Rwanda:Leta ya FPR na Kagame iri gutwika amazu igashaka guhisha umwotsi!

Publié le par veritas

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/06/DSCN0356.jpgNgo ibibi bimenyerwa nk'ibyiza! Ubugizi bwa nabi bwo gutwika amazu y’abaturage bugiye kumenyerwa mu Rwanda. Ibi bikorwa byo gutwika amazu bigiye gukurikirwa n’umushinga wo gushinga amasosiyeti y’ubwishingizi ya baringa maze FPR itegeke abacuruzi bose gufata imigabane muri ayo masosiyei,abaturage nabo bategekwe gufata ubwishingizi bw’ amazu yabo ku ngufu, bityo ayo masosiyeti akaba azabona amafaranga menshi ariko kugira ngo abacuruzi bashyizemo amafaranga menshi y’imigabane bamburwe, inkeragutabara zizasubira inyuma zitwike bya bikorwa by’abategetsi ba FPR noneho bishyuze y'amasosiyete y'ubwishingizi ibintu batagiraga! Imikorere nk'iyo FPR iyifitemo uburambe cyane nk'uko byagaragaye muri za Gacaca.Abanyemari b'abanyarwanda n'abanyamahanga bazashyira imigabane yabo muri ayo masosiyeti y'ubwishingizi bazacyura umunyu nk'uko byagendekeye abo muri banki ya BCDI .

 

Amasosiyeti y’ubwinshingizi azaba yarashinzwe n’abategetsi bakuru ba FPR, azaba afite inshingano zo kuburizamo amasosiyeti y’ubwishingizi FPR idafitemo imigabane myinshi ari mu gihugu. Umuturage wese uzanenga igikorwa cyo gufata ubwishingizi bw'inzu ye n'ibiyirimo azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.

 

Inkeragutabara zahawe ubuhanga mugutwika amazu y’abaturage zizakomeza gukingirwa ikibaba , amazu yose azajya ashya igisobanuro kizajya gitangwa ntigihinduka, hazajya havugwa ko ayo mazu cyangwa se ayo mashuri n'amaduka… byahiye kubera impanuka , ariko leta ntizashishikazwa no kumenya iyo mpanuka iyo ariyo kuko izaba iri inyuma y'ibyo bikorwa.Inkuru yatambutse kuri veritasinfo.info ivuga uko inkeragutabara zitwika amazu ntabwo leta yari yayibeshyuza kuko ari impamo (kanda aha usome iyo nkuru)!!

 

Leta ya FPR yafashe gahunda yo kubuza ibinyamakuru byose byo mu Rwanda kwandika inkuru ivuga ku mazu iri gutwika mu Rwanda kugirango amahanga atabihagurukira ! Ibyo byagaragajwe n’uko inkuru yasohotse ku gihe.com ivuga iby’amaduka 5 yatwitswe ahitwa Kivoka yahise isibwa kuri urwo rubuga ndetse n'izindi mbuga zayitangaje zihita ziyihisha!

 

Hari amakuru avuga ko ibitaro bya Kinazi  biri mu Ruhango nabyo byafashwe n’inkongi y’umuriro ariko FPR na Kagame bahise bahagarika amakuru yose avuga ibyerekeranye n’inkongi z’amazu. FPR yashatse kugereka icyo gikorwa kibi cyo gutwika amazu kuri FDLR kuko ibisobanuro byose abategetsi ba FPR batanga ku mpamvu z’uyu muriro zidafatika, usanga abategetsi  bavuga ngo n’impanuka ndetse bagashaka gushyira amakosa kubagize ibyago byo gutwikirwa amazu! Igitangaje ni uko kugeza ubu nta perereza leta irakora ngo yerekane ukuntu impanuka z'amashanyarazi zadutse mu mwaka umwe ziri gutwika amazu mu gihe mu myaka yashize izo mpanuka zitabaga!

 

Mugihe leta ya Kagame yari itangiye gutunga agatoki FDLR ivuga ko iri inyuma y'icyo gikorwa cyo gutwika amazu, nibwo Tanzaniya yahise isaba Kagame gushyikirana nayo none ibyo kuvuga FDLR byahise bihagarara kugira ngo amahanga adakomeza gusaba gushyikirana nayo! Kuvuga FDLR kandi byari kuvuguruza ikinyoma cya Kabarebe aho yavuze ko FDLR ikandagije ikirenge kubutaka bw'u Rwanda idashobora kumara isaha imwe igihumeka ! Ngaho se Kabarebe niyemere ko ubwo atari FDLR itwika amazu ko ari  inkeragutabara ze ziyatwika! Birumvikana ko Kabarebe azafata abaturage akaba aribo atwereka akatubwira ko umwanzi utwika amazu yabonetse!

 

N’ubwo Kagame na FPR bari gutwika amazu bagahisha umwotsi ni hahandi ikibazo kizabagaruka usange baravomeye murutete ! Bidatinze inkeragutabara zizabavamo maze zishyire kukarubanda umugambi wabo !

 

 

Ubwanditsi.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Yewe erega twaragowe mwe se muzi iki ko mwibere hanze twe tuzi byinshi ni agahoma munwa ariko mwongere mutugarurire inuma news barayishahuye<br />
Répondre