RWANDA: Perezida yikanze Coup d’Etat.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko umuyobozi w’igihugu cyacu yikanze coup d’Etat ku wa gatanu tariki ya 17/12/2010 bituma atitabira ibirori yari yatumiwemo.
Nk’uko tubikesha bamwe mu basirikare bashinzwe iperereza mu gisirikare cya Perezida Kagame bemeza ko Kagame yari yatumiwe mu birori byagomba kubera i Nasho mu karere ka Kirehe, akaba ariwe wagombaga kuba umushyitsi mukuru muri ibyo birori by’abasirikare ba battallon ya kabiri barangizaga imyitozo bari bamazemo igihe kinini.
Muri ibyo birori bari batumiyemo abahagarariye inzego z’igisirikare muri za ambasades “Military attaches“ zikorera mu Rwanda, abaminisitiri hamwe nabandi banyacubahiro, ariho Kagame yagombaga kuvugira ijambo rirata kandi rikanagaragaza ingufu igisirikare cye gifite.
Amakuru atugeraho yemeza ko abashinzwe umutekano wa Perezida Kagame bari basabye ku wa kane abasirikare bakuru bose kudatwara amamodoka yabo, bagakoresha amabus nk’inzira y’ukurinda umutekano w’umukuru w’igihugu ariko bamwe ntibabikora nk’uko ayo mabwiriza yari yatanzwe.
Mu saha ya nyuma mbere y’uko ibirori by’ukurangiza imyitozo yabo basirikare bagera kuri 600 agera, urwego rushinzwe umutekano wa Perezida Kagame rwamenyesheje abasirikare bakuru bari aho ko Kagame atakije aribwo byabaye ngombwa ko Gen Kabarebe avuga ijambo akaba n’umushyitsi mukuru bitunguranye.
Amakuru atugeraho dukesha iperereza rya gisirikare yemeza ko hari amakuru babonye k’umunota wanyuma ko umutekano wa Kagame utameze neza mu nzira, ngo ko yashobora kugwa muri "ambush", bityo bamutegeka ko asubika urwo ruzinduko bitunguranye.
Mbarushimana
Kigali