Twagiramungu Faustin yiyemeje kujya mu myigaragambyo yo kwamagana Kagame Paul i Paris , agasaba abanyarwanda gusenyera umugozi umwe no gushyigikira COVIGLA !

Publié le par veritas

081-Rukokoma--.pngMbandikiye ntinze ariko gutinda si kimwe no kwanga. Ndagira ngo nshimire mbere na mbere FAIDA watugejejeho igitekerezo cyiza cyo gusenyera umugozi umwe, ku buryo abenshi mu Banyarwanda bari hanze bagishimye cyane kandi tukaba tugishyigikiye.

Nibyo koko abagomba kwigaragambya ntibagomba kuba bari mu mashyaka gusa, cyangwa mu mashyirahamwe arengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Abigaragambya bagombye kuba Abanyarwanda bose bari hanze badakunda ubutegetsi bw'igitugu Kagame yimakaje mu Rwanda, akabwimakaza asa n'uwicaye ku kirunga cy'amagufa gikikijwe n'imivu y'amaraso yabo yishe, hari mo abaperezida babiri, uw'Urwanda n'uw'Uburundi, tutaretse Abepiscopi na Arkiyepiscopi, abihayimana benshi, abanyapolitike yagiye yicira ku ma rembo bataha, cyangwa abo yishe abatsinze muri prisons, cyangwa kuri za "feus rouges", kimwe nabo ahusha ashaka gutsinda mu bitaro, kandi tutaretse imbaga y'abavanywe mu byabo n'intambara yatsinze i Kibeho, kimwe n'impunzi ibihumbi amagana yatsinze muri Kongo.

Abanyarwanda bose batemera ko umwicanyi nka Kagame adakwiye gutekeka, rero ngo ni ukubayobora Urwanda, bagombye bose kuza i PARIS kumwamagana. Bakaboneraho n'uburyo bwo kugaya abatumiye umwicanyi KABOMBO bamuha tapis rouge, isa n'iyo bagenera abakuru b'ibihugu b'imena nka ba OBAMA, ba Mandela, cyangwa umwamikazi Elisabeth II w'Ubwongereza. Biratangaje, biranababaje.

Turetse ubwicannyi busa naho Kagame yaherewe IMPAMYABUSHOBOZI n'ibihugu bimutumira, Abanyarwanda benshi bagomba no KWAMAGANA politike ye y'UBWIBONE yo gufata Urwanda nk'umurage wa se. Ubu uwemerewe kuba mu Rwanda, akahakirira ni uwo Kagame yemerera ko amuhakwaho, bityo akamuha uburyo bwo gusahura Urwanda ataretse na Kongo. Abo yakijije n'Abanyarwanda bita "Abassajya" ubu akaba ari nabo bikwije ibyiza byose Urwanda rufite, mu gihe abandi twakwiye imishwaro, abitwa "Abasope" bari mu gihugu bakaba baremeye kuba INGARUZWAMUHETO.

Abanyarwanda bemera ko Perezida Kagame agamije gukenesha abo yasanze mu gihugu, abasenyera, abasaba gukora ibinyuranyije n'uburenganzira bwabo, agurisha igihugu n'Abanyamahanga, yitwaje ibyo yita Iterambera ngo risa n'irya SINGAPOUR, bose bagombye kuza mu myigaragambyo. Abanyarwanda bose bashaka ko imfungwa za demokarasi zivanwa ku ngoyi y'akarengane ziriho, bagomba kuza i PARIS kwigaragambya.

Kugira ngo IMYIGARAGAMBYO ITUNGANE NTIGOMBA GUKORWA N'UDUTSIKO TW'AMASHYAKA. Hagombye kubaho comités z'ABAKORANABUSHAKE mu migi yose ikomeye yo mu BURAYA hose ahari Abanyarwanda. Izi comités nizo zagombye gukora mobilisation, zifatanije na za organisations zirengera uburenganzira bw'ikiremwa-muntu, nka IBUKABOSE, Organisation ya MATATA, ni zindi ntazi. Kuba amashyaka yakwunganira abakora organisation yo kwigaragambya hamwe n'abagize amashyirahamwe (associations) anyuranye ntako bisa.

Imyigaragambyo ntabwo ari igihe cyo kwamamaza amashyak na beneyo. Ni igihe cyo kwerekana ko dushyize hamwe. Ni igihe cyo KWEREKANA KO DUSENYERA UMUGOZI UMWE. Kwigaragambya, bita "manifestation" twakwita "ISERUKANAMIHIGO" yo kwamagana imyitwarire mibi y'abayobozi, twerekana ko igomba guhinduka, tukayisimbuza imyiza ishingiye ku bushake, uburengazira, no kwishyira no kwizana kwa rubanda.

Kuri 29 Mutarama nasezeranije abo twarikumwe mu kiganiro ko nzajya i Paris kwamagana Perezida Kagame. Nzajyayo.

Muramuke neza.

Faustin Twagiramungu

Bavandimwe,

Ni ngombwa gushimira no gushyigikira initiatives zafashwe na COVIGLA ifatanije n'andi mashirahamwe nyarwanda ari mu bihugu by'Uburaya.

Icyo dusaba nuko twamenyeshwa ba responsables ba za comités d'organisation ziri muri ibyo bihugu, kugira ngo turebere hamwe niba ibyo COVIGLA isaba dushobora kubiyifashamo kugira ngo dutunganye "manifestation" twise DUSENYERE UMUGOZI UMWE.

1. Kumenyeshwa niba hari za "cars" zitenganywa, cyangwa covoiturages zizajya i Paris.

2. Kumenya niba za banderoles na pancartes tuzazisanga i Paris cyangwa tuzaza tuzizanye.

3. Kumenyeshwa ibikubiye mu ibaruwa isaba imyigaragambyo, ibyangombwa biyikubiyemo, aho manifestion izakorerwa, itariki yo irazwi.

4. Comités zigomba kumenyesha Abanyarwanda bari mu bihugu by'Uburaya aho inama zo gutegura manifestation zibera, n'amasaha ziberaho, kugira ngo zumvikanishe neza igisabwa cyane muri iyi manifestation, kandi higwe neza na za slogans za ngombwa, ndetse no kwita ku kibazo cya discipline muri manifestation.

GUSENYERA UMUGOZI UMWE BISABA KO UMUGOZI UJYA AHAGARAGARA KURI BOSE.

Turizera ko izi comités zitazatererana COVIGLA yafashe initiative.

Faustin Twagiramungu

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Twagiramungo yahaba, atahaba, ntacyo azasubiza inyuma kuruzinduko rwa Perezidza mubufaransa.

abazungu ntibayobewe ko abicanyi bahungiye mu bihigu byabo, ko banga Perezida wacu. icyo nzi n'uko abo bigaragambya bazakorwa n'isoni nkuko ichigago byagendekeye ba Rudasingwa.

mugire amahoro!

Répondre
D

Twagiramu,

Imyaka yose umaze i Burayi na n'ubu nturamenya ko Umwamikazi w'Ubwongereza ari umugome mubi cyane? Burya niwe wicishije umukazana we "LADY DI" amuziza ko yanze kubana n'umuhungu we akikundira
umwarabu Dodi AL FAYED yamwicanye nawe?

Ahubwo se uyobewe ko na nyuma y'aho yatoteje Mohammed AL FAYED kugeza ubwo agurishirije utwe (harimo imanganzini ikomeye cyane yitwa "HARRODS") akava mu Bwongereza yambuwe ubwenegihugu??

Uwo rero niwe wumva yajya i Paris akakirwa kuri tapis rouge???

APUUU!!!

Répondre
K

Twilinde abambali ba FPR bamenyeye kwihinduranya no kudutatanya. Murabona commentaire n° 1: abatazi FPR, ni kuliya ikora. kwisisibiranya, iteranya abandi. Ntaho bihuliye na FDU na RNC, ahubwo ni
FPR uretse kwica yamenyeye, ilimo no kugerageza kuducamo ibice. Uretse ko ntacyo izageraho, ilibeshya.  Abarwanya ingoma y'igitugu aho bali hose, amashyaka balimo bose, bwoko balimo bose,
DUSHYIRE HAMWE TWAMAGANE INGOMA Y'ABICANYI. kandi ukuli kuzatsinda izuba riva. Rendez-vous i Paris twereke abafaransa ko ibyo balimo gukora ali ishyano, ko Kagame atali umuntu wo kwakirwa, qu'ils
vont le regreter.

Répondre
K

Mu gihe tugezemo twagombye kwima amatwi abantu barwaye indwara yitwa " hystérie RUKOKOMA" .Ndabona uyu wiyise KARAHAMHETO utazi no kwandika izina rye afite buriya burwayi !! njye nkaba nsaba
ny'iri uru rubuga kandi nemera cyane kurukuraho ibitutsi ,ivangura ,urwango n'ubugome, abantu bandika amafuti nkaya bakavaho bakajya gutukanira ahandi!

Nta hantu na hato Twagiramungu yasebeje amashyaka kandi nawe afite ishyaka , nta nishyaka yavuze izina nk'uyu mu rwayi, ahubwo yarenze amashyaka avuga ko abanyarwanda bose bagomba gusenyera
umugozi umwe bidahariwe amashyaka gusa! Ibirenze ibyo ni uburwayi kandi abo barwayi bakaba bagomba kujya mu bitaro aho kurangaza abantu bazima! Niba ba nyiri uru rubuga badashyigikiye abantu
bateranya abanyarwanda bari bakwiye kujya basiba ibitekerezo bizana amacakubiri mubanyarwanda bibabariye kubera ubutegetsi bubi!

Twagiramungu rero turamushimira ubu butumwa bwe budufasha gushyira ibintu mu buryo no kurushaho kwamagana igitugu n'akarengane kandi dufatanyije nawe nkuko abyiyemerera, nta muntu numwe ugomba
gusigara inyuma n'abarwayi tuzabatwara muri ambulence ariko tubarinde kwangiza ibyiza abandi bakora!

Ubibona ukundi yabitubwira!

Répondre
P

Natwe abari mu Rwanda imbere, turabashyigikiye kandi turagerageza gucengeza igitekerezo cy'uko habaho impinduramarwara mu gihugu binyujijwe muri Revolisiyo ya Rubanda.
Dusenyere umugozi umwe tuzatsinda nta shiti. Kagame degage!

Nimugire amahoro.

Répondre
U

Uyu munsi mu Rwanda hatangijwe umwaka w'ubucamanza President PAUL KAGAME yongeye kwikoma mandant 40 zishakisha abasirikare bakuru ba
RDF aho yemeye ko zibabuza ubwinyagamburiro.

Menya za mandant atari ibi papuro nkuko Ministre Karugarama yigeze kubivuga.

Répondre