Rwanda-CPI: Filime yarizinze kuri Kagame Paul, abategetsi b'u Rwanda biteguye manda zo kubata muri yombi bitewe na Bosco Ntaganda!

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/03/paul-kagame.jpg[Ndlr :K’urubyiruko rwo muri iki gihe , biragoye kumva iyi nteruro y’uko filime yizinze. Ubusanzwe mu gihe cyashize  amashusho ya filime yabaga ari ku mugozi wagendaga wizingura(bande  magnétique) noneho hakaba icyuma kigenda gisoma ayo mashusho kikayerekana , iyo filime yarangiraga , barongeraga bakayizinga , noneho abandi bashaka kuyireba bakazingura wamugozi. Ubwo buryo bwo kureba filime nibwo bwabyaye imvugo ivuga ngo « Filime yizinge » iyo bashakaga kuvuga umuntu uri guhura n’ibyago byinshi by’impurirane ariko ahanini ariwe nyirabayazana wabyo ! Abarebera kure ibiri kuba kuri uwo muntu bavuga ko filime yizinze !

 

Muri iki gihe nabwo hari ibintu byinshi biri kuba kuri Paul Kagame bigatungura abantu ariko Kagame Paul we akicecekera ntagire icyo abivugaho, mubyukuri si uko Kagame atazi ibiri kuba cyangwa ko ibiri kuba biri kumutungura ahubwo kuriwe byose yarabibwiwe azi neza n’uko bizagenda bikurikirana , mbese yarangije kureba filime ye kandi yarangije no kuyizinga ! twe abanyarwanda n’intore zimuri inyuma nitwe turi gutungurwa ! kagame yavuze kera ko abazungu bazamwica akagenda nka Rudahigwa , intore aho kumva icyo azibwiye zikoma mu mashyi ! Kagame yibasiye urukiko mpuzamahanga, avuga ko rufunga abirabura gusa , ndetse yongeraho ko Thomas Lubanga yazize gushyira abana mu gisilikare kandi kuriwe ahubwo abona ari igikorwa kiza, intore aho kumva icyo azibwiye zikoma mu mashyi nk’abidishyi !

 

Ubwo Paul Kagame yaterwaga amagi n’amazirantoki y’amafarasi i London intore zaratunguwe kandi mu byukuri Kagame we azi neza ko nta gaciro na gake agifite imbere y’amahanga, ubwo perezida Kikwete yavugaga ko Kagame Paul agomba gushyikirana na FDLR,intore zavugije induru , ziti ibyo ni ibiki ? Kagame Paul yaricecekeye kuko yabibwiwe kera. Mu kanama gashinzwe amahoro ku isi Ambasaderi Gasana yagaragaje impungenge z’uko abayobozi b’u Rwanda bashobora guhabwa impapuro zo gutabwa muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha byabagaragayeho bakoreye muri Congo no mu Rwanda, izo mpapuro nizisohoka nabwo bizatungura intore ariko kuri Kagame byose byarangiye igihe Bosco Ntaganda atabwa muri yombi ! Ubu noneho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rw’i La Haye rwiyemeje kuzaburanisha Bosco Ntaganda kubyaha bidasaza byibasiye inyoko-muntu ku bwicanyi bwakozwe na FPR i Kibeho ; Bosco Ntaganda wari muri ubwo bwicanyi akaba yiteguye gushinja abayobozi bakuru b’u Rwanda ! Ni mwisomere hasi aha inkuru ya afroamerica isobanura neza uko dosiye ya Kagame itangiye kwinjira mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga yinjijwe na Bosco Ntaganda; iyi nkuru twayishyiriwe mu kinyarwanda n’umusomyi wa veritasinfo !]

 

 

Generali Bosco NTANGANDA ari kuregwa uruhare yagize mu bwicanyi bwabereye i KIBEHO ku bacivili bo mubwoko bw’aba Hutu babanyarwanda.

 

http://www.newtimes.co.rw/news/files/photos/1363733413bosco-.jpgGenerali Bosco Ntaganda wayoboraga umutwe witwaje intwaro muri Congo (RDC), akaba afungiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ( CPI) rukorera i La Haye kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha yakoreye inyoko muntu akaba yarabikoreye muri RDC hagati ya 1997 na 2011, azashinjwa kandi n’ibyaha yakoreye mu Rwanda mu mwaka wa 1995, nkuko umuryango we wabibwiye AFROAMRICA Network.

 

Generali Bosco NTANGANDA yajyanywe muri CPI nyuma y’iminsi myinshi yari amaze muri ambasade y’Abanyamerika i Kigali mu Rwanda. Yari yitanze kuri Ambasade y’Abanyamerika ku wambere 18 Werurwe 2013, ahunga kugira ngo akize ubuzima bwe, igihe yari amaze kumenya ko inzego z’iperereza za gisilikare z’u Rwanda (DMI) zari ziri kumuhiga.

 

Gutegura kwiregura ku byaha bidata agaciro

 

Kuva yajyanwa i La Haye, Generali Bosco Ntaganda yatangiye kwitegura kwiregura afashijwe n’Abunganizi be muby’amategeko. Mbere y’uko yitanga, idosiye imurega yari ishingiye ku byaha yakoreye mu Burasirazuba n’Amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo (RDC). Muri icyo gihe Ubushunjacyaha bwafashe umwanzuro wo kongera ibirego bashyiramo n’ibirego bidata agaciro yakoreye mu Rwanda n’ahandi. Mu birego bidata agaciro byatunzwe agatoki n’urukiko harimo ubwicanyi bwabereye i Kibeho kuri 22 Mata 1995.

 

Ubwicanyi bw’i Kibeho : ishyano rya APR ku banyarwanda

 

Ubwicanyi bw’i Kibeho bwabaye mu nkambi z’impunzi hafi ya Kibeho, mu majyepfo y’u Rwanda ku ya 22 mata 1995, hashize imyaka 18. Abasilikare ba Loni (MINUAR) bakomoka muri Australie barebera. MINUAR igereranya ko nibura haguye ibihumbi bine (4 000), bigizwe cyane cyane n’abana bishwe n’abasilikare ba APR baje kwitwa RDF. Uwari uyoboye ingabo zakoze iryo bara ni Generali Fred Ibingira wari ufite ipeti rya Colonel icyo gihe. Ubu akaba ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabra. Nyuma niho Perezida Pasteur Bizimungu yihutiye kuvuga ngo ni abasivili 330 gusa bishwe.

 

Nkuko Abaganga batagira umupaka (MSF) na MINUAR biboneye ubwo bwicanyi mu ma saa ine (10h), abasivili bateraniye mu nzu y’ibitaro i Kibeho, igihe imvura yari irimbanyije. Abasilikare bari bahagose batangira kurasa kumbaga mu nyubakwa y’ibitaro no kumpunzi zahungaga mu masaha abiri yakurikiyeho.

 

Abasirikare ba APR  batangiye bakoresha imbunda za rutomatiki mu kurasa kumbaga yari igizwe cyane cyane n’abana , abagore, n’abantu bakuze. Ingabo za APR zakoreshaga ibitwaro bya mortier 60mm, za grenades n’izindi ntwaro za karahabutaka.


General Bosco Ntaganda nawe yari muri ubwo bwicanyi. 

 

http://remembrance2010.indev.com.au/uploads/gallery/2010/11/09/YIv311vZ869XslnCr3Id-m2.jpgNkuko amakuru ava mu ngabo za RDF zanahoze muri APR icyo gihe zibivuga, generali Bosco Ntaganda wari ofisiye muto yari mu ngabo zakoze ubwicanyi bw’abasivili i Kibeho ziyobowe na colonel Fred Ibingira. Niyo mpamvu, Umushinjacyaha mukuru wa CPI yafashe icyemezo cyo kwongera ubwo bwicanyi ku rutonde runini rw’ibyaha by’intambara n’ubwicanyi bw’inyoko muntu byakozwe na generali Ntaganda.

 

Gahunda yo kwiregura ya general Bosco Ntaganda agira ati: “ baduhaye amabwiriza”.

 

 Nkuko amakuru aturuka mu bantu bari hafi y’umuryango wa Bosco Ntaganda  abivuga, mukwiregura Bosco Ntaganda azavuga ko abasirikari bahawe amabwiriza yo kurasa ku mpunzi. Amakuru yongeraho ko amabwiriza yavaga i bukuru mu buyobozi bwa APR ndetse atanzwe na generali Paul Kagame ubwe.

 

Andi makuru aturuka ku bantu bari hafi ya generali Ntaganda ubwe yashimangiye ibyo birego bishya by’umushinjacyaha wa CPI na gahunda ye yo kwiregura. Nkuko amakuru akomeza abivuga, « generali Ntaganda ategura  kuziregura avuga ko yari umusirikari wo murwego rwo hasi. Umutwe we wahawe amategeko ngo barase kuri ba ex-FAR, nyuma niho baje kubona ko bari abaciviri. Bishoboka ko Colonel Ibingira we yari azi ukuri. Ariko amategeko mu by’ukuri akaba yaravuye hejuru. Nibyo yabwiye unité ye ».

 

 

 

Inkuru ya “afroamerica” mwashyiriwe mu Kinyarwanda n’umusomyi

Wa veritasinfo.fr


 

PS :uyu mucongomani aravuga ubuhanuzi buhahamura intore !

 


 

 

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
<br /> Noneho menye ko abanyamakuru mujya mushyushya imitwe y'abasomyi pe. Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha nta bubasha rufite bwo kubunisha ibyaha byakozwe mbere y'uko sitati irushyiraho itangira<br /> gukurikizwa kuwa 1/7/2002 (rebe ingingo ya 11(1) ya Sitati y'Urukiko). Nta mu nyamategeko rero ushobora guha agaciro iyi nkuru nabusa. Byari kuba amahire iyo uru Rukiko rushobora gukurikirana ibi<br /> byaha ariko ntibishoboka. Ibyifuzo by'abatanze iyi nkuru ni inzozi gusa.<br />
Répondre