Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda, muri iki gihe! Turacyawuheka igihe kirekire, ariko abantu bakwiye kwicara bagatekereza uburyo bwo kwigizayo Kagame,abapanze iyo jenoside bose kimwe n’abayishyize mu bikorwa, maze abasigaye, Abahutu n’Abatutsi, bakareba uko bakwisuganya bagafashanya guheka uwo musaraba ntukomeze kuremerera bamwe.
Umwanzuro:
Ukurikije ibyavuzwe uyu munsi le 07.04.2011, insanganyamatsiko “twibuke jenoside tuvugisha ukuri kandi twiheshaagaciro”,ntabwo yubahirijwe. Ahubwo bari bakwiye kuyita “Turwanye imbuga za Internet zisebya FPR”. Igitangaje ni uko muri abo bose bafashe ijambo nta watinyutse kugira ati dore ibinyoma bivugwa ku Rwanda ni ibi, ukuri nako ni uku! Bose bateraga bakiyikiriza , ngo tuvugishe ukuri! Buriya se ukuri bavuze ni ukuhe ? Ukuri banze kuvuga reka njye nkuvuge: FPR igomba gushikama igaheka umusaraba wa jenoside y’Abatutsi kuko ari yo yayiteje (provoquer), Paul Kagme nagire ubutwari bwo guheka umusaraba wa jenoside yakorewe Abahutu kuko ari we wayipanze Ingabo ze zikayishyira mu bikorwa. Ntidukeneye ko iyo na yo izaza yitirirwa Abatutsi, ngo nibo bayikoze,dore ko nyir'umutwe munini nta mujugujugu umurenga! Ukuri ni uko ibindi ni amaco y’inda n’amarangamutima. Tugire amahoro.
Imana ihe iruhuko ridashira abana b’Abanyarwanda bose bishwe bazira akamama guhera taliki ya 1 Ukwakira 1990.
Emmanuel Simbi
Kigali