Politiki: Umushinga w'amashyaka ya FDU, RNC na FPR, abespanyoli bawutesheje agaciro none bigiye gutuma Victoire Ingabire ahera mu munyororo!

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/08/kalinganire.jpg

                                                  Uwo uhagaze ni Pascal Kalinganire

 

Hakunze kuvugwa byinshi k’umushinga waje nk’icyaduka ngo wari ugamije guhuza abanyarwanda ngo baganire ku bibazo byugarije u Rwanda. Uwo mushinga wiswe, Dialogue Inter Rwandais Hautement Inclusif (DIRHI), ucishirije mu kinyarwanda wavuga ko ari « Ihuriro ry’abanyarwanda mu biganiro bigari ». 

 

Uyu mushinga utarigeze mu by’ukuri usobanuka neza, ngo abanyarwanda bamenye icyo ugamije, wagiye ugaragaramo, bombori bombori hagati y’abayobozi bagiye bawubera aba perezida n’abandi bayobozi ba zimwe mu nzego ziwugize. Twavuga nka JMV Ndagijimana, Paul Rusesabagina na Pascal Kalinganire wari uwuyoboye ubu mu buryo bw’agateganyo. Bose bagiye begura batamaze kabiri ku mwanya babaga batorewe.


Umuntu yakwibaza ariko ikintu gituma ari aba perezida b’uyu mushinga gusa bahora bananirwa bakegura, nyamara abari munsi yabo bo bagakomeza akazi kabo nta nkomyi. Mu nkuru yigeze gusohoka mu kinyamakuru kitwa Veritasinfo.fr, byagaragaye ko uyu mushinga impamvu nyamukuru ituma udakora neza, ari uko wigaruriwe n’ amwe mu mashyaka ya opposition akorera hanze y’u Rwanda, arwanya leta ya FPR.


http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/08/ndereynkiknday-.2-150x150.jpgMu mashyaka yashyizwe mu majwi cyane ni FDU-Inkingi na RNC-Ihuriro. Muri iyo nkuru berekena ko kuva aho FDU-Inkingi itangiriye gukorana na RNC, abayobozi ba RNC bakoze uko bashoboye kugira ngo bumvishe abo muri FDU-Inkingi ko harimo inyungu nyinshi kubwira aba espanyolo, bafasha uyu mushinga, bagakora iyo bwabaga bagasibisha impapuro 40 zasohowe n’umucamanza w’umwesipanyolo, Fernando Andreu Merelles, zo gufata abasirikari ba FPR bishe abesipanyolo babaga mu Rwanda ndetse no muri Congo (fichier pdf acte-daccusation-ordonnance-espagnole).


Kuki RNC ari yo ishaka ko izi mpapuro zisibwa kandi irwanya FPR?


Kwibaza iki kibazo ninko kubaza amenyo y’inkoko ureba umunwa wayo! Mu bari ku isonga kuri uru rutonde umujuji wa Espagne ashaka gufata, hari kirimbuzi, umwicanyi w’icyamamare mu Rwanda no muri Congo, Kayumba Nyamwasa, akaba ari nawe muyobozi wa RNC. N’ukuvuga rero ko RNC igize amahirwe ikavanishaho izi mpapuro na papa wabo FPR yaba agize imana, kubera ko ibindi bikonyozi mu bwicanyi bibyagiye i Kigali nabyo byaruhukaho gato.


Ikindi RNC yakomeje kujya ibeshya FDU-Inkingi nuko bababwiraga ko nabo bagiye gukora uko bashoboye bakabwira papa wabo ariwe FPR ikarekura Ingabire Victoire, ariko nabo bakavanishaho izo mpapuro. Uyu mugambi FPR yawusamiye hejuru, kubera ko ariyo yari kubyungukiramo cyane. Aha niho hacuriwe wa mugambi wo kubwira Ingabire ngo yandikire Kagame amusaba imbabazi. Abo muri RNC babwiraga FDU ko Kagame bamuzi neza ko akunda umuntu uca bugufi akamusaba imbabazi (fichier pdf Ibaruwa ya Ingabire).


Niba bo barabikoraga bigakunda n’ukubera ko bari abasangirangendo, Ingabire se ahuriyehe na Kagame? Mbega ubuhendabana!! Nuko bahutse mu bantu ngo babahe amafaranga y’ingendo bajye gufunguza Ingabire. Imibonano na FPR reka sinakubwira; ngaho za Kampala, za Nairobi, Johanesbourg indege zirakabona! Nyamara byose byaje kuba imfabusa, ubwo abespanyolo babavaniraga inzira ku murima ko izo mpapuro zitazakorwaho, kandi ko zidasaza. Paul Kagame nawe ibaruwa ya Ingabire arayigaya, avuga ko bitagaragara mu ibaruwa ko yemeye ibyaha yakoze.


Bamaze kumanjirirwa nibwo abacurabwenge b’uyu mugambi ari bo Ndayisaba Elysée na Charles Ndereyehe bagiye bashaka ubundi buryo bakoresha DIRHI mu nyungu zabo. N’ukuvuga ko uwabaga yitwa ngo ni perezida atigeraga amenya gahunda cyangwa ngo abwirwe aho ibikorwa bigeze. Ibintu byose byaberaga mu bwiru burenze burya twumva buba muri FPR.


Ubu bwiru buvanzemo n’ubugoryi ni na bwo bugiye guheza Ingabire VIctoire mu munyururu. FPR yari yabaye imukatiye imyaka 8, kugira ngo Ndereyehe na Ndayisaba bikubite agashyi basibishe mandats zo gufata abasirikari ba FPR, none byarabananiye. Ubu rero Ingabire agiye kuwunywa, kubera ko FPR yanze abantu bahora babazirika ku katsi, none Ingabire bamugaruye mu rukiko ngo bamukatire ya 25 bari baramuteguriye, mbere y’uko bariya bagabo twavuze haruguru bazana iriya nyoroshyo.


Umushinga DIRHI rero nkuko Kalinganire Pascal nawe yabyanditse mu ibaruwe ye  isezera, ni akarima ka Ndereyehe Charles na Elysée Ndayisaba, ubu bakaba bari barinjijemo na Condo Gervais, umukarabya wa Kayumba Nyamwasa, wagombaga gukurikirira hafi iby’isibwa ry’impapuro zo gufata shebuja.

  

Ninde uhombye muri uyu mushinga?


http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/08/494682-victoire-ingabire-avait-decide-16-150x150.jpgUmuntu ugiye kuhangirikira cyane n’Ingabire Victoire aba bagabo na FPR bari basigaye baterana nk’abana bakina agapira. Ubu nyine FPR kubera umujinya wo kuba barabumviye ubusa, bagiye gutura uwo mujinya wose kuri Ingabire Victoire, kereka hamanutse iyo mu ijuru ihora irebera imbwa ntihumbye. Abandi bahombye cyane ni abanyarwanda twese muri rusange, abespanyolo bakekaga ko dufite inyota y’ubutabera,nyamara hakaza kubonekamo ab’inkwakuzi banyuze inyuma bakerekana ko kwibonera imyanya mu butegetsi ari cyo cy’ingenzi.


Ubuse abespanyolo bakeka ko abanyarwanda turi bantu ki? Ibigarasha? Cyangwa inkundarubyino zitazi icyo zishaka?


Aba gatatu bahombye ni RNC yari igizengo ibonye inzira y’ubusamo yo kujegeza FPR yitwaje ko ariyo yari izanye urufunguzo rwo gusiba mandats zo gufata abasirikari bayo. Iyo aka gatendo gacamo, RNC yari kuganira neza na FPR nta by’ubugarasha birangwa mu biganiro.

  

Abespanyolo bo bagize amahirwe yo kwiga neza abanyarwanda barabamenya, ubanza ubutaha bazabanza kwitonda cyane mbere yo gukorana umushinga usa n’uyu n’abanyarwanda. Abanyarwanda ni AMACENGA GUSA!!!!! Cyokora abakigera mu kiliziya mwasabira Ingabire Victoire, kubera ko ubu ari wenyine, abakamurwaniye nibo bamutabye mu nama.


Hasi mwasoma ibaruwa ya Pascal Karinganire isezera muri DIRHI. 

 

Objet : DEMISSION 

 

Dear all 

 

This is to let you know that I am stopping down from working with you as the ai-chairperson of the DIRHII initiative. The reason is that the way the coordination, agenda and objectives are setup seem not clear, since they are not working toward the goal of the clear objectives and goal. Communication and ajenda seem to be not really clear to the members.


It seems that only two people Elysee Ndayisaba and Charles Ndereyehe know the really agenda of the DIRHI initiative since they are only ones who plan and decide what to be done or not. Therefore I don’t need to aline myself in another endless political organization whille I am working for a human rights organization. Ireally support the idea but I am not ready for something locked that way that even I can not fix.  


OPJDR will always support and participate in any action toward the dialogue and reconciliation in Rwanda, and Victor Makuza, our Executive Secretary will continue to work with you to see If you are ready for the goal but myself, I can not chair something with endless agenda and objectives, and that I can not even fix.


My draft quick Suggestions: 


- Set up an executive committee beside the Task force 

- Revise the project plan and goal 

- Setting up the time 

- Fund-Budget and cost  

- Project execution with a full time Secretariat 

- Communication and lobby (Chairperson and Executive secretary need to move and work on this) 

 

Good luck. 

 

Pascal Kalinganire 

OPJDR 

————————————————————————————————————— 

 

 

Iyi nkuru ni iya « Gasigwa Norbert » tukaba tuyikesha urubuga rw’ «Ikazeiwacu.unblog.fr » 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article