TWAGIRAMUNGU Faustin ati" sinkorera politique kuri telecomande"
Ejo kuwa gatandatu, guhera saa mu nani , Bwana Twagiramungu Faustin yatanze ikiganiro mpaka ku banyarwanda bari baturutse mu bihugu by'ububiligi, ubufaransa, Ubudage, n'ubuholandi. Ikiganiro cyari gishimishije , abantu bateze amatwi batuje cyane. Njye muri iyo nama nabonye abantu baje gutega amatwi Rukokoma barimo ibyiciro bitatu:
1. Harimo abantu binshuti za Rukokoma , baruhanye kuva kera muri politique kandi bizerana cyane, si byiza ko mvuga amazina yabo hano ku rubuga kuko batabintumye ,ariko abo bantu baragaragaye cyane!
2. Hari ikiciro cy'urubyiruko , wabonaga rufite amatsiko cyane yo kumva no gukurikirana ibyo Rukokoma avuga ; cyane cyane ko ari narwo yibindagaho kuko avugako politique ye iganisha kuri révolution yo guhindura ibintu mu Rwanda kandi urubyiruko akaba arirwo rugomba kugira uruhare runini muri icyo gikorwa.
3. ikiciro cya gatatu navuga ko cyari kigizwe n'abantu bapinga cyangwa batemera Rukokoma ( abakozi b'ambassade y'u Rwanda mu bubiligi, Intore zaserukiye kagame mu nama y'umushyikirana i kigali), ndetse n'intumwa z'andi mashyaka zari zihari.
RUKOKOMA yasubije ibibazo bikomeye mu mvugo ngufi, yoroshye ariko kandi isobanutse:
1, ku kibazo cyerekeranye n'ubumwe bw'abanyarwanda cyane abahutu n'abatutsi:
Rukokoma yagisubije mu magambo yoroheje ariko asobanutse! yaragize ati"Kuva Urwanda rwabaho twagize amoko y'abahutu n'abatutsi, ariko kugeza magingo aya sinzi niba hari umunyarwanda wakwihandagaza ati ndumuhutu wuzuye cyangwa umututsi wuzuye100% ku 100% mu maraso ye kuburyo nta bundi bwoko buvanzemo ati kuburyo ntaho nahurira n'ubundi bwoko! ati hari abareba amazuru n'ikigero cy'umuntu ati ariko hari abitwa abahutu basa n'abatutsi ndetse banabarusha ubwiza ! ati hari n'abatutsi basa n'abahutu ndetse babarusha n'amazuru manini! ikibabaza kandi gitera amakimbirane ni uko umwe agendera kuri iryo zina gusa akajya gukanda undi ariko nabyo si 100% ku ijana ati none se ni nde muhutu uzavuga uko FPR yishe abatutsi kurusha Mushyidi kandi ari umututsi! ati none se kuki abicaje kagame kungoma ndetse bakagera n'aho batanga ubuzima bwabo yabirukanye mu gihugu kandi ari ubwoko bwe? "
yakomeje avuga ko ikibazo cy'amoko mu Rwanda ntacyo gitwaye ko ikibazo ari ukwima bamwe uburenganzira bwabo noneho bigakubitiraho ni uko ibyo byose bikorwa mu gasuzuguro kanuka!!
2. Undi yamubajije ikibazo ati ariko nawe wananiwe gukorana n'abahutu?
Rukokoma ati "abahutu se boroshye! ati usanga barwanira imyanya , bagambanirana, bagafata politique nk'umukino ati kandi politique ari ubumenyi (science) ati" none nzabone bakora amafuti nceceke ngo aha ni abahutu? "ati "ibyo sinabikora", yatanze urugero rw'ukuntu bari muri leta ya FPR babonye ibintu bikomeye kuko abantu babicirwaga mu maso ntacyo babikoraho, biyemeza kwegura ari batandatu b'abahutu ; 2 muribo ngo barambika ibirahure bya maracuja barimo banywa barinyabya bajya kubwira kagame ngo ba Twagiramungu bagiye kwegura! ati ubwo duhita twandika vuba cyane tubishyikiriza AFP; ati , none se abahutu nkabo wabura kubabwiza ukuri?
3. Hari uwabajije Twagiramungu uko azunga abakiga ni abanyenduga:
Twagiramungu yaramusetse cyane! ati" yeee!!! abanyenduga n'abakiga biyunze kera , barahobera inda zihura n'umugongo"! ati none se ko abakiga n'abanyenduga bapfa ubutegetsi , abakiga bakaba batabufite n'abanyenduga bakaba batafufite ati ubwo baba bapfa iki? ati ikibazo cyarangiye kera ati ibyo mu bona kuri internet nibyo abana baba biyandikira!
Twagiramungu yakomeje yumvisha abantu urugamba yarwanye kugirango raporo ya ONU kubwicanyi bwakorewe impunzi 'z'abanyarwanda b'abahutu muri congo yemerwe uko yariri akaba yarihagurukiye akajya muri ONU kubera icyo kibazo,abonana n'abayobozi bo muri Loni bashinzwe icyo kibazo abagezaho ibimenyetso byose yari afite bishimangira ibyari biri muri iriya raporo;gusa ngo ikimutangaza ni uko usanga abashaka gukora politique muri iki gihe badashyira iriya raporo imbere , ati njye mbibona ko ari nkaho abanyarwanda bahi riye munzu ugafungura idirishya ngo basohoke bakiyangira!! Yijeje abari muri iyo nama ko atazi gukorera politique kuri telecomande ko namara kubona ishyaka rye rimaze gushinga imizi azaritahana ikigali , kagame yabishobora akamurasira ku kibuga k'indege i Kanombe nibura abanyarwanda bakabimenya , ati ntabwo nzatererana abo twaruhiye hamwe nanubu bakigoka bitewe n'ubutegetsi bubi ! Ati nagiye mu Rwanda 2003 nta shyaka mfite none nbyazananira mfite ishyaka? Yahise abwira abari aho ko yumvise ko kagame azajya mu bufaransa mu kwezi kwa gatatu ; ati nzajya mu Bufaransa nd'imbere n'icyapa kinini cyanditseho ko uwo kagame ari umwicanyi kabuhariwe ko agomba gufatwa!
Abantu bose bo mu byiciro bitandukanye navuze mbere batashye bamushima kandi bunze ubumwe , ukabona buri wese amubonamo igisubizo cy'ibibazo by'abanyarwanda!Byageze naho bashaka kudukingiraho icyumba k'inama kuko abantu benshi bakomeje kwifuza gutega amatwi Bwana Faustin Twagiramungu.
3.Umurundi yabajije impamvu abanyarwanda mu moko yose batavuga ko prezida w'uBurundi Cypriano Ntaryamira yapfiriye hamwe na Habyarimana: Bwana Twagiramungu yamusubije y'uko mubyo yandika byose atibagirwa kuvuga ko Habyarimana yapfanye na Prezida w'u burundi , ati " ahubwo ikintangaza nicyo leta y'uburundi ikora kuri icyo kibazo! Ati abarundi bagombye kubaza leta yabo urupfu rwa prezida wabo mu Rwanda! Nkurikije uko inama yagenze Uwazanyereka raporo abakozi ba ambassade y'u Rwanda bari bari muri iyo nama uko izaba imeze!
Inama yatangiye saa munani irangira hafi saa kumi n'ebyiri!
UBWANDITSI