Club RDI-Gitarama irasaba Abanyarwanda guhuriza imbaraga hamwe.

Publié le par veritas

Birasa n'aho kwicisha abaturage inzara ari yo nzira FPR yahisemo ngo itsembe mu ibanga igice kinini cy'abaturage ! Gukomeza kurebera aka karengane gakabije kagirirwa rubanda bikwiye gutera isoni umunyarwanda wese ushyira mu gaciro !.

Source : leprophete

 

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Gashyantare 2012, abarwanashyaka bagize club RDI- Gitarama barateranye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo, kurebera hamwe ibimaze kugerwaho na club RDI-Gitarama kimwe n’ibigomba gukorwa mu bihe biri imbere.


Mbere na mbere abarwanashyaka ba RDI i Gitarama bishimiye ishyirwaho rya komite nyobozi y’ishyaka irangajwe imbere na Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Bishimiye ko iyo komite igizwe n’abarwanashyaka bazwiho ubunararibonye mu kuvuganira rubanda ndetse bamwe muri bo bakaba bakiri abasore bafite imbaraga. Bityo bakazabasha kuyobora ishyaka mu nzira itoroshye yo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Jenerali Paul Kagame bumaze kuyogoza u Rwanda bugasimbuzwa ubutegetsi bubereye abaturage kandi bwubahiriza uburenganzira bwaMuntu. Abarwanashyaka kandi barishimira ibimaze kugerwaho na club RDI- Gitarama mu gihe cy’umwaka umwe gusa imaze ivutse.


Club RDI-Gitarama irasaba opozisiyo kwishyira hamwe


Abarwanashyaka ba RDI i Gitarama bashyigikiye byimazeyo igitekerezo cyo kwishyira hamwe kw’amashyaka yose atavuga rumwe n’agatsiko k’ubutegetsi bwa gisirikare kayoboye u Rwanda. “Abagiye inama Imana irabasanga”(l’union fait la force) kandi “ababiri bishyize hamwe baruta umunani urasana. Nk’uko iyi migani ibisobanura, abarwanashyaka ba RDI i Gitarama basanga ari ngombwa ko abagize opozisiyo bahuriza ingufu hamwe kugira ngo ubutegetsi bw’igitugu bubashe gutsindwa no kuneshwa.


Abarwanashya ba RDI i Gitarama kandi baboneyeho umwanya wo kwamagana bamwe mu bambari ba Kagame bihaye gushaka gusebya no gutesha agaciro bamwe mu bayobozi b’ishyaka. Barasanga aba basebanya ari abagamije guca intege, kurangaza no guhuma amaso abarwanashyaka n’Abanyarwanda muri rusange. Akaba ari muri urwo rwego abarwanashyaka bagize club RDI-Gitarama basaba abarwanashyaka ba RDI aho bari hose n’Abanyarwanda muri rusange kutarangazwa n’inyandiko z’imburamumaro zikorera agatsiko ka Kagame ahubwo bakitabira kurushaho gukunda ishyaka RDI na perezida waryo Nyakubahwa Faustin Twagiramungu.


Club RDI-Gitarama iramagana akarengane gakomeje gukorerwa rubanda


Bamaze kwibukiranya urugomo agatsiko kari ku butegetsi gakomeje gukorera abaturage mu Rwanda, abarwanashyaka ba RDI i Gitarama bamaganye ibyo bikorwa bibi by’urugomo n’ababikora kandi bifuza ko byahagarara. Bimwe muri ibyo bikorwa n’akarengane bimaze iminsi bikorerwa abaturage harimokubabuza gusarura imyaka yabo bihingiye, kubatemera intoki, kubarandurira imyaka, kubasaba gutanga urudaca rw’imisanzu irengeje ubushobozi bwabo, kubasenyera amazu yabo biyubakiye n’ibindi.


Umwanzuro


Bamaze kubona ko ubutegetsi bw’igitugu burushaho kuyogoza u Rwanda n’abarutuye, Abanyarwanda bakaba babayeho mu karengane gakabije kameze nk’ubukoloni n’uburetwa, bamaze kubona ko nta wundi uzakiza Abanyarwanda ako kandare uretse bo ubwabo, bamaze kubona ko abishyize hamwe nta kibananira, abarwanashyaka ba RDI i Gitarama barasaba Abanyarwanda gukomeza guhuriza imbaraga hamwe bashinga clubs za RDI hirya no hino mu gihugu kugira ngo babashe kwigobotora ingoyi bashyizweho n’umunyagitugu Kagame. Barasaba kandi amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR kwishyira hamwe kugirango arusheho kugira imbaraga zo gushyigura umunyagitugu. Uru rwego mpuzamashyaka nirumara kujyaho, azaba ari intambwe ya mbere ikomeye itewe kandi izatitiza umunyagitugu Kagame n’Agatsiko ke. Kugira ngo ibi bigerweho, byaba byiza ishyaka ryose rishyigikiye iki gitekerezo ribigaragaje ritagombye gutegereza ko hagira abajya kuryinginga. Bityo uru rwego rwajyaho mu buryo bwihuse kandi butanga icyizere cy’ejo hazaza heza ku Banyarwanda ubu barembejwe n’ingoma y’igitugu.



Mahoro Pacis

Perezida wa club RDI-Gitarama

Email : pacismahoro@yahoo.fr

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article