Twagiramungu yashinze ishyaka rirwanya leta y’u Rwanda
Faustin Twagiramungu wabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatangaje ko yamaze gushinga ishyaka rya politiki rirwanya leta y’u Rwanda ryitwa ‘Rwanda Dreams Initiatives’. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo BBC kuri uyu wagatatu, Twagiramungu yavuze ko hari hashize igihe gikabakaba umwaka bisuganya none ubu bakaba bamaze gushinga inzego z’ubuyobozi bw’iri shyaka.
Twagiramungu yabwiye BBC ko komite nyobozi y’iri shyaka igizwe n’abantu batatu kugeza ubu. Yavuze ko ari we perezida, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka akaba ari Mbonimpa Jean Marie Vianney. Gusa yirinze gutangaza umubitsi w’ishyaka avuga ko atamutangaza kugira ngo agire umutekano we nk’uko yabisabye.
Uretse abagize komite nyobozi y’ishyaka, Twagiramungu yavuze ko hari n’abakomiseri bamaze gushyirwaho. Muri bo akaba avuga ko harimo umunyamategeko Evode Uwizeyimana ukunze kwifashishwa nk’impuguke mu mategeko mu kiganiro ‘Imvo n’Imvano’ gica kuri BBC, akaba ngo yaragizwe umujyanama w’iri shyaka mu by’amategeko.
Undi mukomiseri nk’uko Twagiramungu abivuga ngo ni umusore witwa Ndengera Alain Patrick ushinzwe ibibazo bijyanye n’umutekano, abandi akaba yirinze kubatangaza “kubera impamvu z’umutekano wa bo”.
Twagiramungu avuga ko hari gahunda zihutirwa ishyaka rye rifite. Zimwe muri zo ngo ni “ugucengeza amatwara mu banyarwanda cyane cyane bakangurira urubyiruko kumva neza kurushaho ibibazo bya politiki ndetse no guharanira ukwishyira ukizana kw’abanyarwanda”
Twagiramungu avuga ko ishyaka rye ritandukanye n’andi mashyaka ashingwa arwanya leta y’u Rwanda kandi rikazashinga imizi mu Rwanda. Ati “Ikizatandukanya ishyaka nagiyemo n’abandi bantu turi kumwe, ni ugukora ibintu mbese bya serieux [bifatika]…ikintu cyambere ni uko rigomba kuzashimangira imizi yaryo mu gihugu…kugira ngo abantu barwanye ubwicanyi, ubutegetsi buriho bw’igitugu bushingiye ku muntu umwe”
Gukorera mu Rwanda
N’ubwo mu mwaka wa 2003 Twagiramungu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi aregwa guhungabanya umutekano w’igihugu no kwifatanya n’umutwe wa FDLR na Mai Mai nk’uko abivuga, ngo ntibizatuma atagaruka gukorera mu Rwanda aho avuga ko ishyaka rye rigomba gushimangira imizi yaryo.
Ati “Nibiba ngombwa no kubishyira [leta y’u Rwanda] nzabishyira. Ntabwo politiki yo muri Afurika izakorwa nta bitambo dutanze. Niba abantu batemeye ko ibintu bihinduka,…birumvikana ko icyo gihe nta gutinya, ugomba kujya mu gihugu byaba na ngombwa ugapfa”
Gusa Twagiramungu yirinze kuvuga igihe azagira mu Rwanda gutangiza ibikorwa by’ishyaka rye rishya, avuga ko politiki akora harimo no gukwepa ku buryo atavuga itariki azagiraho mu Rwanda. Ati “Reka mbigire ibanga, byaba n’ejo, byaba n’ejo bundi”
Twagiramungu avuga kandi ko ashobora kuzongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2017. Mu mwaka wa 2003, uyu mugabo yiyamamaje ahanganye na Perezida Paul Kagame aratsindwa. Gusa ntiyabyemeye avuga ko ngo amajwi ye yibwe.
Si ubwa mbere hanze y’u Rwanda havuka amashyaka atavuga rumwe na Leta, ariko Guverinoma y’u Rwanda ntiyemera kuko ataba yanditswe mu buryo bw’amategeko akoreshwa mu gihugu.
Kamali Daniel (igitondo)