Rwanda -Politiki: Tito Rutaremara wa FPR atangiye kubwira Twagiramungu Faustin uko agomba kwitwara ageze i Kigali !

Publié le par veritas

http://www.izuba-rirashe.com/fichiers_site/a2497net/contenu_pages//Rutaremara--Twagiramungu.jpg

[Ndlr : Ubusanzwe FPR ivuga ko ari ishyaka nk’andi yose, nyuma ikongera kujijisha ko atari ishyaka, ko ahubwo ari umuryango w'abanyarwanda; ariko iyo ukurikije imvugo ya Rutaremara urabona FPR iruta ibyo byose ahubwo ikaba yarabaye u Rwanda! Ngo FPR niryo shyaka riha umurongo cyangwa gahunda abandi banyepolitiki bo muyandi mashyaka bagomba gukurikiza ndetse rikabategeka n’ibyo bagomba kuvuga nk’uko Tito Rutaremara ashaka kubyumvisha Twagiramungu Faustin ! Abanyarwanda bahunze u Rwanda basaba ko mu gihugu habaho ubutebera, no kuvuga ibyo bashima cyangwa banenga ubutegetsi badahohotewe ; FPR yo rero ngo ntibikozwa , ngo iyo umuntu anenze ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo aba asenya ibyiza byagezweho mu gihugu ; ese koko FPR izashobora gucecekesha  Twagiramungu Faustin wiyemeje gushaka ko urubuga rwa politiki rufungurwa mu Rwanda ?]

Nyuma y'aho umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y'u Rwanda Faustin Twagiramungu atumiye abanyamakuru (ndlr : taliki ya 13/06/2013 i Bruxelles)ngo abamenyeshe byinshi kuri gahunda ye yo kugaruka mu Rwanda, Umuryango FPR Inkotanyi wagize icyo uvuga kuri iryo tahuka, dore ko Twagiramungu avuga ko azaba azanywe no guharanira impinduka za politiki mu Rwanda.

Komiseri ushinzwe itangazamakuru n'itumanaho muri FPR Inkotanyi akaba n'umwe mu bayitangije, Tito Rutaremara, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko, kimwe n'izindi mpunzi zose z'Abanyarwanda, Twagiramungu nawe ahawe ikaze mu Rwanda. Ati "Imwe muri gahunda za FPR ni uko buri Munyarwanda atitwa impunzi, ahubwo ko atahuka.”

Ku murongo wa telefoni, Faustin Twagiramungu uri mu Bubiligi yatangarije iki kinyamakuru ko we atari impunzi, kuko ngo nta hantu na hamwe yanditswe nk'impunzi, ati "Abantu bava mu Rwanda ku bw'impamvu zitandukanye.”

Tito Rutaremara avuga ko kuba Twagiramungu ari Umunyarwanda bimuhesha uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye bya politiki, ariko ko icyo FPR itashyigikira ari igisubiza inyuma iterambere ry'Abanyarwanda. Ati "Niba bafite impinduka nziza bazazizane.”

Rutaremera akomeza avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi wemera ko Umunyarwanda wese atanga ibitekerezo bye mu gihe cyose byubaka.

Amashyaka abiri atavuga rumwe na leta y'u Rwanda, RDI-Rwanda Nziza na PDP-Imanzi aherutse gusohora itangazo ritumira abanyamakuru mu nama izabera i Buruseli kuwa 16/6/2013, muri iyo nama ngo abanyamakuru bakazasobanurirwa byinshi ku kuza gukorera mu Rwanda kw'ayo mashyaka bitarenze uku kwezi turimo kwa gatandatu.

Iryo tangazo rinavuga ko icyo kiganiro n'abanyamakuru kizabanzirizwa n'ikindi kizabahuza n'abahagarariye amashyaka yose atavuga rumwe na Leta akorera mu buhungiro, ngo kugira ngo bungurane ibitekerezo kuri gahunda zabo n'ubufatanye mu guharanira demokarasi mu Rwanda.

Faustin Twagiramungu uyobora RDI-Rwanda Nziza ndetse akaba ari nawe wayishinze, yavutse mu 1945, akaba yarabaye Minisitiri w'Intebe kuva mu 1994 kugeza mu 1995 ubwo yeguraga ku mirimo yari ashinzwe.

Yitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2003 nk'umukandida (ndlr :umukandida wigenga), yegukana umwanya wa kabiri n'amajwi 3.62%.

Muri Nzeri niho hateganyijwe amatora rusange y'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, aho amashyaka atandukanye avuga ko azitabira aya matora. Gusa Faustin Twagiramungu muri Mata 2013,  yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ishyaka rye rya RDI-Rwanda Rwiza nta gahunda rifite yo kwitabira amatora y'abadepite yegereje.

Niyigena Faustin

Izuba rirashe

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
Igihe kirageze ngo turenge imbibi z'ibyadutanyaga,ahubwo dutekereze ejo heza hazaza.Twagiramungu azane ibyateza Igihugu n'Abaturarwanda imbere.Ikinyoma kizahora ku ntebe ryari?Urabe wumva mutima
muke wo mu Rutiba.
Répondre
A

Ese kuki aba baswa batavuga igihe Tito Rutaremara we yavukiye n'aho yavukiye?

Ikindi kandi kuki batavuze se Titio R na Faustin T biganye muri secondaire muri Saint Andre i Kigali?

FPR we, uranze utaye isaro.

Répondre