Rwanda-RDC: Icyemezo cyo gufata umujyi wa Goma gitumye Amerika ifunga ambasade yayo mu Rwanda!

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/08/general-patrick-nyamvumba.jpgNyuma yo kuba mu muhezo igihe gito , Kagame Paul yongeye kugaragara mu ruhame ayoboye inama y’umuryango wa FPR nk’uko tubigezwaho n’igihe.com. Kagame Paul akaba yabwiye abanyamuryango be ko imyaka 20 amaze kubutegetsi idahagije , amajyambere akaba ataragerwaho ! Umenya guhindura imvugo yabitewe na mushuti we Bill Clinton wahoraga amurata ko yakoze ibitangaza u Rwanda rukaba rwarakataje mu majyambere, muri urwo ruzinduko akaba yarabwiye Kagame ko agiye kumwoherereza amata yo guha abana bitewe n’uko indwara zikomoka ku mirire mibi zigiye kubamara! Ngo muri iyo nama hahinduwe itegeko nshinga rya FPR (ako ni agashya kuko nta shyaka rigira itegeko nshinga) !

Ngo abanyamuryango ba FPR bagomba kwiminjiramo agafu ngo kuko umureti (intsinzi) bamaze imyaka 20 bafungura ugiye gushira,ngo bagomba kumena andi magi (kwica) bakabona undi mureti ! Niba umureti wa mbere y’imyaka 20 waraturutse kuri jenoside, umureti wo mu myaka 20 yindi iri imbere ni ugomba guturuka mu ifatwa ry’umujyi wa Goma n’intara ya Kivu yose, kandi ibihugu by’amahanga byateraga inkunga FPR abanyamuryango bayo bakaba bagomba kubitera umugongo kuko bidashobora kubashyigikira muri uwo mushinga mushya !

Amakuru dukesha urubuga rwa «groupelavenir » aratumenyesha ko kuri uyu wa mbere taliki ya 5/08/2013 hari inama ikomeye y’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda yateraniye ku Gisenyi ; muri iyo nama hakaba haratumiwemo intumwa z’abasilikare ba kuru ba M23 aribo Sultani Makenga (kugeza ubu utarigaragaza kuko yakomeretse bikomeye ndetse amakuru amwe akaba avuga ko yapfuye) Laurent Nkunda (nawe wakomeretse mu mirwano iheruka) n’uwahoze ayobora intara ya Kivu y’amajyaruguru  Bwana Shirumwami.

Muri iyo nama, u Rwanda rwemeje ko rwihaye amasaha 48 rukaba rumaze gufata umujyi wa Goma bityo rukaba rushoboye kugarura isura y’ingabo zarwo mu maso y’amahanga ubu yahindanye cyane bitewe no gutsindwa urugamba kuburyo buteye isoni mu mirwano iheruka ubwo rwafashaga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Congo. Indi mpamvu ikomeye ituma u Rwanda rushaka gufata umujyi wa Goma ni ukugira ngo leta  ya Congo ishyirweho igitutu cyo gutuma igaruka mu mishyikirano iyihuza n’umutwe wa M23 ibera i Kampala ubu yahagaze bitewe n’uko uwo mutwe wari wayikuyemo intumwa zawo zigataha !

Umuvugizi wa Leta   ya Congo Lambert Mende yabajijwe kuri icyo cyemezo cya leta y’u Rwanda cyo gufata umujyi wa Goma avuga ko ayo makuru yamugezeho ko kandi yizeye ko ingabo za Congo zahawe amabwiriza yo gukumira icyo gitero ndetse zikaboneraho no kwirukana umwanzi burundu kubutaka bwa Congo ! ubu ingabo za Congo zikaba ziri mu gikorwa cyo kwitegura neza umwanzi wazitera no gukomeza ibirindiro byazo muduce dushya zakuye mu maboko ya M23 mu mirwano iheruka.

http://diplomacy.state.gov/img/12/50791/Rwanda_Kigali_EXT3_944_1.jpgIgihugu cy’u Rwanda gifite umujinya ukomeye cyatewe n’itsindwa rikomeye mu mirwano yahuje ingabo zacyo ziri muri M23 n’ingabo za Congo kuburyo umusilikare mu kuru w’u Rwanda wari uyoboye iyo mirwano yahise yirukanwa, ubu u Rwanda rukaba rushaka kwereka amahanga ko ingabo zarwo zigikomeye ! Ingabo za Congo nazo zarivuguruye kuburyo buhambaye kuko byabaye ngombwa ko zirukana abasilikare bakuru bose bazo bakekwagwaho gukorana n’umwanzi ibyo bigatuma ingabo zabo ziyoborwa nabi kurugamba ! Birumvikana ko imirwano itaha izaba ikaze cyane !

Kubera iyo gahunda ikomeye cyane u Rwanda rwafashe yo kwigarurira umujyi wa Goma kandi leta  y’u Rwanda ikaba itagishaka kumvira inama igirwa n’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika, ubu icyo gihugu kirategura gufunga ambasade yacyo i Kigali nk’uko tubikesha icyo kinyamakuru. N’ubwo Amerika yafunze iyo Ambasade muri iyi minsi abantu bakabyitirira igikorwa cyo kwirinda ibitero by’ibyihebe, ntabwo ariko bimeze mu Rwanda ahubwo impamvu z’iryo fungwa riraterwa n’intambara ya Congo n’imiyoborere mibi y’u Rwanda (kanda aha usome raporo ambasade y’Amerika i Kigali yakoze ku Rwanda). Kandi koko ntibyumvikana ukuntu ambasade y’Amerika i Kigali yafungwa mugihe izindi ambasade ziri mubihugu bikikije u Rwanda zikomeza gufungura kandi byose biri mu karere kamwe kandi u Rwanda ari rwo ruri hagati !

Twakwibutsa abasomyi bacu ko impuguke z’igihugu cy’Amerika (USA) arizo zabaye izambere mu kwemeza ko igihugu cy’u Rwanda aricyo gitera inkunga umutwe wa M23 ndetse icyo gihugu nicyo cyafatiye mbere na mbere ibihano u Rwanda n’ubwo byari bito bituma n’ibindi bihugu biboneraho ! Igihugu cy’Amerika kirambiwe n’agasuzuguro u Rwanda rukomeje kugaragaza mu kibazo cy’intambara muri Congo n’umutekano muke mu karere kose k’ibiyaga bigari, Amerika ikaba ibabazwa n’uko u Rwanda rwafashe «politiki yo guhakana gusa uruhare rwarwo mu bibera muri Congo » kandi barwereka ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwarwo muri icyo kibazo !

Ubu imiryango itegamiye kuri leta mpuzamahanga nka HRW ikorera mu karere k’ibiyaga bigari itunga agatoki buri gihe u Rwanda mu kibazo cy’umutekano mucye mu karere ! Aho ibihe bigeze tugomba kwibaza ingaruka zikomeye abanyarwanda bazaterwa n’iyi politiki yo kwikomwa n’amahanga no kuba ba gashozantambara mu karere !

Kanda aha usome inkuru ya « groupelavenir » kuburyo burambuye

Général Olenga François w'ingabo za Congo aratsemba ko Goma itazafatwa

Ubwanditsi !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Very clear message from my friend General François OLENGA TETE, at the intention of M23 and the Rwandan dictator. A very clear message for all his friends in the Great Lakes Countries region,
Rwandan people and all democracy lovers included!

Répondre
S

Impamvu bafunze ambassade ni uko Kagame yasuzuguye Obama,Igihe obama aza muri Tanzania ,yasabye kagame ko yaza bagahurira muri Tanzania ,bakaganira ku bibazo by'akarere cyane ko abantu bari
baciye inyuma basaba Obama ko no mu Rwanda yabasura amasaha make ,bikubitiraho ibaruwa yari yandikiwe Obama asabwa kutajya muri Tanzania ,,,,,,,,,, nibirebire nzaba mbibagezaho ni biba ngombwa

Répondre