Rwanda : Yeruzalemu ko wica abahanuzi !! leta yagombye kubyibazaho!
Nyuma y'umuhanzi Ben Rutabana ukunzwe cyane n'abanyarwanda akaza guhungira mu mahanga amaze kurigiswa na leta, nyuma akaza kugaragara wavuze kuri Kizito Mihigo, undi muhanzi ukunzwe cyane n'abanyarwanda Byumvuhore Jean Baptiste yavuze ku irigiswa n'igaragazwa imbere y'abanyamakuru kwa Kizito Mihigo; Byumvuhore asanga leta yagombye kwibaza ikisubiza uburyo umuntu ajya kwemera icyaha imbere y'abanyamakuru nyuma y'icyumweru k'irigiswa kandi abo banyamakuru atari abacamanza !
Ibiherutse kuba kuri Kizito Mihigo byatumye nsubiza amaso inyuma nibuka abahanzi bahangiye u Rwanda bagasusurutsa cyangwa bagahanura abanyarwanda. Abo bahanzi barimo abatabarutse bishwe na babandi babakundaga. Hari abiciwe ababo basigara iheruheru. Hari abafunzwe barafungurwa n’abakirimo. Hari n’abari kugera ikirenge mu cy’abababanjirije.
Abatabarutse bishwe
1.Rugamba Cyprien 2.Karemera Rodrique
3.Sebanani André 4.Loti Bizimana
5.Uwimbabazi Agnes n’umugabo we Bizimungu Dieudonné
6.Twagirayezu Cassien 7.Randres Landouard
8.Rugerinyange Eugène 9.Boniface Ntawuyirushintege
10.Sekimonyo Manu Matabaro 11.Iyamuremye Solve
12.Muhirwa Jean Berchmans 13.Nizeyimana Fidèle
Abiciwe ababo
1.Jean Paul Samputu 2.Mugabo Justin
3.Sam Gody Nshimiyimana 4.Bizimana Néron
5.Cornelle Nyungura 6.Ben Rutabana
Abafunzwe
1.Masabo Nyangezi 2.Bikindi Simon
3.Mwitenawe Augustin 4.Bikolimana
5.Kizito Mihigo
Abari mu kaga ubu none.
1.Kizito Mihigo
Ubwo nabonaga Kizito mu mapingu byanteye kwibuka babiri muri bariya bahanzi navuze haruguru. Inkuru babambwiyeho ntabwo nazihagazeho aliko numvise zidasa n’ibihuha kuko icyo gihe nazumviye abantu bari bataratangira guhimba no guhakana ukuri.
Uriya NIZEYIMANA Fidèle
Akomoka i Musanze yize mu ishuli ryo ku Musanze, yari yubatse atuye hafi y’ikibuga cy’indege (kanombe). Yabaye i Gatagara kuko yari amugaye, yarikoreraga afite atelier ikora amaradio muri mateus. Yaririmbaga ku giti cye, agakunda kwitabira amarushanwa cyane.
Ngo abicanyi baje iwe baje kumukiza umugore bashakanye basanga yamaze kumuhisha. Nyuma y’impaka ndende na menace no gutongana bamubwiye ko nibagaruka ntamubereke ali we bazica. Baragarutse aguma ku izima baramwica.
Uriya RUGERINYANGE Eugène
Akomoka muri Kigali ngali y’amajyaruguru, ni mwene Rugerinyange umuvandimwe wa Matayo Ngirumpatse. Muri 1990 ubwo bafungaga ibyitso, icyo gihe murabyibuka ko hafunzwemo abacuranzi n’abaririmbyi benshi we yahungiye i Burundi.
Nyuma yaje gutahuka akomeza kuririmba ku giti cye kuko Orchestre Ingeli yari yarasenyutse, turamwibuka mu ndirimbo yitwa Umulisa ndetse twageze aho turayimwitirira. Eugène Umulisa.
Muri 1994 yageze aho ashaka guhungisha uwo bashakanya bakajya i Burundi kuko aliho yakomokaga. Ngo baragiye bageze i Ntendezi bariyeri yaho ibabera ibamba.
Bamutegetse kwica umugore we Eugène arabahakanira.
Bamuteye ubwoba bageza aho bamuhitishamo ko natamwica ali we bari bwice umugore we bakamureka. Ngo yaba yarababajije ati "koko muranyica umugore wanjye mu mureke?" Barabimwemereye, arabibemerera baramwica umudamu we baramuherekeza bamugeza Rusizi.
Ubu buhamya numvise ko butangwa n’abadamu b’aba bagabo, sinzi niba bakibutanga yenda kubera impamvu zinyuranye aliko ntabwo ali ibyo nahimbye ni ko amatwi yampaye.
Naho kubulirwa irengero, kwambikwa amapingu no kugaragarizwa abanyamakuru wemera icyaha bya kizito byanyibukije uwitwa Karemera Rodrigue.
Mbere y’intambara gato ya 1990 yari yarasohoye indirimbo yitwa Ubarijoro. Aho intambara itangiye abashinzwe umutekano baje gusanga ngo ifitanye isano n’igitero cyaturutse mu Mutara. Byabaye ngombwa ko ahimba indi yitwa ubarijoro ya 2 kugira ngo abashe kubaho.
Na Kizito aherutse guhimba no gusohora indirimbo kuri youtube yise “Igisobanuro cy’urupfu”, bucyeye tubona urwandiko rwe asaba imbabazi ndetse avuga ko ari gutegura indi yo guhoza abo yakomerekeje. Bukeye turabukwa indirimbo yavuye kuri youtube, bukeye twumva yaburiwe irengero, bukeye bamutwereka ali leta yari yamuburishije, bukeye bamutwereka ali mu mapingu yemera ko ibyo bamurega ali byo.
Tubyibazeho,
Tekereza kuva ubu, uwo police ifashe igiye imumarana icyumweru imwigisha ikibazo n’igisubizo azabwira abanyamakuru mbere yo kumushyikiriza ubucamanza. None se abacamanza biga amashuli yo kuzamara iki kindi?
Niba hari abantu babashije kumvisha Kizito ko yazahirika leta akemera, iyo leta yakagombye kubyibazaho ali yo, ikikomanga ku gatuza, ikibaza ikishakamo impamvu umuntu uharanira amahoro n’ubwiyunge bw’abanyarwanda yemera kuzatega ibisasu atazi no kubikoresha!
Umwanzuro
Birumvikana ko buri rwego rw'umurimo washakamo abarenganye wababona, haba mu barimu, abavuzi, abahinzi, aborozi, abanyabukolikoli. Igitangaje ku bahanzi ni uko mbere yo kugirirwa nabi baba babanje kugaragara nk'inyenyeri imurikira rubanda, bikabaviramo gukundwa igihe batarajya mu kaga, bikabaviramo kugirirwa impuhwe mu gihe bageraniwe.
Jean Baptiste Byumvuhore