TWABAHINDURIYE MU KINYARWANDA INYANDIKO YACIYE IBINTU MU RWANDA YITWA : PEREZIDA PAUL KAGAME AFITE BURWAYI KI ?
Montage : Veritasinfo
[Ndr: Nyuma y'aho uru rubuga rusohoreye inkuru yitwa" WHO IS PRESIDENT PAUL KAGAME? ", umunyamakuru witwa GAKIRE Alfred w'ikinyamakuru ISHEMA gikorera mu Rwanda , yasanze iyo nkuru ibyo ivuga bisobanutse , maze kimwe n'ibindi binyamakuru byigenga , afata iyo nkuru ayishyira mu kinyamakuru Ishema N° 24. Iyo nkuru imaze gusohoka ibintu byaracitse, umunyamakuru bamuhindura ruvumwa, ikinyamakuru Ishema kirafatwa, umuyobozi w'icyo kinyamakuru aregura, ngo bitewe ni uko ngo icyo kinyamakuru cyasohoye inkuru ihungabanya umudendezo w'igihugu ngo kuko ivuga uburwayi bwa Perezida Kagame!! nanubu ruracyageretse ntawe uzi amaherezo y'uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru kuko yagerageje kwandika izindi nkuru zishimagiza Kagame , no gusaba imbabazi nyinshi ariko kugeza ubu tukaba tutaramenya icyo Nyiricyubahiro Paul Kagame abitekerezaho, yewe n'inkuru yavugaga ko uwo munyamakuru yasabye Perezida Imbabazi yasohotse ku rubuga igihe.com ,bahise bayihubuzaho, bigaragaza ko ikibazo kigihari!
KUKI IYI NKURU YABABAJE PEREZIDA KAGAME N'ABIDISHYI BE ?
Ntimwirirwe mwibaza byinshi cyane ku mpamvu yatumye iyi nkuru itera ibibazo umunyamakuru wayanditse mu kinyamakuru ISHEMA ndetse n'umuyobozi w'icyo kinyamakuru akegura! Ni uko iyi nkuru ivuga ukuri kuzuye kuburwayi bwa perezida Kagame. Mubyukuri mu bihugu bikomeye kandi byiyubashye , perezida aba afite abaganga , bagahora basuzuma umukuru w'igihugu, ndetse ubuzima bwa perezida bugatangarizwa abaturage uko bwifashe, iyo bibaye ngombwa , abaganga bavura umukuru w'igihugu babwira abaturage bamutoye ko umukuru w'igihugu ananiwe akaba agomba ikiruhuko; iyo babona afite uburwayi bukomeye nabwo babitangariza abaturage byaba ngombwa akaba yafata igihe kirekire akavurwa.
Burya Kuyobora igihugu ni umurimo ukomeye cyane kuburyo abaganga batabaye hafi umukuru w'igihugu ashobora kugira uburwayi bukomeye bigatuma afata ibyemezo bidahwitse ndetse bishobora no gushyira igihugu cyose mu kaga! Mu Rwanda rero akaga dufite ni uko umukuru w'igihugu yarwaye ariko abanyarwanda bakaba badafite amahirwe yo kumenyeshwa uko ubuzima bw'umukuru w'igihugu bwifashe noneho bikaba bibi cyane kuko uburwayi umukuru w'igihugu afite bumuterereza no kwibasira abagerageje kumunenga cyangwa se umuganga wakwibeshya ngo agiye ku muha umuti ; ikizakurikira ubu burwayi rero ni uko umukuru w'igihugu ashobora gufata ibyemezo bishyira igihugu mu kaga , abantu bose bagakurikiza ibyifuzo bye ntibashobore kugira ubutwari bwo kuvuga ko umukuru w'igihugu arwaye! Urugero ruto natanga ni urw'uko Padiri Emile Nsengiyumva yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice ngo kuko yaneze uburyo igikorwa cyo gusenyera abaturage amazu yabo ngo ni Nyakatsi maze abo bakene bagashyirwa ku gasozi nk'amatungo ; maze kunenga imikorere y'icyo gikorwa bikamuviramo gukatirwa n'urukiko igifungo gihwanye n'umwaka n'igice ngo yahungabanyije umudendezo w'igihugu!! Niba se uyu mu Padiri yarahanwe ngo ni uko yavugiye abakene ,uyu munyamakuru wanditse uburwayi Bwa Nyakubahwa Paul Kagame kandi atabyemera bizamugendera gute? Ngaho ni mwisomere iyo nkuru nkuko twayibahinduriye mu Kinyarwanda]:
UMUTWE W'INKURU : PEREZIDA PAUL KAGAME AFITE BURWAYI KI ?
Nyuma y’ubushakashatsi nakoze nk’ Umuganga w’indwara zifata umuntu zihereye kumibanire ye n’abandi bantu mu rurimi rw’amahanga bita « sociopath /sociopathe», nasanze Perezida Kagame nawe arwaye iriya ndwara. Umuntu urwaye bene iyo ndwara ntashobora kubana n’abandi mu mahoro. Urwaye bene iyo ndwara ntabwo yita ku imitekerereze y’abandi, kimwe n’imibereho myiza y’abandi nta nicyo ayitaho. Iyi ndwara ikaba ishobora gufata umuntu mugihe cy’ubigimbi, kugeza mumyaka y’ubukuru.
Ibimenyetso biyiranga ni ibi :
- · Uyirwaye ntashobora ku gira isomo akura mu mateka y’ibyahise (kwibagirwa vuba)
- · Ntashobora kugira umubano uhamye n’abandi.(Kwikunda bikabije).
- · Ntashobora kwifata mu kugaragaza umujinya we (arakara vuba cyane).
- · Niyo wamuhana gute ,cyangwa agahabwa n’inama nyinshi ntabwo yumva
- · Agira ibyiyumviro cyangwa ibitekerezo bidakuze (gutekereza nk’umwana)
- · Ntagira umutima umucira urubanza cyangwa umutima-nama (guhubuka cyane).
- · Yumva ko ibintu byose ariwe bishingiyeho (kwiyemera cyane)
Abantu bafite iyi ndwara, barangwa n’imico y’ubugome bukabije. Ntibafata abandi nk’abantu, ntibita kubyo abandi bakeneye, kumibereho myiza yabo cyangwa kuburenganzira bwabo. Uyirwaye ashobora kugira abandi ibikoresho bye, ndetse akabasha no kubeshya kugirango agere kubimunezeza cyangwa kunyungu ze.
Ufite ubu burwayi agira umujinya udasanzwe, agahora ashotora abandi cyane kandi akarangwa no kwivumbura kenshi.
Impamvu zishobora gutera ubu burwayi:
- Impamvu zishingiye kubukungu n’imibereho muri rusange,(kugira inyota y’ifaranga n'icyubahiro kinshi)
- · Ashobora kuyivukana (kuyikura kubabyeyi be)
- · Ishobora guterwa nigitsina (abagabo nibo bakunda kuyirwara)
- · Ishobora guterwa n’amateka y’umuryango we (Cyane kuvuka mu muryango wagize ubuzima bubi).
- · Ishobora gutetwa ni uko umuntu yaba yarakuze atitabwaho n’ababyeyi be.
Uburyo iyi ndwara yakira:
- · Uburyo bwo gushaka abaganga b’indwara z’imyifatire (psychologues),
- · Ashobora gukizwa n’abantu yizera bazima kandi bagendana kenshi( compagnie).
- · Ashobora gukizwa n’ umuryango we iyo ushoboye kumenya ubwo burwayi kare.
Ikibabaje, nuko abantu benshi barwaye iyi ndwara, batemera gufata imiti bandikiwe n’abaganga kuko baba bazi ko ari bazima ,ko ntacyo barwaye ibyo bikarushaho kongera ubu burwayi bwabo kuburyo bushobora gutera indwara zo mu bwonko harimo n'ibisazi.
Mubushishozi bwange, nkaba mbona Umunyagitugu Kagame nawe afite bimwe muri biriya bimenyetso by'abantu bafite buriya burwayi bazwi ku izina rya « sociopathes ». Kagame ntacyo abandi bantu bamubwiye (ndlr : he doesn’t care !!), nta ‘ethique’ agira, ntanumuco wo kwiyubaha. Kuri Kagame, ni ibisanzwe kubeshya, guhuguza, kwiba, kwica, kwica urwagashinyaguro ndetse no guhonyora uburenganzira bw’abandi.
Muri urwo rwego, abantu benshi bigaragaza muri uru ruhando rw’ubu burwayi ni abanyagitugu ; Kagame nawe akaba agaragaza ibimenyetso bitatu kuri iyi ngingo !
1. Kutemera ukuri : biramugora cyane kwemera ukuri, areba gusa ibyo ashaka kubona, akanga kureba ibyo adashaka kubona !
2. Ni umwiyemezi cyane (Narcisse).
Montage : Veritasinfo.
Kuko abona ko ibitu byose ariwe bishingiyeho, ibibazo byose akabona ariwe wabikemura. Kubwi’ibyo, bitekerezo bye bigarukira kuri we gusa kuko iby’abandi aba yabihinduye ubusa, akareba hafi cyane (kure areba ni kuri we gusa, kuko ataba ashaka kubona iby’abandi,), ntagirira impuhwe utamwunviye, akunda guhimbazwa, akenshi akishimira gukikizwa naba « Ndiyo bwana » (Yes men), asuzugura buri wese ( uretse inkomamashyi zimubwira ibyo ashaka kumva. Ni intabwirwa, kandi ntava ku ijambo, ntabwo ajya yemera na rimwe ko ashobora kuvugana nuwo batumva kimwe ibintu.
3. Kagame ategekana ubwoba. Abo yafasheho bugwate kimwe ninkoma mashyi ze bose bahorana ubwoba. Ni ukuri ko abo baterwa ubwoba n’abaturage (abanyagihugu), barahindukira bagatera babaturage ubwoba, kuko baba babatinya. Kagame agira ubwoba bw’igicucu (shadow) cye, atinya ko abantu bamu bamunegura (critiquer), cyane ariko akaba atinya ukuri.
Inama nkuru igomba gukuraho KAGAME
Ningombwa ko tugomba kumenya umwanzi, tukamenya aho agira imbaraga nyinshi naho agira imbaraga nkeya. Iyo umaze kumenya aho agira imbaraga nkeya, uhabyaza umusaruro. Kagame arakoresha inzego za gisivili, ibitangazamakuru, ubucamaza, inzego zishinzwe umutekano, komisiyo ( comission) y’amatora, amabanki …, akabikoresha munyungu ze.
Kugira ngo habeho impinduka yuzuye, tugomba byibuze gufata rumwe mwa ziriya nzego mvuze haruguru. Tugomba gushyiraho gahunda ihamye yo guhindura ibintu.
Kugirango turwanya Kagame kuburyo bushoboka, dukeneye itsinda ritoya ry’abanyagihugu, twakwita « Inama y’abakuru » igahuza ibyo bikorwa byose navuze haruguru. Iyo nama y’abakuru, yaba igizwe nabantu b’inyangamugayo, biyubashye kandi bincabwenge badasanzwe bafite ubumenyi buhambaye mubyapolitiki.
Bagomba kuba bashobora guhuriza hamwe amashyaka atavuga rumwe na leta y’i Kigali, kuburyo wenda byakwitwa « Ihuriro riharanira amahoro/impinduka » (alliance for peace/change).
Inkuru yoherejwe na LYNDA Maurice
Byahinduwe mu kinyarwanda na Veritasinfo