Inama ya RNC-FDU mu Bubiligi: Nyuma y'amashyaka atoroheye Kagame ,ishyirahamwe COVIGLA rije gusonga Kagame Paul na FPR babashora mu nkiko !!
Bwana NGARAMBE ,Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro Nyarwanda RNC , ishyaka ryavukiye mu gihugu cya leta z’ubumwe z’Amerika rikaba rikaba rinega ubutegetsi bwa Paul Kagame yatangarije mu gihugu cy’ububiligi kuri iki Cyumweru taliki ya 31/07/2011 ko Général Kayumba Nyamwasa wahungiye mu gihugu cy’Afurika y’epfo ameze neza, Gen. KAYUMBA akaba ategereje ko imanza ze z’abashatse kumwambura ubuzima zirangira muri kiriya gihugu yahungiyemo , maze nyuma yaho agatangira kuganira n’abanyarwanda imbonankubone.
Uwo munyamabanga Mukuru wa RNC yari mu nama i Buruseli ( mu Bubiligi) kuri iki cyumweru taliki ya 31 nyakanga 2011 mu nama y’ikiganiro mpaka cy’abahuje n’abayoboke b’iryo shyaka bafatanyije n’ishyaka rya Madame Victoire INGABIRE : FDU-INKINGI.Umunyamabanga Mukuru wa RNC akaba yifatanyaije na Madame Ingabire mu bibazo yatewe no gufungwa na Perezida paul Kagame mu gihe yari yiteguye kuba umukandida ku mwanya wa perezida mu matora yabaye mu Rwanda mu mwaka w’2010, uwo munyamabanga akaba yaraboneyeho gutangaza ko générali Kayumba Nyamwasa ameze neza aho ari mu gihugu cy’Afurika y’epfo.
Nkiko nsengimana wa FDU na M.Ngarambe wa RNC bishimiye ubufatanye buri hagati y’ayo mashyaka yombi ; Nkiko yagaragaje ko ubufatanye bw’ayo mashyaka butanga imbaraga zo kurwanya ubutegetsi bubi bwa perezida Paul Kagame. Bwana M.Ngarambe yavuze ko ishyaka ryabo nta ngabo rifite akaba yarabeshyuje amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru inyenyerinews cyatangaje inkuru y’uko « Ngo Kayumba Nyamwasa yaba amaze gushinga umutwe wa Gisilikare wo gukuraho KAGAME Paul ! ».
Bamwe mu batumirwa bahawe ijambo muri iyo nama , harimo Bwana JMV Ndagijimana uyobora ishyirahamwe ryitwa COVIGLA ryita kubibazo bijyanye n’ubutabera ; Bwana Ndagijimana akaba yarasobanuye byinshi ku bibazo by’ubutabera u Rwanda rufite, akaba yaraboneyeho kumenyesha abari muri iyo nama ko COVIGLA yiyemeje kurega perezida Paul Kagame na FPR ibyaha by’ubwicanyi n’iby’intambara kandi ko ntabanga ririmo ko Perezida kagame azagera i Paris ikirego cyaramaze kugera mu rukiko. Ndagijimana JMV ubereye iryo shyirahamwe umuyobozi yasabye ba Kayumba Nyamwasa, Karegeya, Gahima Gerard, Musonera n’abandi babaye mu ngabo za FPR kuzababera abahamya umunsi urubanza rwabaye kuko bazi neza uko ibintu byagenze.
Hagati aho amakuru atugeraho ni uko Madame victoire INGABIRE afungiye mu kato muri gereza izwi ku izina rya 1930 guhera mu kwezi kwa mata uyu mwaka , ubutegetsi bwa Paul Kagame bukaba bwarabujije n’umuganga we kujya kumuvura nkuko byatangajwe na AFP( ikigo cy’itaramakuru ry’abafaransa) kuri iki cyumweru taliki ya 31/07/2011.
Mushobora gukurikirana aha ikiganiro NGARAMBE yagiranye n'umunyamakuru: