Gutsinda amoko mu Rwanda, ni nko kubakira hejuru y’ikirunga kizashyira kigasandara
Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro IRDP (Kiyoborwa na Prof Rwanyindo mubona ku ifoto), mu bushakashatsi cyakoze ku moko mu Rwanda, mu gihugu no hanze yacyo , bugaragaza ko icyibazo cy’Abahutu n’Abatutsi gishinze imizi mu Rwanda. Ariko nyamara iyo umuntu avuze amoko "Hutu, Tutsi, Twa,"bamwe basesa urumeza. IRDP igaragaza ko giteye impungenge cyane: Ko hari abana babwirwa ko Abahutu bishe Abatutsi, n’abandi babwirwa ko Abatutsi bishe Abahutu bose bakabikurana. Aho bigeze icyo kigo cyasanze hakwiye “umuhuza” wafasha igihugu kuganira nta guca k’uruhande ku cyibazo cy’Abahutu n’Abatutsi.
IRDP mu bushakashatsi yakoze, yabonye ko hakiri imanga nini cyane hagati y’Abahutu n’Abatutsi . Hari abayitangarije ko batashyingiranwa n’Abahutu, abandi bakavaga ko batashyingiranwa n’Abatutsi. Hakaba n’Abatwa bavuga ko batarabona ubukwe bw’umutwa washyingiranywe n’umututsi cyangwa umuhutu. Igiteye impungenge cyane, ayo moko y’Abahutu n’Abatutsi avugirwa mu matamatama, arushaho gukaza umurego mu kazi mu nzego zikomeye za Leta cyangwa izigenga.
Mu bushakashatsi bw’icyi kigo, cyasanze icyibazo cy’Abahutu n’Abatusti gifite ubukana mu gihugu, mu gihe bigera aho mu nzego z’ubutabera bamwe bakarenganwa. Ibona ko aho bigeze kidakwiye gukomeza gucecekwa kigomba kwerurwa kikaganirwaho cyane cyane ko atari icy’ubu gifite inkomoko mu mateka y’u Rwanda. Yagaragaje ko ubushakashatsi bukorwa iyo abantu babaza abaturage ku byerekeranye n’amoko, akenshi usanga abatanga ibisubizo babanza kureba ubabaza uwo ari we, ibyo yifuza ko bamusubiza bakaba ari byo bamubwira, cyane iyo bamwibonamo.
Isesengura ry’ubushakashatsi bwa IRDP rigaragaza ko Abanyarwanda babeshyanya bafite byinshi “bibi” babitse mu mitima yabo. Muri ibyo, hagaragajwe ko hari ibintu biri iruhande rwa jenoside yakorewe abatutsi, abantu bamwe n’ubwo batabyerura babiha agaciro. Aho usanga bemera ibyo raporo ya ONU ku bwicanyi bw’Abahutu muri Kongo iherutse gutangaza. Uretse ibyo, n’imbere mu gihugu naho hari ukwishishanya guhishe byinshi: Nk’uwatanze urugero akavuga ko mu majyaruguru bahora bavuga ko hari abantu babo bapfuye bakwiye kujya bibukwa, k’uburyo usanga ibintu byo kwibuka n’ubwo babyitabira batabyiyumvamo mu gihe nabo badahawe umwanya wo kwibuka ababo. Icyi kigo kigaragaza ko urwicyekwe hagati y’ayo moko yombi rushingiye ku bintu byagiye biba mu gihugu ruhari. Uburyo bwacyemuka nta gisubizo gihamye icyo kigo gitanga.
Gusa, IRDP isanga hakwiye inama y’igihugu irimo abantu batandukanye , bavuguruzanya, ariyo yaganira kuri icyo cyibazo. Na none hibazwa uwatumiza iyo nama y’igihugu, mu gihe ubutegetsi buriho mu Rwanda bwo bugaragaza ko nta cyibazo cy’amoko kigihari mu gihugu, ko ubumwe n’ubwiyunge buganje mu gihugu. Mu gihe se ibiganiro byakunda, hanibazwa uwaba umuhuza n’aho yaturuka. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!