Rwanda- Tanzaniya: Paul Kagame aravuga ko Perezida Kikwete wa Tanzaniya ari injiji!
[Ndlr:Ibitekerezo bya Paul Kagame biteye kwibaza ! Imvugo ya Kagame yo kwita perezida wa Tanzaniya injiji igaragaza ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bwo kubona ibintu macuri (hallucination) ! Kuri Kagame ngo abahutu bose batamukomera amashyi abafata nk’abamwiciye abantu! Nyamara Kagame araregwa jenoside ebyiri: Kuba kagame yarakomye imbarutso ya jenoside y’abatutsi yo mu 1994 ahanura indege yari itwaye Habyarimana na Cyprien Ntaryamira no kuba yarakoze ubwicanyi bw’impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Congo , ubwo bwicanyi bukaba bwakwitwa jenoside (ngo bigeze imbere y’inkiko). Niba se Kagame atashyikirana n’abo avuga ko bamwiciye abantu, na FDLR n’ayo ikavuga ko itashyikirana n’uwabiciye ababyeyi mu mashyamba ya Congo amaherezo yaba ayahe? None se abantu bakomeze barebere uko Kagame yica abacongomani ngo arimo yihorera kubahutu? Ubwenge buba bwinshi aho umucikacumu (Kagame Paul) arakazwa n’uko bamusaba guhagarika kwica! Dore uko inkuru y’igihe.com ibivuga:]
Ku magambo yavuzwe na Perezida Kikwete wa Tanzaniya asaba u Rwanda gushyikirana na FDLR, Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari ubujiji.
Kuva ayo magambo yavugwa na perezida wa Tanzaniya, umukuru w’ u Rwanda yari ataragira icyo ayatangazaho. Ariko kuru uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2013, ubwo yari mu muhango wo guha impamyabubushobozi abasilikare bakuru barangije kwiga mu ishuri rikuru rya rya gisirikare rya Nyakinama, Perezida Kagame yagize ati “Abantu baravuga ngo dushyikirane n’abishe abantu bacu, abo bavuga FDLR bazi neza ko bari kuvuga abishe abantu bacu”.
Perezida Kagame yakomeje agira ati "Mbere na mbere impamvu nacecetse kuri ibyo, ni ukubera intego nabonaga ibyo bifite, icya kabiri ; numvaga ko ntacyo bivuze, icya gatutu natekereje ko ari ubujiji, icya kane ni ikibazo cy’ingengabitekerezo."
Ni amagambo make Perezida Kagame yavuze kuri icyo kibazo, ariko yatanze icyizere ati "Gusa ariko tuzagira undi munsi wo gukemura iki kibazo".
Usibye Perezida Kagame, abandi bayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’ingabo, umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bagiye batangaza amagambo yamagana igitekerezo cya Kikwete.
Source : igihe.com