FDLR ntigomba kubazwa ibyerekeranye n’ubwicanyi bwa génocide bwabaye mu Rwanda mu 1994 mbere y’imyaka 6 itarabaho!

Publié le par veritas

http://img.youtube.com/vi/5qDg-j79OaE/0.jpgMu kiganiro Dusangire ijambo gihita kuri radio Ijwi ry'Amerika cyo kuwa 17/11/2013 aho abatumirwa bari: MUHIRE Christophe, MANDEVU 0livier na HAGUMA Chili.

 

Urugaga ruharanira Demokrasi no kubohoza u Rwanda(FDLR) rwatangajwe no kumva Mandevu yihandagaza akavuga ko nta biganiro byaba hagati ya FDLR na guverinoma y'u Rwanda yitwaje ko mu Rwanda hapfuye abantu benshi.


FDLR ziramenyesha bwana Mandevu,abanyarwanda n'abanyamahanga bumvise icyo kiganiro ibi bikurikira:

 

1.FDLR zashinzwe mu mwaka wa 2000, imyaka 6 nyuma y'ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda.Birumvikana ko zitabazwa ibyabaye mbere y'uko zibaho.

2.Mu bagize FDLR nta muntu n'umwe wigeze aregwa ubwo bwicanyi n'urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa izindi nkiko zitabogamye.Umuntu yakwibaza icyo Mandevu aheraho avuga ko muri FDLR harimo abagize uruhare mu mahano yagwiriye u Rwanda!Nareke amarangamutima n'urwangano rudafite ishingiro.

3.Mu mpamvu FDLR zashinzwe harimo kurengera impunzi z'abahutu zari zigiye kumarirwa ku icumu n'ingabo za Kagame mu mashyamba ya Kongo.Iyo FDLR zitabaho nta n'impunzi yo kubara inkuru iba ikiri muri Kongo.


Olivier Mandevu agomba kumva ko ahubwo nta kundi izo mpunzi zarokotse zahumurizwa hatabayeho ibiganiro hagati ya FDLR na guverinoma ya Kagame kugira ngo higwe uburyo izo mpunzi zatahana icyubahiro mu gihugu cyazo.


4.FDLR ni abanyarwanda bagomba kuzataha mu gihugu cyabo uko byagenda kose.Kagame na guverinoma ye niba koko yarababajwe n'amahano yabaye muri 94 yagombye kuganira na FDLR impunzi zigataha nta yindi ntambara ibaye mu Rwanda ngo abanyarwanda bongere gupfa.


5.Guverinoma ya Kagame yagombye kumva ko ikinyoma yicayeho imyaka hafi 20 cyarangije gutahurwa.Ibiganiro yabishaka itabishaka bizabaho cyangwa iveho nk'uko izayibanjirije zavuyeho.

 

6.U Rwanda ni urw'abanyarwanda bose,si akarima k'ingarigari ka FPR n'abambari bayo! (kanda aha wumve icyo kiganiro kuri VOA guhera ku munota wa 32).

 


Bikorewe i Masisi tariki ya 17/11/2013.

 

 

La Forge Flis Bazeye

Umuvugizi wa FDLR

Télephone: +243 81 145 2213

Email:fdlrsrt@gmail.com  

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article