TPIR ntaho itaniye na Gacaca ! byagaragaye kurubanza rwa Dr Augustin Ngirabatware !

Publié le par veritas

http://www.africatime.com/data/nouvelles/276566.jpg[Ndlr : Urukiko mpanabyaha mpuzamaha ku Rwanda ruri Arusha (TPIR) rubonwa gute n’abanyarwanda ? Ese urwo rukiko ruzazana ubwiyunge koko ? Ngirabatware Augustin ni umwe mu banyarwanda bakatiwe igifungo cy’imyaka 35 n’urwo rukiko kuri uyu wa kane taliki ya 20 ukuboba 2012 ; ariko icyo gihano gikomeje gutangaza abamuzi neza bemeza ko ntaho ahuriye n’ibyaha bya jenoside ahubwo hakaba hari ababona yarahawe icyo gihano bigendeye ku mpamvu z’ubwoko bwe na politiki !]

Muri iki gihe birakomeye cyane kugira ngo Dr Ngirabatware Augustin yerekane  ko nta cyaha afite kubera impanvu zikurukira :

1.TPIR ntaho itaniye na Gacaca yo mu Rwanda. Kandi Intozo za TPIR zahawe inshingano yo gucyura umuhigo wo kumarira abahutu mu munyururu mbere yuko bakinga inzugi muri 2018.

2. Dr Ngirabatware Augustin ni umuhutu uzi ubwenge kandi wabigaragaje  cyane haba muri université aho yigishaga haba muri Institut St Fidele yahanze akanayigishamo.

3.Mu gihe yari Ministri w'igenemigambi niho Urwanda rwagize igihagararo gikomeye mu bukungu (Economie)  mu Karere kose K'ibiyaga bigari by'Afurika. icyo gihe $1 US =120 FRW

4. Ni umukwe wa Kabuga Félicien umuhutu ukize kandi kizira kuri FPR n'abambari bayo.

Kubera ibyo byose nta gitangaza kirimo kuba yafatwa , kuko none niwe ejo n'undi gutyo gutyo  ahubwo hakorwa iki ngo ibi byose  bihinduke?

RWAKA Théobald

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

You are f*** idiot.

Reka kwandika article yuje amarangamutima, uvuge kandi utange ibigaragaza ko bamubeshyeye.

Urukiko naho rwaba urukoreshwa n'iyo FPR numva bavuga, ruca urubanza rufite ibyo rugendeyeho. Ngaho wowe Rwaka erekana ibyo bahereyeho ubinononsore kandi ubikorere analysis yerekana ko bibeshye,
otherwise wicecekere.

Akanyuma kuba 1 USD yaranganaga na 120 Rwf ntacyo bivuze na gatoya. Cyereka niba nta na Introduction muri economy wigeze wiga. Hari izindi indicators za nyazo abe arizo werekana usasire article
yawe cg tugutere icyizere.

Répondre
T

Rwaka nawe arata "UBUHUTU" ugakabya da!!!! uti ngwiki? Kubera ko Mr.  Ngirabatware ari UMUHUTU,
ntabwo agomba kubazwa ibyo yakoze? ubonye nibura iyo uvuga uti baramubeshyera, ibyo bamushinja ni ibihimbano, ukanarekana impamvu uvuga ko atabikoze? ko aribwo wari kuba umufashije? ubuse urushije iki iyo TPIR wise "GACACA"? kuba Mr.
Ngirabatware ari umuhutu wize, uzi ubwenge akagerekaho kuba umukwe w'umuhutu ukize, ibyo bavuga yakoze ntabwo ari ukuri? arazira just UBUHUTU bwe? Ubwawe BUHUTU ko utarabuzira? ni uko nta bwenge
uzi? ni uko uti? ni ko Sobukwe adakize?

Répondre