IMISHYIKIRANO PEREZIDA KIKWETE YASABYE NI IYO GUSHYIGIKIRWA IJANA KU IJANA!

Publié le par veritas

  

Kikwete-kga.pngNk'uko bimaze iminsi bitambuka mu binyamakuru, mu nama yabereye Addis Abeba kuwa 21/5/2013, Perezida wa Tanzania, Nyakubahwa Jakaya Gikwete, yatangaje ko amahoro yaboneka mu karere k'ibiyaga bigari ari uko habayeho imishyikirano ati:” niba RDC isabwa gushyikirana na M23, u Rwanda narwo nirushyikirane na FDLR, Uganda ishyikirane na ADF-NALU”. Nk'uko kandi bimaze kumenyerwa, igihe cyose hasohotse imvugo cyangwa inyandiko zereka u Rwanda inzira y'ukuri, Leta ya FPR ihita itangira gutukana no kwamagana bene abo bajyanama beza.

 

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 31/5/2013, Minisitiri w'Ingabo wa Leta ya Kagame, General James Kabarebe, yanyujije ku rubuga rwa twitter ikiganiro cyuzuye ubuhezanguni (extremisme); ikiganiro yise ngo “Uwo muri FDLR udafite ingengabitekerezo ya Jenoside azoroherezwa gutaha”.Imvugo nk'iyo ni iyo kwamaganwa, kuberako ishingiye ku mugambi mubisha wa FPR-Inkotanyi wo guheza ishyanga bamwe mu bana bu Rwanda, yitwaje ko ngo bakoze jenoside. Ikindi ni uko nta gipimo kizwi kandi kizewe cyakoreshwa mu gupima icyo FPR yita ingengabitekerezo ya jenoside. Birababaje ko ayo mahomvu ya Minisitiri yungaga mu mvugo n'inyandiko za Minisitiri Louise Mushikiwabo, umuryango wa IBUKA, na Diaspora y'abanyarwanda baba muri Amerika, aho bahagurutse bagasizora ko Leta ya FPR idashobora kwicarana na FDLR, ko abashyigikiye iyo mishyikirano nta kindi bagamije, ngo uretse gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

 

Urwo rusaku ruvanze n'agasuzuguro bya Leta ya Kagame, byatumye Ministiri w'ububanyi n'amahanga wa Tanzania, Bwana Bernard Membe, asobanurira inteko ishinga amategeko y'igihugu cye ko imishyikirano Perezida Kikwete yasabye Leta ya Kigali itareba gusa umutwe wa FDLR, ko ahubwo n'amashyaka yose ya opposition agomba kuyigiramo uruhare. Bwana Membe yakuriye kandi Leta ya Kagame inzira ku murima, atsindagira ko Leta ya Tanzania idashobora gusaba imbabazi, kubera ko ibyo Perezida Kikwete yatangaje bishingiye ku kuri, kandi imishyikirano yasabye ikaba ari yo nzira  yonyine yo kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu karere rubarizwamo.

   

Ibinyoma bya FPR-inkotanyi biri kugenda bivumburwa

 

http://www.jeuneafrique.com/photos/062012/019062012091753000000006062012132505000000JA2682p018.jpgMu byukuri abanyarwanda benshi ni abifuza ko twagira amahoro arambye mu gihugu cyacu, ndetse tukabana neza n'abaturanyi bacu. Umuntu wese ushyira mu gaciro ashyigikiye ko uwakoze koko jenoside n'uwayigizemo uruhare rufatika yamenyekana, agahanwa hakurikijwe amategeko atabera,  bikarangira, hagakurikiraho igihe cyo gukorera igihugu. Byaragaragaye ko impande zombi zari zishyamiranye mu ntambara yo mu w'1994, zagombye kubazwa uruhare zagize muri genocide. 

 

Muri iyi myaka 19 FPR imaze iririmba ko yahagaritse genocide, igahana abo yemeza ko bayikoze, igashishikarira ibyo yise ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda, mu by'ukuri ntacyo izo “gahunda za Leta” zagezeho, ahubwo zashubije ibintu irudubi. Aho guhana abakoze koko ibyaha, FPR yakoze ibishoboka byose kugira ngo itsembe burundu, mu buryo bwa politiki n'ubw'umubiri, uruhande rwatsinzwe, irugerekaho amahano yose yakozwe mu Rwanda, ari nako ikomeza gukingira ikibaba uruhande rwayo, izimangatanya ibimenyetso by'ubwicanyi ndengakamere Inkotanyi zakoreye abanyarwanda ndetse n'abanyekongo. Kugira ngo kandi FPR ikomeze kurisha “iturufu” rya jenoside , Kagame n'abambari be ntibahwemye kwikoma umutwe wa FDLR, babeshyako abawugize bose ari “aba genocidaires”, ngo bagambariye kugaruka mu Rwanda kurangiza “umurimo” FPR yabatesheje muri 94. Amahirwe y'abanyarwanda ni uko amahanga akomeje kugenda asobanukirwa n'amanyanga  ya FPR, ari nayo mpamvu Leta ya Kagame yakubiswe n'inkuba, ubwo Perezida Kikwete yasabaga imishyikirano n'umutwe wa FDLR.

 

Perezida Kikwete ni uwo gushyigikirwa 

 

Leta ya Kagame iramutse yicaranye n'abatavuga rumwe nayo, impande zombi zigashyira ibibazo bizishyamiranya ku meza, byanze bikunze ibisubizo byaboneka. Birumvikana kandi ko haboneka imiryango n'ibihugu by'inshuti byaza kubafasha gucoca ibyo bibazo no gushyira mu bikorwa imyanzuro y'imishyikirano. Bimwe mu bisubizo byihutirwa ni ukumenya umuntu wese wagize uruhare muri genocide no mu bundi bwicanyi kuri buri ruhande, uwo ubutabera butarahana hagashyirwaho uburyo abihanirwa cyangwa se agahabwa imbabazi, ariko byemejwe n'uko impande zombi zibyumvikanyeho.

 

Ngibyo ibyo Perezida wa Tanzania n'igihugu cye  bifuriza abanyarwanda. None se FPR irabitinyira iki? Byumvikane neza rero, ntabwo Perezida Kikwete ashyigikiye abakoze genocide nk'uko FPR irimo imuharabika, ahubwo mu bushobozi bwinshi bumuranga, arerekana umuti w'amahoro nyawo muri kano karere kacu no mu banyarwanda by'umwihariko. Niyo mpamvu abantu bose bakunda u Rwanda kandi barwifuriza umutekano n'umudendezo bakwiye guhagurukira icyarimwe bagashyigikira ibyifuzo by'umukuru w'igihugu cya Tanzania, bakabyumvisha mu buryo bwose Perezida Kagame n'ishyaka rye kugira ngo mu gihe cya vuba, Leta ya Kigali yumvikane nta yandi mananiza, n'abanyarwanda batavuga rumwe na yo. Byaba bibabaje hagombye kongera kubaho  imirwano mu bana b'u Rwanda, amaraso akongera akameneka kugira ngo iyo mishyikirano ibeho, kuko uko bizagenda kose, Kigali ntigishoboye gukwepa icyo kibazo. FPR hamwe n'inkomashyi zayo zikomeza kunyura ukuri iruhande, zigatinyuka kwamagana Nyakubahwa Perezida Jakaya Kikwete, turasanga aribo ba mbere bakomeza gupfobya jenoside yakorewe abatutsi n'iyakorewe abahutu kuko badashaka ko uruhande rwabo rukorwaho.

 

UMWANZURO

 

Kugira ngo tubone ibisubizo bihamye ku bibazo by'ubumwe n'ubwiyunge bijyanye n'amahoro muri kano karere, abanyarwanda bose b'umutima urangwa n'ukuri, kimwe n'abandi banyamahanga bemera ukuri, twese hamwe nk'abitsamuye, turasabwa nibura ibintu bitatu:

 

1.Kwamaganira kure FPR n'abambari bayo barimo Minisitiri James Kabarebe, Minisitiri Mushikiwabo, imiryango nka IBUKA, Diaspora nk'iriya iba muri Amerika n'abandi bose bagamije guhora basarurira mu nduru.

 

2.Gushyigikira byimazeyo igihugu cya Tanzania na Perezida wacyo, Nyakubahwa Jakaya Kikwete, muri gahunda nziza afite yo gushakira amahoro akarere k'ibiyaga bigari n'igihugu cyacu by'umwihariko, binyuze mu mishyikirano hagati ya leta y'u Rwanda rwa FPR n'umutwe wa FDLR, ndetse n'amashyaka ya opposition atitwaje intwaro.

 

3.Gukomeza kotsa igitutu ubutegetsi bwa Kagame kugira ngo butere vuba na bwangu intambwe ibanziriza iyo mishyikirano : birakwiyeko urubuga rwa politiki mu Rwanda rufungurwa, abafungiwe ibitekerezo byabo bakarekurwa, amashyaka yose atavuga rumwe na Leta ya FPR akemerwa imbere y'amategeko, bityo abanyarwanda bose bafitiye ibisubizo ibibazo by'igihugu cyacu, bakamamaza mu bwisanzure imigabo n'imigambi yabo.

 

 

Vincent.jpgVincent UWINEZA

Commissaire w'ishyaka RDI Rwanda Rwiza.

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
<br /> uwuzuye ubujiji abubonamuribose.<br />
Répondre