Rwanda -RDF: Nyuma yo guhunga kwa M23/RDF, ubu inka nizo zigezweho zihungira mu Rwanda!
Ku Gisenyi mu Rwanda ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 17/11/2013 hamaze kugera inka zirenga 941 zambutse umupaka ziva mu gihugu cya Kongo ; izo nka zikaba ziragiwe n’abashumba 24 gusa kandi bakaba bavuga ko n’izindi nka nyinshi ziri mu nzira zihungira mu Rwanda.
Nk’uko ikinyamakuru « Izuba rirashe » cya leta y’u Rwanda kibivuga, abashumba b’izi nka bavuga ko bazihunganye kimwe n’imiryango yabo ngo bitewe ni uko ingabo za Kongo n’abarwanyi bo mu mitwe inyuranye muri icyo gihugu bazitirira ko ari iz’abarwanyi b’umutwe wa M23/RDF. Izi nka zacumbikiwe ahantu hatatu : Bugeshi,Rubavu na Bigogwe ho muri Nyabihu. Abo borozi bavuga ko abayobozi ba Kongo muri Kivu y’amajyaruguru batanze amabwiriza y’uko buri tungo ry’umuturage uvuga ikinyarwanda agomba kuryamburwa rikaribwa ntankurikizi !
Abayobozi bakuru b’u Rwanda ntacyo bavuga kuri ubu buhunzi bushya bw’amatungo ava mu gihugu cya Kongo bitewe n’uko ayo matungo ari ayabo ! Mu gihe u Rwanda rwafatwaga n’inkotanyi mu 1994, aborozi benshi bohereje abana babo mu nkotanyi batuye muri Masisi na Rutshuru muri Kongo banze kugaruka mu Rwanda kuko nta bwatsi buri mu Rwada, ahubwo Kagame na FPR bakoze gahunda yo kwigarurira Kivu kugira ngo bayobore abo baturage b’abakongomani b’aborozi bohereje abana babo mu Nkotanyi, bityo birukane abaturage bo muyandi moko batuye muri Kivu amasambu yabo agabirwe abohereje abana babo ku rugamba rwa FPR,abo bana babo bafashe ubutegetsi mu Rwanda nabo bikebeye ibikingi borora amatungo yabo kuva mu 1996 muri Kivu y’amajyaruguru.
Kuva aho umutwe wa M23/RDF utsindiwe n’ingabo za Kongo ugahungira muri Uganda abandi bakaba bari mu Rwanda, nibwo bwa mbere inyungu z’abiyicaje ku butegetsi mu Rwanda kuva 1996 zatangiye guhungabana muri Kivu. Mubyukuri ntabwo amatungo y’abavuga ikinyarwanda abangamiwe muri Kongo kuko biramutse ari uko bimeze , abaturage hafi ya bose bahaturiye bahunga kuko bavuga ikinyarwanda kandi nta n’inka nimwe yashobora kwambuka umupaka kuko zitarusha abasilikare ba Kongo kwiruka kuburyo batazifata, ahubwo izo nka ziri gutaha n’izabategetsi b’u Rwanda batangiye kubona ko batakigenzura Kivu nk’uko babyifuzaga bakaba batangiye gutahura umutungo wabo bashyizeyo.
Ubwo inama y’abakuru b’ibihugu bituriye ibiyaga bigari yaberaga mu gihugu cya Kenya, Perezida Museveni wa Uganda yabwiye Madame Mary Robinson uhagarariye umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari ko ingabo za Kongo nizirwanya umutwe wa M23/RDF zikawirukana muri Kivu y’amajyaruguru ku mbaraga hazahita hatangira génocide y’abatutsi bahatuye ! Icyo gihe Madame Mary Robinson yahise ategeka ingabo za ONU ziri i Goma gufata ibimodoka bya gisilikare bakabitambika imbere y’ingabo za Kongo ngo zidakomeza kurwanya M23/RDF, icyo gihe habaye imyigaragambyo y’abaturage yirukana ingabo za ONU bituma ingabo za Kongo zikomeza urugamba ! Uwo mutego wa Museveni kuri Robinson wari uwo gutera ubwoba ngo M23/RDF bikomeze kwigarurira Kivu ngo génocide itaba. Muri iki gihe rero umutwe wa M23/RDF watsinzwe burundu , u Rwanda na Uganda biri gushakisha impamvu zose n’amakuru y’ibinyoma kugira ngo bagaragaze ko abatutsi bo muri Kivu y’amajyaruguru bamerewe nabi bitewe n’uko ingabo zabo za M23/RDF zatsinzwe burundu !
Uko byagenda kose , biragaragara ko itsindwa rya M23/RDF rikomeje gushegesha Kagame Paul n’abayobozi ba FPR : Batakaje intwaro nyinshi cyane , batakaza ibirombe by’amabuye y’agaciro, batakaza ikizere bari bafitiwe n’amahanga, none ubu batangiye no kwimura imitungo yabo irimo amatungo baragiraga mu bwatsi bwa Kongo ; ikibazo gikomeye kigiye gukurikiraho ni uko abanyarwanda bagiye kwicwa n’inzara kurushaho kuko hagiye gufatwa gahunda yo kubakura mu byabo kugira ngo ayo matungo aruta abaturage azabone ibikingi aragirwamo ! Mu minsi iri imbere tuzaba turi kumva aba borozi nabo bari kubwira abaturage bambuwe amasambu yabo kubera inka, ya mvugo ya "Hinga tugabane", abo baturage bari gukeberwa ubutaka bwabo nabo borozi babutwaye maze bagahindukira bakabubatiza ngo bahinge bagabure ibyo bejeje nk'uko bikorwa ubu n'abaturage b'abahutu b'iburasirazuba bw'u Rwanda, uburetwa bwaragarutse pee! Niba se abashumba 24 gusa bashoreye inka zigera ku gihumbi, ubwo abashumba ibihumbi bazinjiza inka zinga iki ? Niba se inka imwe ikenera ibiyitunga byahaza abantu 20 ku munsi , ubuhunzi bw’inka mu Rwanda buzagwa abaturage amahoro ?
Ubwanditsi !