USA: Madame Susan Rice asimbuwe muri ONU n'impirimbanyi mukurengera uburenganzira bw'ikiremwa-muntu no kurwanya iyica rubozo!
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 5 kamena 2013 ibiro by’umukuru w’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika byatangaje ko Tom Donilon agiye kwegura ku mirimo ashinzwe yo kuba umujyanama wa perezida Barack Obama mubyerekeranye n’umutekano w’imbere mu gihugu akazayisimburwa kuri uwo mwanya na Madame Susan Rice uhagarariye igihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye wa ONU ;biteganyijwe ko Madame Susan Rice azatangira gukora iyo mirimo ye mishya guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2013.
Madame Susan Rice agiye kuba umujyanamana wa perezida Obama mu byerekeranye n’umutekano w’imbere mu gihugu, nyamara yashoboraga guhabwa umwanya wo kuba umunyamabanga w’Ububanyi n’amahanga twagereranya no kuba Ministre ariko uwo mwanya ukomeye awubuzwa ni uko ishyaka ry’aba repubulika rihanganye n’irya Obama ryamunenze cyane kubera amagambo yatangaje nyuma y’urupfu rw’Ambasaderi w’Amerika muri Libiya yishwe n’intagondwa z’abayisiramu mu kwezi kwa nzeri 2012.
Madame Susan Rice azwi cyane ko ari mu bantu bashyigikiye Kagame Paul perezida w’u Rwanda mu kwimakaza ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda no kumukingira ikibaba mu byaha byinshi binyuranye aregwa kuko basangiye amabanga menshi kuva mu mwaka w’1990 ; ibyo byagaragajwe n’uko mu manama menshi y’akanama gashinzwe amahoro ku isi yagiye yiga kubibazo by’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari biterwa na Kagame, Madame Rice yafataga ibyemezo bikaze byo kurengera Kagame n’agatsiko ke !
Kagame Paul yigeze kwita Susan Rice umurwayi wo mu mutwe ubwo yasuraga u Rwanda ; kwibasira madame Susan Rice ,Kagame yabitewe n’uko Madame Rice yatinyutse kuvuga ko itotezwa ry’abanyepolitiki mu Rwanda rigomba guhagarara kandi hakaboneka urubuga rwa politiki ; ababonye uko Madame Susan Rice yarengeye Kagame ku kibazo cya M23 bahise babona ko ibyo yavuze i Kigali n’amagambo Kagame Paul yamuvuzeho byari ikinamico ryo kujijisha ngo abantu batamenya ko bahuje umugambi wo guhemukira abanyarwanda no guteza akaduruvayo muri Congo!
Usimbuye Madame Susan Rice muri ONU ni muntu ki ?
(ifoto ya Madame Samantha Power)
Madame Susan Rice azasimburwa muri ONU n’uwahoze ari umujyanama wa Perezida Barack Obama Madame Samantha Power ; uyu mudame bikaba bizwi ko ari umunyamakuru w’umwuga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse akaba n’impuguke mubyerekeranye n’ibyaha bya jenoside ; akaba yarashyigikiye cyane igikorwa cya Barack Obama cyo gukuraho Kadafi wari perezida wa Libiya.
Madame Samantha Power yari umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa binyuranye byerekeranye n’umutekano w’imbere mu gihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika (NSA) akaba kandi ari mu kanama gashinzwe gukumira ibyaha by’iyicarubozo kashyizweho na Perezida Barack Obama ; igisigaye ni ukureba niba koko intego ye n’umurava mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu azabikomeza no mu muryango w’abibumbye wa ONU. Kagame Paul yavuze ko atinya abanyamakuru ariko byagera kubaharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu bikaba akurusho, dutegereje kureba uko azitwara imbere ya Madame Samantha!
Ubwanditsi.