F.Twagiramungu :"Uburyo bwo gukora politiki bwarahindutse kandi stratégies twiteguye gukoresha ngo duhirike ubutegetsi bwa bariya Bicanyi ntitwazivugira hano na ba Gica bahari " !(www.leprophete.fr

Publié le par veritas

Bernardin Ndashimye uhindura amabara nk'URUVU: ngo yari yaje kunekera Agatsiko ! F.Twagiramungu yamucanyeho umuriro ,turumirwa ! Burya koko ikimwaro nticyica !

Nk'uko yari yabisezeranye, Faustin Twagiramungu yatanze ikiganiro i ROUEN, kuri uyu wa gatandatu , taliki ya 3 Nzeri 2011. Icyo kiganiro cyitwaga "Le passé, le présent et l'avenir politique du Rwanda et de la Région des Grands Lacs ". Cyari ikiganiro kiryoshye cyane, benshi barasetse barigaragura kubera urwenya rwari rucyuzuyemo ! Mu bari bitabiriye icyo kiganiro harimo na ba Maneko batumwe na Aloysia Inyumba, uwari mukuru muri bo akaba ari Bernardin Ndashimye.

1.Sinari mperutse kubona umugabo wamwaye!

Faustin Twagiramungu yasobanuriye abari bitabiriye icyo kiganiro uko azi Bernardin Ndashimye. Nk'uko bigaragazwa n'imikorere ye, Bernardin ni uwo bita mu gifaransa une marionnette (Nyamujyiyobigiye), bityo agahindagura amabara nk'URUVU (Le cameléon) kugira ngo yiyoberanye!

Se umubyara witwa RWAMIRERA yari Umuparmehutu mu b'ikubitiro, akaba yaranabaye Burugumesitiri wa mbere wa Komini MUSHUBATI. Bernardin na we yakoreye MDR ashishikaye. Nyuma yaje kuba Umupawa, hari n'abavuga ko yakoze hasi ! Aho agiriye mu buhungiro mu gihugu cy'Ububiligi, ibitutsi yirirwaga atuka Inkotanyi kuri Radiyo Agatashya biracyari mu matwi y'abamwumvise! Ntiyibeshye, Kagame si we wabyibagiwe !

F.Twagiramungu na Sendashonga bamaze gushinga FRD, Bernardin yahubutse muri Kongo ajya kubwira F.Twagiramungu ko akwiye gupfukama agasaba Abahutu imbabazi, ngo kuko yabateje Inkotanyi.

Budakeye kabiri, mu buryo we yita amayeri, nyamara twese tukaba tuzi ko ahubwo uwo mugabo ari nk'injiji iyobowe n'inda nini gusa , Bernardin yahisemo akazi ko kugambanira abandi banyarwanda, ajya gushimashima Inkotanyi, agera n'ubwo muri 2003, yahimbye igisigo kivuga ibigwi bya RUTAGAMBWA, umubyeyi w'Umwicanyi kabombo Paul Kagame.

Ubu ngo akazi bamushinze ni ako kunekera ingoma y'abicanyi ba FPR, ku mugaragaro, nuko agatinyuka akaza akicara mu bantu, nta soni bimuteye!

F.Twagiramungu yatubwiye ukuntu, uyu Bernardin yigeze kuza iwe mu rugo, arakirwa, baganira bisanzwe ariko Bernardin ahagurutse ngo atahe, akuma yafatishaga amajwi rwihishwa kitura hasi , aba agaragaye ko yari aje kuneka! F.Twagiramungu yerekanye ko umurimo wo kunekera abicanyi Bernardin akora ari umurimo mubi cyane wari ukwiye kumutera ikimwaro, ndetse niba we yarananiwe kwigira inama ngo yiyahure, abantu bazima ntibari bakwiye no kujya bamusuhuza, ngo bamukore mu kiganza kuko cyanduye!

Uwo mugabo rwose w'imyaka isaga 40, isoni zaramukoze, ikimwaro kiramurenga , abura aho yerekeza amaso! Yashatse gufata amafoto, abari bahateraniye baramutwama, ashatse gusohora akuma ke ngo afate amajwi, bari bakamurishije! Muri make Bernardin yaryoheje ikiganiro kuko Twagiramungu yatweretse ko n'iyo Kagame ubwe yaba ahicaye, uwo amateka yise Rukokoma ntiyaripfana, yamubwira ko ari umwicanyi utagomba gutegeka Abanyarwanda, kandi ko igihe kigeze ngo abaturage bahaguruke bahirike ingoma ye ngome nka Mubarake wa Misiri, Ban Ali wa Tuniziya...maze bishyirireho umuyobozi wita ku neza ya rubanda aho gukorera inda ye gusa nka Kagame.

2.F.Twagiramungu arashaka guha amateka icyerekezo cy'ubwiyunge bw'Abanyarwanda.

Twagiramungu yavuze muri make amateka y'umwiryane wakomeje kuranga Abanyarwanda guhera ku ngoma ya cyami kugeza ubu. Yatanze igitekerezo cy'uko ababaye abakuru b'Urwanda bagomba guhabwa icyubahiro kibakwiye, uhereye ku mwami Musinga wakagombye gushyingurwa mu Rwanda.

Yerekanye uruhare Inkotanyi zagize mu gushora igihugu mu nzira y'intambara yamennye amaraso menshi y'Abanyarwanda b'inzirakarengane. Yatwibukije ukuntu Kagame n'Agatsiko ke ari abicanyi bafite ubunararibonye mu gukoresha ikinyoma, bo banze kwemera amasezerano ya Arusha yari agamije kubanisha Abanyarwanda mu mahoro, bakayasinya ariko bagakomeza intambara yakururiye Urwanda akaga gakomeye. Yavuze ko Interahamwe atari zo zonyine zishe abantu ahubwo yerekana uko FPR ari yo yagize uruhare SIMUSIGA mu gutuma havuka imitwe yitwara gisilikari mu Rwanda yagombaga kuzifashishwa mu gutsemba Abanyarwanda. Muri urwo rwego yibukije ukuntu mu kwezi kwa Gashyantare 1993, Inkotanyi zashatse gufata Kigali d'assaut zikaza guhagarikwa zigeze mu birometero 25 gusa by'umujyi wa Kigali. Yashimiye Ingabo z'Urwanda zabahagaritse icyo gihe , zibifashijwemo n'ingabo z'Abafaransa zabatozaga .

Yaduhishuriye ibanga rikomeye ko guhera kuri icyo gitero cyashakaga gufata Kigali ari bwo bwa mbere yumvise i Kigali havugwa ko abantu bakwiye gutangira kwisuganya bakitoza uko bakwirwanaho mu buryo bwa defense civile kuko FPR-Inkotanyi yari imaze kugaragaza ko ari "un véritable danger pour tout le peuple rwandais" ! Ng'uko uko imitwe yitwara gisirikari yavutse, itabitewe no kwanga Abatutsi nk'uko FPR itahwemye kubibeshya ahubwo biturutse ku bwoba ingabo za FPR-Inkotanyi zabibaga mu mitima y'Abanyarwanda kubera ukuntu zagendaga zica Abanyarwanda, aho zinyuze hose zigakerera impinja, zigafomoza abagore batwite, zikaroga amazi, zigatera ibisasu bya kirimbuzi mu nkambi zarimo abadeplacés, zigamije gufata ubutegetsi bwose ku ngufu,.....

Yavuze umurongo w'ingenzi ishyaka rye riteganya kuyoboramo igihugu:

Faustin Twagiramungu yatwumvishije ko turamutse tubyiyemeje, Kagame n'Agatsiko ke dushobora kubarwanya mu buryo bwa politiki kandi tukabatsinda ruhenu. Ntiyashatse gutangaza Stratégies ishyaka rye DRI-RWANDA RWIZA ryamaze gutegura mu byerekeye gufasha Abanyarwanda gusezerera ingoma y'Agatsiko hakajyaho ubutegetsi bwa Demokarasi ngo kubera ko ba Maneko b'umwicanyi Kagame bari bizanye mu nama yacu ntanuwabutumiye!

*Mu rwego rwa politiki, hakubakwa ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, abenegihugu bakishyira bakizana, ntawe uhora abaragije imbunda nk'ibisimba. Ibyo gufunga abanyapolitiki nka Victoire ingabire, Bernard Ntaganda n'abandi n'ikimenyetso cy'ingoma mpotozi twese dukwiye guhaguruka tukarwanya. Ubwo rero inzira zose za politiki zageragejwe ariko Agatsiko kakaba gakomeje kugundira ubutegetsi, inzira isigaye ni iy'uko Abaturage bagomba kubyiyemeza , bagahagurukira rimwe bagasezerera bariya bicanyi. nk'uko byagenze mu bihugu by'Abarabu. F.Twagiramungu yongeye kwemeza ko yiteguye kujya gufatanya n'abaturage mu Rwanda.

*Mu byerekeye ubukungu , arasanga ari ngombwa guca burundu ukwishongora n'ivangura biranga abaherwe ba FPR Inkotanyi, bafashe Kigali ho ingwate , bakayirukanamo abakene. Asanga amajyambere asaranganyijwe agomba gushingira ku iterambere ry'icyaro kuko ariho hatuye rubanda rugufi. Yagaragaje ko amajyambere Perezida Habyarimana yari yarashyize mu cyaro yari afitiye abenegihugu akamaro cyane kurusha imitamenwa y'Agatsiko Kagame yirirwa arata mu gihe abaturage benshi bicwa n'inzara n'amavunja mu cyaro.

*Mu rwego rw'uburezi n'umuco, F.Twagiramungu asanga ko ari ngombwa kuvugurura uburezi bwarindagijwe n' ingoma ya Kagame, abana bacu bakaba birirwa bozwa mu mutwe, batigishwa amateka y'igihugu cyabo, bigishwa porogaramu zidashobotse none bakaba basigaye basohoka Kaminuza batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi! Ibi kandi bikajyana no kwita ku barimu bafashwe nabi cyane n'Agatsiko kandi ari bo bafite inshingano yo kurera Urwanda rw'ejo.

*Mu rwego rw'ubutabera

F.Twagiramungu yishimiye ko LONI yashoboye gukora no gutangaza Mapping Report ariko agatangazwa n'ukuntu Abanyarwanda badashishikara ngo bahaguruke maze bahatire LONI gushyiraho URUKIKO MPANABYAHA rugomba gufata bariya bicanyi ba FPR Inkotanyi bagashyikirizwa ubutabera mu maguru mashya, bakabazwa ubwicanyi bakoreye Abanyarwanda n'Abanyamahanga! Nta mwicanyi ugomba gukomeza kuyobora Urwanda kandi yarasogose abenegihugu ! RDI izaharanira ko Raporo Mapping itagirwa ibipapuro by'imfabusa kandi igaragaza ukuri gukomeye, kugomba kuvugwa kumugaragaro kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwiyunga! Ntibishobora gukomeza kwemerwa ko bamwe mu banyarwanda bagira uburenganzira bwo kubabara ( monopole de la souffrance) , abandi bo bagafatwa nk'ibikoko bitagira umubiri , bidashobora kubabara, cyangwa se abacu bose bishwe bose bagahinduka Abatutsi bageze mu kuzimu kugirango bajye kwanikwa iyo mu nzibitso, tutabajijwe niba tunabyemera !

F.Twagiramungu yavuze muri make ko hari n'indi mishinga myinshi myiza yateza rubanda rugufi imbere, ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riteganya kugeza mu gihugu.

3.Ibibazo byabajijwe

Abatanze ibibazo bibanze ku makosa F.Twagiramungu yakunze gushinjwa nko gutanga Byumba no kugambanira igihugu.

Mu kubasubiza F.Twagiramungu yavuze ati "amakosa yakozwe ndayazi kandi ndayemera. Ubu naciye akenge, sinshobora kongera gukora politiki nk'uko yakozwe kugeza ubu; ayo makosa rero sinshobora kongera kuyagwamo "!

F.Twagiramungu yavuze ko amakosa yabayeho koko, ariko ayo makosa akaba ayasangiye n'abandi banyapolitiki barimo na Perezida Habyarimana ubwe :ayo makosa ayita erreurs d'analyse politique, nko kujya mu mashyaka kandi intambara ica ibintu, kwemera ko amashyaka akomeza gukora kandi FPR Inkotanyi iri kuyacengera ikayakoresha mu gucamo Abanyarwanda ibice, kudatahura hakiri kare ko Inyenzi-Inkotanyi nta Demokarasi zashakaga, ko nta kindi cyiza zifuzaga kugeraho uretse gufata ubutegetsi ku ngufu bakabona uko bica abantu bagasahura n'igihugu, n'ibindi.

Irindi kosa yemera ni ukuba yaragiye azana mu buyobozi bw'ishyaka MDR abantu batizweho neza nyuma bikaza kugaragara ko abo bantu batari bashishikajwe no gukora politiki yo kwitangira Abanyarwanda ahubwo bari ba opportunistes bishakira ibyubahiro no gukira vuba. Abo nibo bateje ingorane nyinshi mu ishyaka kugeza n'ubwo ricikamo ibice.

Gusa yavuze ko hari n'andi makosa bamugerekeraho ariko akaba adahuje n'ukuri kw'amateka. Urugero yatanze ni uko bamubeshyera ngo yagambaniye igihugu , nyamara we ubwe, akaba atarigeze agira uwo agambanira ngo yicwe, ko atigeze yicara ngo yongorerane n'Inkotanyi! F.Twagiramungu yageze aho avuga ati "nihagira Inkotanyi yemeza ku mugaragaro ko ibyo byaba koko byarambayeho , nzaraswe birangire". Aremeza ko mu bwenge bwe no mu mutimanama we atigeze yifuza ko Perezida Habyarimana yakwicwa urw'agashinyaguro nk'urwo Inkotanyi zamwishe zimuhanuye mu ndege, none umupfakazi we n'umuryango we bakaba bakomeje guteragizwa no gushinyagurirwa ngo bagize uruhare mu kwihekura .

Ku bamushinja ngo buri gihe yaba yarashyiraga imbere inda ye gusa, F.Twagiramungu yashubije ko iyo aza kuba yarakurikiranaga inyungu ze gusa atari no kuyoberwa uko bazirengera: yari guca bugufi , byaba ngombwa agapfukamira umwicanyi kabombo Paul Kagame bityo akaba acyicaye mu mwanya Bernard Makuza arimo ubungubu! Nyamara we ngo ntashobora kwemera ubuhake, ngo yihanganire ko abenegihugu bahindurwa abacakara mu gihugu cyabo, arebera ! Ngo ibyo rwose byaramunaniye, ababyita kwirata bazakomeze bivugire !

Ku byerekeye gutanga Byumba, yavuze ko atangazwa n'ububasha bamutwerera atari afite : ko atari umukuru w'abasilikari , ntabe perezida w'igihugu cyangwa Minisitiri w'Intebe yari gutanga Byumba ate ? Yasobanuye ko abanyamakuru batwaye intambike ijambo yari yavuze ati "n'iyo Byumba yafatwa, imishyikirano y'amahoro ya Arusha yo igomba gukomeza". Si uko yifuzaga ko Inkotanyi zikomeza kwica Abanyarwanda, ni uko we yibwiraga ko imishyikirano y'amahoro ariyo izarangiza intambara.

Aha niho F.Twagiramungu yanahereye agaya Guverinoma y'abiyise Abatabazi, agasanga ko yari iyobowe n'abantu faibles, baguye mu mutego w'umwanzi, bakora amarorerwa ubwo biyemezaga kuvugira ku maradiyo ngo abaturage bahaguruke bice Abatutsi! Ngo iyo baza gukomakoma bakabuza abaturage kwicana noneho ahubwo bakereka amahanga ko FPR ariyo imaze kwica Umukuru w'igihugu, ko igomba guhagarika imirwano igasubira ku ntebe y'imishyikirano, nk'Abafaransa ba Opération Turquoise bashoboraga gukomeza kubatera inkunga, FPR ntifate ubutegetsi bwose nk'uko byagenze. Icyaciye Abafaransa intege ni uko batari bagishoboye kujya inyuma y'abicanyi birirwa babiririmba ku maradiyo na televisiyo mpuzamahanga! F.Twagiramungu asanga ko iriya Guverinoma ariyo yahemukiye Abanyarwanda akaba ari nayo igomba kubazwa ibyiswe gutegura jenoside , dore ko n'umukuru wayo Kambanda yabyiyemereye imbere y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rukorera Arusha. Mbere y'urupfu rwa Habyarimana nta jenoside yigeze itegurwa, Perezida Habyarimana iyo aticwa nta jenoside yashoboraga kuba . Ubwo Kambanda azakomeza asobanurire Abanyarwanda n'abanyamahanga uko we na Leta yari ayoboye bateguye jenoside bakayishyira no mu bikorwa.

Faustin Twagiramungu yadushishikarije guharanira ko u Rwanda rutazongera kuyoborwa n'abantu faibles, bubakira igihugu kuri politiki y'irondakoko cyangwa irondakarere ahubwo tugashyigikira abayobozi baharanira inyungu rusange, inyungu z'abenegihugu bose.

Yasabaye abitabiriye iyi nama ko bakora nka za Ntumwa 12 za Yezu zakwirakwije ubutumwa bwiza bukagera mu bihugu byose byo ku isi . Abashoboye gufata ijambo bamubwiye ko biteguye gufatanya na we uru rugamba rwo gusezerera kariya Gatsiko k'abicanyi.

Ikiganiro kimaze guhumuza, abatakanzwe n'imvura yari irimbanyije ngo bahite bataha, bahuriye ahantu hasusurutse bakora umusangiro wasojwe mu masaa sita y'ijoro!

4.Havutse CLUB-RDI Paris.

Nyuma y'ibyo byose, Umurwanashyaka Alphonse Rukundo, yaganiriye n'abandi basore b'intarumikwa bari aho maze biyemeza ko ibitekerezo byiza F.Twagiramungu yabagejejeho bitagomba kurangirira aho maze biyemeza guhita batangira CLUB-RDI PARIS. Ubu bakaba basaba abari muri iyo nama bose bashaka kwinjira muri iryo shyaka ko bakwiyandikisha mu maguru mashya kugira ngo gahunda nziza zikomeze.

RUKUNDO Alphonse, wiyemeje kuba umuyobozi w'agategenyo wa RDI-Paris, yavutse le 12/06/1968. Yavukiye i Kayenzi, mu cyahoze ari komini Gitesi-Kibuye. Arubatse , afite abana batatu. Nyuma y'amashuri yisumbuye yize Amategeko muri Kaminuza. Afite impamyabushobozi ya Licence en Droit afite n'indi mpamyabushobozi (Bacc +2) en Travaux publics et génie du sol.

Yatangiye politiki mu w'1991, ari membre wa MDR na Président wayo muri Commune Gitesi (Kibuye ville).Yabaye membre wa Secrétariat ya MDR Kibuye na Membre wa Congré national. MDR imaze guseswa na FPR, yabaye membre fondateur wa ADEP AMIZERO, FPR yanze kwemera. Ubu atuye i Paris , mu gihugu cy'Ubufaransa . Yishimiye gufatanya n'abandi ngo RDI-Rwanda RWIZA yatangijwe na F.Twagiramungu taliki 29 Mutarama 2011, ihagurukane ingufu zikwiye maze ihangane n'ingoma y'abicanyi kugeza igihe bazafatirwa bose bagashyikirizwa ubutabera, maze abenegihugu bakishyira bakizana mu Rwatubyaye.
Umwanzuro

F.Twagiramungu aracyafite impano yo kuvuga iby'u Rwanda adakebaguza kandi abantu bakumva baryohewe no kumutega amatwi. Abamwumvise ejo bose bagiye bamushima kuba ari umunyapolitiki utarageze i Bulayi ngo yituramire ahubwo akaba yarakomeje kuvugira rubanda mu gihe Kagame n'Inkotanyi ze bakomeje kunigagura Abanyarwanda no kubarenganya mu buryo bunyuranye. Turasanga muri iki gihe, F.Twagiramungu ari we ufite igihagararo cyo guhangana n'izo nyagwa, bityo tukaba dukwiye kuva hasi tukamwisunga kugirango azadufashe kurenganura abandi banyapolitiki b'intwari bafungiye akamama kugeza ubwo tuzashobora gusezerera ingoma y'igitugu ishinjwa na LONI jenoside yakorewe Abahutu mu mashyamba ya Kongo.
Aimable Rukundo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Ariko se koko Ndashimye yaba yarasaze kubera uburozi bwa Kagame?  None se koko yibagiwe uko inkoramaraso za Kagame ziciye urw'agashinyaguro mushikiwe witwaga Furaha muri
Congo! Birababaje! Uyu mushikiwe Furaha yari incuti yanjye, twariganaga muri Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi. Koko Bernardin yirengagije ukuntu intore za Kagame zimujurajuza muri
Gacaca ngo yarishe! Ntazi ko buriya ari amayeri y'abasajya, buriya baramwibikiye! Yirengagije uburyo umuryango we wajuragijwe,ukaba uri mu buhungiro: Natekereze aho nyina
Patricie aba; aho benese baba Patric Jyamubandi, Nyirabihogo, Clarisse,...
Uzabishobora azamunyoherereze iyi comentaire.

Nimugire amahoro!

Répondre
K

Ndashimira byimazeyo nyiricubahiro F.Twagiramungu ariko musaba ikintu kimwe revolution irashoboka cyane hano kuko niho ndi ariko ntawundi muntu uri populaire watuma abantu bahaguruka usibye wowe
gira bwangu udutabare uze ukorere hano iyaba Victoire ari wowe waje mumwanyawe deja urwanda ruba rwarabaye liberated urakunzwe kandi nawe urabizi ngwino mukibuga mubyeyi tukurinyuma

Répondre
M

Ngo kagame atinya Rukokoma?yewe musigaye
musetsa cyane,amutinya se n’Imana? Aba ataratinye kubohoza igihugu,  agatinya iyo ngirwa mugabo itazi kumesa kamwe. Birababaje pee!! kubona umuntu wigira umuhanga yerura
agafatanya n’inkoramaroso abizi neza kandi abishaka nawe zaramukozeho,sinzi ubanza yaratewe na nyabingi da.

ibi byose n’inda nini
ibashuka. U Rwanda ruradadiye, kandi nabanyarwanda bafite ishyaka ryo kurwanira igihugu cyabo isaha iyo ariyo yose.

Mugomba kumenya ko u Rwanda rugeze kure
mwiterambere, nta n’umwe wakwifuza kurusubiza inyuma mu mateka yakera kereka abanzi b’amahoro nkamwe.

Mwisubireho!

Répondre
D

Natwe abari mu Rwanda turabashyigikiye mu rugendo rwo kubohora Rubanda ku ngoyi y'inkoramaraso Kagame. Mu Rwanda natwe turakataje mu gushyiraho Clubs za RDI-Rwanda Rwiza. Twese hamwe
nidufatana urunana tuzatsinda nta shiti!

Nimugire amahoro.

Répondre
U

Iyo strategie nshya Twagiramungu agiye gukoresha atigeze akoresha kera n’iyihe? Umuntu wananiwe politiki ari mugihugu, ubwo arumva azayikorera hanze bigashoboka? Nako ngo agiye gutaha maze
afatanye n’abandi banyarwanda kw’igaragambya, ubwo se n’abahe banyarwanda w’ibwira baza kujya inyuma? Ubwo izo nterahamwe zaje kukumviriza, nizo wibwira ko aribo banyarwanda baba murwanda?

Sha, niwibeshya ukigira nka Ingabire uvuga amagambo mabi arimo agashyinyaguro kavanze n’ingengabitekerezo ya jenoside, uza musanga muri gereza ndakakubura.

Mugire umugoroba mwiza!

Répondre
K

Nari muri iyi nama , ntangazwa cyane ni ukuntu intore zariye uburozi, Uyu Ndashimye yagize gutya aba asohoye akuma ko gufata amajwi , abantu bose baba baramurebye agira ubwoba ako kuma kaba
kikubise hasi maze Rukokoma aba aramubonye , ahita yerekana uko FPR iroga nabi, ati nimwirebere namwe uko abana bacu barozwe muri iki gihugu !! ati uyu aje kunekera leta y'abicanyi ntanurusoni
afite, ati kandi si ubwa mbere akora ibintu nkibi ngo abone uko ashyira ba shebuja amajwi y'abantu maze babone abo bahimbira ibyaha!! Abari mu nama bamuhaye induru umugabo abura aho arigitira,
icyakora nahise mbona impamvu yatumye Yuda yiyahura!! Ubugambanyi bushingiye kunda ni bubi rwose!! ubwo hari umwe wari mu nama wahise amukubita akabazo ati muri iryo koti se harimo na twatuzi
tw'uburozi ?Umugabo yari agiye kwiruka yibwira ko bagiye kumwambura ubusa !! Mbega akazi kabi!!

Bitewe ni uko ntaho mbogamiye , uyu munsi nazindukiye aho batubwiye ko Inyumba ari bukoshe inama i Rouen kuri iki cyumweru nyuma y'inama ya Rukokoma yabaye ejo, ariko bitewe ni uburyo intore
nkuru Ndashimye yatashye yazengereye , byatumye inyumba adakoza ikirenge i Rouen ndetse n'inama yari yateguje abantu irasubikwa !! Gusa amakuru yari amaze gukwira umujyi wose ko abanyarwanda
barakora imyigaragambyo yaho Inyumba akorera inama, ubwo rero inkuru yamugezeho kare hakubitiraho n'inkuru y'akaga Ndashimye yaboneye mu nama ya Rukokoma  ahitamo kutigaragaza!

Icyakora intore zariye isoni, ubundi se ziratagaguza amafaranga atagira uko angana ngo baje kuneka abanyarwanda bari i Burayi  ngo bigende gute? None se barashaka abo bacyura mu Rwanda
babwira ngo hari umutekano , FPR niyo irusha impuhwe abavandimwe babo baba bari mu gihugu bababwira akaga barimo ? Rukokoma ati mu Rwanda bampamagara kenshi ko FPR ibamaze , abandi nabo ngo
twujuje amagorofa, abanyarwanda se bazayarya ? Uwapfuye yarihuse!

Répondre