RDI Rwanda Rwiza ije gufasha Abanyarwanda gukora « Révolution ».

Publié le par veritas

Faustin-Jour.jpgNi ubwa mbere numva ikiganiro cya politiki cyiza , kiryoheye amatwi, cyuzuye urwenya kitaretse no kuvuga ibintu bikomeye bishobora kugirira Urwanda n’Abanyarwanda bose akamaro ! Hari kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29/01/20011, i Buruseli ho mu Bubiligi, aho Twagiramungu Faustin yari yararitse ababishaka kuza kumva imigambi myiza afitiye Urwamubyaye n’Abaturarwanda bose, aba kera, ab’ubu, n’abazaza.

 

Twagiramungu Faustin yatubwiye amateka ya politiki y’igihugu cyacu : amakosa yagiye akorwa, ibinyoma n’amakimbirane byagiye bisenya igihugu buhoro buhoro, n’uko jenoside yakorewe Abatutsi yaje guhinduka intwaro yo kugirira nabi Abanyarwanda bose muri rusange. Hari aho yagize ati « Si Abatutsi bonyine bapfushije …najye narapfucije bitavugwa kimwe n’abandi bahutu benshi biciwe n’Interahamwe na FPR ubwayo. Ni amarorerwa kubona Leta ya Paul Kagame irwanya n’abari ikuzimu ! N’ubwo twataye umuco gakondo,abo bazimu ba bene wacu bandagaye hirya no hino mu Rwanda no mu mashyamba bari bakwiye guterekerwa kugira ngo Abanyarwanda twese tugire amahoro» !

 

Twagiramungu abona ko umuyobozi nka Paul Kagame udafasha Abanyarwanda kwiyunga adakwiye kwitwa « Umukuru w’igihugu » (Chef d’Etat). We yemeza ko kunga Abanyarwanda ari ryo pfundo rikwiye kubumbatira politiki yateza Urwanda imbere. Kandi ngo agaciro k’abenegihugu kagaragarira mu bumenyi bw’ amateka y’igihugu cyabo n’icyubahiro bagenera ababafashije by’umwihariko ari bo bitwa « Leaders ».

Dore bimwe mu byakubaka ubwo bwiyunge, ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza ryiteguye gushyira mu bikorwa nirigera ku butegeketsi :

 

I.              Icyubahiro  Gikwiye ababaye abakuru b’igihugu

(« Les anciens chefs d’Etat »)

A.   Gushyingura mu cyubahiro abayoboye Urwanda no kububakira Urwibutso mu Rwanda, duhereye ku baguye hanze y’igihugu :

1.    Gucyura umurambo w’umwami Yuhi V Musinga, akava ishyanga, agashyingurwa mu gihugu cye yayoboye imyaka itari mike(1897-1931). Birababaje kubona umwami acibwa mu gihugu cye , agahezwa ishyanga, akagwayo, agahambwayo nk’udafite agaciro na busa ! Ibintu bikikomereza nk’aho nta cyabaye! Tuzabaza Leta y’ Ababiligi aho bamushyize maze tumugarure mu Rwanda, tujye tumwunamira twibuka uko yaharaniye ko umuco nyarwanda udakwiye kuvogerwa n’imico y’abakoloni.

2.    Gutahura umurambo wa Perezida Habyarimana Yuvenali, agashyingurwa mu gihugu yakoreye, akakigokera imyaka  irenze 21. Twagiramungu yavuganye ikiniga cyinshi agira ati «  Ntabwo rwose narwanyije Habyarimana  ngamije kumugambanira ngo bazamuhanure mu kirere, apfe azira akamama. Twari dufite gusa umugambi wo guharanira ko  demokarasi, ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda  byatera imbere mu gihugu cyacu…none twabuze ihene n’ibiziriko …. ! Abishe Habyarimana ntibazigere babeshya ko babikoreye gukunda Urwanda n’Abanyarwanda. Bagomba kubiryozwa rero ».

3. Kayibanda Geregori

Ukuntu yafashije Abanyarwanda kuva ku ngoyi ya gihake na gikolonize, ubu koko akwiye gusuzugurwa bigeze hariya ? Amahano atari ayo ni ayahe ? Azashyingurwa mu cyubahiro, yibukwe kandi ahabwe agaciro akwiye kuko yagize uruhare rugaragara mu kurema repubulika y’Urwanda no guha icyizere imbaga y’Abanyarwanda.

4. Mbonyumutwa Dominiko

Twagiramungu yatinze ku mahano aherutse gukorwa na Leta ya Paul Kagame ubwo yafataga icyemezo cyo gutaburura umurambo w’umuntu ukwiye icyubahiro cy’Abanyarwanda bose, ari we « Mbonyumutwa Dominiko », wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika y’Urwanda guhera ku italiki 28 Mutarama 1961 kugera ku ya 26 ukwakira1961.

Turibuka ko yari yarashyinguwe mu byubahiro bikwiye abakuru b’ibihugu muri 1986. Nyamara Paul Kagame ufite gahunda mbi  yo gusibanganya Amateka no kuyagoreka uko yishakiye yahisemo gusuzugura Abanyarwanda bose ataburura Umurambo wa Mbonyumutwa. Ni amahano, nta handi byabaye ku isi. Twibuke ko Paul Kagame yivugiye  ngo « kuva muri 1959, Urwanda ntirwari ruriho ». Kuko rwayoborwaga n’Abahutu !!!Hanyuma ngo rwongeye kuba Urwanda guhera muri 1994 ?

 

B. « Les Leaders » bafashije Abanyarwanda gukanguka no guharanira uburenganzira bwabo:

Abapfuye bazubakirwa urwibutso :

1. Kanyarengwe Alexis : ni iki  atakoze ngo afashe Inkotanyi gutahuka mu gihugu yizeye ko Abanyarwanda barushaho kugira amahoro ? Nyamara yararwaye FPR ya Paul Kagame yanga ko asohoka mu gihugu ngo ajye  kwivuza, arinda avamo umwuka.

2. Gitera Joseph, Bicamumpaka Baltazar, Makuza Anastase,Lazaro Mpakaniye, n’abandi ntibakwiye gukomeza gusuzugurwa bitwa « abicanyi». Igihe kirageze ngo bibukwe, bahabwe icyubahiro bakwiye.

 

 

Abakiriho bakwiye gutabarwa :

Abo ni intwari Victoire Ingabire Umuhoza, umutegarugori wahisemo gutabara kuko yabonaga Urwanda rwageze iwa Ndabaga. Yagiye mu Rwanda asize mu Buholandi umwana w’imyaka 6 gusa. Nyamara ntibyabujije Paul Kagame kumushyira ku ngoyi.

Bernard Ntaganda, Mushayidi Deogratias n’abandi bari bafatanije ku itabaro ryo kurwanya akarengane gakomeje kuyogoza ibintu mu Rwanda bakwiye gutabarwa n’Abanyarwanda twese.

 

C. Gutahura mu gihugu no guha ibyangobwa byose birimo   n’icyubahiro gikwiye Abayoboye Urwanda bakiriho.

1. Umwami Kigeli V Nahindurwa

Amaze imyaka isaga 50 mu buhungiro ! Paul Kagame ubeshya Abanyarwanda ngo agamije”ubwiyungu” yanze koroshya itahuka ry’ uriya musaza twese dukwiye kubahira ko yayoboye igihugu cyacu nk’ « Umwami w’Urwanda » . Akwiye gutahuka mu gihugu cye, akaganira n’Abanyarwanda, agahabwa Umwanya akwiye.

2. Pasteur Bizimungu

N’ubwo abatazi ibya politiki y’Urwanda bakunze kwiganirira bamushyira mu mubare w’abitwa “Abahutu b’udukingirizo”(“les Hutu de service”), si ko biri. Mu myaka 5 yose yamaze ari Perezida w’Urwanda , Pasteur Bizimungu ntako atagize ngo Paul Kagame n’Inkotanyi ze bahe Abanyarwanda amahoro.

None dore uko bamugize! Arababaje. RDI-Rwanda Rwiza irifuza ko ahabwa ibyo amategeko ateganya n’icyubahiro gikwiye Umukuru w’igihugu wacyuye igihe (un ancien chef d’Etat). Ntiyihebe, bizaba.

3. Madame Agathe Kanziga, umufasha wa Perezida  Habyarimana Yuvenali

Aho kugira ngo birirwe bamutesha umutwe, bamucunaguza ngo yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we, akwiye gutahurwa mu gihugu, agasubizwa imitungo ye kandi agahabwa icyubahiro gikwiye umuryango w’uwabaye Umukuru w’Urwanda.

 

Abo bose n’abandi ntiriwe ndondora, ntibakwiye gukomeza gukandagirwa . Kubaha icyubahiro kibakwiye ni umusingi ukomeye wakubakirwaho “Ubumwe n’ubwiyunge  bw’igihugu”(Unité et Réconciliation nationales)

 

II.           Icyubahiro gikwiye abandi banyarwanda bazize politiki mbi.

Aha Twagiramungu yibanze ku banyarwanda baguye mu mashyamba ya CONGO, barimbaguwe n’ingabo zoherejwe na Paul Kagame, nk’uko twabyiboneye n’amaso yacu kandi na Raporo ya Loni (Mapping Report) ikaba yemeza ko FPR na Kagame bakoze itesembabwoko(genocide). Urukiko ruzabacira imanza ruracyategerejwe.

Twagiramungu yagize atiImirambo y’abo Banyarwanda biganjemo Abahutu izatahurwa, ishyingurwe mu cyubahiro kandi bubakirwe Urwibutso. Birababaje kubona ubutegetsi bwa Paul Kagame butemerera Abahutu kwibuka ababo.( Personne n’a le monopole de la souffrance)”.

 

Iki kiganiro cyamaze amasaha 3 n’iminota 45. Ntawarambiwe, ntawasohotse, nta wateje akavuyo. Abantu basaga 150 baturutse mu Bubiligi, Ubufaransa, Ubusuwisi, Ubuholandi , mu Rwanda n’ahandi, bagikurikiranye batuje kandi nabo batanga umuganda w’ibitekerezo ari nako babaza n’ibibazo byinshi. Twagiramungu yabisubije ku buryo bwumvikana kandi bunogeye amatwi.

Wabonaga bitandukanye cyane na za disikuru Paul Kagame amaze kutumenyereza zuzuyemo kwishongora, agasuzuguro, gutukana…kugera n’aho yita abagabo b’intwari bakoranye ngo ni amabyi, ibigarasha… !

Umusozo :

Ibibazo n’ibisubizo  byatangaje  benshi!Faustin-Reun.jpg

1.    Hari uwabajije Twagiramungu impamvu atabanza kunga Abahutu (Abakiga n’Abanyenduga) mbere yo kugerageza kubunga n’Abatutsi !

Twagiramungu yarasubije  ati : « Abahutu biyunze kera ! Ni wowe utabizi ? Bapfaga ubutegetsi, ubu ari Abakiga, ari Abanyenduga , ntabwo bagifite ? Bakongera gupfa iki kindi ? Ntimukite ku byo abana birirwa biyandikira kuri Internet !!!! »

2.    Undi yabajije Faustin Twagiramungu inzira RDI izanyuramo ngo igere ku ntego yo gufata ubutegetsi ngo ibone uko ishyira mu bikorwa uriya mugambi mwiza  wo kunga Abanyarwanda : « muzafata intwaro cyangwa muzajya mu biganiro ? »

Twagiramungu yarasubije  ati: « Kurwanya Kagame hakoreshejwe intwaro zivusha amaraso ni ukumusubiza igorora, yaba agize amahirwe kuko yaba abonye uko yongera gutikiza imbaga y’ Abanyarwanda. Gusa na none ntidushobora kuganira n’uriya mwicanyi mu gihe akomeje kugaragaza agasuzuguro kajejeta afitiye Abanyarwanda ! »

Rwandan Dream Initiative irashaka gufasha Abanyarwanda guhumuka, bakamenya ko bafite izindi ngufu batazi. Inzo ngufu ni ubushobozi bifitemo bwo guhaguruka , bakavugiriza induru icyarimwe bamagana ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame n’agaco ke k’abicanyi, bifatiye Urwanda bakaba bakomeje gusuzugura Abanyarwanda, baba Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. Ni uko bamara gukuraho ubwo butegetsi bubi, bakitorera ababayobora bakurikije ubushobozi bafite bwo kubaka igihugu buri Munyarwanda agendamo yemye. Ibyo ni byo byitwa Revolisiyo. Niba Abanyatunisiziya barabishoboye, Abanyamisiri bakaba babirimo, ni kuki Abanyarwanda batahaguruka ngo bigobotore agaco k’abicanyi, bahora babasuzugura, bakabicira ubusa, uko bwije n’uko bukeye ? RDI-RWANDA RWIZA yiteguye kubaba hafi muri urwo rugendo.

     

    Aimable Rukundo Ruzima

 

NDL: abumva ururimi rw'igifaransa bashobora kumva ikiganiro Twagiramungu Faustin yakoreye kuri BBC bakanda aha: http://www.bbc.co.uk/afrique/nos_emissions/2011/01/110128_invite_rwanda_faustin.shtml

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article