RWANDA-POLITIQUE: FDLR YANZE GUTAHA IMANITSE AMABOKO NONE KAGAME NA KABILA BARUMIWE

Publié le par veritas

RWANDA-POLITIQUE: FDLR YANZE GUTAHA IMANITSE AMABOKO NONE KAGAME NA KABILA BARUMIWE

 

Abarwanyi ba FDLR babwiye Perezida Joseph KABILA ko batazigera bataha bamanitse amaboko.  Ibyo babivugiye mu mishyikirano yabaye umwaka ushize hagati ya Leta ya CONGO  n'abayobozi b'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Leta y'u Rwanda, ukaba ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo mu Ntara ya Kivu. Nyuma y'iyo mishyikirano Perezida Joseph KABILA yatangarije ibinyamakuru birimo na BBC dukesha iyi nkuru ko Leta ya Congo yasabye abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro hasi bagahitamo gutaha mu Rwanda cyangwa kujyanwa ahandi hantu hategereye umupaka w'u Rwanda na Congo.


 

LAFORGES Fils Bazeye, Umuvugizi wa FDLR wari muri iyo mishyikirano yabereye mu karere ka Walikale yatangaje ko nta kintu gifatika cyayivuyemo. Ahubwo ngo FDLR yanze ibyo Perezida Joseph KABILA yayisabaga. Abarwanyi ba FDLR ngo bamukuriye inzira ku murima bamubwira ko badashobora kurambika ibirwanisho hasi kuko icyatumye babifata ntaho cyagiye. Ngo bazarambika intwaro hasi ari uko impamvu yatumye bazifata itakiriho.


 

Ikindi babwiye Joseph KABILA ngo ni uko gutaha bamanitse amaboko nabyo bidashoboka kuko nta jambo bahabwa mu Rwanda kandi ari igihugu cyabo. Ahubwo ngo umuti w'ikibazo ntukwiye gushakirwa muri Congo gusa, ahubwo uri no mu Rwanda kuko ariho iwabo.


 

Ibyo bivuze ko ibibazo biri mu Rwanda ari nabyo byatumye FDLR ifata ibirwanisho biramutse bikemutse nta mpamvu yababuza gutaha. Muri ibyo bibazo harimo ubutegetsi bubi butagendera kuri demokarasi, kwiharira ibyiza by'igihugu, guhohotera ikiremwamuntu, ubwicanyi, ivanguramoko, ruswa, kunyereza umutungo wa rubanda, n'ibindi...


 

Leta ya Congo yateganyaga kwimura abarwanyi ba FDLR bakava Walikale na Masisi bagashyirwa mu karere ka Maniema kandi ngo bagahabwa amafaranga n'izindi ngurane. Ngo baba barashubije ko nta mafaranga bakeneye, ko icyo bashaka ari ukujya mu gihugu cyabo ariko bagifitemo uburenganzira busesuye.


Tubibutse ko iyo mishyikirano yabaye mu gihe Leta ya Congo yari mimaze kubona ko opérations ( Kimya, Amani léo ) zose zakozwe zo guhiga abarwanyi ba FDLR hagamijwe kubambura intwaro no kubacyura ku ngufu ntacyo yagezeho. Izo opérations zabaga zihuriwemo n'ingabo za Congo ndetse n'ingabo z'u Rwanda zifatanije na MONUC.


 

Muri ibyo bikorwa byose, aho kugirango FDLR imanike amaboko, ahubwo yerekanye ko itisukirwa, aho yahitanye abasirikari benshi ba Kinshasa n'aba Kigali, maze ikabambura ibrwanisho byinshi kandi bigezweho. Muri icyo gihe, bari bataramenya neza ko FDLR ifite ingufu, ari nayo mpamvu umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert MENDE yirirwaga avuga ngo nta mishyikirano bazagirana na FDLR. Nyamara Joseph KABILA yageze aho ava ku izima, yemera kwicarana na FDLR ayinginga ngo itahe, nayo ntiyabikozwa.


Ingabo z'u Rwanda n'iza Congo zimaze gutsindwa n'iza FDLR, ibikorwa byo kuyirukana hakoreshejwe ingufu byaburiyemo, maze Joseph KABILA asa n'uwemeye guca bugufi kuko yabonaga nta kundi yakemura icyo kibazo, ariko nabyo byarananiranye.

 


 

 

Bimaze kugaragara ko abagerageza gukemura ikibazo cy'Intara ya Kivu na FDLR bashakira umuti aho utari. Ni gute wavuga ngo ugiye kwambura intwaro abantu kandi ntazo wabahaye ? KABILA na KAGAME bavugaga ko bagiye kwambura intwaro FDLR, bazi yarazikuye he ?


Kubera ikimwaro, Leta y'u Rwanda isigaye ibeshya amahanga ko ifatanije n'ingabo za Congo irimo kwigizayo FDLR.  Nyamara amakuru atugeraho aravuga ko ahubwo abarwanyi ba FDLR bamereye nabi ingabo za KAGAME zatakaje abantu benshi ku rugamba muri iyi minsi. Kugirango amahoro aboneke muri Kivu n'abanyarwanda bareke kurwana  ni uko Paul KAGAME yakemura ibibazo bya politiki n'uburenganzira bwa muntu biri mu Rwanda akareka abenegihugu bose bakishyira bakizana. Ibyo KAGAME  natabikora agifite umwanya, azabyibuka  igihe cyaramushiranye abure byose nk'ingata imennye.



Felicien  HABARUGIRA.

inyabutatu

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article