Salva Kiir, Kagame na Museveni bakomeje gutakaza amariba ya peteroli muri Sudani y'epfo !

Publié le par veritas

Kagame-salva-Kiir.pngAmakuru aturuka mu itangazamakuru ry’igihugu cya Israël aremeza ko leta  y’icyo gihugu yumvikanye na leta y’igihugu cya Uganda ndetse n’u Rwanda ko Israël igiye kohereza abimukira baturuka mu bihugu by’Afurika bahungiye muri Israël mu gihugu cya Uganda n’u Rwanda kugira ngo abe ariho abo bimukira batura ; bitewe ni uko Isaraël idashaka abanyafurika kubutaka bwayo kandi abaturage ba Israël bakaba batangiye kugira ibibazo by’ubukene ! Israël yijeje igihugu cya Uganda n’u Rwanda ko izaha ibyo bihugu byombi intwaro zihagije kandi zikomeye zizabifasha kwigarurira igice cya Kivu kiri muburasirazuba bwa Congo ndetse bikigarurira n’igihugu cya Sudani y’epfo.

 

Ibyo bihugu byombi Uganda n’u Rwanda bikaba bigomba gusahura ubukungu bw’aho hantu bizaba byigaruriye kugira ngo ubukungu bwa Uganda n’u Rwanda bukomeze gutera imbere, ubutegetsi bwabyo bukomere kandi ibyo bihugu byombi bibone icyo bizatungisha abo bimukira Israël izajya iboherereza. Ubu amakuru agera kuri veritasinfo aremeza ko abakomando ba mbere bitwaje intwaro zigomba guhabwa ibyo bihugu bari mu Rwanda no muri Uganda.

 

http://scd.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_16x9_1024_578/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/2014-01-12T155517Z_650845885_GM1EA1C1UC801_RTRMADP_3_SOUTH-SUDAN-UNREST.JPGAriko n’ubwo bimeze gutyo, ubutegetsi bushyigikiwe na Uganda mugihugu cya Sudani y’epfo bumerewe nabi kuko ababurwanya badacana uwaka n’igihugu cya Israël ndetse na Museveni ;abo barwanya ubutegetsi bwa Sudani y’epfo bari kugenda bagira ingufu zidasanzwe kuburyo Museveni, Kagame na Israël bashobora gukanguka batakaje Sudani y’epfo. Amakuru ava kurugamba,aremeza ko ingabo za Sudani y’epfo ziri kugenda zitakaza igice kinini kirimo amariba menshi ya peteroli kuburyo umukuru w’abarwanyi Riek Machar bari kurwanya perezida wa Sudani y’epfo yemeza ko yafashe ibice bikurikira : umujyi wa Leer,amariba ya peteroli ari ahitwa Mirmir, amariba ya peteroli ari ahitwa Tharjiath,n’umujyi wa Mayom urimo inzira imwe rukumbi igera mu mujyi wa Bentiu uvuye mu burengerazuba ; uwo mujyi nawo ukaba warigaruriwe n’ingabo za Riek Machar.

 

Leta ya Salva Kiir yatangiye kugira ibibazo bikomeye by’amafaranga kuko 95% by’umutungo igihugu gikoresha ituruka kuri peteroli none amariba menshi akaba yatangiye kugwa mumaboko y’umwanzi. Umuvugizi w’ingabo za leta ya Sudani y’epfo colonel Philip Aguer arahakana ko ingabo z’igihugu zatakaje amariba ya peteroli nk’uko itangazamakuru riri kubivuga,ahubwo ngo bari hafi yayo kugirango bongere kuyigarurira yose uko yakabaye ;akaba yemera ko kuva kuwa kane w’iki cyumweru turangiza, ingaboza leta zihanganye n’ibitero bikaze by’abarwanya ubutegetsi bashyigikiwe n’imitwe mishya y’abarwanya ubutegetsi ivuye muri Sudani ya rugururu.

 

Umuvugizi w’ingabo za Sudani y’epfo yagize ati : «igitero cy’abivumbuye ku butegetsi gitewe inkunga n’umutwe w’abajanjawidi bashyigikiwe na leta ya Sudani ya ruguru nk’uko uwo mutwe w’abajanjawidi wakomeje kwigaragaza cyane mu bikorwa by’ubwicanyi bukaze mu ntara ya Darefuru. Bafashijwe kandi n’undi mutwe w’abarabu bo mu bwoko bwa Misséra witwa Al Shahama uhabwa intwaro n’ingabo za Sudani ya Ruguru. Izo nyeshyamba zo muri iyo mitwe yombi zika zaritoreje ku mupaka uri kuruhande rwa Sudani ya ruguru» Colonel akaba atemeje niba koko  Sudani ya ruguru ariyo ishyigikiye iyo mitwe yombi y’inyeshyamba !

 

http://africanarguments.org/wp-content/uploads/2012/11/MONUSCO-DR-CONGO.jpgIkizwi cyo ni uko Perezida wa Sudani ya ruguru Omar El Béchir yangana urunuka na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ufasha intambara perezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo ku mugaragaro. Ikibazo abo ba parezida bombi bapfa (Museveni na béchir) muri sudani y’epfo ni peterori ihari, aho bigeze rero umuntu akaba yibaza uko bizagenda niba Museveni yambuwe peteroli ya Sudani y’epfo ! Aho amasezerano yagiranye na Israël ntiyaba aguye mu mazi cyane ko no kuruhande rwa Congo ibihugu bya Afurika y’epfo na Tanzaniya biryamiye amajanja byiteguye igitero Kagame na Museveni bari kwitegura ku gaba muri Congo mu izina rya M23 ?

 

Amateka niyo azaduha igisubizo !

 

Source : RFI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article