Col.Wilson Irategeka yaganiriye na AFP! FDLR ntiyiteguye kurambika intwaro hasi muri iki gihe!

Publié le par veritas

http://img.over-blog.com/340x250/4/07/34/76/Photos-blog/ph4.png«FDLR ntabwo yiteguye gushyira intwaro hasi muri iki gihe », icyo ni igisubizo Col.Wilson Irategeka umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo wa FDLR yasubije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP mu kiganiro bagiranye nabyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 15/11/2013.

 

Col.Wilson Irategeka yabwiye AFP ko hari ibintu byinshi bibura kugira ngo FDLR zishyire intwaro hasi. Col.Wilson yabivuze muri aya magambo : «Turemera ko dushobora gushyira intwaro hasi mu gihe cyose twaba dufite ikizere cy’uko leta  y’u Rwanda itazongera kwambuka umupaka ije kutwicira muri Kongo, ikibazo dufite ni uko leta ya Kigali itigeze ihagarara na gato mukuza muri Kongo kwica impunzi».

 

Icyo gisubizo cya Col.Wilson Irategeka gishimangirwa n’intambara zikomeye leta  ya Kigali yagiye ishoza muri Kongo, aha twavuga nk’intambara yo mu 1996-1997 n’iyakurikiyeho yo mu 1998-2003 ; izo ntambara zikaba zarahitanye impunzi nyinshi z’abahutu bahungiye muri Kongo kuburyo impuguke za Loni zayikozeho raporo ikomeye cyane yitwa « mapping raport » yasohotse mu 2010, iyo raporo ikaba yemeza ko ubwo bwicanyi bwakorewe impunzi nibugezwa imbere y’inkiko buzahabwa izina rya génocide ! Leta ya Kigali kandi ntiyagarukiye aho kuko yaremye imitwe myinshi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo yo kwica impunzi z’abanyarwanda nk’uko byagaragajwe na raporo y’impuguke za Loni yo mu 2012 ndetse bikaba byaragaragajwe ko n’umutwe wa M23 waremwe na leta ya Kigali.

 

Col.Wilson yavuze ko leta  ya Kigali ikoresha imitwe ya Raï Mutomboki na Maï Maï Sheka n’indi mitwe mu kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo ; Col. Wilson akaba yaragaragaje ko FDLR zihora zirwana n’iyo mitwe muri Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo.Col.Wilson Irategeka yatsembeye ibiro ntaramakuru bya AFP ko igihe cyose Kigali izakomeza kujugunya amasasu ku mpunzi ziri muri Kongo, FDLR itazarambika intwaro hasi.

 

Nyuma y’itsindwa ry’umutwe wa M23, Perezida wa Kongo Joseph Kabila yavuze ko agiye gukurikizaho FDLR akayohereza mu Rwanda cyangwa ikarambika intwaro hasi, ariko umenya icyo gikorwa kitazamworohera kuko umuvugizi wa leta  ya Kongo, Lambert Mende yavuze ko ingabo za Kongo zidafite ubushobozi bwo kurwanya FDLR ndetse ko ONU n’u Rwanda bafatanyije kuyirwanya mu gihe k’imyaka 17 ikabananira, we akaba asanga umuti ari imishyikirano leta y’u Rwanda igomba kugirana na FDLR, Kagame Paul akareka gukomeza gufunga umutwe kuri icyo kibazo . Uko Mende abivuga niko n’umuryango wa SADC wohereje ingabo mu mutwe udasanzwe wa Loni wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Kongo ubibona, yewe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali niko abibona ( kanda aha wumve uko Bakunzibake wa PS Imberakuri abisobanura kuri BBC).

 

 

Kurwanya FDLR hakoreshejwe intwaro kugira ngo ubutegetsi bw’umunyoro Paul Kagame budahungabana ni ihurizo rikomeye kuri Kagame Paul ubwe , umuryango w’abibumbye n’igihugu cya Kongo. None se igisubizo cya FDLR kizaba ikihe mu gihe ONU, Kongo n’u Rwanda byayirwanyije imyaka 17 ntibiyishobore,none ubu n’abasilikare bagize umutwe udasanzwe wa ONU bagomba kurwanya FDLR,ibihugu baturutsemo byo bisaba ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemurwa n’ibiganiro !

 

Umenya amaherezo ubutegetsi bw’abanyoro b’i Kigali buzategekwa kuganira na FDLR, bwakomeza gufunga umutwe,FDLR igataha ku ngufu nk’uko nabo bavuye i Bugande bafite siraha mu ntoki !

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article